Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nahawe ‘ibyo umutima wanjye wasabye’

Nahawe ‘ibyo umutima wanjye wasabye’

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nahawe ‘ibyo umutima wanjye wasabye’

BYAVUZWE NA DOMINIQUE MORGOU

Mu Kuboza 1998, narashyize ngera muri Afurika! Ubwo ikintu nifuzaga cyane kuva nkiri umwana nari nkigezeho. Buri gihe nashimishwaga no gutekereza imirambi yo muri Afurika n’inyamaswa zishimishije zaho. None nari mpigereye! Najyaga nifuza kuba umubwiriza w’igihe cyose kandi nkajya kubwiriza mu gihugu cy’amahanga; none na byo nari nabigezeho. Kuri benshi, ibyo byasaga n’aho bidashoboka. Ndwaye amaso cyane ku buryo ntabona neza, kandi ngenda mu mihanda y’ibitaka yo mu byaro byo muri Afurika mbifashijwemo n’imbwa iyobora impumyi, yatojwe kugenda mu mihanda yo mu mijyi y’i Burayi. Reka mbabwire uko nabashije kubwiriza muri Afurika ndetse n’ukuntu Yehova yampaye ‘ibyo umutima wanjye wasabye.’—Zaburi 37:4.

NAVUTSE ku itariki ya 9 Kamena 1966, mvukira mu majyepfo y’u Bufaransa. Nari umuhererezi mu bana barindwi, abahungu babiri n’abakobwa batanu, kandi twese ababyeyi bacu batwitayeho mu buryo bwuje urukundo. Icyakora, hari ikintu kibabaje cyambayeho nkiri muto. Kimwe na nyogokuru, mama hamwe n’umwe muri bakuru banjye, navukanye indwara y’amaso ituma uyirwaye ageraho agahuma burundu.

Nkiri umwangavu, nahanganye n’ikibazo cy’ivangura ry’amoko, urwikekwe n’uburyarya, kandi ibyo byatumye nzinukwa abantu. Muri ibyo bihe bigoranye ni bwo twimukiye mu karere ka Hérault. Tuhageze, hari ikintu cyiza cyane cyabaye.

Umunsi umwe ari ku Cyumweru mu gitondo, iwacu haje Abahamya ba Yehova babiri. Kubera ko mama yari abazi, yabinjije mu nzu. Umwe muri abo bagore yabajije Mama niba yibuka ko yigeze kubemerera kuziga Bibiliya. Mama yarabyibukaga maze ni ko kubabaza ati “tuzatangira ryari?” Bumvikanye ko bazajya biga ku Cyumweru mu gitondo. Nguko uko mama yatangiye kwiga “ukuri k’ubutumwa bwiza.”—Abagalatiya 2:14.

Menya ukuri

Mama yashyiragaho imihati myinshi kugira asobanukirwe kandi yibuke ibyo yigaga. Kubera ko yari impumyi, yagombaga gufata mu mutwe buri kantu kose. Abo Bahamya baramwihanganiraga cyane. Iyo abo Bahamya bazaga, najyaga kwihisha mu cyumba cyanjye ngasohoka ari uko bagiye. Icyakora, umunsi umwe ari nyuma ya saa sita, nahuye n’umwe muri abo Bahamya witwa Eugénie, arambwiriza. Yambwiye ko Ubwami bw’Imana buzavanaho uburyarya bwose, urwango ndetse n’urwikekwe mu isi. Yarambwiye ati “Imana ni yo yonyine ifite umuti w’ibyo bibazo.” Yambajije niba nifuza kumenya byinshi. Ku munsi wakurikiyeho natangiye kwiga Bibiliya.

Ibyo nigaga byose byari bishya kuri jye. Ubwo nasobanukiwe ko Imana ifite impamvu zumvikana zituma ireka ububi bugakomeza kubaho ku isi (Itangiriro 3:15; Yohana 3:16; Abaroma 9:17). Nanone, namenye ko Yehova atadutereranye, ko ahubwo yaduhaye ibyiringiro. Yaduhaye isezerano rihebuje ry’uko tuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:29; 96:11, 12; Yesaya 35:1, 2; 45:18). Muri iyo Paradizo, nzasubirana impano yanjye yo kureba igenda incika buhoro buhoro.—Yesaya 35:5.

Ntangira umurimo w’igihe cyose

Ku itariki ya 12 Ukuboza 1985, niyeguriye Yehova mbatizwa mu mazi, ngera ikirenge mu cya mukuru wanjye Marie-Claire wari warabatijwe mbere. Nyuma y’aho gato, musaza wanjye Jean-Pierre yarabatijwe, kandi na mama nkunda cyane yari yarabatijwe.

Itorero nateraniragamo ryari ririmo abapayiniya batari bake cyangwa ababwiriza b’igihe cyose. Natewe inkunga n’ibyishimo ndetse n’ishyaka bagiraga mu murimo. Ndetse na Marie-Claire wari urwaye amaso akanambara icyuma ku kaguru kamwe kamugaye, yatangiye umurimo w’igihe cyose. Kugeza n’uyu munsi nkomeza guterwa inkunga n’urwo rugero rwe mu murimo nkorera Yehova. Kuba narabanaga n’abapayiniya mu itorero ndetse no mu muryango wacu, byatumye nanjye nifuza gukora umurimo w’igihe cyose. Ni yo mpamvu mu Gushyingo 1990 natangiye umurimo w’ubupayiniya i Béziers.—Zaburi 94:17-19.

Uko nahanganye n’imimerere yo gucika intege

Mu murimo wo kubwiriza nafashijwe n’uburyo abandi bapayiniya banyitagaho. Nubwo byari bimeze bityo ariko, rimwe na rimwe najyaga numva nciwe intege n’ubumuga bwanjye kandi nifuzaga gukora ibirenze ibyo nakoraga. Ariko kandi, Yehova yarankomezaga muri ibyo bihe. Nakoze ubushakashatsi muri Index des publications de la Société Watch Tower, nshakisha inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abapayiniya bari bafite ikibazo cyo kutabona neza nkanjye. Natangajwe n’ukuntu bari benshi. Izo nkuru zitera inkunga kandi zirimo inama z’ingirakamaro zanyigishije guha agaciro ibyo nashoboraga gukora, ndetse no kwemera aho ubushobozi bwanjye bugarukira.

Kugira ngo mbone ibintunga, nakoranaga n’abandi Bahamya akazi ko gusukura amaduka manini. Umunsi umwe nabonye ko bagenzi banjye twakoranaga basukuraga n’aho nabaga maze gukora. Uko bigaragara habaga hasigaye umwanda. Nagiye kureba Valérie, umupayiniya wari uhagarariye iryo tsinda ryakoraga isuku, maze musaba kumbwiza ukuri niba nararemereraga abandi. Yangiriye neza anyemerera kuzaba ari jye mfata umwanzuro wo kukareka igihe nzumva ntakigashoboye. Muri Werurwe 1994, naretse ako kazi nakoraga k’isuku.

Nanone nongeye kumva nta cyo maze. Nasenze Yehova mwinginga kandi sinshidikanya ko yumvise ibyo namusabye. Ikindi kandi, kwiga Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho bya gikristo byaramfashije cyane. Nubwo amaso yanjye yagendaga arushaho guhuma, icyifuzo cyanjye cyo gukorera Yehova cyo cyarushagaho kwiyongera. Nari gukora iki?

Nabanje kuba ku rutonde rw’abategereje, hanyuma mpita mfata umwanzuro

Nanditse nsaba kujya kwiga mu Kigo Gifasha Impumyi n’Abafite Ubumuga bw’Amaso kiri mu mujyi wa Nîmes, hanyuma baza kunyemerera kwigayo amezi atatu. Icyo gihe nticyabaye imfabusa. Nasobanukiwe neza iby’ubumuga bwanjye kandi menya uko nabana na bwo. Kubana n’abantu bari bafite ubumuga butandukanye byamfashije kubona ukuntu ibyiringiro byanjye by’igihe kizaza bifite agaciro. Byibura jye nari mfite intego mu buzima kandi nashoboraga gukora ikintu kigirira abandi akamaro. Ikindi kandi, nize gusoma inyandiko isomwa n’impumyi yo mu rurimi rw’Igifaransa.

Nsubiye iwacu, abo mu rugo biboneye ukuntu ayo masomo yari yaramfashije cyane. Ikintu kimwe gusa ntakundaga, ni agakoni k’umweru bari bampaye nagombaga kujya nitwaza. Byarangoye cyane kwemera ko nagombaga kujya nitwaza iyo “nkoni.” Byari kurushaho kuba byiza iyo nza kugira ikindi nifashisha, wenda nk’imbwa iyobora impumyi.

Nanditse nsaba guhabwa imbwa ariko bambwira ko hari abandi benshi bari bategereje. Ikindi kandi, icyo kigo cyagombaga no kubanza gukora iperereza, kubera ko imbwa iyobora impumyi badapfa kuyiha ubonetse wese. Umunsi umwe, umugore wayoboraga ishyirahamwe ryita ku mpumyi yambwiye ko ikigo cyo hafi aho cya tennis cyashakaga gutanga imbwa iyobora impumyi, kikayiha umuntu wo muri ako gace wahumye cyangwa utakireba neza. Yambwiye ko yari yantekerejeho, ambaza niba nayemera. Nabonye ko Yehova yabigizemo uruhare maze nemera iyo mpano. Icyakora, nagombaga gutegereza iyo mbwa mu gihe runaka.

Sinaretse gutekereza Afurika

Mu gihe nari ngitegereje iyo mbwa, nerekeje ibitekerezo ahandi hantu. Nk’uko natangiye mbivuga, kuva mu bwana bwanjye numvaga nkunze Afurika cyane. Nubwo amaso yanjye yagendaga ahuma, nakomezaga gushishikazwa n’icyo gitekerezo, cyane cyane aho menyeye ko muri Afurika hari abantu benshi cyane bashishikariye kumenya Bibiliya no gukorera Yehova. Mbere yaho, nari narabwiye Valérie ko nifuzaga kujya muri Afurika, musaba no kuzamperekeza tukajyana. Yarabyemeye maze twandikira ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bivuga Igifaransa.

Twabonye igisubizo kivuye muri Togo. Narishimye cyane maze nsaba Valérie kuyinsomera. Iyo baruwa yaduteye inkunga ku buryo Valérie yavuze ati “niba ari uko bimeze se, twabuzwa n’iki kujyayo?” Tumaze kwandikirana n’abavandimwe bo ku biro by’ishami, bampaye aderesi y’umupayiniya witwa Sandra wari utuye i Lomé mu murwa mukuru. Twateganyije kugenda ku itariki ya 1 Ukuboza 1998.

Hari hatandukanye cyane n’iwacu, ariko hari hashimishije cyane. Tumaze kugera ku kibuga cy’indege cy’i Lomé, twavuye mu ndege maze duhita twumva icyokere cyo muri Afurika kidutwikiriye nk’ikiringiti. Sandra yaje kutwakira. Nubwo bwari ubwa mbere tubonana, twahise dusabana nk’incuti zimenyeranye. Mbere gato y’uko tuhagera, Sandra na mugenzi we Christine bari baroherejwe kuba abapayiniya ba bwite mu mujyi muto wo mu giturage witwa Tabligbo. Ubwo twari dufite igikundiro cyo kujyana na bo muri iyo fasi nshya bari boherejwemo. Twahamaze hafi amezi abiri kandi twahavuye nzi ko nzagaruka.

Nashimishijwe no kugaruka muri Togo

Nkigera mu Bufaransa nahise ntangira kwitegura urugendo rwa kabiri rwo kujya muri Togo. Mbifashijwemo n’umuryango wanjye, nakoze gahunda yo kuzamarayo amezi atandatu . Bityo muri Nzeri 1999, nongeye kurira indege nerekeza muri Togo. Icyo gihe bwo ariko nari jyenyine. Tekereza ukuntu umuryango wanjye wumvise umeze igihe bambonaga ngenda jyenyine nubwo nari mfite ubumuga! Ariko nta mpamvu yagombaga gutuma mpangayika. Nahumurije ababyeyi banjye mbabwira ko incuti zanjye, nafataga nk’abagize umuryango wanjye, zizaba zintegereje i Lomé.

Nashimishijwe cyane no kongera kugaruka muri iyo fasi irimo abantu benshi bashishikazwa na Bibiliya. Kubona abantu basoma Bibiliya ku muhanda byari ibintu bimenyerewe. Muri uwo mujyi wa Tabligbo, abantu barakwihamagarira ngo uze muganire kuri Bibiliya. Nagize igikundiro cyo kubana na bashiki bacu babiri b’abapayiniya ba bwite mu nzu iciriritse. Nahasanze undi muco ndetse n’uburyo butandukanye bwo kubona ibintu. Mbere na mbere, nabonye ko abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bo muri Afurika bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Urugero, gukora urugendo rw’ibirometero byinshi bagana ku Nzu y’Ubwami ntibibabuza kujya mu materaniro. Nanone, nigishijwe byinshi n’urugwiro bagira hamwe n’umuco wabo wo kwakira abashyitsi.

Umunsi umwe mvuye kubwiriza, nabwiye Sandra ko nari mfite ubwoba bwo gusubira mu Bufaransa. Amaso yanjye yari yararushijeho guhuma. Natekerezaga imihanda y’i Béziers yabaga yuzuye abantu irimo n’urusaku rwinshi, ngatekereza ingazi zizamuka zijya mu macumbi y’amagorofa, hamwe n’ibindi bintu byinshi cyane bigora umuntu utabona neza. Imihanda yo muri Tabligbo yo yari itandukanye n’iyi Béziers. Nubwo yari iy’ibitaka, yari ituje, nta bantu benshi cyane bayigendagamo kandi nta modoka nyinshi zayinyuragamo. Nibazaga ukuntu nari gushobora kuba mu Bufaransa kandi nari maze kumenyera muri Tabligbo.

Iminsi ibiri nyuma yaho, mama yaranterefonnye ambwira ko ishuri ritoza imbwa ziyobora impumyi ryari rintegereje. Bampaye imbwa ikiri ntoya yo mu bwoko bwa Labrador, yitwa Océane ngo imbere “amaso.” Icyo gihe na bwo nabonye icyo nari nkeneye, kandi ibyari bimpangayikishije byahise birangira. Nyuma y’amezi atandatu nari maze mbwiriza nishimye muri Tabligbo, nasubiye mu Bufaransa kureba Océane.

Hashize amezi runaka batoza iyo mbwa yitwa Océane, barayimpaye. Mu mizo ya mbere ntibyari byoroshye. Twagombaga kwitoza kumvikana. Buhoro buhoro ariko, naje kubona ukuntu nari nkeneye cyane Océane. Mu by’ukuri, ubu ni nk’aho Océane ari rumwe mu ngingo zanjye. Abantu b’i Béziers babyifatagamo bate iyo babonaga nje kubabwiriza ndi kumwe n’imbwa? Baranyubahaga cyane kandi bakangaragariza ineza. Océane ni yo yavugwaga cyane muri abo baturanyi. Kubera ko abantu benshi bajya babura uko bifata iyo bari kumwe n’umuntu wamugaye, kuba nari mfite iyo mbwa byamfashaga kuvuga iby’ubumuga bwanjye mu buryo bworoshye. Byatumaga abantu bumva bisanzuye noneho bakantega amatwi. Koko rero, Océane yabaye uburyo bwiza cyane bwo gutangiza ibiganiro.

Njyana na Océane muri Afurika

Sinari naribagiwe Afurika kandi icyo gihe natangiye gutegura urugendo rwanjye rwa gatatu. Icyo gihe najyanye na Océane. Nanone nari mperekejwe n’umugabo n’umugore we bakiri bato, ari bo Anthony na Aurore, ndetse n’incuti yanjye yitwa Caroline; bose bakaba ari abapayiniya kimwe nanjye. Twageze i Lomé ku itariki ya 10 Nzeri 2000.

Mu mizo ya mbere, abantu batinyaga Océane. Mu mujyi wa Lomé nta bantu benshi bari barabonye imbwa nini nk’iyo, kubera ko muri Togo imbwa hafi ya zose ziba ari ntoya. Bamwe babonye ishumi yayo bakeka ko iryana, ko ari na yo mpamvu yagombaga gushumikwa. Océane na yo iyo yabonaga ikintu cyose yibwiraga ko kigiye kungirira nabi, yahitaga yitegura kundwanaho. Ariko nyuma y’igihe gito, Océane yahise itangira kuhamenyera. Iyo nyambitse ishumi, ubwo iba iri ku kazi. Icyo gihe irumvira, ikamenya ibyo igomba gukora kandi ikanguma iruhande. Iyo nyikuyeho ishumi, irakina ndetse rimwe na rimwe igakubagana. Turishimisha cyane.

Twese twatumiriwe kugumana na Sandra na Christine mu mujyi wa Tabligbo. Kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu baho bamenyere Océane, twarabatumiraga bakadusura tukabasobanurira akamaro k’imbwa iyobora impumyi, impamvu nari nyikeneye ndetse n’uko bagombye kwitwara igihe bari iruhande rwayo. Abasaza bemeye ko nzajya njyana Océane ku Nzu y’Ubwami. Kubera ko ibyo bitari ibintu bimenyerewe muri Togo, bahitishije itangazo mu itorero risobanura impamvu yabyo. Mu murimo wo kubwiriza, najyanaga Océane igihe gusa nabaga nsubiye gusura cyangwa kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, kuko ari cyo gihe byari kunyorohera gusobanura impamvu nabaga nazanye imbwa.

Kubwiriza muri iyo fasi bikomeza kunshimisha cyane. Buri gihe nishimira ukuntu abantu banyitaho bakankorera ibikorwa birangwa n’ineza, urugero nk’ukuntu bihutira kumpa intebe yo kwicaraho. Mu Kwakira 2001, ku ncuro ya kane nagiye muri Togo, najyanye na mama. Nyuma y’ibyumweru bitatu, mama yasubiye mu Bufaransa, agenda afite icyizere ko meze neza kandi yishimye.

Nshimira cyane Yehova ko nashoboye gukorera umurimo muri Togo. Niringiye ko Yehova azakomeza kumpa ‘ibyo umutima wanjye wifuza’ ninkomeza gukoresha ubushobozi bwanjye bwose mu murimo we. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 37 Mushiki wacu Morgou yasubiye mu Bufaransa kandi yongeye kujya muri Togo ku ncuro ya gatanu, kuva ku itariki ya 6 Ukwakira 2003 kugeza ku itariki ya 6 Gashyantare 2004. Ikibabaje ariko, ni uko uburwayi bwe bwarushijeho kwiyongera, ku buryo bishoboka ko ubwo bwaba ari ubwa nyuma agiye muri Togo. Icyakora, aracyafite icyifuzo gikomeye cyo gukomeza gukorera Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Buri gihe nashimishwaga no gutekereza imirambi yo muri Afurika n’inyamaswa zishimishije zaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Océane yaramperekezaga igihe nasubiraga gusura

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Abasaza banyemereye kujya nzana Océane mu materaniro