Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingaruka nziza zaturutse ku kwihangana no kudacogora

Ingaruka nziza zaturutse ku kwihangana no kudacogora

Ababwiriza b’ubwami barabara inkuru

Ingaruka nziza zaturutse ku kwihangana no kudacogora

YESU KRISTO yahanuye ko mu minsi y’imperuka ‘urukundo rwa benshi [rwari] kuzakonja.’ Ibyo bituma muri iki gihe mu bihugu byinshi byo ku isi abantu muri rusange batitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Usanga bamwe ndetse basuzugura iby’idini cyane.​—Matayo 24:12, 14.

N’ubwo bimeze bityo ariko, ababwiriza b’ubwami bafite ukwizera bazi no kwihangana babashije gutsinda icyo kigeragezo nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye muri République Tchèque.

Abahamya babiri baganiriye n’umugore bari inyuma y’urugi rufunze. Hashize akanya, wa mugore akingura urugi buhoro, anyuzamo ukuboko afata amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! abo Bahamya batangaga. Bumva ijwi rivuga ngo “murakoze,” maze urugi ruba rurifunze. Ba Bahamya barabaza bati “ese tuzagaruke?” Umwe muri bo w’umupayiniya, cyangwa umubwiriza w’igihe cyose, yaje gufata umwanzuro wo kugaruka, ariko birongera bigenda kwa kundi ndetse biza gukomeza bimara umwaka wose.

Amaze kwiyemeza guhindura uburyo atangiza ibiganiro, uwo mupayiniya yasenze Yehova amusaba kumufasha. Ubwo yongeraga kumuha amagazeti, yayamuhaye anamubaza ibibazo n’ijwi ryiza ati “mumeze mute? Ese ya magazeti yaba yarabashimishije?” Mu mizo ya mbere nta gisubizo yamuhaye. Ariko nyuma yo kongera kumusura kenshi, wa mugore yatangiye kumwishimira. Rimwe yaje gufungura urugi ararurangaza, ariko ntibavugana byinshi.

Amaze kubona ko uwo mugore atishimira ko baganirira ku rugi, uwo mupayiniya yiyemeje kumwandikira ibaruwa amusobanurira ikiba kimuzanye ndetse anamusaba ko bajya bigana Bibiliya mu rugo. Amaherezo, nyuma y’umwaka n’igice ashyiraho imihati yihanganye, uwo mupayiniya yabashije gutangiza uwo mugore icyigisho cya Bibiliya. Uwo mubwiriza yaratunguwe ariko binamutera inkunga igihe wa mugore yamubwiraga ati “natangiye kwizera Imana igihe watangiraga kunzanira amagazeti.”

Koko rero, gutegereza no kwihangana bishobora kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa.​—Matayo 28:19, 20.