Irinde uburiganya
Irinde uburiganya
“Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha . . . ibihendo by’ubusa.”—ABAKOLOSAYI 2:8.
1-3. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko uburiganya bwacengeye mu bintu hafi ya byose bigize imibereho ya buri munsi? (b) Kuki tutagombye gutangazwa n’uko muri iyi si harimo uburiganya?
“NI NDE muri mwe utarabeshywa n’umukiriya?” Hashize imyaka runaka umwarimu wigisha iby’amategeko akoze ubushakashatsi agenda abaza icyo kibazo. Basubizaga bate? Asobanura agira ati “muri ba avoka babarirwa mu bihumbi, umwe gusa ni we wenyine utarabeshywe n’umukiriya.” Kuki we atabeshywe? “Uwo mwavoka yari yaratangiye akazi ke akorera isosiyete nini ku buryo yari atarigera avugana n’umukiriya.” Ibyo bintu byabaye bigaragaza ukuri kubabaje, ko kubeshya n’uburiganya byogeye muri iyi si ya none.
2 Uburiganya buza mu buryo bwinshi kandi bwacengeye mu bintu hafi ya byose bigize imibereho yo muri iki gihe. Ibinyamakuru birimo ingero nyinshi: abanyapolitiki babeshya mu byo bakora, abacungamari n’abavoka bakabiriza inyungu ibigo bibona, abashinzwe kwamamaza babeshya abaguzi, abavuganira abandi bariganya inzego z’ubwishingizi, kandi izo ni ingero nkeya dufashe. Noneho rero hari n’uburiganya bw’amadini. Abayobozi b’amadini bayobya abantu benshi binyuriye mu kubigisha inyigisho z’ibinyoma, urugero nko kudapfa k’ubugingo, umuriro w’iteka n’ubutatu.—2 Timoteyo 4:3, 4.
3 Mbese ubwo buriganya bwose bwagombye kudutangaza? Oya rwose. Ku bihereranye n’‘iminsi y’imperuka,’ Bibiliya yatanze umuburo ugira uti “abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1, 13). Kubera ko turi Abakristo, dukeneye kwitondera ibitekerezo biyobya bishobora kutuvana mu kuri. Hari ibibazo bibiri bihita bivuka: kuki uburiganya bwogeye cyane muri iki gihe, kandi se twashobora dute kwirinda ko baturiganya?
Kuki uburiganya bwogeye muri iki gihe?
4. Ni gute Bibiliya isobanura impamvu uburiganya bwogeye muri iyi si?
4 Bibiliya isobanura neza impamvu uburiganya bwogeye muri iyi si. Intumwa Yohana yanditse agira ati “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Uwo “Mubi” ni Satani Umwanzi. Yesu yamuvuzeho agira ati “ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” Ku bw’ibyo se, hari umuntu watangazwa n’uko iyi si igaragaza umwuka, amahame n’ibimenyetso by’uburiganya biranga umuyobozi wayo?—Yohana 8:44; 14:30; Abefeso 2:1-3.
5. Ni gute Satani yakajije umurego mu kuryarya muri iki gihe cy’imperuka, kandi se ni bande yibasira cyane cyane?
5 Muri iki gihe cy’imperuka, Satani yarushijeho gukaza umurego. Yajugunywe ahahereranye n’isi. Azi ko igihe cye ari kigufi kandi afite “umujinya mwinshi.” Kubera ko yiyemeje kurimbura abantu benshi uko bishoboka kose, arimo ‘arayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9, 12). Satani ntariganya rimwe na rimwe gusa. Ahubwo ntacogora mu mihati ashyiraho ayobya abantu. * Akoresha uburyo bwose burimo uburiganya afite mu ntwaro ze, hakubiyemo uburiganya n’uburyarya, kugira ngo ahume amaso y’abatizera kandi ababuze kwegera Imana (2 Abakorinto 4:4). Uwo mutware w’uburiganya yiyemeje guconshomera abasenga Imana ‘mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24; 1 Petero 5:8). Mu by’ukuri, ntituzigere na rimwe twibagirwa ko Satani yivugiye ko ‘yakura uwo ari we wese ku Mana’ (Yobu 1:9-12). Nimucyo tugenzure amwe mu mayeri y’“uburiganya” bwa Satani n’uburyo twayirinda.—Abefeso 6:11.
Twirinde uburiganya bw’abahakanyi
6, 7. (a) Ni ibihe bintu abahakanyi bashobora kwitwaza? (b) Ni gute Ibyanditswe bigaragaza neza ibyo abahakanyi baba bashaka?
6 Hashize igihe kirekire Satani akoresha abahakanyi mu mihati ashyiraho ashukashuka abagaragu b’Imana (Matayo 13:36-39). Abahakanyi bashobora kwitwaza ko ngo basenga Yehova kandi ko bemera Bibiliya, nyamara bahakana igice kigaragara cy’umuteguro we. Ndetse hari bamwe bahindukirira inyigisho zitesha Imana agaciro za ‘Babuloni Ikomeye,’ ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:5; 2 Petero 2:19-22). Abanditsi ba Bibiliya bahumekewe n’Imana, maze bakoresha amagambo akomeye mu kugaragaza intego z’abahakanyi n’uburyo bakoresha.
7 Intego y’abahakanyi ni iyihe? Abenshi ntibashimishwa gusa no kureka kugendera mu kwizera bigeze wenda kubona ko ari ukuri. Akenshi bifuza gukururira abandi inyuma yabo. Aho kugira ngo bajye hanze bishakire abigishwa babo, abenshi mu bahakanyi bashaka uko ‘bakururira abigishwa [ari bo bigishwa ba Kristo] inyuma yabo’ (Ibyakozwe 20:29, 30). Ku bihereranye n’abigisha b’ibinyoma, intumwa Pawulo yatanze uyu muburo wihutirwa agira ati “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu” (Abakolosayi 2:8). Mbese ibyo ntibisobanura ibyo abahakanyi benshi bagerageza gukora? Kimwe n’umushimusi ukura umuntu utabizi mu muryango we, abahakanyi bibasira abagize itorero bizerwa bashaka kubakura mu mukumbi.
8. Ni ubuhe buryo abahakanyi bakoresha kugira ngo bagere ku ntego yabo?
8 Ni ubuhe buryo abahakanyi bakoresha kugira ngo bagere ku ntego yabo? Akenshi bagoreka ibitekerezo, bakavuga ukuri kuvanzemo ibinyoma, n’ibinyoma byambaye ubusa. Yesu yari azi ko abigishwa be bari kuzibasirwa n’abantu bari ‘kuzababeshyera ibibi byinshi’ (Matayo 5:11). Abo bantu barangwa n’ubugome bari kuzabarwanya, bari kuzavuga ibinyoma bagamije kubariganya. Intumwa Petero yatanze umuburo ku bihereranye n’abahakanyi bari kuzakoresha “amagambo y’amahimbano,” bagakwirakwiza inyigisho zirimo “ibihendo byabo,”kandi ‘bakagoreka Ibyanditswe’ kugira ngo bagere ku ntego yabo (2 Petero 2:3, 13; 3:16). Ikibabaje ni uko abahakanyi ‘bubika ukwizera kwa bamwe.’—2 Timoteyo 2:18.
9, 10. (a) Ni gute dushobora kwirinda kuriganywa n’abahakanyi? (b) Kuki tutabuzwa amahwemo n’uko ubumenyi dufite ku mugambi w’Imana hari igihe bukenera kunonosorwa?
9 Ni gute twakwirinda kuriganywa n’abahakanyi? Twabigeraho tuzirikanye inama itangwa mu Ijambo ry’Imana, inama igira iti “mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire” (Abaroma 16:17). ‘Tubazibukira’ duhunga ibitekerezo byabo, byaba kutabatega amatwi ubwabo, no kudasoma inyandiko zabo cyangwa ubutumwa banyuza kuri internet. Kuki tubifataho dutyo? Icya mbere, ni ukubera ko Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kubigenza dutyo, kandi twiringira ko Yehova atwifuriza buri gihe ibyatuma turushaho kumererwa neza.—Yesaya 48:17, 18.
10 Icya kabiri, dukunda umuteguro watwigishije ukuri kw’agaciro kenshi kwadutandukanyije mu buryo bugaragara na Babuloni Ikomeye. Nanone kandi twemera ko ubumenyi dufite ku mugambi w’Imana butuzuye; uko dusobanukiwe ibintu byagiye binonosorwa uko imyaka yagiye ishira indi igataha. Abakristo b’indahemuka bishimira gukomeza gutegereza ko Yehova yabaha ibyo bisobanuro binonosoye (Imigani 4:18). Hagati aho ariko, ntituzareka umuteguro Imana yishimira gukoresha, kubera ko tubona ibihamya bigaragara by’uko iwemera.—Ibyakozwe 6:7; 1 Abakorinto 3:6.
Twirinde kwishuka
11. Kuki abantu badatunganye bakunze kubogamira ku kwishuka?
11 Abantu badatunganye bafite kamere yo kubogamira ku kwishuka Satani akunze kuririraho. Muri Yeremiya 17:9, hagira hati “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira.” Kandi Yakobo yaranditse ati “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka” (Yakobo 1:14). Niba umutima wacu utangiye kurarikira, mu by’ukuri ushobora kudusunikira kugira irari ryo gukora icyaha, utwereka ko icyo kintu ari byiza kugikora kandi ko nta cyo bitwaye. Kubona ibintu dutyo birayobya, bigatuma umuntu yirekura agakora icyaha, amaherezo kikamurimbuza.—Abaroma 8:6.
12. Ni mu buhe buryo dushobora kugwa mu mutego wo kwishuka?
12 Kwishuka bishobora kutugusha mu mutego mu buryo bworoshye. Umutima ushukana 1 Samweli 15:13-15, 20, 21). Nanone umutima wacu mubi ushobora gushakisha impamvu zo gusobanura imyifatire ikemangwa. Reka dufate urugero mu bihereranye no kwidagadura. Imyidagaduro imwe n’imwe ni myiza kandi irashimisha. Icyakora, imyinshi mu myidagaduro iboneka muri iyi si, nko muri za sinema, kuri porogaramu za televiziyo no ku miyoboro ya internet, ni mibi kandi irangwamo ubwiyandarike. Biroroshye ko twakwibeshya tuvuga ko dushobora kureba iyo myidagaduro ikemangwa ntigire icyo idutwara. Hari bamwe ndetse bajya impaka bati “ko numva nta cyo bitwaye umutimanama wanjye, ikibazo kiri he?” Ariko abo bavuga batyo baba ‘bishukisha’ ibitekerezo birangwa n’ibinyoma.—Yakobo 1:22.
ushobora gushakisha impamvu zishoboka zo gusobanura ukuntu ikosa rikomeye ryakozwe cyangwa ugapfobya icyaha gikomeye (13, 14. (a) Ni uruhe rugero rwo mu Byanditswe rutwereka ko umutimanama wacu atari ko buri gihe utubera umuyobozi ukwiriye? (b) Ni gute dushobora kwirinda kwishuka?
13 Twakwirinda kwishuka dute? Mbere na mbere, tugomba kwibuka ko umutimanama w’umuntu atari ko buri gihe ukwiriye kwiringirwa. Ibyakozwe 9:1, 2). Icyo gihe umutimanama we ushobora kuba utaramuciraga urubanza. Uko bigaragara ariko, umutimanama we wari warayobejwe. Pawulo yivugiye ko ibyo yakoze ‘yabikoze mu bujiji atarizera’ (1 Timoteyo 1:13). Ku bw’ibyo, kuvuga gusa ko umutimanama wacu utaducira urubanza ku bw’imyidagaduro runaka, si igihamya cy’uko ibyo tuba turimo bikwiriye. Umutimanama mwiza kandi watojwe neza binyuriye ku Ijambo ry’Imana ni wo wonyine ushobora kuduha ubuyobozi bwiringirwa.
Dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Mbere y’uko ahinduka Umukristo, yatoteje abigishwa ba Kristo (14 Kugira ngo twirinde kwishuka, hari ibitekerezo by’ingirakamaro dukeneye kuzirikana. Igenzure ari na ko ubishyira mu isengesho (Zaburi 26:2; 2 Abakorinto 13:5). Kwigenzura nta kwibera bishobora kukwereka ibyo ukeneye guhindura ku kuntu ubona ibintu cyangwa ku byo ukora. Jya utega abandi amatwi (Yakobo 1:19). Kubera ko kwigenzura bishobora kubogamira ku kwibera, ni iby’ubwenge ko dutegera amatwi amagambo atagira aho abogamiye y’Abakristo bagenzi bacu bakuze mu buryo bw’umwuka. Niba ugiye gufata imyanzuro cyangwa ugiye gukora ibintu mu buryo bagenzi bawe muhuje ukwizera bashyira mu gaciro kandi b’inararibonye bakemanga, wari ukwiriye kwibaza uti ‘byaba se bitewe n’uko umutimanama wanjye utatojwe neza, cyagwa ni umutima wanjye urimo unshuka?’ Igaburire buri gihe binyuriye kuri Bibiliya no ku bitabo by’imfashanyigisho zayo (Zaburi 1:2). Kubigenza utyo bizatuma ibitekerezo byawe, imyifatire yawe n’ibyiyumvo byawe bikomeza guhuza n’amahame y’Imana.
Twirinde ibinyoma bya Satani
15, 16. (a) Satani akoresha ibihe binyoma mu mihati ashyiraho yo kuturiganya? (b) Ni gute twakwirinda kuyobywa n’ibyo binyoma?
15 Satani akoresha ibinyoma byinshi binyuranye mu mihati ashyiraho yo kutuyobya. Agerageza kutwumvisha ko kugira ubutunzi biduhesha ibyishimo no kunyurwa; nyamara kandi ibinyuranye n’ibyo ni byo bikunze kubaho (Umubwiriza 5:9-11). Aba ashaka kutwemeza ko iyi si mbi izakomeza kubaho iteka ryose, n’ubwo hari ibihamya bigaragara by’uko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Satani yenyegeza igitekerezo cy’uko kugira imibereho irangwa n’ubwiyandarike ari nta cyo bitwaye, n’ubwo akenshi abashaka ibyo binezeza basarura ingaruka zibabaje cyane (Abagalatiya 6:7). Ni gute umuntu yakwirinda kuyobywa n’ibyo binyoma?
16Tuvane isomo mu ngero zitangwa muri Bibiliya. Bibiliya ikubiyemo ingero zitanga umuburo z’abantu bayobejwe n’ibinyoma bya Satani. Bakunze ubutunzi, ntibazirikana igihe bari barimo, cyangwa se bishora mu bwiyandarike; ibyo byose byabazaniye ingaruka mbi (Matayo 19:16-22; 24:36-42; Luka 16:14; 1 Abakorinto 10:8-11). Dukure isomo mu ngero zo muri iki gihe. Ikibabaje ariko, ni uko rimwe na rimwe hari Abakristo bareka kubona ko ibintu byihutirwa maze bagatangira gutekereza ko kuba bakorera Imana bituma haba ikintu cyiza batakaza. Bashobora kureka ukuri kugira ngo bakurikire imibereho bita ko ishimishije. Icyakora, bene abo bantu baba bari “ahanyerera,” kubera ko amaherezo bagerwaho n’ingaruka mbi z’iyo myifatire yo kutubaha Imana (Zaburi 73:18, 19). Tuba tubaye abanyabwenge iyo dukuye isomo ku makosa y’abandi.—Imigani 22:3.
17. Kuki Satani akuririza ikinyoma cy’uko Yehova atadukunda kandi ko abona nta cyo tumaze?
17 Hari ikindi kinyoma Satani yakoresheje kandi cyagize icyo kigeraho: ikinyoma cy’uko ngo Yehova atadukunda kandi ko abona nta cyo tumaze. Satani yamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi yiga abantu badatunganye. Azi neza ko kugamburura bishobora kuduca intege mu buryo bw’umwuka (Imigani 24:10). Ku bw’ibyo, akuririza ikinyoma cy’uko ari nta cyo tumaze mu maso y’Imana. Iyo ‘dukubiswe hasi’ maze tukemera ko Yehova atatwitaho, dushobora kumva dushaka kubivamo (2 Abakorinto 4:9). Ibyo ni byo Umushukanyi ukomeye aba ashaka! None se ni gute dushobora kwirinda kuyobywa n’icyo kinyoma cya Satani?
18. Ni gute Bibiliya itwizeza ko Yehova adukunda?
18Tujye dutekereza ku byo Bibiliya ivuga ku rukundo Imana idukunda. Ijambo ry’Imana Zaburi 56:9). Amenya igihe ‘umutima wawe umenetse,’ kandi muri icyo gihe aba akuri hafi (Zaburi 34:19). Ibyawe byose arabizi, hakubiyemo n’umubare w’‘imisatsi yo ku mutwe wawe’ (Matayo 10:29-31). Ikirenze byose, Imana ‘yatanze Umwana wayo w’ikinege’ ku bwawe (Yohana 3:16; Abagalatiya 2:20). Hari igihe bishobora kukugora kumva ko iyo mirongo y’Ibyanditswe ikureba ku giti cyawe. Ariko kandi, tugomba kwiringira ijambo rya Yehova. Yifuza ko twiringira ko adukunda, atari mu rwego rw’itsinda gusa, ahubwo nanone ko akunda buri muntu ku giti cye.
rikoresha ingero zirimo amagambo agera ku mutima kugira ngo ritwizeze ko Yehova atwitaho kandi ko adukunda buri muntu ku giti cye. Ashyira amarira yawe “mu icupa” rye, bisobanura ko abona kandi akibuka amarira usuka urwana intambara yo gukomeza kumubaho indahemuka (19, 20. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko watahura kandi ukamaganira kure ikinyoma cya Satani cy’uko ngo Yehova atagukunda? (b) Ni gute umugenzuzi usura amatorero umwe yafashije abantu bacitse intege?
19Tahura ikinyoma kandi ucyamaganire kure. Iyo uzi ko umuntu abeshya, ushobora kwirinda ko yakuriganya. Ku bw’ibyo, kumenya byonyine ko Satani ashaka ko wakwemera ikinyoma cy’uko ngo Yehova atagukunda, bishobora ubwabyo kukubera ubufasha bukomeye. Igihe yagiraga icyo avuga ku ngingo y’Umunara w’Umurinzi yatangaga umuburo ku mayeri ya Satani, hari Umukristo wagize ati “sinari narigeze na rimwe menya ko Satani akoresha ibyiyumvo byanjye kugira ngo ance intege. Kubimenya byanteye akanyabugabo ko kurwanya ibyo byiyumvo.”
20 Reka turebe ibyo umugenzuzi usura amatorero mu gihugu kimwe cyo muri Amerika y’Epfo yiboneye. Mu rwego rwo kuragira umukumbi, iyo asuye abantu bahuje ukwizera bacitse intege akenshi akunze kubabaza ati ‘wemera ubutatu?’ Iyo abacitse intege bamaze gutahura ko icyo ari kimwe mu binyoma bya Satani, bakunze gusubiza bati ‘oya rwose.’ Hanyuma wa mugenzuzi agakomeza agira ati ‘wemera umuriro w’iteka?’ Nanone igisubizo kiba cya kindi ngo ‘reka da!’ Ubwo noneho wa mugenzuzi akababwira ko hari ikindi kinyoma gisa n’ibyo Satani yifashisha akenshi kidakunze kumenyekana. Ahita yerekeza ibitekerezo byabo ku ipaji ya 249 y’igitabo Egera Yehova, * kuri paragarafu yaho ya 21, aho bagaragaza ko kuvuga ko Yehova atadukunda buri muntu ku giti cye ari ikinyoma. Uwo mugenzuzi usura amatorero avuga ko gufasha abacitse intege gutahura icyo kinyoma cya Satani no kucyamaganira kure bigira ingaruka nziza.
Irinde ubwawe batakuyobya
21, 22. Kuki tutari mu rujijo rwo kutamenya amayeri ayobya ya Satani, kandi se twakwiyemeza gukora iki?
21 Muri iki gice cya nyuma cy’iminsi y’imperuka, tugomba kwitega ko Satani azakomeza gukwirakwiza uburiganya n’ibinyoma byinshi. Igishimishije ni uko Yehova ataturetse ngo duhere mu rujijo rwo kutamenya amayeri ayobya ya Satani. Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo byandikwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bigaragaza neza amayeri Umwanzi akoresha (Matayo 24:45). Burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka!—2 Abakorinto 2:11.
22 Nimucyo rero dukomeze kwirinda ibitekerezo by’abahakanyi. Nimucyo twiyemeze kwirinda umutego ufifitse wo kwishuka. Kandi nimucyo dutahure ibinyoma bya Satani kandi tubyamaganire kure. Mu kubigenza dutyo, tuzarinda imishyikirano tugirana n’“Imana [ivugisha ukuri],” yo yanga urunuka uburiganya.—Zaburi 31:6; Imigani 3:32.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Ku bihereranye n’inshinga yahinduwemo ‘kuyobya’ mu Byahishuwe 12:9, hari igitabo kivuga ko iyo nshinga “yerekana igikorwa gikomeza, cyahindutse akamenyero.”
^ par. 20 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese uribuka?
• Kuki muri iki gihe isi yuzuyemo uburiganya?
• Ni gute dushobora kwirinda kuyobywa n‘abahakanyi?
• Ni gute twakwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tubogamira ku kwishuka?
• Ni gute twakwirinda kuriganywa n’ibinyoma bya Satani?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Ntiwishuke ku bihereranye no kwidagadura
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Mu kwirinda kwishuka, isuzume kandi ubishyire mu isengesho; tega abandi amatwi kandi wigaburire Ijambo ry’Imana buri gihe