Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twitoze kugira umuco wo gutanga

Twitoze kugira umuco wo gutanga

Twitoze kugira umuco wo gutanga

NTA muntu n’umwe uvukana umuco wo gutanga. Umwana muri kamere ye abogamira ku guhaza ibyo yifuza n’ibyo akeneye, atitaye ku byashimisha n’abamurera. Ariko kandi, igihe kiragera akamenya ko atari we wenyine ugira ibyo akenera. Akabona ko agomba kuzirikana ibyo abandi bakenera, kandi ko atagomba kwitoza kwakira gusa, ahubwo ko agomba no kwitoza gutanga no gusangira n’abandi. Kwitoza umuco wo gutanga ni ngombwa.

Si ko abantu bose batanga baba bafite umuco wo gutanga, ndetse n’iyo baba batanga batitangiriye itama. Bamwe bashobora kugira icyo baha imiryango y’abagiraneza bagamije kwibonera inyungu zabo bwite. Abandi bo bashobora kubikora bagira ngo abantu babashimagize. Icyakora, Abakristo b’ukuri batanga mu buryo butandukanye n’ubwo. None se ni ibihe bintu biranga umuco wo gutanga Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo gukurikiza? Gusuzuma mu buryo buhinnye uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babikoraga birasubiza icyo kibazo.

Ingero zo gutanga gushingiye ku mahame ya Gikristo

Bibiliya isobanura ko gutanga gushingiye ku mahame ya Gikristo, muri rusange kwari ‘ukugirira ubuntu’ abafite ibyo bakeneye koko (Abaheburayo 13:16; Abaroma 15:26). Ntibyagombaga gukorwa ku gahato. Intumwa Pawulo yaranditse ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Nanone kandi, gutanga ntibyakorwaga hagamijwe kwibonekeza. Ananiya na Safira batanze ari ibyo bagamije kandi ibyo byabaguye nabi cyane.—Ibyakozwe 5:1-10.

Byaje kuba ngombwa cyane ko abantu batanga igihe, ku munsi mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., i Yerusalemu hakoraniraga Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi bari baturutse kure cyane. Aho ni ho abigishwa ba Yesu ‘bujurijwe umwuka wera, bagatangira kuvuga izindi ndimi.’ Imbaga y’abantu yaraje irabakikiza maze batega amatwi disikuru ishishikaje Petero yatangaga ku bihereranye na Yesu Kristo. Hanyuma, abantu baje kubona ukuntu Petero na Yohana bakijije ikirema cyari ku muryango w’urusengero, kandi bongera kumva Petero avuga ibihereranye na Yesu anababwira ko bagomba kwihana. Ababarirwa mu bihumbi barihannye kandi barabatizwa baba abigishwa ba Kristo.—Ibyakozwe, igice cya 2 n’icya 3.

Abari bamaze guhinduka bifuje kuguma i Yerusalemu kugira ngo barusheho guhabwa inyigisho n’intumwa za Yesu. Ariko se ni gute intumwa zari kwita ku byari bikenewe n’abo bashyitsi bose? Inkuru ya Bibiliya iratubwira iti ‘abari bafite amasambu bose cyangwa amazu barabiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye’ (Ibyakozwe 4:33-35). Mu by’ukuri, abari bagize itorero rishya ryari rivutse i Yerusalemu bari bafite umuco wo gutanga.

Nyuma y’aho, abagize andi matorero bagaragaje umuco nk’uwo wo gutanga. Urugero: n’ubwo Abakristo b’i Makedoniya bari abakene, bakoze ibirenze ubushobozi bari bafite mu gukusanya imfashanyo abavandimwe babo b’i Yudaya bari bakeneye (Abaroma 15:26; 2 Abakorinto 8:1-7). Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi babaye intangarugero cyane mu gushyigikira umurimo Pawulo yakoraga (Abafilipi 4:15, 16). Itorero ry’i Yerusalemu ubwaryo ryahaga ibyokurya abapfakazi babikeneye buri munsi, kandi intumwa zari zarashyizeho abagabo barindwi babishoboye kugira ngo barebe ko nta bapfakazi bakeneye gufashwa bacikanwa.—Ibyakozwe 6:1-6.

Abari bagize amatorero yo mu kinyejana cya mbere bitabiriye batazuyaje ibyo gutanga, ndetse banateganyiriza iminsi mibi yari kuzaza. Urugero: igihe umuhanuzi Agabo yahanuraga ko hari hagiye kuzatera inzara ikomeye, abigishwa bari mu matorero yo muri Antiyokiya y’i Siriya ‘bagambiriye koherereza bene Data bari batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe’ (Ibyakozwe 11:28, 29). Mbega umuco bagaragaje mu guteganya ibyo abandi bari kuzakenera!

Ni iki cyasunikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere gutanga batitangiriye itama kandi buje urukundo? Mu by’ukuri se, ni gute umuntu yagira umuco wo gutanga? Dushobora kwiga byinshi binyuriye mu gusuzuma mu buryo buhinnye urugero rw’Umwami Dawidi.

Dawidi yatanze atitangiriye itama kugira ngo ashyigikire ugusenga k’ukuri

Hari hashize imyaka igera kuri 500 isanduku y’isezerano, ari yo sanduku yera yagaragazaga ko Yehova ahari, itagira ahantu hahoraho iba. Yabaga mu ihema cyangwa ubuturo Abisirayeli bagendaga bimukana mu gihe bazereraga mu butayu, nyuma baza no kuyigeza mu Gihugu cy’Isezerano. Umwami Dawidi yifuje cyane kuvana iyo sanduku mu ihema yabagamo maze akubakira Yehova inzu imukwiriye iyo sanduku yera yari kubamo. Dawidi yabwiye umuhanuzi Natani ati “dore jyewe mba mu nzu y’imyerezi, ariko isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ikaba mu ihema.”—1 Ngoma 17:1.

Ariko Dawidi yari yararwanye intambara nyinshi. Ni yo mpamvu Yehova yategetse ko umwana wa Dawidi, Salomo, ari we wari kuzubaka mu gihe cy’ubutegetsi bwe bw’amahoro, urusengero rwari kuzabamo isanduku y’isezerano (1 Ngoma 22:7-10). Icyakora, ibyo ntibyakomye mu nkokora umuco wo gutanga Dawidi yari afite. Yashatse abakozi benshi abaha imirimo, ategura ibikoresho byari kuzakoreshwa mu kubaka urusengero. Hanyuma, yaje kubwira Salomo ati “niteguriye inzu y’Uwiteka italanto z’izahabu agahumbi, n’iz’ifeza agahumbagiza, n’imiringa n’ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n’ibiti n’amabuye” (1 Ngoma 22:14). Si ibyo bintu gusa Dawidi yateguye, ahubwo yanatanze zahabu n’ifeza yakuye mu mutungo we bwite, ubu bikaba byagira agaciro karenga amadolari y’Amanyamerika 1.200.000.000. Byongeye kandi, abatware na bo batanze impano ku bushake (1 Ngoma 29:3-9). Nta gushidikanya rwose Dawidi yagaragaje umuco wo gutanga mu rugero rwagutse cyane!

Ni iki cyamusunikiye gutanga atitangiriye itama? Yari azi ko ibyo yari afite byose n’ibyo yari yaragezeho byari byaraturutse ku migisha Yehova yamuhaga. Ubwe yiyemereye mu isengesho agira ati “Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose twiteguye kūbakira izina ryawe ryera inzu, bituruka mu kuboko kwawe kandi byose ni ibyawe. Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n’umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n’imitima ikunze, biranezeza” (1 Ngoma 29:16, 17). Dawidi yahaga agaciro imishyikirano yari afitanye na Yehova. Yari azi ko agomba gukorera Imana “n’umutima utunganye kandi ukunze,” kandi yaboneye ibyishimo mu kubigenza atyo (1 Ngoma 28:9). Iyo mico ni na yo yasunikiye Abakristo ba mbere kugaragaza umuco wo gutanga.

Yehova ni we uhebuje mu gutanga

Yehova ni we rugero ruhebuje rwo gutanga. Yuje urukundo kandi yita ku bantu ku buryo “ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” (Matayo 5:45). Aha abantu bose “ubugingo no guhumeka n’ibindi byose” (Ibyakozwe 17:25). Koko rero, nk’uko umwigishwa Yakobo yabigaragaje, “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo.”—Yakobo 1:17.

Impano ihebuje Yehova yaduhaye ni ‘Umwana we w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Nta n’umwe wavuga ko yari akwiriye iyo mpano, “kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23, 24; 1 Yohana 4:9, 10). Igitambo cya Kristo ni rwo rufatiro n’umuyoboro kugira ngo umuntu abone “impano nziza [y’Imana] itarondoreka,” ni ukuvuga “ubuntu bw’Imana burushijeho” (2 Abakorinto 9:14, 15). Kugira ngo Pawulo agaragaze ko ashimira impano Imana yatanze, ikintu yimirizaga imbere mu buzima bwe cyari ‘uguhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana’ (Ibyakozwe 20:24). Yari azi ko Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.”—1 Timoteyo 2:4.

No muri iki gihe gukora ibyo Imana ishaka bisohozwa binyuriye ku murimo ukomeye wo kubwiriza no kwigisha, ubu ukaba ukorerwa mu bihugu 234 hirya no hino ku isi. Yesu yari yarahanuye iby’uko kwaguka igihe yavugaga ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Ni koko, “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mariko 13:10). Mu mwaka ushize ababwiriza b’ubutumwa bwiza basaga miriyoni esheshatu bamaze amasaha 1.202.381.302 muri uwo murimo kandi bayoboye ibyigisho bya Bibiliya bisaga 5.300.000. Kubera ko hari ubuzima bw’abantu buri mu kaga, uwo murimo wo kwigisha abantu ubutumwa bwiza urihutirwa cyane.—Abaroma 10:13-15; 1 Abakorinto 1:21.

Buri mwaka hacapwa ibitabo bibarirwa muri za miriyoni, bikubiyemo Bibiliya, ibitabo n’udutabo kugira ngo abantu bafite inyota y’ukuri kwa Bibiliya bitabweho. Nanone kandi, mu mwaka hacapwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! asaga miriyari. Uko abantu bagenda bitabira ubutumwa bwiza, Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova agenda arushaho kubakwa, akaba ari ho hatangirwa inyigisho zishingiye kuri Bibiliya. Buri mwaka hategurwa amakoraniro y’akarere, ayihariye n’ay’intara. Gutoza abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero, abasaza n’abakozi b’imirimo, na byo bikorwa buri gihe. Dushimira Yehova kuba atuma izo gahunda zose zibaho binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Mbega ukuntu twumva dushimishijwe cyane no kumushimira!

Tugaragaze ko dushimira Yehova

Byaba kubaka urusengero, byaba gukemura ibibazo by’ibyari bikenewe mu matorero ya Gikristo ya mbere, amafaranga yatangwaga kuri ibyo byose yose yavaga mu mpano zitanzwe ku bushake. Icyakora tugomba kwibuka ko ari nta wushobora gukiza Yehova, we Nyir’ibintu byose (1 Ngoma 29:14; Hagayi 2:8). Ubwo rero impano dutanga ni uburyo bwo kugaragaza urukundo dukunda Yehova no kugaragaza ko twifuza ko ugusenga k’ukuri kwatera imbere. Pawulo yavuze ko kugaragaza ubwo buntu bituma “Imana ihimbazwa” (2 Abakorinto 9:8-13). Yehova adushishikariza gutanga dutyo kuko bigaragaza ko dufite umuco wo gutanga kandi ko tumukunda tubivanye ku mutima. Abantu bagira ubuntu kandi bakishingikiriza kuri Yehova, azabaha imigisha kandi abakungahaze mu buryo bw’umwuka (Gutegeka 11:13-15; Imigani 3:9, 10; 11:25). Yesu yatwijeje ko tuzabonera ibyishimo mu gutanga agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Abakristo bafite umuco wo gutanga ntibategereza gutanga mu gihe haba hari ibikenewe gusa. Ahubwo bashakisha uburyo bwo ‘kugirira bose neza uko babonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Pawulo yaduteye inkunga yo kugira ubuntu nk’ubw’Imana, agira ati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana” (Abaheburayo 13:16). Iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’umutungo wacu kugira ngo dufashe abandi kandi duteze imbere ugusenga kutanduye, bishimisha cyane Yehova Imana. Mu by’ukuri, Yehova akunda abafite umuco wo gutanga.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose—Matayo 24:14.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu barimo. Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, c/o Office of the Secretary and Treasurer, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro by’ishami by’igihugu cyanyu. Ushobora no koherereza “Watch Tower” sheki. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora gutangwa hakozwe gahunda zihariye, ku buryo uwayatanze aramutse abisabye, yasubizwa iyo mpano ye. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano zitanzwe burundu hamwe n’impano zidatanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:

Ubwishingizi: Watch Tower Society ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na cyo, ikazaba ari yo iyahabwa.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga yunguka, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe” Watch Tower Society, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Society mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Isambu n’amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora gutangwa burundu cyangwa, haba ari ahantu hatuwe, hagasigara agapande kazakomeza gutunga ubitanze igihe cyose azaba akiriho. Banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu.

Impano za buri mwaka: Muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha Watch Tower Society inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower Society amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower Society ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ateganya. Kugira ngo abahagarariye umurimo ukorerwa ku isi hose w’Abahamya ba Yehova bunganire abantu bifuza kuwutera inkunga binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi, bateguye agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide. Ako gatabo kanditswe hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi Sosayiti yashyikirijwe, birebana n’impano, inyandiko z’umurage n’imitungo ibikijwe. Nanone kandi, karimo ibisobanuro by’inyongera by’ingirakamaro ku birebana no gutegura ibihereranye n’amasambu n’amazu, amafaranga, hamwe n’imisoro ishobora kwakwa. Kandi kagenewe gufasha abantu kumenya uburyo bunyuranye batangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa uko batanga umurage mu gihe baba bapfuye. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro hamwe no kuganira n’Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, bashoboye gufasha Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije Ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera wabaza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu urimo.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529 Kigali-Rwanda

Tél. (250) 85446.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ni iki cyasunikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kugira ubuntu?