Imana yita ku bageze mu za bukuru
Imana yita ku bageze mu za bukuru
MURI iki gihe, gufata nabi abageze mu za bukuru birogeye kandi si ibintu bitangaje. Hashize igihe kirekire Bibiliya ihanuye ko mu “minsi y’imperuka” y’iyi si itubaha Imana, abantu bari kuzaba “bikunda, . . . badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1-3). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gukunda ababo’ rishobora kwerekeza ku rukundo ubusanzwe ruba hagati y’abagize umuryango. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko muri iki gihe urwo rukundo rwakendereye rwose.
Yehova Imana atandukanye cyane n’abantu bafata nabi abageze mu za bukuru, kuko we abitaho kandi akabona ko bafite agaciro kenshi. Reka dusuzume uko Bibiliya ibigaragaza.
“Umucamanza urengera abapfakazi”
Igihamya kigaragaza ko Yehova Imana yita ku bageze mu za bukuru kiboneka mu Byanditswe bya Giheburayo. Urugero, muri Zaburi ya 68:6, Dawidi yita Imana “umucamanza urengera abapfakazi,” akenshi baba bageze mu za bukuru. * Mu bundi buhinduzi bwa Bibiliya, ijambo “umucamanza” rihindurwamo “urenganura,” “urinda” n’ “urwanirira.” Biragaragara neza ko Yehova yita ku bapfakazi. Bibiliya ivuga ko iyo bafashwe nabi uburakari bwe bugurumana (Kuva 22:22-24). Imana ibona ko abapfakazi n’abageze mu za bukuru b’indahemuka bafite agaciro kenshi. Abagaragu bayo na bo ni uko babibona. Mu Migani 16:31, hagaragaza ukuntu Yehova Imana afata abageze mu za bukuru n’uko abagaragu be babafata. Hagira hati “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.”
Abalewi 19:32). Ni yo mpamvu muri Isirayeli kwita ku bageze mu za bukuru byari bifitanye isano ya bugufi no kugirana imishyikirano na Yehova Imana. Nta muntu washoboraga kuvuga ko akunda Imana kandi afata nabi abageze mu za bukuru.
Ntibitangaje rero kuba mu Mategeko Yehova yahaye Abisirayeli, mu y’ingenzi harimo n’itegeko ryo kubaha abageze mu za bukuru. Iryo tegeko rigira riti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka” (Abakristo ntibagengwa n’Amategeko ya Mose. Ariko kandi, bagengwa n’ ‘itegeko rya Kristo.’ Iryo tegeko ni ryo rigenga imyifatire yabo n’uko babona ibintu hakubiyemo gukunda ababyeyi n’abageze mu za bukuru (Abagalatiya 6:2; Abefeso 6:1-3; 1 Timoteyo 5:1-3). Kandi Abakristo ntibagaragaza urukundo kubera ko babitegetswe, ahubwo barugaragaza kubera ko biba bibavuye ku mutima. Intumwa Petero yatanze inama agira ati “mukundane cyane mu mitima.”—1 Petero 1:22.
Umwigishwa Yakobo yavuze indi mpamvu ituma twita ku bageze mu za bukuru. Yaranditse ati “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” (Yakobo 1:27). Ibyo Yakobo yavuze bidukora ku mutima kandi bikadufasha gutekereza. Bitwereka ko Yehova abona ko abageze mu za bukuru ari ingirakamaro kandi ko abakunda.
Bityo rero, kwirinda gufata nabi abageze mu za bukuru byonyine ntibihagije. Twagombye no kugaragaza ko tubitaho by’ukuri tugira ibintu byiza tubakorera. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Urukundo rugaragarira mu bikorwa,” kari ku ipaji ya 6-7). Yakobo yaranditse ati ‘kwizera kudafite imirimo, kuba gupfuye.’—Yakobo 2:26.
Guhumuriza abageze mu za bukuru “mu mibabaro yabo”
Hari irindi somo twigishwa n’ibyo Yakobo yavuze. Zirikana ko yashishikarije Abakristo kwita ku bapfakazi ‘mu mibabaro yabo.’ Ubusanzwe, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “imibabaro” ryerekeza ku ntimba, amakuba cyangwa ingorane duterwa n’imimerere igoranye cyane duhura na yo mu buzima. Nta gushidikanya ko abenshi mu bageze mu za bukuru bahura na byo. Bamwe muri bo baba bonyine. Abandi bahangayikishijwe n’uko intege zabo zigenda zigabanuka bitewe n’iza bukuru. Ndetse n’abagira ishyaka ryinshi mu murimo bakorera Imana bashobora gucika intege. Dore icyo John * umaze imyaka irenga mirongo ine ari umubwiriza w’Ubwami bw’Imana abivugaho. Muri iyo myaka mirongo ine, mirongo itatu ayimaze mu murimo w’igihe cyose wihariye. Ubu John afite imyaka igera kuri mirongo inani kandi yemera ko hari igihe ajya yumva yacitse intege. Agira ati “buri gihe iyo nshubije amaso inyuma, numva narakoze amakosa menshi! Nkomeza kwitekerezaho, nkumva narashoboraga gukora neza kurushaho.”
Abari muri iyo mimerere bashobora guhumurizwa no kumenya ko nubwo Yehova atunganye atatwitegaho ubutungane. Nubwo Yehova azi ko dukora amakosa, Bibiliya imuvugaho igira iti “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Koko rero, Yehova ntiyibanda ku makosa yacu; ahubwo areba ibiri mu mitima yacu. Ibyo tubibwirwa n’iki?
Zaburi ya 139:1-3, ati “Uwiteka, warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, uzi inzira zanjye zose.” Muri iyi mirongo, ijambo ‘kurondora’ rifashwe uko ryakabaye risobanura “kugosora,” nk’uko umuhinzi abigenza iyo ahuha umurama kugira ngo asigarane imbuto nziza. Dawidi yahumekewe n’Imana maze atwizeza ko Yehova agosora ibyo dukora hanyuma ibyiza akaba ari byo azirikana.
Umwami Dawidi, na we wakoraga amakosa kandi utari atunganye, yahumekewe n’Imana maze yandika muriMu gihe dukomeje kuba indahemuka, Data wo mu ijuru urangwa n’imbabazi azirikana ibyiza dukora kandi akabyishimira. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twerekanye ko dukunze izina ryayo.—Abaheburayo 6:10.
‘Ibya mbere bizaba bishize’
Bibiliya igaragaza ko mu mugambi w’Imana hatarimo ko abantu bazagira ibibazo biterwa n’iza bukuru. Ababyeyi bacu ba mbere, ni ukuvuga umugabo n’umugore ba mbere, bamaze kwigomeka ku muremyi wabo ni Abaroma 5:12). Ariko ibyo ntibizahoraho iteka.
bwo ingaruka mbi ziterwa no gusaza zatangiye kugera ku bantu (Itangiriro 3:17-19;Nk’uko twabibonye, imimerere mibi myinshi duhura na yo muri iki gihe, hakubiyemo no gufata nabi abageze mu za bukuru, ni igihamya kigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si (2 Timoteyo 3:1). Imana ifite umugambi wo kuvanaho ingaruka z’icyaha hakubiyemo no gusaza n’urupfu. Bibiliya igira iti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:4.
Mu isi nshya y’Imana, imibabaro iterwa n’iza bukuru izaba ari inkuru ishaje. Gufata nabi abageze mu za bukuru na byo bizavanwaho (Mika 4:4). Ndetse n’abapfuye ariko Imana ikaba ibazirikana, bazazurwa kugira ngo na bo bahabwe uburyo bwo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo (Yohana 5:28, 29). Icyo gihe ni bwo Yehova Imana azagaragaza kurusha ikindi gihe cyose cyahise ko atita ku bageze mu za bukuru gusa, ahubwo ko yita ku bamwumvira bose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Birumvikana ko hari abapfakazi bamwe baba batarasaza. Urugero, mu Balewi 22:13 hagaragaza ko Yehova yita no ku bapfakazi bakiri bato.
^ par. 11 Izina ryarahinduwe.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]
Urukundo rugaragarira mu bikorwa
Mu itorero ry’Abahamya ba Yehova, abasaza ni bo bafata iya mbere mu kwita ku bageze mu za bukuru. Bafatana uburemere inama intumwa Petero yatanze, agira ati “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe” (1 Petero 5:2). Kwita ku mukumbi w’Imana bikubiyemo no kugira icyo bakorera abageze mu za bukuru. Ariko se, abageze mu za bukuru bakwitabwaho bate?
Kugira ngo umenye neza icyo umuntu ugeze mu za bukuru akeneye, bisaba kwihangana, byashoboka ukamusura incuro nyinshi kandi ukamuganiriza. Ashobora kuba akeneye umuntu wo kujya kumuhahira, kumukorera isuku, kumugeza aho amateraniro ya gikristo abera no kumusubiza mu rugo, kumusomera Bibiliya n’ibitabo byandikwa n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge no kumukorera utundi turimo twinshi. Aho bishoboka, hashyirwaho gahunda zifatika kandi zikwiriye zirebana no kwita ku bageze mu za bukuru, zikanashyirwa mu bikorwa. *
Ariko se, byagenda bite mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru akennye cyane, wenda akaba akeneye ubufasha bw’amafaranga? Icyo gihe, ni byiza kubanza kureba niba uwo muvandimwe cyangwa uwo mushiki wacu afite abana cyangwa abandi bene wabo bashobora kumufasha. Ibyo bihuje n’ibivugwa muri 1 Timoteyo 5:4, hagira hati “ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana.”
Birashoboka ko uwo mushiki wacu cyangwa umuvandimwe ugeze mu za bukuru akeneye ko bamufasha kumenya niba ari mu bantu leta ishobora gufasha. Mu itorero hashobora kuba hari abantu bashobora kumufasha. Niba ibyo byose bidashoboka, abasaza bashobora gusuzuma bakareba niba yujuje ibisabwa kugira ngo itorero rimufashe. Mu mimerere imwe n’imwe, uko ni ko byagendaga mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Pawulo yandikiye Timoteyo wari umukozi mugenzi we agira ati “ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa, agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by’abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.”—1 Timoteyo 5:9, 10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 25 Niba wifuza ibisobanuro birenzeho, reba ingingo ivuga ngo “Kwita ku bageze mu za bukuru ni ikibazo kireba Abakristo,” iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1988 (mu Gifaransa).
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Doruka yitaga ku bapfakazi b’abakene.—Ibyakozwe 9:36-39