“Ndabinginze, nimwakire impano yanjye iciriritse”
“Ndabinginze, nimwakire impano yanjye iciriritse”
AYO magambo yari yanditse mu ibaruwa yohererejwe ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, kandi iyo baruwa yazanye n’igikarito kinini cyuzuye amasogisi aboshye mu bwoya.
Iyo mpano yari yoherejwe n’umukecuru w’imyaka 67 witwa Alla, akaba ari Umuhamya wa Yehova wifatanya n’itorero riherereye mu Burasirazuba bwa Kure bw’u Burusiya. Alla amaze imyaka irenga icumi akorera Yehova ari umubwiriza w’ubutumwa bwiza bw’Ubwami urangwa n’ishyaka. Ariko, yaje guhura n’ikibazo gitunguranye cy’imitsi yo mu mutwe, bituma igice kimwe cy’umubiri we kidakora. Alla abitewe n’urukundo, yakurikije urugero rw’Umukristokazi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Dorukasi waboheraga imyambaro bagenzi be bari bahuje ukwizera.—Ibyakozwe 9:36, 39.
Alla yanditse muri ya baruwa ati “amaguru yanjye ntakora ariko amaboko yanjye aracyashobora gukora. Bityo nshobora kubwiriza nandika amabaruwa.” Yongeyeho ati “nafashe umwanzuro w’uko igihe cyose nzaba ngishobora kwegura akaboko, nzajya mboha amasogisi yambarwa mu bihe by’imbeho. Ndashaka ko aya masogisi yahabwa abavandimwe na bashiki bacu bubaka Amazu y’Ubwami mu turere dukonja, urugero nko mu Burasirazuba bwa Kure no muri Siberiya.”
Yesu Kristo yagize icyo avuga ku bari kuba abigishwa be nyakuri agira ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urukundo nk’urwo rwagaragajwe na Alla, ni cyo kimenyetso kiranga abigishwa nyakuri ba Yesu.