Mbese wifuza kuzabaho iteka?
Mbese wifuza kuzabaho iteka?
UMUGORE ugeze mu za bukuru wo mu Buyapani yigeze kuvuga ati “sintinya gupfa. Gusa nterwa agahinda no kuba nzasiga izi ndabo.” Umubwiriza w’Umukristokazi wari wamusuye yasobanukiwe impamvu uwo mugore yavuze atyo: yari afite ubusitani bwiza cyane. Abantu benshi bavuga ko badatinya gupfa, na bo bishimira cyane ubwiza bw’ibyaremwe kandi na bo bashobora kuba mu by’ukuri bifuza kubaho iteka.
Ngo kubaho iteka? Abantu benshi bashobora kwamaganira kure icyo gitekerezo. Hari ndetse n’abashobora kuvuga ko kubaho iteka nta cyo bibabwiye. Kuki hari abashobora gutekereza batyo?
Ese ubuzima bw’iteka ntibushobora kuzarambirana?
Hari bamwe batekereza ko kubaho iteka bishobora kurambirana. Bashobora wenda guhera ku buzima usanga buhora ari bumwe bw’abantu benshi bari mu kiruhuko cy’iza bukuru, baba nta kindi bafite bakora uretse kwirirwa bicaye bareba televiziyo. Niba nawe ari uko ubibona, tekereza ku byo umuhanga mu by’inyenyeri witwa Robert Jastrow yashubije igihe bamubazaga niba ubuzima bw’iteka bwaba ari ikintu cyiza cyangwa niba bwaba ari ikintu kibi. Jastrow yarashubije ati “bwaba ikintu cyiza ku bantu basanzwe bagira amatsiko kandi bahora bifuza kumenya. Gutekereza ko bafite igihe kidashira cyo kunguka ubumenyi bishobora kubahumuriza cyane. Ariko ku bandi batekereza ko ibyo bamenye bihagije kandi badashaka kugira ibindi bongeraho, ubuzima bw’iteka bwaba ari nko kugusha ishyano. Ntibamenya icyo bakoresha icyo gihe cyose.”
Kuba ubuzima bw’iteka bushobora kukurambira cyangwa ntibukurambire byaterwa ahanini n’uko ubona ibintu. Niba usanzwe ‘ugira amatsiko kandi ugahora wifuza kumenya,’ tekereza ibintu ushobora kugeraho nko mu bugeni, mu muzika, mu bwubatsi, mu gutunganya ubusitani cyangwa mu kindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugushishikaza. Ubuzima bw’iteka ku isi buzaguha uburyo bwiza cyane bwo kongera ubushobozi bwawe mu bintu bitandukanye bigushishikaza.
Koko rero, gukunda no gukundwa iteka ryose bishobora gutuma ubuzima bw’iteka bushimisha. Twaremanywe ubushobozi bwo gukunda kandi twumva tuguwe neza iyo hari utugaragarije ko adukunda. Gukundana urukundo nyakuri bitera umunezero mwinshi, utamarwa n’uko igihe kigenda gihita. Kubaho iteka bishobora gutuma tubona uburyo butabarika bwo kwitoza gukunda bagenzi bacu, ariko cyane cyane ubwo gukunda Imana. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘ukunda Imana ari we umenywa na yo’ (1 Abakorinto 8:3). Kumenya Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi na we akatumenya, ni ibintu byiza cyane. Ikindi kandi, kwiga ibihereranye n’Umuremyi wacu udukunda ntibigira iherezo. Ubwo se dutekereje kuri ibyo byose tumaze kuvuga, ni gute ubuzima bw’iteka bushobora kurambirana cyangwa kutadushimisha?
Mbese ubuzima bufite agaciro kubera ko gusa ari bugufi?
Hari abatekereza ko kuba ubuzima ari bugufi ari cyo gituma bugira agaciro cyane. Bashobora kubugereranya na zahabu, idakunze kuboneka kuko ari nke cyane. Bavuga ko zahabu iramutse ibonetse ahantu hose yata agaciro. Ibyo ari byo byose, ibyo ntibyayibuza gukomeza kuba nziza. Ibyo rwose ni na ko bimeze ku buzima.
Kubaho iteka dushobora kubigereranya no kugira umwuka uhagije wo guhumeka. Abantu babuze uko basohoka mu nzu irimo ishya kandi yuzuyemo umwotsi bashobora kubona ko umwuka ufite agaciro kanini cyane. Mbese utekereza ko bamaze kuyisohokamo bashobora kwinubira ko bongeye kubona umwuka uhagije wo guhumeka? Birumvikana ko batabyinubira!
Kimwe n’abo bantu bari muri iyo nzu irimo ishya kandi yuzuyemo umwotsi, dushobora kurokoka tudafite ibyiringiro byo kuzabaho imyaka mike gusa, ahubwo dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’ (Abaroma 6:23). Binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu, Imana izakuraho ukudatungana mu bantu hamwe n’urupfu kandi izaha impano y’ubuzima bw’iteka abantu bumvira. Mbega ukuntu twagombye gushimira ku bw’iyo gahunda yuje urukundo Imana yateganyije!
Bite se ku bantu bawe ukunda?
Hari bamwe bashobora gutekereza bati ‘bite se ku birebana n’abantu banjye nkunda? Ntari kumwe na bo, ubuzima bw’iteka ku isi nta cyo bwaba bumariye.’ Wenda ushobora kuba umaze kugira ubumenyi kuri Bibiliya kandi ukaba waramenye ko bishoboka kubaho iteka muri paradizo ku isi (Luka 23:43; Yohana 3:16; 17:3). Birumvikana kandi ko wifuza ko abantu bo mu muryango wawe, abandi bantu ukunda hamwe n’incuti nyancuti, bazagira ibyishimo nk’ibyo wiringiye kuzagira mu isi nshya ikiranuka yasezeranyijwe n’Imana.—2 Petero 3:13.
Ariko se, bizagenda bite niba incuti zawe n’abantu ukunda badashishikazwa no kuzabaho iteka muri paradizo ku isi? Ibyo ntibikaguce intege. Komeza kugira ubumenyi nyakuri bwo mu Byanditswe kandi ukore ibihuje n’ibyo wiga. Intumwa Pawulo yaranditse ati “wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe?” (1 Abakorinto 7:16). Abantu bashobora guhinduka. Urugero, hari umugabo kera wahoze arwanya Ubukristo waje guhinduka maze nyuma aba umusaza mu itorero rya gikristo. Agira ati “nshimishwa cyane n’uko muri icyo gihe cyose nabarwanyaga, abagize umuryango wanjye nkunda cyane bakomeje kugendera ku mahame ya Bibiliya mu budahemuka.”
Imana yita cyane ku buzima bwawe no ku buzima bw’abawe ukunda. Kandi koko, Yehova ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Yehova Imana yifuza ko wowe hamwe n’abo ukunda mwazabaho iteka. Urukundo rwe ruruta cyane urw’abantu badatunganye (Yesaya 49:15). Ku bw’ibyo se, kuki utakwitoza kugirana imishyikirano myiza n’Imana? Hanyuma, ushobora no kubona uko ufasha abo ukunda kubigenza batyo. N’ubwo ubu badafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bashobora guhindura uko babona ibintu igihe baba babonye ko ukora ibihuje n’ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya.
Bite se ku bawe wakundaga bashobora kuba barapfuye? Ku bantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye, Bibiliya iduha ibyiringiro byiza cyane by’umuzuko, by’uko abantu bazakanguka bakava mu rupfu maze bakaba muri Paradizo ku isi. Yesu Kristo yatanze isezerano agira ati ‘igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazavamo’ (Yohana 5:28, 29). Ndetse n’abantu bapfuye bataramenya Imana bazasubizwa ubuzima, kuko Bibiliya igira iti “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Mbega ukuntu kwakira abo bantu bazaba bongeye gusubizwa ubuzima bizaba bishimishije!
Ubuzima bw’iteka ni ibyiringiro bishimishije
Niba muri iki gihe ushobora kugira ibyishimo kandi ukanyurwa n’ubwo mu isi hari ingorane nyinshi, nta kabuza uzishimira kubaho iteka muri paradizo ku isi. Icyakora hari umugore washubije Umuhamya wa Yehova wari umubwiye iby’imigisha ubuzima bw’iteka buzazana, ati “sinshaka kuzabaho iteka. Kubaho imyaka 70 cyangwa 80 kuri jye birahagije.” Umusaza w’Umukristo wari uhari yaramubajije
ati “ese wigeze utekereza uko abana bawe bamererwa uramutse upfuye?” Yatekereje agahinda abana be bashobora kugira baramutse bapfushije nyina, maze atangira kurira. We ubwe ariyemerera ati “bwari ubwa mbere mbona ko burya nikunda, kandi nahise mbona ko ubuzima bw’iteka atari ibyiringiro by’abantu bikunda, ahubwo bikubiyemo kubaho ugamije kugira icyo umarira abandi.”Hari abashobora gutekereza ko babaho cyangwa se bapfa, nta muntu n’umwe ubyitaho. Ariko kandi, Nyir’ugutanga ubuzima abyitaho, kuko agira ati “ndirahiye, . . . sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho” (Ezekiyeli 33:11). Kubera ko Imana yita cyane ku buzima, ndetse n’ubw’abantu babi, nta gushidikanya ko yita cyane kurushaho ku buzima bw’abo ikunda.
Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yiringiraga ko Yehova yita ku bantu mu buryo bwuje urukundo. Rimwe Dawidi yigeze kuvuga ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra” (Zaburi 27:10). Uko bigaragara, Dawidi yari azi neza ko ababyeyi be bamukunda. Ariko n’iyo ababyeyi be bari kumuta, ari bo bantu yari afitanye na bo imishyikirano yihariye kurusha abandi bose, yari azi ko Imana yo itashoboraga kumuta. Kubera urukundo Yehova adukunda n’ukuntu atwitaho, atanga ubuzima bw’iteka ndetse n’uburyo bwo kugirana na we imishyikirano y’iteka ryose (Yakobo 2:23). Mbese twe ntitwagombye kwishimira izo mpano nziza cyane?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Gukunda Imana n’abaturanyi bacu bizatuma ubuzima bw’iteka bugira ireme