Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akandiko kahinduye imibereho yanjye

Akandiko kahinduye imibereho yanjye

Inkuru Ivuga Ibyabaye Mu Mibereho

Akandiko kahinduye imibereho yanjye

BYAVUZWE NA IRENE HOCHSTENBACH

Hari ku wa Kabiri nimugoroba mu mwaka wa 1972. Icyo gihe nari mfite imyaka 16 kandi nari najyanye n’ababyeyi banjye mu materaniro yo mu rwego rw’idini yari yabereye mu mujyi wa Eindhoven wo mu ntara ya Brabant ho mu Buholandi. Numvise mbangamiwe ntangira kwicuza icyatumye njyayo. Hanyuma, hari abakobwa babiri bampereje akandiko kariho amagambo agira ati “Irene dukunda, twifuzaga kugufasha.” Sinahise niyumvisha ukuntu ako kandiko kari kuzahindura imibereho yanjye. Ariko mbere y’uko mbabwira ibyakurikiyeho, reka mpere ku mimerere nakuriyemo.

NAVUKIYE ku kirwa cya Belitung ho muri Indoneziya. Ndibuka bimwe mu bintu najyaga numva kuri icyo kirwa gishyuha, urugero nk’ijwi ry’umuyaga wahuhaga mu biti by’imikindo, iry’akagezi kasumaga hafi aho, amajwi y’udutwenge tw’abana bakiniraga hafi y’iwacu, kimwe n’umuzika wabaga mu rugo rwacu. Igihe nari mfite imyaka ine mu mwaka wa 1960, umuryango wacu wavuye muri Indoneziya wimukira mu Buholandi. Twakoze urugendo rurerure cyane mu bwato kandi mu buryo bwihariye, nibuka ijwi ry’igikinisho najyanye, cyari gito kandi kiriho ingoma. Uburwayi bwatumye mba igipfamatwi mfite imyaka irindwi, maze kuva ubwo sinongera gushobora kumva amajwi y’ibintu byabaga biri iruhande rwanjye. Ayo nibuka, ni ay’ibyo nari narumvise.

Nkura ndi igipfamatwi

Mu mizo ya mbere, siniyumvishaga neza ingaruka zo kuba igipfamatwi kubera ko ababyeyi banjye banyitagaho mu buryo bwuje urukundo. Kubera ko nari umwana, natekerezaga ko icyuma gihambaye cyamfashaga kumva cyari igikinisho gusa, nubwo nta cyo cyamariraga cyane. Kugira ngo nganire n’abana twari duturanye, bandikaga hasi inkuru yose bifuzaga kumbwira, maze nanjye nkabasubiza, nubwo ntashoboraga no kumva ijwi ryanjye.

Maze gukura, ni bwo namenye ko burya nari ntandukanye n’abandi. Natangiye kubona ko abantu bamwe bansekaga kubera ko ndi igipfamatwi, mu gihe abandi bo banyitaruraga. Natangiye kumva ndi mu bwigunge. Natangiye kumenya icyo kuba igipfamatwi ari cyo, kandi uko nakuraga, narushagaho gutinya abantu bafite amatwi mazima.

Kugira ngo ababyeyi banjye bamfashe kujya mu ishuri ryihariye ry’ibipfamatwi, bimuye umuryango wose maze tuva mu mudugudu wo mu ntara ya Limburg, twimukira mu mujyi wa Eindhoven. Tugezeyo, papa yashatse akazi maze musaza wanjye na bakuru banjye bajya kwiga mu ishuri ryaho. Ndabashimira ibyo bakoze byose kugira ngo nungukirwe. Ku ishuri banyigishije gukoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye no kurushaho kuvuga neza. Nubwo abarimu bacu batacaga amarenga, abanyeshuri twiganaga barabinyigishije.

Mba mu isi ya jyenyine

Uko nakuraga, ababyeyi banjye bageragezaga kunganiriza uko bashoboye kose, ariko kandi hariho ibintu byinshi ntumvaga. Urugero, sinamenye ko biganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ariko ndibuka ko umunsi umwe umuryango wacu wagiye ahantu hari hateraniye abantu benshi bari bicaye ku ntebe. Bose barebaga imbere, rimwe na rimwe bagakoma mu mashyi, ubundi bagahaguruka; ariko sinamenyaga impamvu bakoraga ibyo byose. Hashize igihe kirekire, ni bwo namenye ko burya nari naragiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova. Nanone kandi, ababyeyi banjye bakundaga kunjyana mu nzu nto yo mu mujyi wa Eindhoven. Numvaga aho ho hanguye neza kubera ko buri wese yarangwaga n’ineza kandi umuryango wacu ukaba warasaga n’uwishimye, ariko sinari nzi impamvu twajyagayo buri gihe. Icyakora ubu nzi ko iyo nzu yari Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.

Ikibabaje ni uko muri ayo materaniro nta wansemuriraga ibyavugwaga. Ubu nzi ko ababaga bari aho bifuzaga kumfasha, ariko ntibari bazi uko babyitwaramo kubera ko nari igipfamatwi. Muri ayo materaniro numvaga ndi mu bwigunge, maze ngatekereza nti ‘iyo nza kuba nigiriye ku ishuri aho kuza hano.’ Ariko igihe natekerezaga ntyo, hari abakobwa babiri banditse agapapuro gato maze barakampa. Ako ni ko ka kandiko navuze ngitangira. Sinatekerezaga ko kari kuba intangiriro y’ubucuti bw’agaciro kenshi bwari kuzankura mu bwigunge.

Dushimangira ubucuti bw’agaciro kenshi

Ba bakobwa banyandikiye ni Colette na Hermine, bakaba bari mu kigero cy’imyaka 20. Nyuma y’aho, naje kumenya ko bari ababwiriza b’igihe cyose baje gukorera mu itorero ry’Abahamya ba Yehova nateraniragamo. Nubwo Colette na Hermine mu by’ukuri batari bazi guca amarenga, nitegerezaga uko iminwa yabo inyeganyega maze nkamenya icyo bashakaga kumbwira. Ibyo byatumye dushyikirana neza cyane.

Ababyeyi banjye barishimye igihe Colette na Hermine babasabaga ko bakwigana nanjye Bibiliya, ariko abo bakobwa bakoze ibirenzeho. Bageragezaga kunsemurira amateraniro yaberaga mu Nzu y’Ubwami kandi bakamfasha gushyikirana n’abandi bari bagize itorero. Twitorezaga hamwe gukoresha Bibiliya mu murimo wo kubwiriza; kandi banamfashaga gutegura ibiganiro nzatanga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Bitekerezeho nawe, icyo gihe nari narashiritse ubwoba ku buryo natanze ikiganiro imbere y’abantu bafite amatwi mazima!

Byongeye kandi, Colette na Hermine batumye nshobora kubizera. Baranyihanganiraga kandi bakantega amatwi. Nubwo akenshi twajyaga duseka amakosa nakoraga, ntibigeze banseka cyangwa ngo babangamirwe n’uko turi kumwe. Bageragezaga kwiyumvisha ibyiyumvo byanjye kandi ntibansuzuguraga. Abo bakobwa barangwa n’ineza bampaye impano nziza: urukundo n’ubucuti byabo.

Ikirenze byose, Colette na Hermine banyigishije ko ngomba kumenya Yehova Imana, nkamugira incuti nshobora kwizera. Bansobanuriye ko Yehova yambonaga nicaye mu Nzu y’Ubwami kandi ko yiyumvishaga ingorane nari mfite zo kuba ndi igipfamatwi. Mbega ukuntu nshimira kuba urukundo dufitiye Yehova rwaratumye uko turi batatu twese tuba incuti! Ukuntu Yehova yanyitagaho n’ukuntu namukundaga ni byo byansunikiye kugaragaza ko namwiyeguriye mbatizwa mu mazi muri Nyakanga mu mwaka wa 1975.

Mperekeza incuti yihariye

Mu myaka yakurikiyeho, namenyanye n’abavandimwe na bashiki bacu benshi b’Abakristo. Hari umuvandimwe wabaye incuti yanjye yihariye cyane, maze mu mwaka wa 1980 turashyingiranwa. Nyuma y’aho gato nabaye umubwiriza w’igihe cyose, nuko mu mwaka wa 1994, jye n’umugabo wanjye Harry duhabwa inshingano yo kuba abapayiniya ba bwite aho twakoreshaga ururimi rw’amarenga mu Buholandi. Mu mwaka wakurikiyeho, nabonye inshingano yari iruhije yo guherekeza umugabo wanjye wari ufite amatwi mazima, mu gihe yasuraga amatorero atandukanye ari umugenzuzi usura amatorero wungirije.

Dore uko mbyifatamo: iyo dusuye itorero ku ncuro ya mbere, mpita negera abavandimwe na bashiki bacu benshi uko bishoboka kose maze nkabibwira. Mbabwira ko ndi igipfamatwi kandi nkabasaba kujya bamvugisha bitonze, banandeba mu maso. Nanone kandi, ngerageza guhita ntanga igisubizo mu materaniro y’itorero. Kandi mbabaza niba hari umuntu wakwishimira kujya ansemurira mu materaniro yo muri icyo cyumweru no mu murimo wo kubwiriza.

Ubwo buryo ni ingirakamaro cyane, ku buryo hari igihe abavandimwe na bashiki bacu bibagirwa ko ntashobora kumva maze bigatuma habaho imimerere ishekeje. Urugero, hari abambwira ko iyo bambonye mu mujyi bavuza ihoni kugira ngo bansuhuze, ariko birumvikana ko ntabimenya. Nanjye hari igihe nibagirwa ko ndi igipfamatwi: nk’igihe ngerageje kongorera umugabo wanjye ikintu cy’ibanga. Iyo mbonye atishimye, mpita menya ko “namwongoreye” n’ijwi rinini cyane.

Abana bajya bamfasha mu buryo mba ntiteze. Mu itorero rimwe twasuye ku ncuro ya mbere, hari umwana w’umuhungu wari ufite imyaka icyenda wabonye ko bamwe mu bari mu Nzu y’Ubwami bari bagize isoni zo kumvugisha, maze yiyemeza kugira icyo abikoraho. Yaraje amfata ukuboko maze anjyana hagati mu Nzu y’Ubwami, nuko avuga mu ijwi rirenga ati “nifuzaga kubabwira ko uyu yitwa Irene, ni igipfamatwi!” Abari aho bose baranyegereye kandi baranyibwira.

Uko mperekeza umugabo wanjye mu murimo wo gusura amatorero, ni na ko incuti zanjye zikomeza kwiyongera. Mbega ukuntu imibereho mfite muri iki gihe itandukanye cyane n’iyo nari mfite mu myaka y’ubwigunge! Kuva kuri wa mugoroba w’igihe Colette na Hermine bampaga ka kandiko, nagiye nibonera ukuntu ubucuti bugira imbaraga kandi nagiye mpura n’abantu twagiranye ubucuti bwihariye cyane. Ikiruta byose, namenye Yehova, we ncuti y’agaciro kenshi kuruta izindi (Abaroma 8:38, 39). Mbega ukuntu ako kandiko kagufi kahinduye imibereho yanjye!

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Nibuka ijwi ry’igikinisho nakundaga cyane

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Igihe nari mu murimo wo kubwiriza n’igihe nari kumwe n’umugabo wanjye Harry