Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza ‘kwihangana’ mu gihe uhanganye n’ikibi

Komeza ‘kwihangana’ mu gihe uhanganye n’ikibi

Komeza ‘kwihangana’ mu gihe uhanganye n’ikibi

‘Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, akihangana.’—2 TIMOTEYO 2:24.

1. Igihe turi mu murimo wacu wa gikristo, kuki rimwe na rimwe duhura n’abantu bavuga nabi?

MU GIHE uhuye n’abantu batakubona neza cyangwa batemera ibyawe ubyifatamo ute? Igihe intumwa Pawulo yasobanuraga uko ibintu byari kuzaba byifashe mu minsi y’imperuka, yahanuye ko abantu bari kuzaba “batukana . . . babeshyerana, batirinda, bagira urugomo” (2 Timoteyo 3:1-5, 12). Ushobora guhura n’abantu bameze batyo wagiye kubwiriza cyangwa se uri mu yindi mirimo.

2. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe ishobora kudufasha kugira ubwenge mu gihe duhuye n’abantu batubwira nabi?

2 Umuntu wese uvuga amagambo asesereza si ko byanze bikunze aba adashishikazwa n’ibyo gukiranuka. Umuntu ashobora guhura n’ibibazo bikomeye bigatuma atura umujinya abantu bose abonye (Umubwiriza 7:7). Abenshi bitwara batyo kubera ko aho batuye n’aho bakorera haba higanje imvugo isesereza. Ibyo ariko ntibituma bene iyo mvugo yemerwa kuri twe Abakristo, ariko bidufasha gusobanukirwa impamvu abandi bayikoresha. Twagombye kubyifatamo dute niba batubwiye imvugo isesereza? Mu Migani 19:11 hagira hati “amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara.” Naho mu Baroma 12:17, 18 hatugira inama igira iti ‘ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.’

3. Ni mu buhe buryo kuba abantu bakunda amahoro bifitanye isano n’ubutumwa tubwiriza?

3 Niba dukunda amahoro by’ukuri, ibyo bizigaragariza mu myifatire yacu. Bizagaragarira mu byo tuvuga no mu byo dukora, wenda binagaragarire ku isura yo mu maso hacu kandi byumvikanire mu ijwi (Imigani 17:27). Igihe Yesu yatumaga intumwa ze kubwiriza, yazigiriye inama agira ati “nimwinjira mu nzu mubaramutse [“mubwire abaho, muti ‘nimugire amahoro!” Inkuru Nziza ku Muntu Wese], inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire” (Matayo 10:12, 13). Tubwiriza ubutumwa bwiza. Bibiliya ibwita ‘ubutumwa bwiza bw’amahoro,’ “ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana” n’ ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Abefeso 6:15; Ibyakozwe 20:24; Matayo 24:14). Intego yacu si iyo kunenga imyizerere y’undi muntu cyangwa kujya na we impaka ku byo atekereza, ahubwo ni iyo kumugezaho ubutumwa bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana.

4. Wavuga iki niba umuntu akubwiye ati “ntibinshishikaje” na mbere y’uko umubwira ikikugenza?

4 Nyir’inzu ashobora guhita avuga ati “ntibinshishikaje” ataranumva ibyo tuje kumubwira. Akenshi ushobora kwivugira uti “nifuzaga kugusomera uyu murongo mugufi wo muri Bibiliya.” Ashobora kutabyanga. Hari n’igihe byaba bikwiriye ko uvuga uti “nifuzaga kukubwira ukuntu hari igihe hatazongera kubaho akarengane, n’abantu bose bakazaba bakundana.” Niba ibyo bidatumye nyir’inzu ahita yifuza kumva byinshi kurushaho, ushobora kongeraho uti “ndabona mudafite akanya.” N’iyo nyir’inzu yaba atari umunyamahoro, mbese twagombye guhita twumva ko ‘adakwiriye’? Uko bakwakira kose, jya wibuka inama ya Bibiliya yo ‘kugira ineza kuri bose, no kwihangana.’—2 Timoteyo 2:24.

Sawuli yari umunyarugomo wayobye

5, 6. Sawuli yafataga ate abigishwa ba Yesu, kandi se kuki yakoraga ibyo byose?

5 Mu kinyejana cya mbere, umuntu witwaga Sawuli yari azwiho ko yavugaga amagambo y’agasuzuguro kandi akaba yaragiraga urugomo. Bibiliya ivuga ko ‘yakangishaga abigishwa b’Umwami ko bicwa’ (Ibyakozwe 9:1, 2). Nyuma y’aho yiyemereye ko yari “umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo” (1 Timoteyo 1:13). N’ubwo bamwe muri bene wabo bashobora kuba bari barabaye Abakristo, yavuze ibyo yajyaga akorera abigishwa ba Kristo agira ati “kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga” (Ibyakozwe 23:16; 26:11; Abaroma 16:7, 11). Nta kintu na kimwe kigaragaza ko abigishwa baba baragerageje kujya impaka na Sawuli mu gihe yabaga abatoteza.

6 Kuki Sawuli yakoraga ibyo byose? Hashize imyaka runaka nyuma yaho, yaranditse ati “nabikoze mu bujiji ntarizera” (1 Timoteyo 1:13). Yari Umufarisayo wigishijwe ‘kwitondera cyane amategeko ya ba sekuruza yose’ (Ibyakozwe 22:3). N’ubwo uko bigaragara Gamaliyeli wigishije Sawuli yari umuntu woroheranaga, umutambyi mukuru Kayafa waje gukorana na Sawuli we yari mubi cyane. Kayafa ni we wayoboye abagambaniye Yesu Kristo bakamwica (Matayo 26:3, 4, 63-66; Ibyakozwe 5:34-39). Nyuma y’ibyo Kayafa yategetse ko intumwa zikubitwa, kandi azihanangiriza abigiranye ubukana ko zireka kubwiriza mu izina rya Yesu. Kayafa ni we wayoboye Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rwari rwasizoye, igihe baciraga Sitefano urubanza bakamujyana hanze y’umurwa bakamutera amabuye (Ibyakozwe 5:27, 28, 40; 7:1-60). Sawuli yari ahari igihe bamuteraga amabuye, kandi Kayafa yamuhaye uruhushya rwo gukomeza gushyiraho umwete kugira ngo amareho abigishwa ba Yesu, afata ab’i Damasiko akabafunga (Ibyakozwe 8:1; 9:1, 2). Kubera ko Sawuli yari ashyigikiwe na Kayafa, yatekerezaga ko ibyo yakoraga byagaragazaga ko yarwaniraga Imana ishyaka, ariko mu by’ukuri ntiyari afite ukwizera nyakuri (Ibyakozwe 22:3-5). Ibyo byatumye Sawuli atabona ko Yesu ari we Mesiya w’ukuri. Ariko Sawuli yaje kugarura agatima igihe Yesu wazutse yamuvugishaga mu buryo bw’igitangaza amusanze mu nzira ijya i Damasiko.—Ibyakozwe 9:3-6.

7. Sawuli byamugendekeye bite amaze guhurira na Yesu mu nzira ijya i Damasiko?

7 Nyuma y’aho gato, umwigishwa Ananiya yatumwe kubwiriza Sawuli. Mbese uba waragiye kubwiriza Sawuli ushishikaye? Ananiya yabanje gutinya, ariko yavuganye na Sawuli mu bugwaneza. Sawuli yari yahinduye imyifatire ye bitewe n’uko mu buryo bw’igitangaza yari yahuriye na Yesu mu nzira ijya i Damasiko (Ibyakozwe 9:10-22). Ni we waje kuba intumwa Pawulo, umumisiyonari w’Umukristo warangwaga n’ishyaka.

Yesu yari umugwaneza ariko yari n’intwari

8. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragarije abantu bari barakoze ibibi imyifatire nk’iya Se?

8 Yesu yari umubwiriza w’Ubwami warangwaga n’ishyaka, kandi yabanaga n’abantu agaragaza ubugwaneza n’ubutwari (Matayo 11:29). Yari afite imyifatire nk’iya Se wo mu ijuru, we utera ababi inkunga yo guhindukira bakava mu nzira zabo mbi (Yesaya 55:6, 7). Iyo Yesu yabaga ari kumwe n’abanyabyaha, yabonaga abagaragazaga ko bashoboraga guhinduka, kandi yafashaga abantu nk’abo (Luka 7:37-50; 19:2-10). Aho gucira abandi urubanza ashingiye ku bigaragara inyuma gusa, Yesu yiganaga imico ya Se y’ubugwaneza, kwifata no kwihangana, yiringiye ko ashobora kubageza ku kwihana (Abaroma 2:4). Yehova ashaka ko abantu b’ingeri zose bihana bagakizwa.—1 Timoteyo 2:3, 4.

9. Ni irihe somo twavana ku buryo ibivugwa muri Yesaya 42:1-4 byasohoreye kuri Yesu?

9 Igihe umwanditsi w’Ivanjiri Matayo yagaragazaga uko Yehova abona Yesu Kristo, yasubiyemo amagambo y’ubuhanuzi agira ati “dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije, umutima wanjye ukamwishimira. Nzamushyiramo umwuka wanjye, azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka. Ntazatongana, ntazasakuza, ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye. Urubingo rusadutse ntazaruvuna, kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe, kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira” (Matayo 12:17-21; Yesaya 42:1-4). Mu buryo buhuje n’ayo magambo yahanuwe, Yesu ntiyigeze yishora mu mpaka zabaga zirimo amahane. Ndetse n’igihe yari ahanganye n’ibigeragezo, yavugaga ukuri mu buryo bwashishikazaga abari bafite imitima itaryarya.—Yohana 7:32, 40, 45, 46.

10, 11. (a) N’ubwo Abafarisayo bari bamwe mu banzi ba Yesu bamurwanyaga cyane, kuki yabwirije bamwe muri bo? (b) Rimwe na rimwe Yesu yahaga abamurwanyaga ibisubizo bimeze bite, ariko se ni iki atigeze akora?

10 Igihe cy’umurimo wa Yesu, yaganiriye n’Abafarisayo benshi. N’ubwo bamwe muri bo bageragezaga kumugusha mu mutego bahereye ku byo yavugaga, Yesu ntiyigeze afata umwanzuro w’uko bose babiterwaga n’intego mbi. Umufarisayo witwaga Simoni wakundaga kunenga, uko bigaragara yashakaga kwitegereza Yesu amwegereye maze aramutumira ngo basangire. Yesu yemeye kujyayo maze abwiriza abari aho (Luka 7:36-50). Ikindi gihe, Umufarisayo wari ukomeye witwaga Nikodemu yagiye gusura Yesu yitwikiriye ijoro. Yesu ntiyamuvebye ngo ni uko yari yategereje ko bwira. Ahubwo yabwirije Nikodemu amubwira iby’urukundo Imana yagaragaje ubwo yoherezaga Umwana wayo kugira ngo aheshe agakiza abari kuzamwizera bose. Nanone Yesu yamugaragarije ko ari ngombwa kubaha gahunda yashyizweho n’Imana (Yohana 3:1-21). Nyuma y’aho, Nikodemu yavuganiye Yehova igihe abandi Bafarisayo bashakaga gupfobya inkuru zavugaga neza Yesu.—Yohana 7:46-51.

11 Yesu yashoboraga gutahura uburyarya bw’abageragezaga kumutega imitego. Ntiyigeze yemerera abamurwanyaga ko bamushora mu mpaka zitari kugira icyo zigeraho. Ariko iyo byabaga bikwiriye, yabahaga ibisubizo bigufi byihagazeho, akababwira ihame runaka, agakoresha urugero cyangwa umurongo w’Ibyanditswe (Matayo 12:38-42; 15:1-9; 16:1-4). Mu bindi bihe Yesu ntiyirirwaga abasubiza iyo yabaga abona ko nta cyo byari kumara.—Mariko 15:2-5; Luka 22:67-70.

12. N’iyo abantu bakankamiraga Yesu, ni gute yashoboraga kubafasha?

12 Rimwe na rimwe, abantu babaga batewe n’imyuka mibi bajyaga bakankamira Yesu. Iyo ibyo byabaga yarihanganaga agakoresha ubushobozi Imana yamuhaye kugira ngo abakize (Mariko 1:23-28; 5:2-8, 15). Iyo turi mu murimo wacu abantu bakaturakarira kandi bakadukankamira, natwe tuba tugomba kwifata, kandi twagombye kwihatira gukemura icyo kibazo mu bugwaneza kandi tukagira amakenga.—Abakolosayi 4:6.

Kwirinda mu muryango

13. Kuki rimwe na rimwe abantu barwanya umuntu wo mu muryango wabo utangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova?

13 Abigishwa ba Yesu bagomba kwitoza umuco wo kwirinda cyane cyane mu muryango. Iyo ukuri kwa Bibiliya kumaze gucengera mu mutima w’umuntu, yifuza cyane ko abagize umuryango we na bo bakwitabira ukuri nka we. Ariko Yesu yavuze ko abagize umuryango bashobora kubirwanya (Matayo 10:32-37; Yohana 15:20, 21). Hari impamvu zinyuranye zibitera. Urugero, inyigisho za Bibiliya zishobora kudufasha kuba inyangamugayo, tukaba abantu bazi inshingano zabo kandi bubaha abandi. Icyakora, Ibyanditswe bitwigisha nanone ko uko byagenda kose inshingano yacu ya mbere ari iyo kumvira Umuremyi wacu (Umubwiriza 12:1, 13; Ibyakozwe 5:29). Umuntu wumva ko ubutware bwe mu muryango butangiye kugabanuka bitewe n’uko turi indahemuka kuri Yehova, ashobora kurakara. Mu gihe duhanganye n’icyo kibazo, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukurikiza urugero rwa Yesu rwo kwihangana!—1 Petero 2:21-23; 3:1, 2.

14-16. Ni iki cyatumye abantu bahoze barwanya abagize umuryango wabo bahinduka?

14 Ubu abantu benshi bakorera Yehova bari bafite uwo bashakanye cyangwa undi ugize umuryango warwanyije ihinduka bagize igihe batangiraga kwiga Bibiliya. Ababarwanyije bashobora kuba bari barabwiwe ibintu bibi ku Bahamya ba Yehova, kandi wenda batekerezaga ko byazagira ingaruka mbi ku muryango. Ni iki cyatumye bahindura imyifatire yabo? Ahenshi byatewe n’urugero rwiza babonye. Kubera ko uwo muntu wizeraga yakomeje gukurikiza inama za Bibiliya, akajya mu materaniro ya gikristo no mu murimo wo kubwiriza buri gihe ari na ko asohoza inshingano ze mu muryango kandi akifata mu gihe babaga bamubwiye nabi, nyuma y’igihe runaka abagize umuryango barekeye aho kumurwanya.—1 Petero 2:12.

15 Nanone umuntu urwanya ukuri ashobora kuba yaranze kumva ibisobanuro ibyo ari byo byose bishingiye kuri Bibiliya abitewe n’urwikekwe cyangwa ubwibone. Ibyo ni ko byagendekeye umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavugaga ko yakundaga igihugu cye cyane. Igihe kimwe ubwo umugore we yari mu ikoraniro, yahambiriye imyenda ye yose arimuka. Ikindi gihe yafashe imbunda asohoka mu rugo akangisha ko ngo agiye kwiyahura. Yavugaga ko imyifatire ye idahwitse yayiterwaga n’idini ry’umugore we. Ariko umugore we yakomeje kwihatira gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya. Uwo mugore amaze imyaka 20 ari Umuhamya wa Yehova, umugabo we na we yabaye Umuhamya. Muri Alubaniya, umugore yararakaye cyane kubera ko umukobwa we yiganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova hanyuma akabatizwa. Incuro 12 zose uwo mugore yatwitse Bibiliya z’umukobwa we. Hanyuma umunsi umwe yarambuye Bibiliya nshya umukobwa we yari yasize ku meza. Mu buryo bw’impanuka yarambuye muri Matayo 10:36, ahita abona ko ari we havuga. Icyakora, kubera ko uwo mugore yari agihangayikishijwe n’umukobwa we, yaramuherekeje amugeza ku bwato bwari bugiye kumujyana hamwe n’abandi Bahamya bari bagiye mu ikoraniro mu Butaliyani. Igihe nyina yabonaga ukuntu bakundana, bahoberana, bamwenyura kandi bakubita igitwenge bishimye, yatangiye guhindura uko yabonaga Abahamya. Bidatinze yemeye kwiga Bibiliya. Ubu yihatira gufasha abandi bemera ukuri babanje kukurwanya.

16 Igihe kimwe, umugabo yafashe icyuma asumira umugore we asakuza cyane, amurega ibirego byinshi igihe uwo mugore yari ageze ku Nzu y’Ubwami. Uwo mugore yamubwiye atuje ati “ariko ubundi, waje mu Nzu y’Ubwami nawe ukirebera?” Yarabyemeye, kandi yaje kuba umusaza w’Umukristo.

17. Iyo havutse ibibazo mu muryango w’Abakristo, ni iyihe nama yo mu Byanditswe ishobora gufasha?

17 Ndetse n’igihe abo mubana bose baba ari Abakristo, hari igihe hashobora kuvuka ibibazo mu muryango ndetse wenda hakavugwa n’amagambo asesereza bitewe no kudatungana. Birashishikaje kuba Abakristo bo muri Efeso ya kera barahawe inama igira “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo” (Abefeso 4:31). Uko bigaragara, umwuka w’abantu bari bakikije Abakristo bo muri Efeso, ukudatungana kwabo, ndetse kuri bamwe na bamwe imibereho bari baragize mbere, byabagiragaho ingaruka. Ni iki cyari kubafasha guhinduka? Bari bakeneye ‘guhinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwabo’ (Abefeso 4:23). Uko bari kugenda biga Ijambo ry’Imana, bagatekereza ku kuntu ryagombaga kugira ingaruka ku mibereho yabo, bakifatanya n’Abakristo bagenzi babo kandi bagasengana umwete, imbuto z’umwuka w’Imana zari kurushaho kwigaragaza mu mibereho yabo. Bari kwitoza ‘kugirirana neza, bagirirana imbabazi, bababarirana ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo’ (Abefeso 4:32). Ibyo abandi bakora byose, tugomba kwifata, tukagira ineza n’impuhwe kandi tukababarira. Koko rero, ‘ntitugomba kwitura umuntu inabi yatugiriye’ (Abaroma 12:17, 18). Kugaragaza urukundo nyakuri twigana Imana, ni byo buri gihe biba bikwiriye.—1 Yohana 4:8.

Inama ireba Abakristo bose

18. Kuki inama iri muri 2 Timoteyo 2:24 yari ikwiriye umusaza wo muri Efeso ya kera, kandi se ni gute yakungura Abakristo bose?

18 Inama yo gukomeza ‘kwihangana’ mu gihe duhanganye n’ikibi, ireba Abakristo bose (2 Timoteyo 2:24). Ariko yabanje guhabwa Timoteyo wari uyikeneye igihe yari umusaza mu itorero rya Efeso. Hari bamwe mu itorero bashyiraga ijwi hejuru bavuga ibitekerezo byabo, kandi bigishaga inyigisho z’ibinyoma. Kubera ko batari barasobanukiwe neza intego y’Amategeko ya Mose, bananiwe kumenya akamaro ko kwizera, urukundo no kugira umutimanama utabacira urubanza. Ubwibone bwatumaga bagirana amakimbirane mu gihe babaga bajya impaka z’amagambo, barananiwe gusobanukirwa icyo inyigisho za Kristo zisobanura n’akamaro ko kwiyegurira Imana. Kugira ngo Timoteyo akemure ibyo bibazo yagombaga kutajenjeka ku kuri kw’Ibyanditswe, ariko nanone akaba umugwaneza mu mishyikirano yagiranaga n’abavandimwe be. Kimwe n’abasaza bo muri iki gihe, yari azi ko umukumbi utari uwe kandi ko yagombaga kwitwara ku bandi mu buryo bwari gutuma urukundo rwa gikristo n’ubumwe bisagamba.—Abefeso 4:1-3; 1 Timoteyo 1:3-11; 5:1, 2; 6:3-5.

19. Kuki ari iby’ingenzi ko twese ‘dushaka kugwa neza’?

19 Imana itera ubwoko bwayo inkunga yo ‘gushaka kugwa neza’ (Zefaniya 2:3). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘kugwa neza’ rishaka kuvuga imimerere ituma umuntu ashobora kwihanganira akababaro, adatera hejuru kandi adashaka kwihorera. Nimucyo dushyireho umwete dusabe Yehova adufashe kwihangana no kumuhagararira uko bikwiriye, ndetse no mu mimerere igoye.

Ni iki wize?

• Iyo uhuye n’abantu bakubwirana agasuzuguro, ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe ishobora kugufasha?

• Kuki Sawuli yari umunyarugomo?

• Ni gute urugero rwa Yesu rudufasha kubana n’abantu b’ingeri zose uko bikwiriye?

• Ni izihe nyungu tubona iyo twirinze mu magambo imuhira?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ananiya yavugishije Sawuli mu bugwaneza atitaye ku byo yari asanzwe amuziho

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Umukristo usohoza inshingano ze mu budahemuka ashobora gucubya abamurwanya mu muryango

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Abakristo bimakaza urukundo n’ubumwe