Nitoje kwiringira Yehova byimazeyo
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nitoje kwiringira Yehova byimazeyo
BYAVUZWE NA AUBREY BAXTER
Hari ku wa Gatandatu nimugoroba mu mwaka wa 1940. Nagiye kubona mbona abagabo babiri baraje barankubita bangira inoge, ku buryo nituye hasi. Aho kugira ngo abapolisi babiri bari hafi aho bantabare, barankomereye barantuka cyane, kandi bogeza abo banyarugomo. Ibintu byabayeho mu mibereho yanjye byatumye ngirirwa urugomo, byatangiye imyaka igera kuri itanu mbere yaho, igihe nakoraga mu kirombe cya nyiramugengeri. Reka mbibasobanurire neza.
NAVUTSE mu mwaka 1913, mvukira mu mugi wa Swansea uri ku nkengero z’inyanja muri leta ya Nouvelle-Galles y’Amajyepfo ho muri Ositaraliya. Ndi uwa gatatu mu bahungu bane tuvukana. Igihe nari mfite imyaka itanu, abari bagize umuryango wacu bose barwaye indwara iteye ubwoba ya grippe espagnole, bavuga ko yahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose. Igishimishije ni uko nta n’umwe yahitanye muri twe. Icyakora mu mwaka wa 1933, twagize ibyago mama arapfa. Yapfuye afite imyaka 47. Yari umubyeyi wubahaga Imana. Mbere yaho, Abahamya ba Yehova bari baramuhaye imibumbe ibiri y’igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa Lumière.
Icyo gihe nakoraga mu kirombe cya nyiramugengeri. Kubera ko mu kazi nakoraga twakoraga vuba vuba hanyuma tukagira igihe cyo kuruhuka, najyanaga ibitabo ku kazi nkabisomera ku itara ryabaga rifashe ku ngofero y’icyuma nabaga nambaye. Nyuma yaho naje kubona ko nari nabonye ukuri. Natangiye kandi kujya numva disikuru zishingiye kuri Bibiliya zatangazwaga n’Abahamya kuri radiyo. Narushijeho kwishima igihe Papa n’abavandimwe banjye batangiraga gushimishwa n’ukuri ko muri Bibiliya.
Mu mwaka wa 1935, twongeye guhura n’ibyago, murumuna wanjye wari ukiri muto witwaga Billy arwara umusonga arapfa. Yapfuye afite imyaka Ibyakozwe 24:15). Hashize igihe, papa na bakuru banjye ari bo Verner na Harold hamwe n’abagore babo, biyeguriye Imana. Iwacu mu muryango ni jye jyenyine ukiriho. Icyakora, umugore wa Verner witwa Marjorie n’umugore wa Harold ari we Elizabeth, na bo baracyakorana umwete mu murimo wa Yehova.
16 gusa. Icyo gihe ariko, umuryango wanjye wahumurijwe n’ibyiringiro by’umuzuko (Nitoje kwiringira Yehova
Mu mwaka wa 1935 ni bwo naganiriye n’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere, igihe umugore wo muri Ukraine wagenderaga ku igare yazaga iwacu. Ku munsi wo Cyumweru wakurikiyeho, nagiye mu materaniro ya gikristo ku ncuro ya mbere, hanyuma hashize icyumweru, nifatanya n’itsinda nateranagamo tujya kubwiriza. Umuhamya wayoboye iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza yampaye udutabo, anyohereza kubwiriza jyenyine. Ibyo byarantangaje cyane. Nageze ku rugo rwa mbere numva mfite ubwoba bwinshi cyane, ku buryo nifuzaga ko ubutaka bwakwasama bukamira. Ariko nyir’inzu we yarishimye kandi yakira ibitabo namuhaye.
Imirongo yo mu Byanditswe, urugero nko mu Mubwiriza 12:1 no muri Matayo 28:19, 20 yaranshishikazaga mu buryo bwimbitse, kandi nifuzaga kuba umupayiniya cyangwa umubwiriza w’igihe cyose. Papa yashyigikiye umwanzuro wanjye. Nubwo nari ntarabatizwa, niyemeje ko nari kuzatangira uwo murimo ku itariki ya 15 Nyakanga 1936. Kuri iyo tariki nagiye ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova by’i Sydney. Bansabye gukorana n’itsinda ry’abapayiniya 12 ahitwa i Dulwich Hill mu nkengero z’umugi wa Sydney. Abo bapayiniya banyigishije gukoresha urusyo bari bafite rwakoreshwaga intoki. Barukoreshaga basya ingano kugira ngo babone ifu, bityo bagabanye amafaranga bakoreshaga mu guhaha.
Uko nakoze umurimo w’ubupayiniya nyura mu bihuru
Umwaka umwe nyuma y’uko mbatizwa, jye n’abandi bapayiniya babiri ari bo Aubrey Wills na Clive Shade twoherejwe kubwiriza mu ntara ya Queensland rwagati. Twari dufite ibikoresho bikurikira: imodoka y’umuvandimwe Aubrey, amagare, phonographe twakoreshaga twumvisha abantu disikuru zishingiye kuri Bibiliya, ihema twabayemo mu myaka itatu yakurikiyeho, uburiri butatu, ameza n’inkono y’icyuma twatekagamo. Igihe kimwe ari nimugoroba, igihe nari ntahiwe guteka, natekereje gutegura ifunguro “ridasanzwe” ryari rigizwe n’imboga na porici. Ariko nta muntu washoboye kubirya. Hari n’ifarashi yari hafi aho, ndabiyiha, ibyinukirije izunguza umutwe, nuko irigendera. Sinigeze nongera kugerageza kubiteka.
Hashize igihe, twiyemeje kurangiza ifasi yacu vuba na bwangu. Twayigabanyijemo gatatu maze buri wese muri twe akajya abwiriza ahantu he. Iyo umunsi wabaga uciye ikibu, incuro nyinshi nabaga ndi kure ku buryo ntashoboraga gukora urugendo ngo ngere aho twabaga. Kandi rimwe na rimwe, nararaga mu byaro mu ngo z’abaturage babaga bafite umwuka wo gucumbikira abashyitsi. Igihe kimwe naraye ku buriri buhambaye mu cyumba cy’abashyitsi, mu nzu yari mu rwuri. Mu ijoro ryakurikiyeho, naraye hasi mu karuri k’umuhigi wahigaga za kanguru. Hari umwanda, iruhande rwanjye hari ikirundo cy’impu zaboze zanukaga. Incuro nyinshi nararaga mu bihuru. Igihe kimwe, imbwebwe zarangose ariko ziri kure, maze ziramoka cyane kandi hari umwijima. Naraye ntagohetse, ariko nyuma yaho naje kumenya ko atari jye zashakaga, ahubwo ko zashakaga inyama zo mu nda abantu bari bajugunye hafi aho.
Twabwirije twifashishije imodoka iriho indangururamajwi
Twakoresheje neza imodoka iriho indangururamajwi mu gutangaza Ubwami bw’Imana. Tugeze mu mugi wa Townsville mu ntara ya Queensland y’amajyaruguru, abapolisi baduhaye uburenganzira bwo guhagarika imodoka yacu muri uwo mugi rwagati. Icyakora, disikuru yatanzwe hakoreshejwe ibyuma bifata amajwi, yarakaje bamwe mu bayoboke b’umuryango w’ivugabutumwa witwa Armée du Salut (Ingabo z’Agakiza). Bityo badusabye kuva aho ngaho. Twarabyanze, maze batanu muri bo batangira gutigisa imodoka. Icyo gihe jye nari nibereye ku buhanga bw’ibyuma mu modoka! Twabonye ko gutsimbarara ku burenganzira twari dufite bidahuje n’ubwenge, abo bagabo barekeye aho gutigisa iyo modoka turagenda.
Mu mugi wa Bundaberg hari umuntu ushimishijwe wadutije ubwato kugira ngo tubushyireho indangururamajwi, maze dutangarize ibiganiro mu Ruzi rwa Burnett, runyura mu mugi. Aubrey na Clive bagiye muri ubwo bwato bwarimo ibikoresho by’indangururamajwi, jyewe nguma mu nzu twari twakodesheje. Iryo joro, ijwi rifite imbaraga rya Joseph F. Rutherford wo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, ryumvikanaga mu mugi wa Bundaberg wose, akaba yaravugaga ibirebana n’ubutumwa bufite imbaraga bwo muri Bibiliya. Nta gushidikanya, ibyo byari ibihe bishishikaje byasabaga abagize ubwoko bw’Imana gushira amanga no kugira ukwizera.
Intambara yatumye havuka ibindi bibazo
Intambara ya Kabiri y’Isi Yose igitangira muri Nzeri 1939, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo wasuzumye ibyo kutabogama kwa gikristo mu birebana na politiki ndetse n’intambara. Nyuma yaho, nishimiye kuba nari narahawe izo nyigisho zari ziziye igihe. Icyakora nyuma y’imyaka itatu namaranye na Aubrey na Clive, twaje koherezwa mu mafasi atandukanye, buri wese ajya ukwe. Nagizwe umugenzuzi usura amatorero mu ntara ya Queensland y’amajyaruguru. Incuro nyinshi, iyo nshingano yatumaga mpura n’ibigeragezo kubera ko nizeraga Yehova.
Muri Kanama 1940, noherejwe mu itorero ry’i Townsville ryari rifite abapayiniya bane ari bo Percy na Ilma Iszlaub, * hamwe na Norman na Beatrice Bellotti bavaga inda imwe. Imyaka itandatu nyuma yaho, Beatrice yabaye umugore wanjye. Umunsi umwe ari ku wa Gatandatu nimugoroba, igihe itsinda ryacu ryari rirangije kubwiriza mu muhanda, ni bwo nagabweho cya gitero navuze ngitangira. Icyakora ako karengane kanteye inkunga mu murimo wa Yehova.
Bashiki bacu babiri b’abapayiniya, ari bo Una na Merle Kilpatrick babwirizanyaga ishyaka mu majyaruguru. Hari igihe namaze umunsi wose mbwirizanya na bo kandi byaranshimishije. Nyuma yaho, bansabye kubambutsa uruzi nkabageza aho umuryango w’umuntu wari ushimishijwe wari utuye hakurya y’uruzi. Ibyo byansabaga koga nkagera aho ubwato bwari butsitse ku yindi nkombe, nkabugarukana hanyuma nkambutsa abo bashiki bacu. Ariko nageze aho ubwato bwari buri, nsanga nta ngashya zihari. Nyuma yaho twaje kumenya ko umuntu waturwanyaga yari yazihishe. Ariko uwo mugambi we ntiwatubujije kwambuka. Nari naramaze imyaka myinshi nkora umurimo wo kurohora abantu, kandi icyo gihe nari nkiri umuhanga mu birebana no koga. Bityo nafashe umugozi wo ku gitsika ubwato nywizirika mu gituza ndabwogana, ngenda
ngana aho ba bakobwa bari bari, mbashyiramo maze ndoga mbagarukana mu bwato. Yehova yaduhaye imigisha kubera iyo mihati twashyizeho, kuko nyuma yaho abagize uwo muryango baje guhinduka Abahamya.Yehova yandindiye mu gicucu cye
Kubera impamvu z’umutekano, abasirikare bashyize bariyeri hafi y’umugi wa Innisfail. Kubera ko nafatwaga nk’umuturage wo muri ako karere, nahawe ibyangombwa. Ibyo byangombwa byangiriye akamaro cyane igihe intumwa zari ziturutse ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova zadusuraga. Kugira ngo mbambutse iyo bariyeri, byabaga ngombwa ko mbahisha mu modoka, munsi y’intebe y’inyuma.
Kubera ko icyo gihe lisansi yari nkeya, imodoka nyinshi zabaga zifite ibyuma birimo gazi. Kugira ngo moteri y’imodoka ikore, ingufu zayikoreshaga zaturukaga ku makara yabaga yaka. Nagendaga nijoro, mu modoka hari imifuka y’amakara itwikiriye aho nabaga nahishe umuvandimwe. Hari igihe nageze kuri bariyeri ndeka moteri ikomeza kwaka kugira ngo njijishe abari barinze bariyeri, kandi nkomeza kugenzura ko amakara yaka. Umunsi umwe ari nijoro, nabwiye abari barinze bariyeri nti “ninzimya moteri, biratuma gazi idakomeza kwinjira, kandi kongera kwatsa biri bungore.” Abari barinze iyo bariyeri bamaze kurambirwa ubushyuhe, urusaku ndetse n’umwotsi, bagenzuye imodoka gatoya maze barandekura ndigendera.
Muri iyo minsi nahawe inshingano yo gufasha Abahamya bo mu mugi wa Townsville gutegura ikoraniro ry’intara. Ibyokurya byari bike kandi kugira ngo tubone ibyo twabaga dukeneye byadusabaga icyemezo cy’umucamanza waho. Muri icyo gihe, hari abavandimwe bacu duhuje ukwizera bari bafunze bazira ukutabogama kwabo. Bityo, igihe nashyiragaho gahunda yo kujya kubonana n’uwo mucamanza, naratekereje nti “ese ibi ngiye gukora bihuje n’ubwenge cyangwa ngiye kwikururira ishyano?” Ariko nk’uko amabwiriza yabivugaga nagiye kumureba.
Uwo mucamanza wari wicaye imbere y’ameza manini yarambwiye ngo nicare. Namubwiye icyangenzaga maze andeba ikijisho. Hanyuma yariruhukije maze arambaza ati “urashaka ibiribwa bingana iki?” Namuhaye urutonde rw’ibiribwa byari bikenewe, ariko nari nagiye nshyiraho bike bishoboka. Amaze kugenzura urwo rutonde, yarambwiye ati “ibi ndabona bisa naho bidahagije. Byarushaho kuba byiza tubikubye kabiri.” Nasohotse mu biro bye nshimira Yehova cyane kuko yari anyigishije irindi somo ryo kumwiringira.
Muri Mutarama 1941, umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Ositaraliya warabuzanyijwe. Abaturage benshi badukekaga amababa, ndetse bakadushinja ko turi intasi z’Abayapani. Igihe kimwe imodoka ebyiri zaje mu Isambu y’Ubwami zuzuye abapolisi n’abasirikare. Iyo sambu yari mu karere kitwa Atherton Plateau. Twari twarayiguze kugira ngo tujye tuyihinga. Abo basirikare n’abapolisi barimo bashakisha urumuri bari babonye, batekereza ko twarukoreshaga kugira ngo twereke abo bitaga abanzi babo aho twabaga turi. Nanone badushinjaga ko twari twarateye ibigori kugira ngo bibere ikimenyetso abo banzi babo, ku buryo abo banzi bashoboraga kugitahura bari mu kirere. Birumvikana ko ibyo badushinjaga byose byaje kugaragara ko byari ibinyoma.
Kubera ko umurimo wari ubuzanyijwe, byabaye ngombwa ko tugira amakenga kandi tugahimba ubundi buryo bwo gutanga ibitabo. Urugero, igihe igitabo cyitwa Enfants cyasohokaga, nakuye ikarito y’ibitabo i Brisbane, mfata gari ya moshi yerekezaga mu majyaruguru, nkajya nsiga ibitabo buri hantu habaga hari itorero, igihe gari ya moshi yabaga ihagaze. Kugira ngo njijishe abapolisi n’abasirikare bagenzuraga badafungura iyo karito, nahambiraga urukero rwiburungushuye hejuru yayo mbere y’uko mva mu modoka. Nubwo ayo mayeri nakoreshaga yari yoroheje, sinigeze mfatwa. Muri Kamena 1943, abagize ubwoko bwa Yehova baje kwiruhutsa ubwo umurimo wabo wari warabuzanyijwe wemerwaga. Urukiko rwabarenganuye rwavuze ko byari “akarengane, ko ababikoze batari barabitekerejeho neza ndetse ko byari ugukandamiza.”
Mpamagarirwa kujya mu gisirikare
Mu mwaka wabanjirije uwo, jye, Aubrey Wills na Norman Bellotti, twahamagariwe kujya mu gisirikare. Aubrey na Norman bahamagawe icyumweru mbere yanjye maze bakatirwa igifungo cy’amezi atandatu. Icyo gihe, ibiro by’iposita byajyaga bifatira amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yabaga yohererejwe Abahamya bazwi, ariko ntibyafatiraga ayabaga yohererejwe abandi bantu. Twari dufite inshingano yo gushaka umwe muri abo babaga bohererejwe amagazeti, tukayakoporora maze tugaha kopi zayo bagenzi bacu b’Abahamya. Ni muri ubwo buryo twabonaga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka buri gihe.
Igihe nakatirwaga igifungo cy’amezi atandatu nk’uko nari mbyiteze, nahise njurira mbisabwe n’ibiro by’ishami by’i Sydney. Intego yacu yari iyo gutinza icyo gihano kugeza igihe hari kuzabonekera umuntu wagombaga kuzansimbura. Nakoresheje neza uwo mudendezo nabonye, nsura Abahamya 21 bari bafungiye mu ntara ya Queensland y’amajyaruguru. Abenshi bari bafungiye muri gereza imwe, kandi hari umuyobozi wa gereza watwangaga cyane. Igihe namubwiraga ko n’abakuru bo mu yandi madini basuraga abayoboke babo, yararakaye cyane. Yarankankamiye ati “iyaba nari mfite ubushobozi gusa! Nashyira Abahamya ba Yehova bose ku murongo maze nkabanyuzamo isasu!” Abacungagereza bahise bamperekeza bangeza hanze.
Igihe cyo kumva ubujurire bwanjye kigeze, bampaye umwavoka nk’uko amategeko yabisabaga. Icyakora nariburaniye. Ibyo byansabye kwishingikiriza cyane kuri Yehova. Yehova na we ntiyantereranye (Luka 12:11, 12; Abafilipi 4:6, 7). Igitangaje ni uko najuriye ngatsinda kubera ko umwanditsi w’urukiko yari yashyize amakosa mu idosiye yanjye igihe yayuzuzaga.
Mu mwaka wa 1944, noherejwe gukorera umurimo mu karere kari kagizwe na Ositaraliya y’Amajyepfo yose, amajyaruguru ya Vigitoriya n’umugi wa Sydney wo muri Nouvelle-Galles y’Amajyepfo. Mu mwaka wakurikiyeho, ku isi hose hatangijwe gahunda yo gutanga disikuru z’abantu bose. Buri wese mu batangaga disikuru yagombaga kwitegurira disikuru ye, yabaga ishingiye ku bitekerezo byabaga biri ku rupapuro yahabwaga rw’ipaji imwe. Gutanga disikuru mu isaha yose na byo byateye ikindi kibazo; ariko twakomeje kubikora twiringiye Yehova byimazeyo, kandi yaduhaye imigisha ku bw’imihati twashyizeho.
Ishyingiranwa hamwe n’izindi nshingano nahawe
Muri Nyakanga 1946, nashyingiranywe na Beatrice Bellotti maze dukomeza gukorana umurimo w’ubupayiniya. Twabaga mu nzu yimukanwa. Umukobwa wacu w’ikinege witwa Jannyce (Jann), yavutse mu Kuboza 1950. Twakoreye umurimo w’ubupayiniya ahantu henshi. Muri aho hantu twavuga nko mu mugi wa Kempsey wo muri Nouvelle-Galles y’Amajyepfo. Icyo gihe ni twe Bahamya twenyine twabaga muri uwo mugi. Buri ku Cyumweru twajyaga mu nzu mberabyombi yaho, kandi nabaga niteguye gutanga disikuru y’abantu bose twabaga twatangarije abantu twifashishije impapuro z’itumira. Mu mezi make abanza, Beatrice na Jann wari ukiri muto ni bo bonyine bazaga gutega amatwi iyo disikuru. Ariko bidatinze hari abandi batangiye kuza umwe umwe. Muri iki gihe muri uwo mugi wa Kempsey hari amatorero abiri afite amajyambere.
Igihe Jann yari afite imyaka ibiri, twimukiye i Brisbane. Hanyuma amaze kurangiza amashuri, twese uko twari tugize umuryango twamaze imyaka ine dukorera umurimo w’ubupayiniya mu mugi wa Cessnock wo muri Nouvelle-Galles y’Amajyepfo, mbere yo kugaruka i Brisbane kwita kuri nyina wa Beatrice wari urembye. Ubu mfite imigisha yo kuba ndi umusaza mu itorero rya Chermside.
Jye na Beatrice dushimira Yehova ku bw’imigisha itarondoreka yaduhaye, hakubiyemo n’imigisha twagize cyo gufasha abantu 32 bakaba baramumenye. Nshimira Yehova kubera umugore wanjye nkunda. Nubwo umugore wanjye yiyoroshya kandi akaba ari umugwaneza, yagiye arwanirira ukuri ko muri Bibiliya ashize amanga. Urukundo akunda Imana no kuba ayiringira kandi akaba afite “ijisho . . . riboneje ku kintu kimwe,” byatumye aba umugore n’umubyeyi ushoboye (Matayo 6:22, 23; Imigani 12:4). Jye na we dushobora kuvuga tubigiranye umutima wacu wose, tuti “hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.”—Yeremiya 17:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 19 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Percy Iszlaub yasohotse mu nomero y’iyi gazeti yo ku itariki ya 15 Kanama 1981 mu Gifaransa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Twakoreshaga iyi modoka iriho indangururamajwi muri Queensland y’amajyaruguru
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Mfasha ba Kilpatrick gusunika imodoka yabo mu gihe cy’itumba muri Queensland y’amajyaruguru
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ku munsi w’ishyingiranwa ryacu