Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reka Ijambo ry’Imana rimurikire inzira yawe

Reka Ijambo ry’Imana rimurikire inzira yawe

Reka Ijambo ry’Imana rimurikire inzira yawe

“Ijambo ryawe ni . . . umucyo umurikira inzira yanjye.”​—ZABURI 119:105.

1, 2. Ni mu yihe mimerere ijambo rya Yehova rizamurikira inzira yacu?

IJAMBO rya Yehova rizamurikira inzira yacu nitwemera ko riyimurikira. Kugira ngo tubone uwo mucyo wo mu buryo bw’umwuka, tugomba kwiga Ijambo ry’Imana ryanditswe kandi tugashyira mu bikorwa inama zirikubiyemo. Ubwo ni bwo tuzashobora kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa zaburi, wagize ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”—Zaburi 119:105.

2 Reka noneho dusuzume Zaburi ya 119:89-176. Iyo mirongo itondetse mu bika 11 ikubiyemo ibintu byinshi cyane. Ishobora kudufasha kuguma mu nzira igana ku buzima bw’iteka.—Matayo 7:13, 14.

Kuki tugomba gukunda cyane ijambo ry’Imana?

3. Ni gute Zaburi ya 119:89, 90 igaragaza ko dushobora kwishingikiriza ku ijambo ry’Imana?

3 Gukunda cyane ijambo ry’Imana bituma tudahungabana mu buryo bw’umwuka (Zaburi 119:89-96). Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka, iteka ryose, ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye. . . . Wakomeje isi igumaho” (Zaburi 119:89, 90). Ijambo ry’Imana, ari yo ‘mategeko ayobora ijuru,’ ryatumye izuba, ukwezi n’inyenyeri bigenda bikurikiye inzira zabyo; ni na ryo ryatumye isi itanyeganyega iteka (Yobu 38:31-33; Zaburi 104:5). Dushobora kwishingikiriza ku ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova. Ibyo Imana ivuze bizagira icyo bigeraho mu isohozwa ry’umugambi wayo.—Yesaya 55:8-11.

4. Gukunda cyane ijambo ry’Imana bimarira iki abagaragu bayo mu gihe bababazwa?

4 Umwanditsi wa zaburi ‘aba yararimbuwe n’umubabaro we iyo amategeko y’Imana ataza kuba ari yo munezero we’ (Zaburi 119:92). Ntiyagirirwaga nabi n’abanyamahanga; ahubwo Abisirayeli bari baratandukiriye amategeko ni bo bamwangaga (Abalewi 19:17). Ariko ibyo ntibyamuciye intege kubera ko yakomejwe n’amategeko y’Imana. Igihe intumwa Pawulo yari i Korinto, yari “mu kaga ko muri bene [Se] b’ibinyoma,” bashobora kuba bari banakubiyemo ‘intumwa zikomeye cyane’ zashakaga icyo zimurega (2 Abakorinto 11:5, 12-14, 26). Icyakora, kubera ko Pawulo yakundaga cyane ijambo ry’Imana byatumye adahungabana mu buryo bw’umwuka. Dukunda abavandimwe bacu kubera ko dukunda cyane Ijambo ry’Imana ryanditse kandi tugashyira mu bikorwa ibyo ritubwira (1 Yohana 3:15). N’ubwo isi itwanga, ibyo ntibituma twibagirwa itegeko iryo ari ryo ryose mu yo Imana yaduhaye. Dukomeza gukora ibyo ishaka twunze ubumwe mu rukundo n’abavandimwe bacu, mu gihe tugitegereje igihe tuzakorera Yehova iteka ryose twishimye.—Zaburi 119:93.

5. Ni gute Umwami Asa yashakishije Yehova?

5 Mu gihe tubwira Yehova ko tumwiyeguriye, twagombye gusenga tugira tuti “ndi uwawe nkiza, kuko ndondora amategeko wigishije” (Zaburi 119:94). Umwami Asa yarondoye cyangwa se yashakishije Imana kandi arandura ubuhakanyi mu gihugu cy’u Buyuda. Mu ikoraniro rikomeye ryabaye mu mwaka wa 15 w’ingoma ya Asa (963 M.I.C. *), abaturage b’i Buyuda ‘basezeranye isezerano ryo gushakisha Uwiteka.’ Imana yararetse ‘barayibona,’ kandi yakomeje ‘kubaha ihumure impande zose’ (2 Ngoma 15:10-15). Urwo rugero rwagombye gutera umuntu waba yaratembanywe akajya kure y’itorero rya gikristo, inkunga yo kongera gushakisha Imana. Imana izagororera kandi irinde abantu bose bazongera kwifatanya n’abagize ubwoko bwayo.

6. Twakora iki kugira ngo twirinde akaga ko mu buryo bw’umwuka?

6 Ijambo rya Yehova rituma tugira ubwenge bushobora kuturinda akaga ko mu buryo bw’umwuka (Zaburi 119:97-104). Ibyo Imana yategetse bituma turusha abanzi bacu ubwenge. Kumvira ibyo yahamije cyangwa ibyo itwibutsa bituma tugira ubwenge, kandi ‘kwitondera amategeko yigishije’ bituma ‘tujijuka tukarusha abasaza’ (Zaburi 119:98-100). Niba amagambo ya Yehova ‘aryohera mu nkanka zacu, akarusha ubuki kuryohera mu kanwa kacu,’ tuzanga kandi twirinde “inzira z’ibinyoma zose” (Zaburi 119:103, 104). Ibyo bizaturinda kugerwaho n’akaga ko mu buryo bw’umwuka mu gihe tuzaba duhuye n’abantu bo muri iyi minsi y’imperuka bibona, bagira urugomo kandi badakunda Imana.—2 Timoteyo 3:1-5.

Itabaza ry’ibirenge byacu

7, 8. Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Zaburi ya 119:105, ni ngombwa ko dukora iki?

7 Ijambo ry’Imana ni isoko idahindagurika y’urumuri rwo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 119:105-112). Twaba turi Abakristo basizwe cyangwa turi bagenzi babo bo mu ‘zindi ntama,’ turatangaza tuti “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Yohana 10:16; Zaburi 119:105). Ijambo ry’Imana rimeze nk’itabaza rimurikira inzira yacu, kugira ngo tudasitara tukagwa mu buryo bw’umwuka (Imigani 6:23). Icyakora, buri wese ku giti cye agomba kureka ijambo rya Yehova rikamurikira ibirenge bye.

8 Tugomba gushikama nk’umwanditsi wa Zaburi ya 119. Yari yariyemeje kutazateshuka ku mategeko y’Imana. Yaravuze ati “nararahiye ndabikomeza, yuko nzitondera amateka [ya Yehova] yo gukiranuka” (Zaburi 119:106). Ntituzigere na rimwe dupfobya agaciro ko kwiyigisha Bibiliya no kujya mu materaniro buri gihe.

9, 10. Ni iki kitubwira ko abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye bashobora ‘kuyoba amategeko ye,’ kandi se ibyo twabyirinda dute?

9 Umwanditsi wa zaburi ntiyigeze ‘ayoba amategeko y’Imana,’ ariko ibyo bishobora kuba ku muntu wiyeguriye Yehova (Zaburi 119:110). Umwami Salomo yarayobye, n’ubwo yari mu ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova kandi mu ntangiriro z’ingoma ye akaba yarakoraga ibihuje n’ubwenge Imana yari yaramuhaye. Nyamara ‘na we abagore b’abanyamahangakazi baramucumuje,’ ubwo bamushukaga agasenga ibigirwamana.—Nehemiya 13:26; 1 Abami 11:1-6.

10 “Umuhigi w’inyoni,” ari we Satani, atega imitego myinshi (Zaburi 91:3, Bibiliya Ntagatifu). Urugero, umuntu wahoze asenga Yehova ashobora kugerageza kudushukashuka atuvana mu nzira y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka kugira ngo atujyane mu mwijima w’ubuhakanyi. Mu Bakristo b’i Tuwatira, harimo “urya mugore Yezebeli,” iryo rikaba rishobora kuba ryari itsinda ry’abagore bigishaga abandi ubusambanyi no gusenga ibishushanyo. Yesu ntiyigeze yihanganira ibibi nk’ibyo kandi natwe ntitwagombye kubyihanganira (Ibyahishuwe 2:18-22; Yuda 3, 4). Nimucyo rero tujye dusenga dusaba Yehova kudufasha kugira ngo tutazayoba tugateshuka ku mategeko ye, ahubwo dukomeze kugendera mu mucyo w’Ijambo ry’Imana.—Zaburi 119:111, 112.

Dukomezwa n’ijambo ry’Imana

11. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 119:119, Imana ibona ite abantu babi?

11 Imana izadushyigikira nituramuka tudateshutse ku mategeko yayo yandikishije (Zaburi 119:113-120). Ntidukunda “ab’imitima ibiri,” kimwe n’uko Yesu atemera abantu b’akazuyazi biyita Abakristo muri iki gihe (Zaburi 119:113; Ibyahishuwe 3:16). Kubera ko dukorera Yehova n’umutima wacu wose, ni we ‘bwihisho bwacu’ kandi azadushyigikira. ‘Azasuzugura abiyobagiza bose amategeko yandikishije’ bakoresheje amayeri n’ibinyoma (Zaburi 119:114, 117, 118; Imigani 3:32). Abona ko abo bantu babi ari nk’“inkamba,” ni ukuvuga imyanda iba yavuye mu mabuye y’agaciro y’umuringa na zahabu (Zaburi 119:119; Imigani 17:3). Nimucyo buri gihe tujye tugaragaza ko dukunda ibyo Imana itwibutsa, kubera ko mu by’ukuri tutifuza kubarirwa mu babi bameze nk’ikirundo cy’inkamba gitegereje gutwikwa.

12. Kuki ari iby’ingenzi gutinya Yehova?

12 Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati ‘umubiri wanjye uhindishwa umushyitsi no gutinya [Yehova]’ (Zaburi 119:120). Niba dushaka ko Imana idushyigikira kubera ko turi abagaragu bayo, ni iby’ingenzi ko tuyitinya mu buryo burangwa no kuyubaha kandi ibyo bikagaragazwa no kwirinda ibyo yanga. Gutinya Yehova mu buryo burangwa no kumwubaha, ni byo byatumye Yobu akiranuka mu buzima bwe (Yobu 1:1; 23:15). Gutinya Imana bishobora gutuma dukomeza kugendera mu nzira iyishimisha n’ubwo twahura n’ibitugerageza bimeze bite. Icyakora, kwihangana bisaba ko dusenga dushyizeho umwete kandi twizeye.—Yakobo 5:15.

Dusenge twizeye

13-15. (a) Kuki dushobora kwizera ko amasengesho yacu azasubizwa? (b) Byagenda bite niba twayobewe icyo twavuga mu isengesho? (c) Garagaza ukuntu Zaburi ya 119:121-128 ifitanye isano n’‘iminiho itavugwa’ yo mu masengesho yacu.

13 Dushobora gusenga twizeye ko Imana izatwumva (Zaburi 119:121-128). Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, twiringira tudashidikanya ko amasengesho yacu azasubizwa. Kubera iki? Ni ukubera ko dukunda ibyo Imana yategetse ‘kubirutisha izahabu n’aho yaba izahabu nziza.’ Nanone kandi, tuzi ‘yuko amategeko Imana yigishije yose atunganye.’—Zaburi 119:127, 128.

14 Yehova yumva amasengesho yacu tumutura tumwinginga kubera ko dusenga dufite ukwizera kandi tukubahiriza amategeko ye tubyitondeye (Zaburi 65:3). Ariko se, byagenda bite niba rimwe na rimwe tujya duhura n’ibibazo bituma tujijwa ku buryo tuyoberwa icyo twavuga mu isengesho? Icyo gihe ‘umwuka ubwawo ni wo udusabira uniha iminiho itavugwa’ (Abaroma 8:26, 27). Muri iyo mimerere, Imana yemera ko dukoresha amasengesho yanditse mu Ijambo ryayo, akubiyemo ibintu bisa n’ibyo dukeneye.

15 Ibyanditswe birimo amasengesho menshi ndetse n’ibitekerezo byinshi bishobora kuba bifitanye isano n’‘iminiho [yacu] itavugwa.’ Urugero, reka dusuzume Zaburi ya 119:121-128. Uburyo ibintu byavuzwe muri iyo zaburi bishobora kuba bihuje n’imimerere turimo. Urugero niba wenda dutinya guhatwa cyangwa kwamburwa ibyacu n’abariganya, dushobora gusaba Imana kudufasha nk’uko umwanditsi wa zaburi yabigenje (Umurongo wa 121-123). Reka dutekereze ko wenda tugomba gufata umwanzuro ukomeye. Icyo gihe tuba tugomba gusenga dusaba ko umwuka wa Yehova udufasha kwibuka no gushyira mu bikorwa ibyo atwibutsa (Umurongo wa 124, 125). N’ubwo ‘twanga inzira z’ibinyoma zose,’ bishobora kuba ngombwa ko dusaba Imana kudufasha kugira ngo tutagwa mu gishuko runaka cyo kurenga ku itegeko ryayo (Umurongo wa 126-128). Niba dusoma Bibiliya buri munsi, dushobora kwibuka imirongo nk’iyo y’ingirakamaro mu gihe twinginga Yehova.

Ibyo Yehova atwibutsa biradufasha

16, 17. (a) Kuki dukeneye ibyo Imana itwibutsa, kandi se twagombye kubibona dute? (b) Ni gute abandi bashobora kutubona, ariko se icy’ingenzi mu by’ukuri ni ikihe?

16 Kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu kandi itwemere, tugomba kumvira ibyo itwibutsa (Zaburi 119:129-136). Kubera ko dukunda kwibagirwa, tuba dukeneye ko ibyo Yehova atwibutsa byiza cyane bitwibutsa amabwiriza ye n’amategeko ye. Birumvikana kandi ko twishimira umucyo wo mu buryo bw’umwuka dukesha ibintu bishya tugenda duhishurirwa mu magambo y’Imana (Zaburi 119:129, 130). Nanone kandi, dushimira ko Yehova ‘atumurikishiriza mu maso he’ agaragaza ko atwemera, n’ubwo ‘amaso yacu atembamo imigezi y’amazi’ kubera ko abandi barenga ku mategeko ye.—Zaburi 119:135, 136; Kubara 6:25.

17 Twiringira tudashidikanya ko Imana izakomeza kutwemera nitugendera ku byo itwibutsa bikiranuka (Zaburi 119:137-144). Twe abagaragu ba Yehova, twemera ko afite uburenganzira bwo kutumenyesha ibyo atwibutsa bikiranuka n’ubwo kwitega ko twumvira amategeko aba yadushyiriyeho (Zaburi 119:138). None ko umwanditsi wa zaburi yubahaga amategeko y’Imana, kuki yavuze ati “ndoroheje baransuzugura” (Zaburi 119:141)? Uko bigaragara, yavugaga ibihereranye n’ukuntu abanzi be bamufataga. Iyo dukomeje kugendera mu nzira yo gukiranuka, abandi bashobora kudusuzugura. Ariko kandi, icy’ingenzi mu by’ukuri ni uko Yehova aba atwemera bitewe n’uko tubaho mu buryo buhuje n’ibyo atwibutsa bikiranuka.

Tugira umutekano n’amahoro

18, 19. Kubahiriza ibyo Imana itwibutsa bitugeza ku ki?

18 Kubahiriza ibyo Imana itwibutsa bituma dukomeza kuyegera (Zaburi 119:145-152). Kubera ko dutega amatwi ibyo Yehova atwibutsa, tuzi neza ko dushobora kumwitabaza tumusenga n’umutima wacu wose, kandi tukitega ko atwumva. Dushobora kubyuka “umuseke utaratambika” tugatakamba dusaba ubufasha. Mbega igihe cyiza cyo gusenga (Zaburi 119:145-147)! Nanone Imana iba hafi yacu kubera ko twirinda ibikorwa by’isoni nke kandi tukabona ko ijambo ryayo ari ukuri, nk’uko Yesu yabigenje (Zaburi 119:150, 151; Yohana 17:17). Imishyikirano tugirana na Yehova iradukomeza muri iyi si ivurunganye kandi izakomeza kugeza itwambukije intambara ikomeye ya Harimagedoni.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 16:13-16.

19 Kubera ko twubaha cyane ijambo ry’Imana, dufite umutekano nyakuri (Zaburi 119:153-160). Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu babi, twe ‘ntitwateshutse ngo tuve mu byo [Yehova] yahamije.’ Dukunda amategeko y’Imana kandi ibyo bituma tugira umutekano ku bw’imbabazi zayo cyangwa ineza yayo yuje urukundo (Zaburi 119:157-159). Ibyo Yehova atwibutsa bikangura ubwenge bwacu ku buryo twibuka ibyo adusaba mu mimerere runaka yihariye. Ku rundi ruhande, amategeko y’Imana ni yo atuyobora kandi twemera tutazuyaje ko Umuremyi wacu afite uburenganzira bwo kutuyobora. Kubera ko tuzi ko ‘indunduro y’ijambo ry’Imana ryose ari ukuri,’ kandi ko ubwacu tudashobora kwiyoborera intambwe zacu, twemera ubuyobozi bw’Imana twishimye.—Zaburi 119:160; Yeremiya 10:23.

20. Kuki dufite “amahoro menshi”?

20 Urukundo dukunda amategeko y’Imana ruduhesha amahoro menshi (Zaburi 119:161-168). Ibitotezo ntibishobora kutuvutsa “amahoro y’Imana” y’agaciro katagereranywa (Abafilipi 4:6, 7). Duha agaciro cyane amateka ya Yehova ku buryo tumuhimbaza incuro nyinshi ku bw’ayo mateka: ‘karindwi’ mu munsi (Zaburi 119:161-164). Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, nta kigusha bafite” (Zaburi 119:165). Buri wese muri twe nakunda kandi agakomeza amategeko ya Yehova, ntituzasitazwa mu buryo bw’umwuka n’icyo undi muntu yakora cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

21. Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zigaragaza ko tutagomba gucibwa intege n’ingorane zishobora kuvuka mu itorero?

21 Hari abantu benshi bavugwa muri Bibiliya batigeze bemera ko hari ikintu cyakomeza kubabera igisitaza. Urugero, umugabo w’Umukristo witwaga Gayo ntiyasitaye ngo agwe, ahubwo ‘yashikamye mu kuri akugenderamo’ n’ubwo uwitwaga Diyotirefe yari afite imyitwarire yo kutubaha Imana (3 Yohana 1-3, 9, 10). Pawulo yateye inkunga abagore b’Abakristo, ari bo Ewodiya na Sintike, “ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu,” kuko bishoboka ko bari baragiranye ibibazo. Uko bigaragara, abo bagore barafashijwe bakemura ibibazo byabo kandi bakomeza gukorera Yehova mu budahemuka (Abafilipi 4:2, 3). Ku bw’ibyo rero, ntitugomba gucika intege mu gihe mu itorero havutse ingorane nk’izo. Nimucyo twibande cyane ku gukomeza amategeko ya Yehova, twibuka ko ‘inzira zacu zose ziri imbere ye’ (Zaburi 119:168; Imigani 15:3). Bityo nta kintu na kimwe kizatuvutsa burundu “amahoro menshi” dufite.

22. (a) Ni ikihe gikundiro dushobora guhabwa nitwumvira Imana? (b) Twagombye kubona dute bamwe mu bayobye bakava mu itorero rya gikristo?

22 Nidukomeza kumvira Yehova buri gihe, tuzahabwa igikundiro cyo gukomeza kumuhimbaza (Zaburi 119:169-176). Nitubaho mu buryo buhuje n’amategeko Imana yandikishije, uretse kuba bizatuma tugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka, bizanatuma ‘iminwa yacu ivuga ishimwe’ cyangwa ihimbaze Yehova (Zaburi 119:169-171, 174). Icyo ni cyo gikundiro kiruta ibindi dushobora kugira muri iyi minsi y’imperuka. Umwanditsi wa zaburi yifuzaga gukomeza kubaho ahimbaza Yehova, ariko mu buryo butazwi neza, yari ‘yarayobye nk’intama izimiye’ (Zaburi 119:175, 176). Hari bamwe bashobora kuba barayobye bakava mu itorero rya gikristo, bashobora kuba bagikunda Imana kandi wenda bifuza kuyihimbaza. Nimucyo rero dukore uko dushoboye tubafashe kugira ngo bongere kubona umutekano mu buryo bw’umwuka kandi bagire ibyishimo byo guhimbaza Yehova bari hamwe n’ubwoko bwe.—Abaheburayo 13:15; 1 Petero 5:6, 7.

Umucyo uzakomeza kumurikira inzira yacu

23, 24. Ni izihe nyungu wakuye muri Zaburi ya 119?

23Zaburi ya 119 ishobora kutugirira akamaro mu buryo bwinshi. Urugero, ishobora gutuma turushaho kwiringira Imana, kubera ko igaragaza ko ibyishimo nyakuri bituruka ku ‘kugendera mu mategeko y’Uwiteka’ (Zaburi 119:1). Umwanditsi wa zaburi atwibutsa ko ‘indunduro y’ijambo ry’Imana ryose ari ukuri’ (Zaburi 119:160). Nta gushidikanya ko ibyo byagombye gutuma turushaho gushimira ku bw’Ijambo ry’Imana ryanditse ryose uko ryakabaye. Gutekereza kuri Zaburi ya 119 byagombye kudushishikariza kwiga Ibyanditswe dushyizeho umwete. Umwanditsi wayo yinginze Imana incuro nyinshi agira ati “ujye unyigisha amategeko wandikishije” (Zaburi 119:12, 68, 135). Nanone yaringinze ati “ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, kuko nizera amategeko yawe” (Zaburi 119:66). Natwe twagombye kujya dusenga muri ubwo buryo.

24 Inyigisho zikomoka kuri Yehova zituma dushobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Incuro nyinshi umwanditsi wa zaburi yagiye yiyita umugaragu w’Imana. Mu by’ukuri, yabwiye Yehova amagambo akora ku mutima agira ati “ndi uwawe” (Zaburi 119:17, 65, 94, 122, 125; Abaroma 14:8). Mbega igikundiro dufite cyo gukorera Yehova no kumuhimbaza turi Abahamya be (Zaburi 119:7)! Mbese ukorera Imana uri umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ibyishimo? Niba ari ko biri, wiringire udashidikanya ko Yehova azakomeza kugushyigikira no kuguha umugisha muri uwo murimo w’agaciro, niba buri gihe wiringira ijambo rye kandi ukemera ko rimurikira inzira yawe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Mbere y’Igihe Cyacu.

Ni gute wasubiza?

• Kuki twagombye gukunda cyane ijambo ry’Imana?

• Ni gute ijambo ry’Imana ridukomeza?

• Ni mu buhe buryo ibyo Yehova atwibutsa bidufasha?

• Kuki ubwoko bwa Yehova bufite amahoro n’umutekano?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ijambo ry’Imana ni isoko y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Nidukunda ibyo Yehova atwibutsa, ntazigera adufata nk’“inkamba”

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Nidusoma Bibiliya buri munsi, dushobora kujya duhita twibuka imirongo y’ingirakamaro mu gihe dusenga