Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ngo birasanzwe, cyangwa ni ruswa?

Ngo birasanzwe, cyangwa ni ruswa?

Ngo birasanzwe, cyangwa ni ruswa?

MU MASHURI amwe n’amwe ya kaminuza yo muri Polonye ntibitangaje ko abanyeshuri bakusanya amafaranga bakagurira abarimu babo impano kugira ngo bazabahe amanota. Ntibitangaje rero kuba Umukristo ukiri muto wo muri icyo gihugu witwa Katarzyna yarahuye n’ikibazo kitoroshye. Rimwe yaribajije ati “ariko se nanjye muhe amafaranga, cyangwa mbyihorere?” Abanyeshuri bagenzi be bo baramubwiraga bati “reka ibyo ni ibintu bisanzwe. Wowe ufite kibazo ki? Ko nta cyo uri buhombe, ahubwo uri bwunguke!”

Katarzyna yarivugiye ubwe ati “ntababeshye, ngitangira kuhiga, nanjye natangaga ayo mafaranga. Nyuma ni bwo naje kubona ko burya bwose nanjye nabaga nshyigikira ruswa, kandi Bibiliya iyiciraho iteka.” Yibutse imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Yehova yanga urunuka ibyo gutanga ruswa (Gutegeka 10:17; 16:19; 2 Ngoma 19:7). Katarzyna agira ati “byatumye ndushaho kumenya ko koko koshywa n’urungano ari ibintu byoroshye cyane. Nakomeje kubitekerezaho; kuva icyo gihe sinongeye kuyatanga.” Mu myaka itatu ya nyuma yamaze kuri icyo kigo, yashoboye gusobanurira bamwe mu banyeshuri bagenzi be ko imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya ari yo ituma adatanga ruswa, ayita ko ari “impano”, nubwo bwose ibyo byatumaga bamukoba.

Bamwe mu banyeshuri bavugaga ko Katarzyna yikunda kandi ko yigize nyamwigendaho. Agira ati “na n’ubu hari abanyeshuri bamwe na bamwe tutumvikana. Icyakora, nshimishwa n’uko abenshi muri bo bubaha imyizerere yanjye.” Ubu ku ishuri hose bazi ko Katarzyna ari Umuhamya wa Yehova bityo akaba akurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho ye ya buri munsi.