Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nishimira uruhare nagize mu murimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose

Nishimira uruhare nagize mu murimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nishimira uruhare nagize mu murimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose

BYAVUZWE NA ANNA MATHEAKIS

Ubwato bwarashyaga. Iyo ubwo bwato bunini cyane bwari bufite metero 171 z’uburebure buza kurohama mburimo, nari kurohamana na bwo. Nogaga nkoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ndokoke, ndwana n’imivumba yari ifite ingufu nyinshi. Uburyo bwonyine nari nsigaranye ngo nkomeze kureremba hejuru y’amazi, bwari ubwo gufata agakoti undi mugore yari yambaye nkagakomeza; abantu bakaba bakambara kugira ngo batarohama. Nasenze Imana nyisaba kumpa imbaraga n’ubutwari. Nta kindi nari nshoboye gukora.

HARI mu mwaka wa 1971. Nari nsubiye mu Butaliyani, hakaba ari ho hantu ha gatatu nari naroherejwe gukora umurimo w’ubumisiyonari. Muri iyo mpanuka y’ubwato, natakaje ibyinshi mu bintu nari mfite byose. Icyakora sinatakaje ibintu by’ingenzi cyane, ni ukuvuga ubuzima bwanjye, umuryango wa gikristo w’abavandimwe bakundana n’igikundiro cyo gukorera Yehova. Uwo murimo w’ubumisiyonari wari waratumye ngera ku migabane itatu itandukanye, kandi kurohama k’ubwo bwato kwabaye kimwe mu bintu byinshi bibabaje byabaye mu buzima bwanjye.

Navutse mu mwaka wa 1922. Umuryango wacu wari utuye i Rām Allāh, hafi y’ibirometero 16 mu majyaruguru ya Yerusalemu. Ababyeyi banjye bombi bakomokaga ku kirwa cya Crète, ariko papa yararerewe i Nazareti. Nari umuhererezi mu bana batatu b’abahungu n’abakobwa babiri. Umuryango wacu washegeshwe n’urupfu rwa musaza wanjye wari uwa kabiri mu bahungu, warohamye mu ruzi rwa Yorodani igihe abanyeshuri biganaga bari bagiye gutembererayo. Nyuma y’ibyo byago, mama yanze gukomeza kuba i Rām Allāh maze twimukira muri Atene mu Bugiriki; icyo gihe nari mfite imyaka itatu.

Ukuri ko muri Bibiliya kugera mu muryango wacu

Nyuma gato y’aho tugereye mu Bugiriki, umukuru muri basaza banjye witwa Nikos, icyo gihe wari ufite imyaka 22, yaje guhura n’Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Ibyo yamenye kuri Bibiliya byamuteye ibyishimo byinshi kandi bituma agira ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza. Byarakaje papa cyane bituma yirukana Nikos mu rugo. Ariko iyo papa yajyaga muri Palesitina, mama, mukuru wanjye hamwe nanjye twaherekezaga Nikos mu materaniro ya gikristo. N’ubu ndacyibuka neza ukuntu mama yavugaga ashishikaye cyane ibihereranye n’ibintu yabaga yumvise muri ayo materaniro. Icyakora nyuma y’aho gato, yaje guhitanwa na kanseri, apfa afite imyaka 42. Muri ibyo bihe bigoranye, mukuru wanjye Ariadne yitaye ku muryango wacu mu buryo bwuje urukundo. N’ubwo yari akiri muto, yambereye nka mama mu gihe cy’imyaka myinshi yakurikiyeho.

Iyo papa yabaga ari muri Atene, buri gihe yanjyanaga muri Kiliziya y’Aborutodogisi. Amaze gupfa nakomeje kujya mu kiliziya n’ubwo atari buri gihe. Kubera ko nabonaga abantu bazaga mu kiliziya batarabagaho nk’uko Imana ibishaka, amaherezo naje kureka kujyayo.

Papa amaze gupfa, naje kubona akazi keza muri Minisiteri y’Imari. Icyakora, musaza wanjye yari yareguriye ubuzima bwe gukora umurimo wo kubwiriza Ubwami, awukorera mu Bugiriki mu gihe cy’imyaka myinshi. Mu mwaka wa 1934 yimukiye muri Chypre. Icyo gihe nta Muhamya wa Yehova wabatijwe wabaga kuri icyo kirwa, bityo yagize igikundiro cyo guteza imbere umurimo wo kubwiriza aho hantu. Amaze gushaka umugore, umugore we Galatia na we yamaze imyaka myinshi ari umupayiniya w’igihe cyose. * Incuro nyinshi Nikos yajyaga atwoherereza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya hamwe n’amagazeti, ariko ni gake cyane twayasomaga. Nikos yagumye muri Chypre kugeza igihe yapfiriye.

Mfatana ukuri uburemere

Mu mwaka wa 1940, George Douras, wari Umuhamya wo muri Atene wagiraga ishyaka akaba n’incuti ya Nikos, yaradusuye maze adutumirira kuza kwifatanya n’itsinda rito ry’abigishwa ryateraniraga iwe biga Bibiliya. Twemeye iryo tumira tubyishimiye. Nyuma y’igihe gito twatangiye kugeza ku bandi ibyo twarimo twiga. Kunguka ubumenyi bwo muri Bibiliya byatumye jye na mukuru wanjye twegurira ubuzima bwacu Yehova. Ariadne yabatijwe mu mwaka wa 1942 naho jye mbatizwa mu wa 1943.

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye, Nikos yaradutumiye ngo tuze muri Chypre, maze mu wa 1945 twimukira i Nicosie. Aho muri Chypre hari hanyuranye no mu Bugiriki, kuko ho umurimo wo kubwiriza utari ubuzanyijwe. Twabwirizaga ku nzu n’inzu no mu muhanda.

Imyaka ibiri nyuma yaho, byabaye ngombwa ko Ariadne asubira mu Bugiriki. Aho ni ho yahuriye n’uwaje kuba umugabo we, na we wasengaga Yehova, bityo aguma muri Atene. Nyuma y’igihe gito, muramu wanjye na mukuru wanjye banshishikarije gusubira mu Bugiriki ngatangira gukorera umurimo w’igihe cyose muri Atene. Kubera ko kuva kera intego yanjye yari iyo gukora umurimo w’igihe cyose, nasubiye muri Atene aho ababwiriza bari bakenewe cyane.

Nugururirwa irembo rigana mu murimo

Ku itariki ya 1 Ugushyingo 1947, natangiye umurimo w’ubupayiniya, buri kwezi nkajya mara amasaha 150 mu murimo wo kubwiriza. Ifasi itorero ryacu ryabwirizagamo yari nini cyane kandi nagombaga gukora urugendo rurerure. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, nabonye imigisha myinshi. Incuro nyinshi abapolisi bafataga Umuhamya uwo ari we wese basangaga abwiriza cyangwa ari mu materaniro ya gikristo; ubwo rero ntibyatinze nanjye narafashwe.

Bandegaga ko nahinduraga abantu ku ngufu mbavana mu madini yabo, icyo kikaba cyari icyaha gikomeye muri icyo gihe. Bankatiye gufungwa amezi abiri muri gereza y’abagore ya Averof yo muri Atene. Hari undi Muhamya w’igitsina gore wari ufungiye aho, kandi twembi twagiranye imishyikirano ya gikristo ishimishije kandi itera inkunga n’ubwo twari dufunze. Maze kurangiza icyo gifungo, nakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya nishimye. Abenshi mu bo twiganye na bo Bibiliya icyo gihe, n’ubu baracyari abagaragu b’indahemuka ba Yehova kandi ibyo bintera ibyishimo byinshi.

Mu mwaka wa 1949, natumiriwe kujya mu ishuri rya 16 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; aho ababwiriza b’igihe cyose baherwa imyitozo yo kujya mu murimo w’ubumisiyonari. Jye na bene wacu twarabyishimiye cyane. Nafashe gahunda yo kuzajya mu ikoraniro mpuzamahanga ryari kubera mu mujyi wa New York mu mpeshyi yo mu wa 1950, hanyuma nkajya i Galeedi.

Nkimara kugera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nagize igikundiro cyo kumara amezi make nkora isuku ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu mujyi wa New York. Hari ahantu hafite isuku, hashimishije kandi kuhaba byateraga inkunga. Kandi nabanaga n’abavandimwe na bashiki bacu bahoraga bishimye. Buri gihe njya nibuka ayo mezi atandatu namazeyo bikantera ibyishimo byinshi. Igihe cyarageze tujya mu Ishuri rya Galeedi, ariko amezi atanu twamaze duhabwa amasomo menshi hamwe n’amabwiriza, yahise yihuta cyane. Twe abanyeshuri twaje kubona ko ubumenyi bwo mu Byanditswe ari bwiza cyane kandi ko bufite agaciro kenshi cyane, kandi ibyo byatumye turushaho kugira ibyishimo n’icyifuzo cyo kugeza ku bandi ubwo bumenyi nyakuri butanga ubuzima.

Ahantu ha mbere nakoreye umurimo w’ubumisiyonari

Mu Ishuri rya Galeedi, twari twemerewe guhitamo uwo tuzakorana mu murimo w’ubumisiyonari, mbere y’uko twoherezwa aho twari kuzakorera uwo murimo. Mushiki wacu ufite imico myiza cyane witwa Ruth Hemmig (ubu witwa Ruth Bosshard), ni we nahisemo. Jye na Ruth twarishimye cyane igihe batwoherezaga Istanbul muri Turukiya, mu masangano y’imihanda iva muri Aziya no mu Burayi. Twari tuzi ko umurimo wo kubwiriza wari utaremerwa ku mugaragaro muri icyo gihugu, ariko twari twiringiye tudashidikanya ko Yehova yari kuzadufasha.

Istanbul ni umujyi mwiza cyane utuwe n’abantu benshi bakomoka mu bihugu bitandukanye. Twahasanze amaduka menshi yarimo ibicuruzwa byinshi haza n’abantu benshi; hari ibyokurya byiza cyane bitetse mu buryo bunyuranye, amazu ndangamurage ashimishije cyane, abaturanyi bashimishije kandi ku nkombe hahoraga hashimishije. Icy’ingenzi kurushaho, twahasanze abantu bari bafite imitima itaryarya bashakaga kwiga ibyerekeye Imana. Itsinda rito ry’Abahamya bo muri Istanbul ryari rigizwe ahanini n’Abanyarumeniya, Abagiriki hamwe n’Abayahudi. Ariko hari n’abandi bantu bakomokaga mu bihugu byinshi kandi kwiga indimi zitandukanye zirimo n’Igituruki byaradufashije. Twishimiye cyane guhura n’abantu bakomokaga mu bihugu bitandukanye bari bafite inyota yo kumenya ukuri. Abenshi muri bo bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka.

Ikibabaje ariko, ni uko Ruth banze kongera kumuha uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu maze bikaba ngombwa ko ahava. Yakomereje umurimo w’igihe cyose mu gihugu cy’u Busuwisi. Nyuma y’iyo myaka yose, ndacyakumbura imishyikirano ya gicuti ishimishije kandi itera inkunga twagiranaga.

Nimukira mu kindi gice cy’isi

Mu mwaka wa 1963, muri Turukiya banze kongera kumpa uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu. Byari bigoye gusiga Abakristo bagenzi banjye nari nariboneye bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka n’ubwo bari bahanganye n’ingorane nyinshi. Kugira ngo bampumurize, bene wacu bangaragarije ineza bemera kundihira itike yo kujya mu mujyi wa New York mu ikoraniro ryari ryahabereye. Bari bataragira ahandi banyohereza.

Nyuma y’iryo koraniro, noherejwe i Lima muri Peru. Ndi kumwe n’undi mushiki wacu wari ukiri muto bari batwohereje hamwe, navuye i New York nerekeza aho hantu hashya nari noherejwe. Nize Igihisipaniya kandi nabaga mu nzu y’abamisiyonari yari mu cyumba cyo hejuru cy’inzu y’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Kubwiriza no kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu baho byari bishimishije cyane.

Nimurirwa ahandi hantu nkiga n’urundi rurimi

Nyuma y’igihe runaka, bene wacu basigaye mu Bugiriki batangiye guhura n’ibibazo baterwaga n’iza bukuru kandi ubuzima bwabo bwagendaga burushaho kumera nabi. Ntibigeze na rimwe banshishikariza kureka umurimo w’igihe cyose nakoraga ngo nsubire mu buzima bo bitaga ko ari ubusanzwe kugira ngo njye mbitaho. Icyakora, maze kubitekerezaho cyane no kubishyira mu isengesho, nabonye byari kuba byiza nkoreye umurimo hafi y’umuryango wacu. Abavandimwe bo ku biro by’ishami bangaragarije urukundo barabyemera maze banyohereza mu Butaliyani, kandi bene wacu bemeye kundihira itike yo kunyimura. Mu by’ukuri, mu Butaliyani hari hakenewe ababwiriza.

Ubwo nanone, byabaye ngombwa ko niga urundi rurimi: Igitaliyani. Nabanje koherezwa mu mujyi wa Foggia. Nyuma nimuriwe i Naples ahari hakenewe ababwiriza. Ifasi nabwirizagamo yitwa Posilipo, akaba ari kamwe mu turere twiza cyane two muri Naples. Iyo fasi yari nini cyane kandi hari umubwiriza w’Ubwami umwe gusa. Nishimiye cyane umurimo wo kubwiriza kandi Yehova yamfashije gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Nyuma y’igihe, muri ako karere haje kuvuka itorero ryari rigizwe n’ababwiriza benshi.

Mu bantu baho ba mbere niganye na bo Bibiliya harimo umugore n’abana be bane. We n’abakobwa be babiri baracyari Abahamya ba Yehova. Nanone niganye Bibiliya n’umugabo n’umugore we bari bafite akana gato k’agakobwa. Abagize uwo muryango bose bateye imbere mu kuri kandi bagaragaje ko biyeguriye Yehova babatizwa mu mazi. Uwo mukobwa ubu yashyingiranywe n’umugaragu wa Yehova w’indahemuka, kandi bombi bakorana ishyaka mu murimo w’Imana. Igihe niganaga Bibiliya n’umuryango wari ugizwe n’abantu benshi, natangajwe n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana. Ubwo twasomaga imirongo itandukanye igaragaza ko Imana itemera abantu basenga bifashishije ibishushanyo, umugore wo muri urwo rugo ntiyiriwe ategereza ko turangiza icyigisho. Uwo mwanya yahise ahaguruka maze akuraho amashusho yose yari mu nzu ye.

Akaga ko mu nyanja

Iyo nakoraga ingendo hagati y’u Butaliyani n’u Bugiriki, buri gihe nagendaga mu bwato. Ubusanzwe urwo rugendo rwabaga rushimishije. Ariko urugendo nakoze mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1971 rwo rwari rutandukanye n’izindi. Icyo gihe nari nsubiye mu Butaliyani ndi mu bwato bwatwaraga abagenzi bwitwa Heleanna. Kare mu gitondo cyo ku ya 28 Kanama, inkongi y’umuriro yatangiriye mu gikoni cy’ubwo bwato. Iyo nkongi y’umuriro yakomezaga gukwirakwira, bituma abantu na bo bashya ubwoba cyane. Abagore bagwaga igihumure, abana bakarira cyane naho abagabo bo bakitotomba ari na ko bavuga amagambo yo gutera ubwoba. Abantu bahise biruka bagana ahari utwato duto mu mpande z’ubwo bwato (dukoreshwa igihe ubwato bunini bugize ikibazo). Icyakora, amakoti abantu bambara kugira ngo batarohama yari make cyane, kandi akamashini kamanuraga utwo twato duto kadushyira mu nyanja ntikakoraga neza. Ako gakoti nta ko nari mfite kandi ibirimi by’umuriro byagendaga birushaho kuba byinshi. Ubwo nta kindi cyari gisigaye uretse gusimbukira mu nyanja.

Nkimara kugera mu mazi, nahise mbona umugore wari wambaye ako gakoti areremba hejuru y’amazi hafi yanjye. Yasaga n’aho atashoboraga koga, bityo mufata akaboko ndamukurura muvana hafi y’ubwo bwato bwarimo burohama. Iyo nyanja yagendaga irushaho kumera nabi kandi intambara narwanaga kugira ngo nkomeze kureremba yarananizaga cyane. Byasaga n’aho birangiye, ariko nakomeje kwinginga Yehova musaba ubutwari kandi ibyo byampaye imbaraga. Nta kindi nashoboraga gukora uretse kwibuka ibyabaye kuri Pawulo igihe ubwato yarimo bwarohamaga.—Ibyakozwe, igice cya 27.

Namaze amasaha ane yose ndwana n’imiraba y’inyanja mfashe n’uwo mugenzi wanjye, nkajya nyuzamo nkoga igihe nabaga ngaruye akabaraga, ari na ko nakomezaga gutakambira Yehova ngo amfashe. Amaherezo naje kubona ubwato buto burimo buza. Barantabaye ariko basanze uwo mugore we yarangije gupfa. Tugeze mu mujyi wa Bari ho mu Butaliyani, najyanywe mu bitaro aho naherewe ubufasha bw’ibanze. Namaze mu bitaro iminsi mike kandi Abahamya benshi baje kunsura, bangaragariza ineza bita ku byo nari nkeneye byose. Urukundo rwa gikristo bagaragaje rwatangaje cyane abandi bari aho mu bitaro. *

Maze gukira neza noherejwe i Roma. Bansabye kubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi muri uwo mujyi rwagati, kandi Yehova yaramfashije mara imyaka itanu ari byo nkora. Mu myaka igera kuri 20, nishimiye gukorera umurimo mu Butaliyani kandi naje gukunda Abataliyani.

Nsubira aho natangiriye

Nyuma y’igihe, ubuzima bwa Ariadne n’umugabo we bwarushijeho kumera nabi. Naje kubona ko ndamutse mbabaye hafi, byari kunshobokera kubitura mu rugero runaka ibintu bankoreye byose mu buryo bwuje urukundo. Nanjye ndemera ko kuva mu Butaliyani numvaga bimbabaje cyane. Icyakora, abavandimwe babishinzwe bampaye uburenganzira, maze kuva mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1985 ntangira gukora umurimo w’igihe cyose muri Atene, aho nari narawutangiriye mu mwaka wa 1947.

Nabwirije mu ifasi y’itorero nari ndimo, kandi nabajije abavandimwe bo ku biro by’ishami niba narashoboraga kubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi muri uwo mujyi rwagati. Namaze imyaka itatu ari ho mbwiriza hamwe n’undi mushiki wacu w’umupayiniya. Twabashije kubwiriza mu buryo bunonosoye abantu badakunze kuboneka mu rugo.

Icyakora uko igihe kigenda gihita, icyifuzo cyo gukora umurimo wo kubwiriza kigenda kirushaho kwiyongera ariko imbaraga zanjye zo ntiziyongera. Ubu muramu wanjye yarapfuye. Ariadne wambereye nka mama yarahumye. Naho jye, nari mfite ubuzima bwiza mu myaka yose namaze mu murimo w’igihe cyose. Ariko vuba aha mperutse kugwa ku ngazi mvunika ukuboko kw’iburyo. Nyuma naje kunyerera mvunika itako. Bagombye kumbaga kandi namaze igihe kirekire ndyamye. Ubu singishobora kugenda neza. Ngenda nicumbye akabando kandi sinshobora kujya hanze keretse ndi kumwe n’undi muntu. Ariko kandi, ndacyakora ibyo nshoboye byose niringiye ko ubuzima bwanjye bwazarushaho kumera neza. Kwifatanya mu murimo wo kwigisha Bibiliya, n’ubwo byaba mu rugero ruciriritse, biracyakomeza kumbera isoko y’ibyishimo no kunyurwa.

Iyo nibutse imyaka yuzuye ibyishimo namaze mu murimo w’igihe cyose, nshimira Yehova mbikuye ku mutima. We n’umuteguro we wo ku isi bagiye buri gihe bampa ubuyobozi bukwiriye n’ubufasha nari nkeneye, kandi ibyo byatumye nshobora gukoresha ubushobozi bwanjye bwose mukorera mu buzima bwanjye. Nifuza mbikuye ku mutima ko Yehova yampa imbaraga zo gukomeza gukora umurimo we. Nshimishwa n’uruhare ruto nagize mu murimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose uyoborwa na Yehova.—Malaki 3:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Reba Annuaire des Témoins de Jéhovah 1995, ku ipaji ya 73-89, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 34 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Réveillez-vous ! yo ku ya 8 Kamena 1972, ku ipaji ya 12-16.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ndi kumwe na mukuru wanjye Ariadne n’umugabo we Michalis, igihe nari ngiye kujya i Galeedi

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Jye na Ruth Hemmig twari twaroherejwe Istanbul muri Turukiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ndi mu Butaliyani mu ntangiriro z’imyaka ya za 70

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Muri iki gihe ndi kumwe na mukuru wanjye Ariadne