Kuki? ‘MANA, kuki wemeye ko bimbaho?’
Kuki? ‘MANA, kuki wemeye ko bimbaho?’
RICARDO aracyibuka igihe yari yicaranye n’umugore we Maria, bategereje muganga. a Nta n’umwe muri bo watinyutse gusoma igisubizo cy’ibizamini muganga yari aherutse gukorera Maria. Hanyuma Ricardo yafunguye ibahasha, maze baterera akajisho ku byo muganga yari yanditse. Basomyemo ijambo “kanseri,” maze bombi batangira kurira kubera ko biyumvishaga uburemere bw’iryo jambo.
Ricardo yaravuze ati “uwo muganga yari umuntu mwiza, ariko yari yabonye ko ibintu bikomeye kuko yakomezaga kutubwira ati ‘mwiringire Imana.’ ”
Mbere y’uko muganga atangira kuvura Maria, yaje kubona ko ikirenge cye cy’iburyo kitashoboraga guhama hamwe. Barongeye baramusuzuma basanga kanseri yarageze mu mutwe. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, bahise bahagarika ibyo kumuvura. Maria yagiye muri koma, nyuma y’amezi abiri arapfa. Ricardo yagize ati “nashimishijwe n’uko atakomeje kubabara, ariko yanteye irungu cyane ku buryo nageze ubwo nifuza ko nanjye nakwipfira. Ni kenshi natakambiraga Imana nti ‘kuki waretse bikambaho?’ ”
Iyo habayeho ibyago, abantu bibaza byinshi
Kimwe na Ricardo, hirya no hino ku isi abantu batabarika bagwiririrwa n’imibabaro. Akenshi usanga inzirakarengane ari zo zihababarira. Tekereza agahinda gashengura umutima gaterwa n’intambara z’urudaca zijujubya abantu. Cyangwa utekereze akababaro kagera ku bantu benshi bafatwa ku ngufu, abana bononwa, abagirirwa urugomo n’abo babana mu rugo, n’ibindi bibi byinshi. Mu mateka yose, abantu bagiye barenganya bagenzi babo kandi bakabateza imibabaro, ku buryo bisa n’aho bidashobora gushira (Umubwiriza 4:1-3). Hanyuma, hari akababaro kagera ku bagwiririrwa n’impanuka kamere, cyangwa abahungabanye mu byiyumvo, abafite indwara zo mu mutwe, n’izindi zisanzwe. Ntibitangaje kuba abantu benshi bibaza bati “kuki Imana ireka hakabaho imibabaro?”
Ndetse n’abizera Imana, usanga guhangana n’imibabaro bitaborohera. Nawe ushobora kwibaza impamvu Imana ishobora byose yuje urukundo yareka abantu bakababara. Kubona igisubizo kitunyuze kandi cy’ukuri cy’icyo kibazo cy’ingorabahizi ni iby’ingenzi kugira ngo tugire ituze kandi tugirane imishyikirano ya bugufi n’Imana. Bibiliya itanga icyo gisubizo. Turagusaba ko wasuzuma ukamenya icyo ivuga, nk’uko byagaragajwe mu gice gikurikiraho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 3]
Muganga yakomeje kutubwira ko tugomba kwiringira Imana