Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuvane isomo ku muryango Yesu yavukiyemo

Tuvane isomo ku muryango Yesu yavukiyemo

Tuvane isomo ku muryango Yesu yavukiyemo

NI IKI uzi ku muryango Yesu yavukiyemo, abo yabanaga na bo kugeza abatijwe, ni ukuvuga mu myaka 30 ya mbere y’ubuzima bwe ku isi? Ni iki inkuru z’Amavanjiri zitubwira? Ni irihe somo twavana mu kumenya byinshi ku muryango yavukiyemo? Ushobora kungukirwa n’ibisubizo by’ibyo bibazo.

Mbese Yesu yaba yaravukiye mu muryango ukize? Yozefu, wari umurezi we, yari umubaji. Uwo murimo w’amaboko wamusabaga gukoresha imbaraga nyinshi, ukaba akenshi warasabaga ko atema ibiti byo kubazamo imbaho. Igihe ababyeyi bareraga Yesu bajyaga i Yerusalemu nyuma y’iminsi 40 amaze kuvuka, batambye igitambo cyasabwaga n’amategeko. Mbese baba baratambye intama hamwe n’intungura cyangwa inuma, nk’uko byasabwaga n’amategeko? Si byo batambye. Birasa n’aho batashoboraga kubona ayo maturo. Icyakora, amategeko yari yarashyizeho uburyo umukene yashoboraga gutura igitambo. Mu buryo buhuje n’ubwo, Yozefu na Mariya batuye “intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.” Kuba barahisemo intungura zidahenze bigaragaza ko umuryango wabo wari ukennye.—Luka 2:22-24; Abalewi 12:6, 8.

Urabona ko Yesu Kristo, uzaba Umutegetsi w’abantu bose, yavukiye mu muryango uciriritse, mu bantu bagombaga kwiyuha akuya kugira ngo babone ibintu by’ibanze bari bakeneye. Yakuze bamutoza kuzaba umubaji, kimwe n’uwamureraga (Matayo 13:55; Mariko 6:3). Bibiliya ivuga ko n’ubwo Yesu “yari umutunzi” igihe yari ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha mu ijuru, ‘yahindutse umukene’ ku bwacu. Yicishije bugufi aba umuntu maze akurira mu muryango wo mu bantu basanzwe (2 Abakorinto 8:9; Abafilipi 2:5-9; Abaheburayo 2:9). Yesu ntiyavukiye mu muryango ukize, kandi ibyo byafashije abantu bamwe kumwishyikiraho. Ntibarangajwe n’urwego yarimo cyangwa umwanya yari afite. Inyigisho ze, imico ye ishimishije n’ibikorwa bye bitangaje; ngibyo ibintu byatumaga bamwubaha (Matayo 7:28, 29; 9:19-33; 11:28, 29). Ubwenge bwa Yehova Imana bugaragarira no mu kuba yararetse Yesu akavukira mu muryango usanzwe.

Noneho reka dusuzume iby’abari bagize umuryango Yesu yavukiyemo maze turebe isomo dushobora kubakuraho.

Yozefu yari umukiranutsi

Igihe Yozefu yabonaga ko fiyanse we atwite “ataramurongora,” ashobora kuba yarumvise ahangayitse cyane; yabuze icyo yahitamo hagati y’urukundo yamukundaga no kumwanga bitewe n’uko abantu bashoboraga gutekereza ko yari yarasambanye. Iyo mimerere yose yasaga n’aho yamwerekaga ko hari umuntu wamuciye inyuma akamubuza uburenganzira bwe bwo kuzarongora Mariya. Mu gihe cye, umukobwa wabaga warasabwe yafatwaga nk’umugore ufite umugabo. Yozefu amaze kubitekerezaho cyane, yafashe umwanzuro wo kubenga Mariya rwihishwa kugira ngo batazamutera amabuye bamwita umusambanyi.—Matayo 1:18; Gutegeka 22:23, 24.

Hanyuma, marayika yaje kubonekera Yozefu mu nzozi maze aramubwira ati ‘Yozefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’umwuka wera. Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.’ Yozefu amaze kumva ayo mabwiriza yari ahawe n’Imana, yakoze ibihuje na yo maze ajyana Mariya iwe.—Matayo 1:20-24.

Mu gufata uwo mwanzuro, uwo mugabo w’umukiranutsi kandi akaba n’indahemuka yagize uruhare mu gusohoza ibyo Yehova yari yaravuze binyuriye ku muhanuzi Yesaya agira ati “dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli” (Yesaya 7:14). Mu by’ukuri, Yozefu yari umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka wahaga agaciro igikundiro yari afite cyo kuba umurezi wa Mesiya, n’ubwo umwana wa mbere Mariya yari kubyara atari kuba ari uwe.

Yozefu yarifashe ntiyagirana imibonano mpuzabitsina na Mariya kugeza igihe Mariya yabyariye umwana (Matayo 1:25). Kuri uwo mugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bashyingiranywe, kwifata bishobora kuba byarababereye ikibazo cy’ingorabahizi, ariko uko bigaragara bashakaga kwirinda ko abantu batakwibeshya ku wari se w’uwo mwana. Mbega urugero ruhebuje rwo kwirinda! Yozefu yashyize inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere kuruta ibyifuzo bisanzwe bya kamere.

Incuro enye zose, marayika yagiye aha Yozefu amabwiriza y’ukuntu yagombaga kurera uwo mwana yari abereye umurezi. Eshatu muri izo zari zihereranye n’aho bari kurerera uwo mwana w’umuhungu. Kuba Yozefu yaragombaga guhita yumvira adatindiganyije byari iby’ingenzi kugira ngo uwo mwana ashobore kurokoka. Buri gihe, Yozefu yahitaga agira icyo akora atazuyaje. Ubwa mbere, yajyanye uwo mwana mu Misiri maze hanyuma aza kumugarura muri Isirayeli. Ibyo byatumye Yesu wari ukiri muto atagwa mu bwicanyi Herode yakoreye abana b’abahungu. Nanone kandi, kuba Yozefu yarumviraga byashohoje ubuhanuzi buhereranye na Mesiya.—Matayo 2:13-23.

Yozefu yigishije Yesu umwuga kugira ngo na we azashobore kwirwanaho ku giti cye. Ni yo mpamvu abantu bari bazi ko Yesu atari ‘umwana w’umubaji’ gusa ahubwo ko na we ubwe yari “[u]mubaji” (Matayo 13:55; Mariko 6:3). Intumwa Pawulo yanditse avuga ko Yesu “yageragejwe uburyo bwose nkatwe.” Birumvikana ariko ko ibyo byari bikubiyemo gukorana umwete kugira ngo afashe umuryango wabo.—Abaheburayo 4:15.

Amaherezo, mu nkuru ya nyuma yo mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki ivuga ibihereranye na Yozefu, tubonamo igihamya cy’uko yari yariyeguriye ugusenga k’ukuri. Yozefu yajyanye umuryango we i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Ubundi abagabo bonyine ni bo basabwaga kujyayo, ariko Yozefu we yari afite umuco wo kujyana n’umuryango we i Yerusalemu “uko umwaka utashye.” Yashyiragaho imihati myinshi kubera ko bagombaga kugenda ibirometero100 bava i Nazareti bajya i Yerusalemu. Ibyanditswe bivuga ko hari n’igihe Yesu yatandukanye n’abo bari bajyanye. Baje kumusanga mu rusengero ateze amatwi abigishamategeko kandi ababaza ibibazo. N’ubwo Yesu yari afite imyaka 12 yonyine, yagaragaje ko yari afite ubwenge bwinshi n’ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Dufatiye kuri ibyo bintu byabaye, tubona ko ababyeyi ba Yesu bagomba kuba bari baramwigishije neza, baramureze ku buryo aba umwana ukuze mu buryo bw’umwuka (Luka 2:41-50). Uko bigaragara, Yozefu yapfuye nyuma gato y’uko ibyo biba, kubera ko nta handi hantu avugwa nyuma y’aho mu nkuru z’Ibyanditswe.

Koko rero, Yozefu yari umukiranutsi witaga ku muryango we neza, haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Mbese nawe, kimwe na Yozefu, ushyira mu mwanya wa mbere inyungu z’iby’umwuka mu mibereho yawe iyo umenye ibyo Imana idusaba muri iki gihe (1 Timoteyo 2:4, 5)? Ese ugaragaza ubushake bwo kumvira ibyo Imana ivuga mu Ijambo ryayo, bityo ukaba ugaragaza ko uganduka nka Yozefu? Mbese wigisha abana bawe ku buryo bashobora kugirana n’abandi ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka bifite ireme?

Mariya yari umuja w’Imana uzira ubwikunde

Mariya nyina wa Yesu yari umuja w’Imana w’intangarugero. Igihe marayika Gaburiyeli yamubwiraga ko yagombaga kuzabyara umwana, yaratangaye. Kubera ko yari isugi, ntiyari yarigeze ‘aryamana n’umugabo.’ Amaze kumenya ko yari kubyara ku bw’umwuka wera, yemeye yicishije bugufi ubwo butumwa, agira ati “dore ndi umuja w’umwami Imana, bimbere uko uvuze” (Luka 1:30-38). Yahaye agaciro igikundiro cyo mu buryo bw’umwuka yari agiriwe cyane ku buryo yari yiteguye kwihanganira umubabaro uwo ari wo wose washoboraga guterwa n’uwo mwanzuro yari afashe.

Koko rero, kwemera iyo nshingano byahinduye ubuzima bwe bwose yari kugira ari umugore. Igihe yajyaga i Yerusalemu kwiyeza, umugabo wubahaga Imana witwaga Simeyoni yaramubwiye ati “inkota izagucumita mu mutima” (Luka 2:25-35). Biragaragara ko yerekezaga ku kuntu Mariya yari kuzumva ameze igihe yari kuzabona abantu banga Yesu kandi amaherezo bakamumanika ku giti cy’umubabaro bakoresheje imisumari.

Uko Yesu yagendaga akura, Mariya yibukaga ibyabaye mu buzima bwa Yesu akabibika ‘mu mutima we, akajya abitekereza’ (Luka 2:19, 51). Kimwe na Yozefu, Mariya yari umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka kandi yahaga agaciro ibintu ndetse n’amagambo byasohozaga ubuhanuzi. Ibyo marayika Gaburiyeli yamubwiye bigomba kuba byaramugiye mu bwenge ku buryo atari kubyibagirwa. Yaramubwiye ati “azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira” (Luka 1:32, 33). Ni koko, yafatanaga uburemere igikundiro yari afite cyo kuba nyina wa Mesiya.

Kuba Mariya yari umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka, nanone byongeye kugaragara igihe yahuraga na Elizabeti, mwene wabo na we wari warasamye inda mu buryo bw’igitangaza. Mariya amaze kumubona, yahimbaje Yehova maze agaragaza urukundo yakundaga Ijambo ry’Imana. Yerekeje ku isengesho rya Hana riri muri 1 Samweli igice cya 2 maze ashyiramo ibitekerezo yakuye mu bindi bitabo by’Ibyanditswe bya Giheburayo. Ubwo bumenyi bw’Ibyanditswe yari afite bwagaragaje ko yari akwiriye koko kuba umubyeyi wubaha Imana kandi uyitinya. Yagombaga gufatanya na Yozefu mu guha umwana we uburere bwo mu buryo bw’umwuka.—Itangiriro 30:13; 1 Samweli 2:1-10; Malaki 3:12; Luka 1:46-55.

Mariya yizeraga cyane ko umwana we yari Mesiya, kandi uko kwizera kwe ntikwigeze gucogora na nyuma y’urupfu rwa Yesu. Nyuma gato y’izuka rya Yesu, yari mu bigishwa b’indahemuka bahuriraga hamwe n’intumwa kugira ngo basenge (Ibyakozwe 1:13, 14). Yakomeje kuba indahemuka, n’ubwo yagombye kwihanganira akababaro kenshi cyane yatewe no kubona umwana we yakundaga cyane apfira ku giti cy’umubabaro.

Ni gute kwiga ibihereranye n’ubuzima bwa Mariya bishobora kukugirira akamaro? Mbese wemera igikundiro ufite cyo gukorera Imana, uko imihati byaba bigusaba yaba iri kose? Mbese ushishikazwa n’agaciro icyo gikundiro gifite muri iki gihe? Mbese ujya uzirikana ibyo Yesu yahanuye, ukabigereranya n’ibiba muri iki gihe kandi ‘mu mutima wawe, ukajya ubitekerezaho’ (Matayo, igice cya 24 na 25; Mariko, igice cya 13; Luka, igice cya 21)? Ese wigana Mariya mu kugira ubumenyi buhagije ku Ijambo ry’Imana, ukarikoresha kenshi mu biganiro byawe? Mbese ukomeza kwizera Yesu n’ubwo haba hari ibintu biguhangayikisha bigomba kukugeraho kubera ko uri umwigishwa we?

Bene nyina ba Yesu bashoboraga guhinduka

Bisa n’aho bene nyina ba Yesu batigeze bamwizera kugeza nyuma y’urupfu rwe. Birashoboka ko ari na yo mpamvu batari bahari igihe yapfiraga ku giti cy’umubabaro, aho yagombye gusaba intumwa Yohana kuzita kuri nyina. Bene nyina ba Yesu bagaragaje ko batamwubahaga, ndetse byageze ubwo igihe kimwe bavuga ko Yesu yari “yasaze” (Mariko 3:21). Kubera ko Yesu yari afite abantu bo mu muryango wabo batizeraga, abantu muri iki gihe bafite mu miryango yabo abantu batizera bashobora guhumurizwa no kumva ko Yesu asobanukiwe uko bumva bamerewe iyo bene wabo babaseka babaziza ukwizera kwabo.

Icyakora uko bigaragara Yesu amaze kuzuka, bene nyina batangiye kumwizera. Bari mu itsinda ry’abari bateraniye i Yerusalemu mbere ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. a kandi basenganaga umwete bari kumwe n’intumwa (Ibyakozwe 1:14). Biragaragara ko umuzuko wa Yesu watumye bahindura imitima yabo ku buryo baje kuba abigishwa be. Ntituzigere na rimwe dutakariza icyizere bene wacu tudahuje ukwizera.

Yakobo, mwene nyina wa Yesu, uwo Yesu ubwe yabonekeye, Ibyanditswe bimuvugaho ko yari afite uruhare rw’ingenzi mu itorero rya Gikristo. Yandikiye Abakristo bagenzi be ibaruwa yahumetswe n’Imana, abatera inkunga yo gukomeza kugira ukwizera (Ibyakozwe 15:6-29; 1 Abakorinto 15:7; Abagalatiya 1:18, 19; 2:9; Yakobo 1:1). Undi mwene nyina wa Yesu, ari we Yuda, yandikiye bagenzi be bari bahuje ukwizera ibaruwa yahumetswe kugira ngo abatere inkunga yo gukomeza kurwanirira ibyo kwizera (Yuda 1). Birashishikaje kubona ko yaba Yakobo cyangwa Yuda, nta n’umwe wagaragaje mu ibaruwa ye ko yari afite ububasha bushingiye ku kuba yaravukanaga na Yesu kugira ngo yemeze Abakristo bagenzi be. Mbega isomo rihebuje ryo kwicisha bugufi dushobora kubavanaho!

Bityo se, ni ayahe masomo tuvanye ku muryango Yesu yavukiyemo? Mu by’ukuri, amasomo yo kubaha Imana ashobora kugaragara ni nk’aya: (1) Kumvira turi indahemuka ibyo Imana ishaka kandi tukitegura guhangana n’ibigeragezo byose byatugeraho bitewe no kwitwara dutyo. (2) Gushyira inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere, ndetse n’igihe ibyo byaba bidusaba kugira ibyo twigomwa. (3) Jya utoza abana bawe mu buryo buhuje n’Ibyanditswe. (4) Kudakura amaboko ku bantu mufitanye isano mudahuje ukwizera. (5) Ntukiratane isano ufitanye n’umuntu ufite umwanya ukomeye mu itorero rya Gikristo. Ni koko, kuvana isomo ku muryango Yesu yavukiyemo bituma turushaho kumwegera kandi tugashimira ku bwo kuba Yehova yarahisemo umuryango usanzwe ngo urere Yesu mu gihe yari akiri umwana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igihe Cyacu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Yozefu yashyingiranywe na Mariya maze bituma agira uruhare mu gusohoza ubuhanuzi bwa Mesiya

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Yozefu na Mariya bigishije abana babo guha agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka n’akamaro ko gukunda umurimo

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

N’ubwo barumuna ba Yesu bakuriye mu muryango washyiraga mu mwanya wa mbere ibintu byo mu buryo bw’umwuka, ntibamwizeye kugeza igihe yapfiriye

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Yakobo na Yuda, barumuna ba Yesu, bateye inkunga Abakristo bagenzi babo bari bahuje ukwizera