Nta muntu ushaje cyane ku buryo atashobora kwiga ibintu bishya
Nta muntu ushaje cyane ku buryo atashobora kwiga ibintu bishya
KSENIYA yavutse mu mwaka wa 1897. Yari afite abakobwa 3, abuzukuru 15 n’abuzukuruza 25. Mu buzima bwe bwose, yagiye akora ibyo ababyeyi be bari baramwigishije. Nubwo byabaye ngombwa ko aza i Moscou ahunga leta ya Abkhaz yari yarayogojwe n’intambara, iyo leta ikaba iri hagati y’Inyanja Yirabura n’akarere ka Caucase, yari anyuzwe n’imibereho ye, cyane cyane ariko, yari anyuzwe n’icyo yitaga idini yarazwe n’ababyeyi be.
Mu mwaka wa 1993, umukobwa wa Kseniya witwa Meri yabaye umwe mu Bahamya ba Yehova. Meri yatangiye kubwira Kseniya ibyerekeranye na Yehova Imana na Bibiliya, ariko ntiyashakaga kubyumva. Kseniya yakomezaga kubwira umukobwa we ati “ndeka wa mwana we, ndisaziye nta byo ncyiga.”
Icyakora, umukobwa we Meri; umugore w’umwuzukuru we, Londa hamwe n’abuzukuruza be Nana na Zaza, bose bakaba bari barabaye Abahamya ba Yehova, bakomeje kumubwira ibyerekeranye na Bibiliya. Ku mugoroba umwe wo mu mwaka wa 1999, basomeye Kseniya umurongo w’Ibyanditswe wamukoze ku mutima. Uwo murongo wari ukubiyemo amagambo ashishikaje Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa igihe yatangizaga umuhango w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Luka 22:19, 20). Ubwo Kseniya yari afite imyaka 102, yiyemeje gutangira kwiga Bibiliya kuri uwo mugoroba.
Kseniya yagize ati “nyuma y’imyaka 102 ndi ku isi, amaherezo nasobanukiwe icyo ubuzima buvuze. Ubu noneho nzi ko nta kintu cyiza kiriho cyaruta gukorera Imana yacu ihebuje, yuje urukundo, ari yo Yehova. Ndacyafite imbaraga n’amagara mazima. Nshobora gusoma ntafite indorerwamo z’amaso, kandi nifatanya n’abagize umuryango wanjye mbigiranye umwete.”
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2000, Kseniya yarabatijwe. Yagize ati “noneho neguriye Yehova ubuzima bwanjye kugira ngo mukorere mbitewe n’urukundo. Ntanga amagazeti n’inkuru z’Ubwami nicaye aho za bisi zihagarara hafi y’iwanjye. Bene wacu baza kunsura kenshi, kandi mbagezaho ukuri kwerekeranye na Yehova nishimye.”
Kseniya ategerezanyije amatsiko umunsi ‘umubiri we uzagwa itoto, bikarusha uw’umwana’ (Yobu 33:25). Niba umuntu umaze imyaka isaga ijana atumva ko ashaje cyane ku buryo atashobora kwiga ibintu bishya muri Bibiliya, wowe bite?