Mbese koko dukeneye abandi?
Mbese koko dukeneye abandi?
“IYO dusuzumye imibereho yacu n’imihati dukorana ibintu, duhita twibonera ubwacu ko ibyo dukora hafi ya byose n’ibyo twifuza bisaba ko habaho abandi bantu.” Ayo ni amagambo yavuzwe na Albert Einstein, umuhanga mu bya siyansi uzwi cyane. Yongeyeho ati “turya ibyo abandi bejeje, twambara imyenda abandi badoze, tuba mu mazu abandi bubatse. . . . Umuntu ni icyo ari cyo kandi agaciro ke ntigaterwa ahanini n’ingeso nziza afite muri kamere ye, ahubwo gaterwa ahanini n’uruhare agira mu muryango munini w’abantu, ari wo uyobora imibereho ye isanzwe n’iyo mu buryo bw’umwuka kuva avutse kugeza apfuye.”
Muri rusange, imibanire y’inyamaswa iba ishingiye ku bugenge kamere. Inzovu zigenda mu matsinda kugira ngo zirwane ku bana bazo. Intare z’ingore zihigira hamwe hanyuma zigasangira umuhigo n’intare z’ingabo. Inyamaswa zo mu mazi bita dauphins zikinira hamwe kandi zijya zirokora izindi nyamaswa cyangwa abantu bari mu kaga.
Icyakora, hari ikintu abahanga bita ku mibanire y’abantu babonye giteye inkeke cyane. Hari ikinyamakuru cyo muri Megizike kivuga ko bamwe muri abo bahanga bemeza ko “imyaka ibarirwa muri za mirongo abantu bagiye bamara ari ba nyamwigendaho no kuba abantu batakibana mu miryango, byagiye bigira ingaruka mbi ku miryango y’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.” Icyo kinyamakuru kinavuga ko “imibereho myiza y’abaturage yasabaga ko abantu bihingamo umuco wo koroherana, ari byo byatumaga bongera kubana mu miryango.”
Icyo kibazo ubu cyakwirakwiriye cyane cyane mu bihugu byateye imbere. Muri iki gihe, abantu benshi cyane bararushaho kugenda bitarura abandi. Abantu benshi bifuza ‘kwiberaho ukwabo’ kandi bakanga bivuye inyuma ko ngo abandi ‘babinjirira mu buzima.’ Hari abavuga ko iyo myifatire ari yo ituma abantu barushaho guhungabana mu byiyumvo, kwiheba no kwiyahura.
Dr. Daniel Goleman we abivugaho muri aya magambo: “kuba nyamwigendaho, cyangwa se kwa kubaho umuntu adafite uwo agezaho amabanga ye cyangwa uwo bagirana imishyikirano ya bugufi, bituma ashobora kurwaragurika cyangwa akaba yapfa vuba.” Hari raporo yasohotse mu kinyamakuru Science, yatanze umwanzuro ivuga ko kwitarura abandi ‘byica mu rugero rumwe nko kunywa itabi, kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kugira ibinure byinshi, kubyibuha bikabije, no kudakora imyitozo ngororangingo.’
Ku bw’ibyo rero, hari impamvu nyinshi zituma dukenera abandi. Ntidushobora kubaho tutisunze abandi. None se, ikibazo cyo kwitarura abandi cyakemuka gite? Ni iki gifasha abantu benshi kugira imibereho myiza? Ingingo ikurikira isubiza ibyo bibazo.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
“Ibyo dukora hafi ya byose n’ibyo twifuza bisaba ko habaho abandi bantu.”—Albert Einstein