Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese hari umuntu n’umwe ukwiriye kwiringirwa?

Mbese hari umuntu n’umwe ukwiriye kwiringirwa?

Mbese hari umuntu n’umwe ukwiriye kwiringirwa?

MU GIHE cyakurikiye isenyuka ry’Urukuta rw’i Berlin mu mwaka wa 1989, hari amabanga menshi yari yarabitswe neza yashyizwe ahagaragara. Urugero, uwitwa Lydia a yabonye ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasosiyalisiti mu Budage bw’i Burasirazuba, Stasi, ari rwo rwego rw’igihugu rwari rushinzwe iperereza, yari yaramukoreye idosiye, imuzi wese. N’ubwo Lydia yatangajwe no kumva iby’iyo dosiye, yababajwe cyane no kumenya ko umugabo we ari we wari warahaye Stasi ayo makuru yose. Umuntu wavuyemo Lydia ni umuntu yashoboraga kuba yakwiringira byimazeyo.

Robert yari umugabo usheshe akanguhe. Hari ikinyamakuru cy’i Londres cyavuze ko mu gace Robert yari atuyemo, harimo umuganga Robert “yubahaga cyane, akamukunda kandi akamwiringira” (The Times). Bavugaga ko uwo muganga “yagwaga neza kandi akita ku bantu.” Hanyuma, Robert yaje gupfa mu buryo butunguranye. Ese yaba yarazize indwara y’umutima cyangwa indwara yo mu bwonko? Oya. Abayobozi baje kumenya ko uwo muganga yari yasuye Robert iwe maze akamutera urw’ingusho nta wubizi, yaba Robert cyangwa abagize umuryango we. Biragaragara ko Robert yishwe n’umuntu yiringiraga byimazeyo.

Lydia na Robert batengushywe n’abantu biringiraga kandi byagize ingaruka mbi cyane. Ku bandi, iyo hagize ababatenguha hari igihe ingaruka zitaba mbi cyane. Icyakora, gutenguhwa n’umuntu twiringiraga si ibintu bidasanzwe. Raporo yakozwe n’ikigo cyo mu Budage gikora amaperereza yagaragaje ko abantu 86 ku ijana mu babajijwe, bavuze ko bagiye batenguhwa n’abo biringiraga (Allensbacher Jahrbuchder Demoskopi 1998-2002). Wenda nawe ibyo bishobora kuba byarakubayeho. Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutangazwa n’uko hari ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyo mu mwaka wa 2002 cyavuze ko “hashize imyaka myinshi abantu bo mu bihugu by’i Burengerazuba byateye imbere bagenda barushaho kutizerana.”—Neue Zürcher Zeitung.

Kwizera umuntu bisaba igihe, ariko kumutakariza icyizere byo ni nk’ako kanya

Kugirira abandi icyizere ni ukwemera ko abo bantu ari inyangamugayo, ko bavugisha ukuri kandi ko nta kintu kibi bakora bagambiriye kukugirira nabi. Kwizera umuntu bisaba igihe ariko kumutakariza icyizere byo ni nk’ako kanya. Kuba hariho abantu benshi bagiye biringira abandi bakabatenguha, mbese biratangaje kuba abantu batagikunda kwizera abandi? Iperereza ryakozwe mu Budage mu mwaka wa 2002, ryagaragaje ko “abantu batageze no kuri 1 cya 3 cy’urubyiruko ari bo bagira abo biringira.”

Dushobora kwibaza tuti ‘mbese koko hari umuntu n’umwe dushobora kwiringira? Mbese birakwiriye kwiringira umuntu kandi ashobora kudutenguha?’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Hari iperereza ryagaragaje ko abantu 86 ku ijana mu babajijwe, bavuze ko bagiye batenguhwa n’abo biringiraga