Impano y’iteka yatanzwe n’Umuremyi
Impano y’iteka yatanzwe n’Umuremyi
ESE ntibigutangaza kubona ibintu abahanga mu bya siyansi bemera ko ari ngombwa kugira ngo ubuzima bushoboke ku mubumbe uwo ari wo wose, byaravuzwe cyangwa bikerekezwaho mu buryo butaziguye mu gice cya mbere cya Bibiliya? Ibyo bintu ni ibihe?
Kugira ngo ubuzima bube bwiza, hagomba kuba hari amazi menshi, nk’uko bivugwa mu Itangiriro 1:2. Ubushyuhe n’ubukonje bigomba kuba bikwiriye kugira ngo amazi ari kuri uwo mubumbe ataba barafu cyangwa ngo akame. Kugira ngo ibyo bishoboke, hagati y’uwo mubumbe n’izuba hagomba kuba hari intera ikwiriye. Incuro nyinshi inkuru iri mu Itangiriro ivuga ibirebana n’izuba ndetse n’akamaro rifitiye isi.
Kugira ngo umubumbe runaka uturweho n’abantu, biba ari ngombwa ko uba ufite ikirere kirimo imyuka ya ngombwa. Icyo kintu cy’ingenzi cyavuzwe mu Itangiriro 1:6-8. Ibimera bivugwa mu Itangiriro 1:11, 12 bigira uruhare mu gutuma haboneka umwuka wa ogisijeni uhagije. Umubumbe inyamaswa zinyuranye zishobora kubaho nta kibazo, ugomba kuba ufite ubutaka bwumutse, burumbuka nk’uko bivugwa mu Itangiriro 1:9-12. Hanyuma, kugira ngo habeho ibihe byiza, umubumbe ugomba kuba uberamye ku mfuruka ikwiriye kandi idahindagurika. Kimwe mu bituma ibyo bishoboka ku isi, ni imbaraga rukuruzi z’ukwezi kwacu. Uko ukwezi kwabayeho n’akamaro kako bivugwa mu Itangiriro 1:14, 16.
Ni gute uwo mwanditsi wa kera, ari we Mose, yashoboye kuvuga ibyo bintu tumaze kubona atifashishije siyansi yo muri iki gihe? None se ni uko yarushaga abantu bo mu gihe cye gusobanukirwa akamaro kabyo? Igisubizo ni uko yahumekewe n’Umuremyi w’ijuru n’isi. Kandi ibyo birumvikana urebye ukuntu inkuru yo mu Itangiriro ivuga ukuri guhuje na siyansi.
Bibiliya yemeza ko hari umugambi watumye ibintu bitangaje tubona mu isanzure biremwa. Muri Zaburi ya 115:16 hagira hati “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu.” Indi zaburi iravuga iti “yashyiriyeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka” (Zaburi 104:5). Niba Umuremyi ari we wagennye uko isanzure hamwe n’uyu mubumbe wacu mwiza bigomba kumera kandi akabirema, bishyize mu gaciro rwose kwemera ko afite n’ubushobozi bwo gutuma bikomeza kubaho. Ibyo rero byumvikanisha ko ushobora kwiringira isohozwa ry’isezerano rihebuje rigira riti: “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). Kandi koko, Imana ntiyaremeye isi ubusa, ahubwo “yayiremeye guturwamo” iteka n’abantu barangwa no gushimira ku bw’ibyo yakoze.—Yesaya 45:18.
Ibyanditswe bivuga ko Yesu yaje ku isi kugira ngo atwigishe ibyerekeye Imana n’umugambi wayo wo guha ubuzima bw’iteka abantu bumvira (Yohana 3:16). Dufite icyizere ko vuba aha Imana ‘izarimbura abarimbura isi,’ ikarokora abantu bo mu mahanga yose bakunda amahoro kandi bakemera ibyo yateganyije kugira ngo bazakizwe (Ibyahishuwe 7:9, 14; 11:18). Mbega ukuntu ubuzima buzaba buhebuje igihe abantu bazaba bakomeza kuvumbura no kwishimira iteka ibintu bitangaje Imana yaremye!—Umubwiriza 3:11; Abaroma 8:21.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
NASA photo