Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Namenye ibikwiriye kandi ndabikora

Namenye ibikwiriye kandi ndabikora

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Namenye ibikwiriye kandi ndabikora

BYAVUZWE NA HADYN SANDERSON

Yesu yigeze kubwira intumwa ze ati ‘nimumenya ibyo, murahirwa niba mubikora’ (Yohana 13:17). Koko rero, dushobora kumenya ibikwiriye; ariko rimwe na rimwe kubikora bikatugora! Icyakora, nyuma y’imyaka irenga 80 maze mvutse, harimo n’imyaka 40 maze ndi umumisiyonari, nabonye ko ayo magambo Yesu yavuze ari ay’ukuri. Mu by’ukuri, gushyira mu bikorwa ibyo Ijambo ry’Imana rivuga byampesheje ibyishimo. Reka mbibabwire neza.

MU MWAKA wa 1925 igihe nari mfite imyaka itatu, ababyeyi banjye bumvise disikuru yari ishingiye kuri Bibiliya yatangiwe mu mujyi twari dutuyemo wa Newcastle ho muri Ositaraliya. Yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Iyo disikuru yatumye mama yemera ko yabonye ukuri kandi yatangiye kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe. Papa na we yashimishijwe n’ukuri ariko bidatinze ahita acika intege. Yarwanyije mama amuziza iryo dini rishya yari amaze kujyamo kandi amukangisha ko natarivamo azamuta akigendera. Mama yakundaga papa kandi yashakaga ko abari bagize umuryango bakomeza kunga ubumwe. Ariko kandi, yari azi ko kumvira Imana ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere, kandi yari yariyemeje gukora ibikwiriye mu maso y’Imana (Matayo 10:34-39). Papa yaradutaye, akajya aza mu rugo rimwe na rimwe.

Iyo nshubije amaso inyuma, nshimishwa no kuba mama yarabaye indahemuka ku Mana. Uwo mwanzuro mama yafashe watumye jye na mushiki wanjye Beulah tubona imigisha yo mu buryo bw’umwuka mu mibereho yacu. Byanatwigishije isomo ry’ingenzi ry’uko mu gihe tuzi ibikwiriye, tugomba kwihatira kubikora.

Ukwizera kwacu kugeragezwa

Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bakoze uko bashoboye bashyigikira umuryango wacu. Nyogokuru yimukiye iwacu kandi na we yemeye kwiga ukuri kwa Bibiliya. Mama na nyogokuru bakundaga kuba bari kumwe mu murimo wo kubwiriza. Iyo babaga babwiriza, ubwuzu babaga bafite n’ukuntu wabonaga ari abantu biyubashye, byatumaga abantu babubaha.

Hagati aho, abavandimwe bakuze b’Abakristo banyitayeho mu buryo bwihariye, bampa imyitozo y’ingirakamaro. Nyuma, nigishijwe gukoresha ikarita y’ubuhamya mu gutangiza ibiganiro nagiranaga n’abantu mu ngo zabo. Nanone kandi, numvishaga abantu disikuru zishingiye kuri Bibiliya nkoresheje phonographe. Nifatanyaga no mu gutambagiza ibyapa twakoreshaga tubwiriza mu mihanda ikomeye yo mu mujyi. Ibyo byari bigoye kuko natinyaga abantu. Icyakora, nari nzi ibikwiriye ibyo ari byo kandi niyemeje kubikora.

Maze kurangiza amashuri nabonye akazi muri banki. Gukora muri iyo banki byansabaga gusura amashami menshi yayo yari hirya no hino mu majyepfo ya Pays de Galles. Nubwo muri ako gace hari Abahamya bake, imyitozo nahawe yatumye nkomeza kugira ukwizera kutajegajega. Mama yanyandikiraga amabaruwa atera inkunga kandi byatumye ukwizera kwanjye gukomera.

Ayo mabaruwa yanteye inkunga mu gihe nari nyikeneye. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari imaze gutangira kandi nari nategetswe kwiyandikisha mu bagombaga kujya mu gisirikare. Umuyobozi wa banki nakoragamo yari umunyedini ukomeye akaba n’umuyobozi w’ingabo muri ako gace. Igihe nasobanuraga ko ndi Umukristo, bityo nkaba ntaho nari mbogamiye, yambwiye ko ngomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri: kureka idini ryanjye cyangwa kuva ku kazi. Ibintu byafashe indi ntera igihe nitabaga ku kigo cyo muri ako gace cyari gishinzwe kwandika abagombaga kujya mu gisirikare. Wa muyobozi yari ahari kandi yaranyitegereje cyane igihe negeraga ameza bandikiragaho abagombaga kujya mu gisirikare. Nanze gusinya ku mpapuro zo kujya mu gisirikare, abandikaga barandakarira. Nubwo nari mu kaga, niyemeje gukora ibikwiriye. Yehova yaramfashije nkomeza gutuza no gushikama. Maze kumenya ko hari abantu bari baguriwe ngo bamfate, nahise mpambira utwangushye njya gufata gari ya moshi maze mpita mva muri uwo mujyi.

Maze kugaruka i Newcastle, nahamagajwe mu rubanza hamwe n’abandi bavandimwe barindwi bari banze kujya mu gisirikare. Umucamanza yadukatiye igifungo cy’amezi atatu adutegeka no gukora imirimo y’agahato. Nubwo nari merewe nabi muri gereza, gukora ibikwiriye byampesheje imigisha. Tumaze gufungurwa, umwe mu bo twari dufunganywe, na we akaba yari Umuhamya mugenzi wanjye witwa Hilton Wilkinson, yampaye akazi muri stidiyo ye aho yafotoreraga akanatunganyiriza amafoto. Aho ni ho nahuriye na Melody waje kuba umugore wanjye, akaba yari ashinzwe kwakira abashyitsi muri iyo stidiyo. Nyuma y’igihe gito mfunguwe, narabatijwe ngaragaza ko niyeguriye Yehova.

Nishyiriraho intego yo gukora umurimo w’igihe cyose

Maze gushyingiranwa na Melody, twahise dutangiza stidiyo yacu mu mujyi wa Newcastle. Bidatinze, twagize imirimo myinshi muri iyo stidiyo maze imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka itangira kuzahara. Icyo gihe ni bwo twaganiriye na Ted Jaracz, wakoraga ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yatubajije intego zo mu buryo bw’umwuka twari dufite. Tumaze kuganira na we, twafashe umwanzuro wo kugurisha stidiyo yacu no koroshya ubuzima. Mu mwaka wa 1954, twaguze inzu ntoya yimukanwa, twimukira mu mujyi wa Ballarat uri muri leta ya Victoria maze dutangira umurimo w’ubupayiniya.

Igihe twari mu itorero rito ry’i Ballarat, imihati twashyizeho yatumye Yehova aduha imigisha. Mu gihe cy’amezi 18, umubare w’abateranaga wariyongereye uva ku bantu 17 ugera ku bantu 70. Twaje kubona ibaruwa yadusabaga gutangira umurimo wo gusura amatorero yo mu ntara ya Ositaraliya y’Amajyepfo. Mu myaka itatu yakurikiyeho, twahawe inshingano ishimishije yo gusura amatorero mu mujyi wa Adélaïde no mu turere tweragamo imizabibu n’indimu twari hafi y’Uruzi rwa Murray. Mbega ukuntu imibereho yacu yahindutse mu buryo butangaje! Gukorana umurimo n’abavandimwe ndetse na bashiki bacu barangwa n’urukundo byaradushimishije. Mbega imigisha twabonye kubera ko twamenye ibikwiriye kandi tukabikora!

Tujya mu murimo w’ubumisiyonari

Mu mwaka wa 1958, twamenyesheje ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya ko twifuza kuzajya mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana Ishaka.” Iryo koraniro ryabereye mu mujyi wa New York. Badushubije batwoherereza fomu zuzuzwa n’abifuza kwiga mu Ishuri ry’Abamisiyonari rya Galeedi ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kubera ko twari mu kigero cy’imyaka 35, twumvaga badashobora kutwemerera kwiga muri iryo shuri kuko twari twararengeje imyaka. Ariko kandi, twohereje fomu zacu maze badutumirira kwiga mu ishuri rya 32. Amasomo ageze hagati, batubwiye ko twoherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu Buhindi. Nubwo mu mizo ya mbere twabanje gutinya, twashakaga gukora ibikwiriye kandi twemeye iyo nshingano twishimye.

Twafashe ubwato tugera i Bombay (ubu hakaba hitwa Mumbai) mu gitondo cya kare cyo mu mwaka wa 1959. Abakozi bari bashinzwe gupakira no gupakurura imizigo babarirwa mu magana bari barambaraye hanze ku cyambu. Twumvise impumuro tutari tumenyereye. Izuba rimaze kurasa ni bwo twasobanukiwe neza imiterere y’akarere twari tugiyemo. Bwari ubwa mbere duhura n’ubushyuhe bwinshi bene ako kageni. Twakiriwe n’umugabo n’umugore we b’abamisiyonari twari twarakoranye umurimo w’ubupayiniya i Ballarat, ari bo Lynton na Jenny Dower. Batujyanye kuri Beteli yo mu Buhindi yari mu mujyi rwagati, ikaba yarakoreraga mu nzu ntoya y’igorofa rimwe, ariko yabagamo abantu benshi. Iyo Beteli yarimo abakozi batandatu bitangiye gukora imirimo. Umuvandimwe witwaga Edwin Skinner wabaye umumisiyonari mu Buhindi kuva mu mwaka wa 1926, yatugiriye inama yo kugura ibikapu bibiri binini cyane byo gushyiramo ibintu byacu mbere yo kujya mu ifasi twari twoherejwemo. Ibyo bikapu byari bimaze kumenyerwa n’abagendaga muri za gari ya moshi zo mu Buhindi kandi byatugiriye akamaro nyuma mu ngendo zacu.

Nyuma y’iminsi ibiri y’urugendo turi muri gari ya moshi, twaje kugera mu ifasi twari twoherejwemo ya Tiruchchirappalli, umujyi wo muri leta ya Madras yo mu majyepfo (ubu hakaba hitwa Tamil Nadu). Iyo fasi twayisanzemo abapayiniya ba bwite batatu babwirizaga abantu 250.000 bari bahatuye. Ubuzima bwaho bwari buciriritse. Igihe kimwe, amafaranga yaradushiranye dusigarana amadolari atageze kuri ane (2.600 FRW). Icyakora ayo mafaranga amaze gushira, Yehova ntiyadutereranye. Hari umwigishwa wa Bibiliya watugurije amafaranga maze dukodesha inzu nziza twashoboraga guteraniramo. Igihe kimwe ibyokurya bimaze kudushirana, umuturanyi yatugiriye neza atuzanira ibyokurya. Byari biryoshye ariko birimo ibirungo byinshi ku buryo byanteye isepfu.

Ibyatubayeho mu murimo wo kubwiriza

Nubwo abaturage bamwe bo mu mujyi wa Tiruchchirappalli bavugaga Icyongereza, abenshi muri bo bavugaga ururimi rw’Igitamili. Ni yo mpamvu twashyizeho imihati kugira ngo tumenye amagambo yoroheje twajya dukoresha dutangiza ibiganiro muri urwo rurimi. Ibyo byatumye abaturage benshi bo muri ako karere batwubaha.

Kubwiriza ku nzu n’inzu byaradushimishije cyane. Ubusanzwe Abahindi ni abantu barangwa n’urugwiro, kandi abenshi badutumiraga iwabo bakatwicira akanyota. Twishimiraga cyane ukuntu batwakiraga kubera ko akenshi ubushyuhe bwageraga kuri dogere 40. Mbere yo kugeza ubutumwa ku bantu, byabaga byiza kubanza kuganira na bo ibintu byo mu buzima busanzwe. Ba nyir’inzu bakundaga kutubaza bati “mukomoka mu kihe gihugu? Mufite abana bangahe? Ngo nta kana mufite? Byatewe n’iki?” Iyo bamenyaga ko nta bana dufite, bahitaga baturangira umuganga bumvaga ko ashobora kudukemurira ikibazo. Icyakora, ibyo biganiro byatumaga tubona uburyo bwo kuvuga abo turi bo no gusobanura akamaro k’umurimo dukora wo kwigisha abantu Bibiliya.

Abenshi mu bantu twabwirizaga bari mu idini ry’Abahindu; imyizerere yabo ikaba itandukanye cyane n’iyo mu madini ya gikristo. Aho kwibanda ku biganiro bishingiye ku nyigisho zigoye kumva zo muri filozofiya y’Abahindu, twabwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kandi byatumaga tugira icyo tugeraho. Nyuma y’amezi atandatu, abantu bagera hafi kuri 20 batangiye guteranira mu nzu y’abamisiyonari twabagamo. Umwe muri abo bateranaga yari umwenjeniyeli mu by’ubwubatsi witwaga Nallathambi. We n’umuhungu we witwa Vijayalayan baje gufasha abantu bagera kuri 50 bahinduka abagaragu ba Yehova. Vijayalayan yigeze no gukora igihe kirekire ku biro by’ishami byo mu Buhindi.

Twahoraga mu ngendo

Tutaramara amezi atandatu mu Buhindi, nagizwe umugenzuzi w’intara wa mbere muri icyo gihugu. Iyo nshingano yari ikubiyemo kuzenguruka u Buhindi bwose, gutegura amakoraniro ndetse no gukorana n’amatsinda icyenda yakoreshaga indimi zitandukanye. Uwo murimo ntiwari woroshye. Imyenda yacu n’ibikoresho twagombaga gukenera mu mezi atandatu twabishyize mu masanduku atatu manini y’icyuma no muri bya bikapu byacu binini twahoranaga, ubwo dufata gari ya moshi tugana mu mujyi wa Madras (ubu witwa Chennai). Kubera ko iyo ntara twagombaga gusura yari ifite ibirometero 6.500 by’umuzenguruko, twahoraga twimuka. Igihe kimwe ari ku Cyumweru, twarangije ikoraniro ryari ryabereye mu mujyi wo mu majyepfo witwa Bangalore. Twahise dushyira nzira tugana mu karere ko mu majyaruguru i Darjeeling kari mu mabanga y’imisozi ya Himalaya, tugiye mu rindi koraniro ryabaye mu cyumweru cyakurikiyeho. Kugera i Darjeeling hari urugendo rw’ibirometero 2.700 kandi byadusabye guhinduranya gari ya moshi incuro eshanu.

Mu ngendo twari twarakoze mbere, twashimishwaga no kwerekana filimi yari ifite umutwe uvuga ngo “La Société du Monde Nouveau en action.” Iyo filimi yatumye abantu bamenya ibirebana n’umurimo abagaragu ba Yehova bo ku isi hose bakora. Incuro nyinshi, abantu babarirwa mu magana bazaga kuyireba. Igihe kimwe, iyo filimi twayeretse abantu bari bateraniye ku muhanda. Tukiyerekana, aho twari turi igihu cyahise kibudika. Kubera ko hari igihe filimi yigeze guhagarara ho gato maze abayirebaga bagatera hejuru, icyo gihe nafashe umwanzuro wo kutayihagarika, ariko ndayihutisha. Igishimishije ni uko imvura yatangiye gutonyanga filimi irangiye kandi ikarangira idahagaze.

Mu myaka yakurikiyeho, jye na Melody twasuye uturere hafi ya twose two mu Buhindi. Kubera ko buri karere kabaga gafite ibyokurya, imyenda, ururimi ndetse n’imiterere bitandukanye n’ibyo mu tundi turere, byabaga bimeze nko kuva mu gihugu ujya mu kindi. Mbega ibintu byiza cyane kandi bitandukanye Yehova yaremye! Ibyo byiza biboneka no mu nyamaswa zo mu mashyamba yo mu Buhindi. Igihe kimwe ubwo twari dukambitse mu ishyamba ry’inzitane ryo muri Nepali, twabonye ingwe nini cyane. Yari inyamaswa nziza pe! Kuyibona byatumye turushaho kwifuza kuba muri Paradizo, aho amaherezo inyamaswa zizabana n’abantu mu mahoro.

Amatorero yatangiye kugendera kuri gahunda y’umuteguro

Muri iyo minsi yo hambere, byari bikenewe ko abavandimwe bo mu Buhindi barushaho gukurikiza ubuyobozi bwatangwaga n’umuteguro mu birebana no kuyobora umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Mu matorero amwe n’amwe, abagabo bicaraga ukwabo n’abagore ukwabo. Ni gake cyane amateraniro yatangiriraga igihe. Hari aho bavuzaga inzogera batumira ababwiriza b’Ubwami ngo baze mu materaniro. Mu tundi duce, ababwiriza batangiraga kuza umwe umwe bakurikije aho izuba ryabaga rigeze mu kirere. Amakoraniro ntiyaberaga ku matariki yagenwe, ndetse n’amatorero ntiyasurwaga kuri gahunda. Abavandimwe bifuzaga gukora ibikwiriye, ariko bari bakeneye imyitozo.

Mu mwaka wa 1959, umuteguro wa Yehova watangije Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Iyo gahunda yo kwigisha yakozwe mu rwego rw’isi yose, yagiriye akamaro abagenzuzi basura amatorero, abapayiniya ba bwite, abamisiyonari n’abasaza mu matorero. Byatumye kandi barushaho gusohoza neza inshingano basabwa n’Ibyanditswe. Iryo shuri ritangira mu Buhindi mu Kuboza 1961, naryigishijemo. Buhoro buhoro, inyigisho abavandimwe bungukiye muri iryo shuri, zagiye zigera mu matorero yo muri icyo gihugu, kandi zatumye amatorero atera imbere mu buryo bwihuse. Abavandimwe bamaze kumenya ibikwiriye, umwuka w’Imana wabashishikarije kubikora.

Amakoraniro na yo yateye abavandimwe inkunga kandi atuma bunga ubumwe. Muri ayo makoraniro, iryari rikomeye ni ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i New Delhi mu mwaka wa 1963, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa Bwiza bw’Iteka.” Abahamya bari baturutse hirya no hino mu Buhindi bakoze ibirometero bibarirwa mu bihumbi kugira ngo bagere muri iryo koraniro. Abenshi bakoresheje udufaranga twose bari barazigamye kugira ngo bagere muri iryo koraniro. Kubera ko hari abantu 583 bari baje muri iryo koraniro baturutse mu bihugu 27 bitandukanye, bwari ubwa mbere Abahamya bo mu Buhindi bateranira hamwe bakanashyikirana n’abavandimwe bangana batyo bari babasuye.

Mu mwaka wa 1961, jye na Melody twatumiriwe kuza gukora kuri Beteli y’i Bombay, hanyuma nza kuba umwe mu bari bagize Komite y’Ishami. Haje kwiyongeraho n’izindi nshingano. Namaze imyaka myinshi ndi umugenzuzi usura ibiro by’amashami byo mu duce tumwe two muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati. Kubera ko mu bihugu byinshi umurimo wari warabuzanyijwe, ababwiriza bo muri ibyo bihugu bagombaga kugira ‘ubwenge nk’inzoka, kandi bakaba nk’inuma batagira amahugu.’—Matayo 10:16.

Haba ukwiyongera n’ihinduka

Tukigera mu Buhindi mu wa 1959, muri icyo gihugu hari ababwiriza 1514. Ubu ababwiriza bariyongereye bagera ku 24.000. Kugira ngo abo babwiriza bari biyongereye bitabweho, byabaye ngombwa ko twimuka incuro ebyiri. Ubwa mbere twimukiye mu mazu mashya ya Beteli yari yarubatswe mu mujyi wa Bombay rwagati, nyuma yaho twimukira mu nkengero z’uwo mujyi. Muri Werurwe 2002, abagize umuryango wa Beteli bongeye kwimukira mu mazu mashya yari amaze kubakwa hafi y’i Bangalore mu majyepfo y’u Buhindi. Abagize umuryango wa Beteli bari muri ayo mazu ahuje n’igihe tugezemo ni 240, muri bo hakaba harimo abahinduzi bahindura mu ndimi 20.

Nubwo jye na Melody twari dushishikajwe cyane no kwimukira i Bangalore, uburwayi bwatumye tugaruka muri Ositaraliya mu 1999. Ubu turi bamwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Sydney. Nubwo twavuye mu Buhindi, turacyakunda cyane incuti zacu n’abana bacu bo mu buryo bw’umwuka baho. Amabaruwa batwandikira aradushimisha cyane.

Iyo jye na Melody dushubije amaso inyuma tukareba imyaka 50 tumaze mu murimo w’igihe cyose, twumva twarabonye imigisha myinshi. Kera twahoze dufotora abantu bagasigarana isura yabo ku mafoto, ariko ubu dushyiraho imihati tugamije gufasha abantu kuba mu bo Imana izirikana. Mbega ibintu byiza cyane twabonye tubikesheje kuba twarashyize mu mwanya wa mbere ibyo Imana ishaka mu mibereho yacu! Koko rero, gukora ibyo Imana ishaka birakwiriye kandi bihesha ibyishimo!

[Amakarita yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

U BUHINDI

New Delhi

Darjeeling

Bombay (Mumbai)

Bangalore

Madras (Chennai)

Tiruchchirappalli

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Hadyn na Melody mu 1942

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Umuryango wa Beteli yo mu Buhindi mu mwaka wa 1975