Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Umukristo yakora iki mu gihe yumva afite umunaniro wo mu byiyumvo n’uwo mu buryo bw’umwuka?

Tugomba gutahura impamvu zatumye tunanirwa. Dushobora kungukirwa no kongera gusuzuma gahunda zacu hamwe n’ibintu dutunze maze tukiyambura ibituremerera byose bitari ngombwa. Dushobora kwishyiriraho intego zishoboka duhuje n’imimerere turimo. Kwita ku buzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi cyane, kandi byagombye kuba bikubiyemo gusenga buri gihe no gutekereza ku byo twiga.—15/8, ipaji ya 23-26.

Kuki Abahamya ba Yehova bavuga ko umubare 144.000 ugomba gufatwa uko wakabaye?

Nyuma y’aho intumwa Yohana abwiriwe ibihereranye n’abantu 144.000, yeretswe ‘abantu benshi umuntu atabasha kubara’ (Ibyahishuwe 7:4, 9). Iyo umubare 144.000 uza kuba ari ikigereranyo, ubwo nta tandukaniro ryari kuba rihari. Yesu yavuze ko abo bazategekana na we ari ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32).—1/9, ipaji ya 30.

Kuki Umwisirayeli yagurishaga intumbi y’inyamaswa yipfushije itavushijwe ku munyamahanga?

Umunyamahanga cyangwa umusuhuke utarahindukiriye idini rya Kiyahudi ntiyagengwaga n’Amategeko. Bityo, Umwisirayeli yemererwaga kumuha cyangwa kumugurisha inyamaswa nk’izo (Gutegeka 14:21). Ariko uwahindukiriraga idini rya Kiyahudi yagengwaga n’Amategeko kandi ntiyagombaga kurya inyama z’inyamaswa itavushijwe (Abalewi 17:10).—15/9, ipaji ya 26.

Ni gute abahanga bagiye bigana ibyaremwe kandi se kuki ibyo byagombye gushishikaza Abakristo?

Abahanga mu bya siyansi bagiye bigana ibyaremwe. Urugero, abavandimwe bitwaga Wright bamaze igihe bitegereza ukuntu inyoni nini ziguruka, hanyuma bakora indege. Ibyo byose bishobora gutuma Umukristo ahesha icyubahiro Umuremyi.—1/10, ipaji ya 9.

Umuntu uvugwa mu 2 Abakorinto 12:2-4 wazamuwe akajyanwa muri paradizo ni nde?

Iyo mirongo iza ikurikira imirongo Pawulo yagaragarijemo ibihamya by’ukuntu yari intumwa. Kubera ko Bibiliya itavuga undi muntu waba warabonye iyerekwa nk’iryo, kandi Pawulo akaba ari we utubwira ibyaryo, birashoboka ko Pawulo ari we wabonye iryo yerekwa.—15/10, ipaji ya 8.

Ni iyihe mico imwe n’imwe ya Yesu ituma aba Umuyobozi ukwiriye watoranyijwe n’Imana?

Yesu yakomeje gushikama mu buryo butunganye, ari inyangamugayo kandi ari indakemwa mu myifatire. Yari yariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye. Yesu yitaga ku bantu cyane kandi yabaga yiteguye kubafasha.—1/11, ipaji ya 6-7.

Mu Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi abadayimoni bazaba bari he?

Dushobora gufata umwanzuro uhuje n’ubwenge ko bo hamwe na Satani bazajugunywa ikuzimu mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo (Ibyahishuwe 20:1-3). Mu Itangiriro 3:15, hahanuye ukuntu inzoka izakomeretswa umutwe, ibyo bikaba binakubiyemo gufungirwa ikuzimu mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Urubyaro rw’inzoka rukubiyemo n’abamarayika babi, ari bo badayimoni. Kuba abadayimoni baratinye gufungirwa ikuzimu bigaragaza ko bazi neza ko bategereje kuzamburwa ububasha (Luka 8:31).—15/11, ipaji ya 30-31.

Kuki umuntu agomba kwitondera kunywa ibinyobwa bisindisha n’ubwo yaba yirinda kunywa byinshi ku buryo abandi babona ko yasinze?

Hari abantu bamwe udashobora guhita ubona ko basinze n’aho baba banyoye inzoga nyinshi. Icyakora, umuntu ashobora gutangira gutegekwa n’inzoga bityo ‘agatwarwa umutima n’inzoga nyinshi’ (Tito 2:3). Yesu yatanze umuburo wo kwirinda “kuremererwa n’ivutu no gusinda” (Luka 21:34, 35). Ntibisaba ko umuntu aba yanyoye inzoga nyinshi zishobora kumusindisha, kugira ngo atangire guhwekera no gucika intege haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.—1/12, ipaji ya 19-21.