Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova bahora baza kugusura?

Kuki Abahamya ba Yehova bahora baza kugusura?

Kuki Abahamya ba Yehova bahora baza kugusura?

UKUNTU Abahamya ba Yehova bakomeza gukora umurimo wabo wo kubwiriza ku nzu n’inzu birazwi ku isi hose. Hari abantu bamwe bajya bibaza impamvu Abahamya bakomeza kuza kubasura, cyane cyane iyo mbere y’aho baba baragaragaje ko badashimishijwe cyane n’ubutumwa bw’Abahamya. Amabaruwa abiri yavuye mu Burusiya adufasha gusobanura impamvu.

Umukobwa w’imyaka 19 wo muri Khabarovsk witwa Masha ariyemerera ati “mvugishije ukuri, kera nakoraga uko nshoboye ngahunga Abahamya ba Yehova.” Icyakora amaze gusoma kopi nkeya z’amagazeti yandikwa n’Abahamya, yahinduye uko yabonaga ibintu. Masha yaranditse ati “ibyo nasomye byose byari bishishikaje cyane kandi byatumye ndushaho gusobanukirwa, ariko icy’ingenzi cyane ni uko bituma umuntu ahindura uko yabonaga isi. Buhoro buhoro natangiye gusobanukirwa impamvu abantu bariho.”

Uwitwa Svetlana wo mu mujyi wa Ussuriysk, mu birometero hafi 80 mu majyaruguru ya Vladivostok, yaranditse ati “maze igihe gito cyane ntangiye gusoma Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Ayo magazeti arakenewe cyane muri iki gihe cyacu. Nshimishwa n’ibyanditse muri ayo magazeti byose. Birashishikaje cyane, bitanga amakuru kandi bigatuma umuntu asobanukirwa. Murakoze! Ndabashimira cyane kuba muba muri iyi si no kuba mukora umurimo mwiza kandi w’ingenzi nk’uyu.”

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bafatana uburemere ikibazo gikangura ibitekerezo intumwa Pawulo yabajije agira ati “[abantu] bakumva bate ari nta wababwirije?” (Abaroma 10:14). Kuki se utazafata iminota mike yo gutega amatwi Abahamya igihe bazaba bongeye kugusura? Nawe ushobora kwiyumvira ubutumwa bwo guhumuriza buboneka mu Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya.