Amasezerano ushobora kwiringira
Amasezerano ushobora kwiringira
UMUHANUZI w’Imana Mika yari azi ko amasezerano akenshi usanga atari ayo kwiringirwa. Mu gihe cye, ndetse n’abantu babaga ari incuti magara, si ko buri gihe biringiraga ko buri wese ashobora gusohoza ibyo yasezeranyije undi. Ku bw’ibyo, Mika yatanze umuburo agira ati “ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y’amagara, ndetse n’umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira.”—Mika 7:5.
Mbese Mika yaba yararetse iyo mimerere ibabaje igatuma ashidikanya ku masezerano yose? Oya rwose! Yagaragaje ko yiringiraga byimazeyo amasezerano y’Imana ye Yehova. Yaranditse ati “jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza.”—Mika 7:7.
Kuki Mika yari afite icyizere kimeze gityo? Ni ukubera ko yari azi ko buri gihe Yehova asohoza amasezerano ye. Ibintu byose Yehova yari yararahiriye abasekuruza ba Mika byose uko byakabaye byarasohoye (Mika 7:20). Kuba Yehova yari yarabaye indahemuka mu gihe cyari cyarabanjirije icyo Mika yarimo, byatumye Mika yumva ko Yehova yari kuzasohoza n’andi masezerano ye mu gihe kizaza.
‘Nta kintu na kimwe cyabuze’
Urugero, Mika yari azi ko Yehova yakuye Abisirayeli mu bubata bwo mu Misiri (Mika 7:15). Yosuwa wari wariboneye uko gucungurwa, yateye Abisirayeli bagenzi be inkunga yo kwiringira amasezerano yose y’Imana. Yashingiraga ku ki? Yosuwa yarabibukije ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.”—Yosuwa 23:14.
Abo Bisirayeli bari bazi neza ko Yehova yari yarabakoreye ibintu bitangaje. Yashohoje isezerano yari yarasezeranyije sekuruza wabo watinyaga Imana Aburahamu, isezerano ryavugaga ko uwari kuzamukomokaho yari kuzabyara benshi bangana n’inyenyeri kandi ko igihugu cya Kanaani cyari kuzaba icyabo. Nanone kandi, Yehova yabwiye Aburahamu ko abari kuzamukomokaho bari kuzababazwa imyaka 400, ariko ko “ubuvivi” bwabo bwari kuzagaruka i Kanaani. Ibyo byose byarasohoye.—Itangiriro 15:5-16; Kuva 3:6-8.
Abisirayeli bakiriwe neza mu Misiri igihe umwana wa Yakobo witwaga Yozefu yabagayo. Nyuma y’aho Abanyamisiri babakoresheje imirimo y’agahato babigiranye ubugome, ariko nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu gihe cy’urubyaro rw’ubuvivi bwabo uhereye igihe bagereye mu Misiri, urwo rubyaro rwa Aburahamu rwakuwe mu bubata bwo mu Misiri. *
Mu myaka 40 yakurikiyeho, Abisirayeli bakomeje kubona ibindi bihamya by’uko buri gihe Yehova asohoza amasezerano ye. Ubwo Abamaleki bagabaga igitero ku Bisirayeli nta mpamvu, Imana yarwaniriye ubwoko bwayo kandi iraburinda. Yabahaye ibintu byose bari bakeneye mu gihe cy’imyaka 40 bamaze bazerera mu butayu, kandi amaherezo ibatuza mu Gihugu cy’Isezerano. Iyo Yosuwa yibukaga amateka y’ibyo Yehova yagiriye abakomotse kuri Aburahamu, yashoboraga kuvugana icyizere ati “nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.”—Yosuwa 21:45.
Jya wiringira amasezerano y’Imana
Ni gute ushobora kwiringira amasezerano ya Yehova nk’uko Mika na Yosuwa babigenje? None se ubigenza ute iyo ushaka kugirira abandi icyizere? Ugerageza kubamenyaho byinshi uko bishoboka kose. Urugero, ushobora kumenya niba ari abo kwiringirwa witegereje uburyo bagerageza gusohoza amasezerano yabo yose mu budahemuka. Uko uzagenda urushaho kubamenya ni na ko uzagenda urushaho kubagirira icyizere. Ibyo ni na ko wabikora niba ushaka kwiringira amasezerano y’Imana.
Uburyo bumwe ibyo wabikoramo, ni ugutekereza ku byo yaremye no ku mategeko abigenga. Abahanga mu bya siyansi biringira ayo mategeko; urugero, nk’amategeko agenga uburyo ingirabuzimafatizo imwe y’umuntu yigabanya ikitubura, igatanga izindi ngirabuzimafatizo zibarirwa muri za miriyari ibihumbi n’ibihumbi zigize umubiri wawe. Mu by’ukuri, amategeko agenga imyifatire y’ibintu n’imbaraga biri mu isanzure uko ryakabaye, agaragaza Zaburi 139:14-16; Yesaya 40:26; Abaheburayo 3:4.
ko yashyizweho rwose n’Umuhanga mu gushyiraho amategeko ukwiriye kwiringirwa byimazeyo. Ushobora kwiringira rwose amasezerano ye, nk’uko wiringira amategeko agenga ibyo yaremye.—Binyuriye ku muhanuzi Yesaya wabayeho mu gihe kimwe na Mika, Yehova yakoresheje isimburana ry’ibihe n’uburyo butangaje amazi ahora ava mu ijuru akongera agasubirayo kugira ngo agaragaze ukuntu ijambo rye ari iryo kwiringirwa. Buri mwaka imvura iragwa. Ikanetesha ubutaka kandi igatuma abantu bashobora gutera imyaka yabo bagasarura ibyo bejeje. Ku bihereranye n’ibyo, Yehova yagize ati “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:10, 11.
Isezerano ry’uko hazabaho paradizo ni iryo kwiringirwa
Kwitegereza ibyaremwe bishobora gutuma umuntu yiringira Umuremyi, ariko hari ikindi kintu gikenewe niba ushaka kwiga ibihereranye n’amasezerano agize igice cy’ ‘ijambo rye riva mu kanwa ke.’ Kugira ngo wige ibihereranye n’ayo masezerano bityo ubashe kuyiringira, ugomba gusuzuma Ibyanditswe byahumetswe n’Imana, bigaragaza umugambi Imana ifitiye iyi si hamwe n’ibyo izagirira abantu.—2 Timoteyo 3:14-17.
Umuhanuzi Mika yiringiraga amasezerano ya Yehova. Ndetse wowe ufite inyandiko nyinshi zahumetswe kurusha izo Mika yari afite. Uko uzagenda usoma Bibiliya kandi ukanayitekerezaho, nawe uzashobora kurushaho kwizera isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Ayo masezerano ntareba gusa urubyaro kavukire rwa Aburahamu, ahubwo anareba abantu bose. Yehova yasezeranyije uwo mukurambere watinyaga Imana ati “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye” (Itangiriro 22:18). Igice cy’ingenzi cy’ ‘urubyaro’ rwa Aburahamu ni Mesiya, ari we Yesu Kristo.—Abagalatiya 3:16.
Yehova atanga icyizere nyakuri cy’uko binyuriye kuri Yesu Kristo, iyo migisha izasesekara ku bantu bumvira. None se ni iki Imana yasezeranyije gukora muri iki gihe turimo? Muri Mika 4:1, 2 hasubiza muri aya magambo y’ubuhanuzi hagira hati “ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira. Kandi amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.’ ”
Abantu biga ibihereranye n’inzira za Yehova bacura ‘inkota zabo mo amasuka, n’amacumu yabo bakayacuramo impabuzo.’ Kamere zose zo kubogamira ku gisa n’intambara cyose zihita zishira. Vuba aha, isi yose izaba ituwe n’abantu b’abakiranutsi kandi nta wuzabakanga (Mika 4:3, 4). Ni koko, Ijambo ry’Imana risezeranya ko igihe Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe na Yesu Kristo buzategeka, Yehova azakura ku isi abantu bose bakandamiza abandi.—Yesaya 11:6-9; Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:18.
Ndetse n’abantu bazaba barababajwe kandi bagapfa bitewe n’ingaruka z’uko umuntu yigometse ku Mana, bazazurwa bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose (Yohana 5:28, 29). Satani n’abadayimoni batuma habaho ibibi ntibazaba bagihari, kandi ingaruka z’icyaha cya Adamu zizakurwaho binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Matayo 20:28; Abaroma 3:23, 24; 5:12; 6:23; Ibyahishuwe 20:1-3). Bizagendekera bite se abantu bumvira? Nta gushidikanya, bazahabwa imigisha yo kubaho iteka ryose batunganye ku isi izahinduka paradizo.—Zaburi 37:10, 11; Luka 23:43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Ibyahishuwe 21:3-5.
Mbega amasezerano ashimishije cyane! Ariko se ushobora kuyiringira? Birumvikana ko ushobora kuyiringira rwose. Ayo si amasezerano y’abantu bashobora kugira intego nziza ariko bakabura ubushobozi bwo kuzisohoza. Ni amasezerano y’Imana Ishoborabyose, Imana idashobora kubeshya kandi ‘idatinza isezerano ryayo’ (2 Petero 3:9; Abaheburayo 6:13-18). Ushobora kwiringira byimazeyo amasezerano yose ari muri Bibiliya kubera ko ava ku ‘Uwiteka Imana y’umurava.’—Zaburi 31:6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 8 Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 1, ipaji ya 977-978, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
“Nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije.”—YOSUWA 23:14
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Yehova yashohoreje ku Nyanja Itukura no mu butayu amasezerano yari yarasezeranyije Abisirayeli
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Yehova yashohoje amasezerano yari yarasezeranyije Aburahamu. Urubyaro rwe, ari rwo Yesu Kristo, ruzahesha abantu imigisha