Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute amahoro ya Kristo yatwarira mu mitima yacu?

Ni gute amahoro ya Kristo yatwarira mu mitima yacu?

Ni gute amahoro ya Kristo yatwarira mu mitima yacu?

“Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe.”​—ABAKOLOSAYI 3:15.

1, 2. Ni mu buhe buryo “amahoro ya Kristo” atwarira mu mutima w’Umukristo?

KU BANTU benshi, ijambo gutwara ntirishimishije, kubera ko rituma dutekereza ku gahato no kunyunyuza imitsi y’abandi. Ku bw’ibyo, inama Pawulo yahaye Abakristo bagenzi be b’i Kolosayi, igira iti “mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu,” kuri bamwe ishobora kumvikana ko idashyize mu gaciro (Abakolosayi 3:15). Ubundi se, ntitwaremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye? Kuki twareka ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese agatwarira mu mitima yacu?

2 Pawulo ntiyari arimo abwira Abakolosayi ko bahara uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “gutwara” mu Bakolosayi 3:15, rifitanye isano n’ijambo ryakoreshwaga ku musifuzi watangaga ibihembo mu marushanwa y’imikino ngororangingo yabagaho muri icyo gihe. Abakinnyi babaga bafite umudendezo mu rugero runaka ku bihereranye n’amategeko yagengaga umukino, ariko amaherezo umusifuzi ni we wagenaga uwabaga yakurikije ayo mategeko bityo akaba atsinze irushanwa. Mu buryo nk’ubwo, dufite umudendezo wo gufata imyanzuro myinshi mu buzima, ariko mu gihe tubikora, amahoro ya Kristo yagombye buri gihe kutubera “umusifuzi”​—cyangwa, nk’uko umuhinduzi witwa Edgar J. Goodspeed yabivuze, akatubera “ihame ritugenga” mu mitima yacu.

3. “Amahoro ya Kristo” ni iki?

3 “Amahoro ya Kristo” ni iki? Ni imimerere y’ituze, amahoro yo mu mutima dushobora kubona mu gihe tubaye abigishwa ba Yesu maze tukamenya ko dukundwa kandi ko twemerwa na Yehova Imana hamwe n’Umwana we. Igihe Yesu yari agiye gusiga abigishwa be, yarababwiye ati “amahoro yanjye ndayabahaye. . . . Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye” (Yohana 14:27). Abasizwe bizerwa bagize umubiri wa Kristo bamaze imyaka igera hafi ku 2.000 bafite ayo mahoro, kandi muri iki gihe bagenzi babo bagize “izindi ntama” na bo barayafite (Yohana 10:16). Ayo mahoro yagombye kuba imbaraga itwarira mu mitima yacu. Mu gihe duhanganye n’ikigeragezo gikaze, ashobora kudufasha kwirinda kuneshwa n’ubwoba cyangwa guhangayika birenze urugero. Reka turebe ukuntu ibyo biba ari ukuri, mu gihe tugezweho n’akarengane, igihe tugoswe n’imihangayiko, ndetse n’igihe twumva nta cyo tumaze.

Mu Gihe Tugezweho n’Akarengane

4. (a) Ni gute Yesu ubwe yarenganyijwe? (b) Ni gute Abakristo bagiye babyifatamo mu gihe babaga barenganyijwe?

4 Umwami Salomo yaravuze ati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Yesu yari azi ukuri kw’ayo magambo. Igihe yari ari mu ijuru, yabonye ukuntu abantu barenganyaga abandi mu buryo buteye agahinda. Igihe yari ku isi, we ubwe yagezweho n’akarengane gakomeye cyane kurusha akandi kose, ubwo yashinjwaga ko yatutse Imana kandi akicwa nk’umugizi wa nabi n’ubwo yari umuntu utaragiraga icyaha (Matayo 26:63-66; Mariko 15:27). Muri iki gihe, akarengane karacyari kose, kandi Abakristo b’ukuri bagiye bababazwa birengeje urugero, kubera ko ‘bangwa n’amahanga yose’ (Matayo 24:9). Nyamara kandi, n’ubwo bagiye bagerwaho n’ibintu biteye ubwoba mu bigo by’ishyaka rya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa zikicirwamo no mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato mu Burusiya, n’ubwo bagirirwaga urugomo n’udutsiko tw’inzererezi, bagashinjwa ibinyoma kandi bakibasirwa babeshyerwa, amahoro ya Kristo yatumye bakomeza gushikama. Bageze ikirenge mu cya Yesu, uwo dusoma ibimwerekeyeho muri aya magambo ngo “yaratutswe, ntiyabasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.”​—1 Petero 2:23.

5. Mu gihe twumvise ko mu itorero hashobora kuba harabayeho akarengane, ni iki tugomba kuzirikana mbere na mbere?

5 Mu rugero ruto kurushaho, dushobora kwibwira ko kanaka yarenganyijwe mu itorero rya Gikristo. Mu gihe bigenze bityo, dushobora kugira ibyiyumvo nk’ibya Pawulo, we wagize ati “ni nde ugushwa, ngo nanjye ndeke kugurumana?” (2 Abakorinto 11:29). Ni iki twakora? Twagombye kwibaza tuti ‘mbese, koko ni akarengane?’ Akenshi, ntituba tuzi uko ibintu byose byifashe. Dushobora kuba tugaragaza uburakari cyane mu gihe tumaze kumva umuntu runaka uvuga ko abizi neza rwose. Bibiliya ifite impamvu nziza zituma igira iti “umuswa yemera ikivuzwe cyose” (Imigani 14:15). Ku bw’ibyo, tugomba kugira amakenga.

6. Ni gute twakwitabira ibintu bishobora gusa n’aho ari akarengane mu itorero?

6 Ariko kandi, reka tuvuge ko wowe ubwawe utekereza ko warenganyijwe. Ni gute umuntu ufite amahoro ya Kristo mu mutima we yabyifatamo? Dushobora kubona ko ari ngombwa ko twabivuganaho n’uwo muntu twumva ko yadukoshereje. Hanyuma, aho kugira ngo tubibwire umuntu uwo ari we wese twumva ko azadutega amatwi, kuki tutabishyira mu maboko ya Yehova binyuriye mu isengesho maze tukiringira ko azatuma turenganurwa? (Zaburi 9:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; Imigani 3:5.) Mu gihe tumaze kubigenza dutyo, dushobora rwose kuzanyurwa no gukemurira icyo kibazo mu mutima wacu maze ‘tukicecekera.’ (Zaburi 4:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Incuro nyinshi, inama yatanzwe na Pawulo izaba ingirakamaro, inama igira iti ‘mwihanganirane, kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.’​—Abakolosayi 3:13.

7. Ni iki twagombye kujya twibuka buri gihe mu mishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu?

7 Icyakora, ibyo twakora byose, tugomba kwibuka ko n’ubwo tutagira icyo dukora ku bintu byabayeho, dushobora gutegeka imyifatire yacu. Turamutse dutekereje ko twarenganyijwe tukabyitabira mu buryo budashyize mu gaciro, bishobora kugira ingaruka zangiza amahoro yacu kuruta uko akarengane ubwako kayangije (Imigani 18:14). Ndetse bishobora no kutugusha maze tukareka kwifatanya n’itorero kugeza ubwo tuzumva turenganuwe. Umwanditsi wa Zaburi yanditse avuga ko abakunda amategeko ya Yehova “nta kigusha bafite” (Zaburi 119:165). Icy’ukuri cyo ni uko rimwe na rimwe buri wese ajya agerwaho n’akarengane. Ntuzigere na rimwe wemera ko ibyo bintu bibabaje bibangamira umurimo ukorera Yehova. Ahubwo, reka amahoro ya Kristo atwarire mu mutima wawe.

Mu Gihe Hari Ibintu Biduhangayikishije

8. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bishobora kudutera guhangayika, kandi se, imihangayiko ishobora kugira izihe ngaruka?

8 Imihangayiko ni kimwe mu bintu biriho bigize imibereho muri iyi “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Ni iby’ukuri ko Yesu yagize ati “ntimukīganyire, ngo mutekereze iby’ubugingo, muti ‘tuzarya iki?’ cyangwa iby’umubiri, muti ‘tuzambara iki?’ ” (Luka 12:22). Ariko kandi, imihangayiko yose si ko ituruka ku guhangayikishwa n’ibintu by’umubiri. Loti ‘yagiraga agahinda kenshi’ bitewe n’imyifatire y’akahebwe yarangwaga i Sodomu (2 Petero 2:7). Pawulo ‘yahagarikiraga umutima amatorero yose’ (2 Abakorinto 11:28). Yesu na we yagize umubabaro mwinshi mbere y’urupfu rwe, ku buryo “ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Luka 22:44). Uko bigaragara, imihangayiko yose si ko iba igaragaza ko umuntu afite ukwizera kujegajega. Icyakora, uko icyayiteye cyaba kiri kose, niba iyo mihangayiko yimbitse kandi ikamara igihe kirekire, ishobora kutuvutsa amahoro. Imihangayiko yagiye ituma abantu bamwe na bamwe bumva baremerewe cyane, bakumva badashoboye gukomeza gusohoza inshingano zigendana no gukorera Yehova. Bibiliya igira iti “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro” (Imigani 12:25). None se, twakora iki mu gihe twaba tugezweho n’imihangayiko?

9. Ni izihe ngamba z’ingirakamaro dushobora gufata kugira ngo tugabanye imihangayiko, ariko se, ni ibihe bintu bitera imihangayiko bidashobora kuvanwaho?

9 Mu mimerere imwe n’imwe, dushobora gufata ingamba z’ingirakamaro. Niba iyo mihangayiko tuyiterwa n’ikibazo cy’ubuvuzi, byaba ari iby’ubwenge turamutse tucyitayeho, n’ubwo bene ibyo biba ari ibibazo umuntu afatira umwanzuro ku giti cye * (Matayo 9:12). Niba turemerewe n’inshingano nyinshi, birashoboka ko twaziha abandi (Kuva 18:13-23). Bite se ku bihereranye n’abafite inshingano ziremereye ariko bakaba badashobora kuziha abandi, urugero nk’ababyeyi? Byagenda bite se ku Mukristo ubana n’uwo bashakanye umurwanya? Bite se ku muryango uri mu mimerere igoranye cyane mu by’ubukungu cyangwa utuye mu karere karimo intambara? Uko bigaragara, ntidushobora kuvanaho ibintu byose bidutera guhangayika muri iyi gahunda y’ibintu. Nyamara kandi, dushobora gukomeza kugira amahoro ya Kristo mu mitima yacu. Mu buhe buryo?

10. Ni mu buhe buryo bubiri Umukristo ashobora kugabanya imihangayiko?

10 Uburyo bumwe ni ugushakira ihumure mu Ijambo ry’Imana. Umwami Dawidi yaranditse ati “iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye” (Zaburi 94:19). Ibyo Yehova ‘aduhumuriza’ bishobora kuboneka muri Bibiliya. Gusuzuma icyo gitabo cyahumetswe buri gihe bizagira uruhare mu gutuma dukomeza kugira amahoro ya Kristo mu mitima yacu. Bibiliya igira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.” (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yaranditse ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Isengesho rivuganywe umwete kandi rya buri gihe rizadufasha kubumbatira amahoro yacu.

11. (a) Ni gute Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’isengesho? (b) Ni gute twagombye kubona isengesho?

11 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo. Igihe kimwe, yamaze amasaha menshi avugana na Se wo mu ijuru binyuriye mu isengesho (Matayo 14:23; Luka 6:12). Isengesho ryamufashije kwihanganira ikigeragezo kibi cyane kurusha ibindi. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yarushijeho kubabara bikabije. Yabyifashemo ate? Yarasenze “cyane” kurushaho (Luka 22:44). Ni koko, Umwana w’Imana utunganye yakundaga gusenga kenshi. Mbega ukuntu abigishwa be badatunganye bagombye kurushaho kwihingamo akamenyero ko gusenga! Yesu yigishije abigishwa be ko bakwiriye “gusenga iteka ntibarambirwe” (Luka 18:1). Isengesho ni uburyo nyakuri kandi bw’ingenzi bwo gushyikirana n’umuntu utuzi neza kuruta uko twe twiyizi (Zaburi 103:14). Niba dushaka gukomeza kubumbatira amahoro ya Kristo mu mitima yacu, ‘tuzasenga ubudasiba.’​—1 Abatesalonike 5:17.

Tuneshe Intege nke Zacu

12. Ni izihe mpamvu zishobora gutuma bamwe bumva ko umurimo wabo utabanyuze?

12 Yehova abona ko buri wese mu bagaragu be afite agaciro. (Hagayi 2:7, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Nyamara kandi, kuri benshi usanga kubyemera bibagora. Hari bamwe bashobora gucika intege bitewe n’imyaka y’iza bukuru, inshingano zo mu muryango zigenda zirushaho kwiyongera, cyangwa ubuzima bwazahaye. Abandi bo bashobora kumva barasigaye inyuma bitewe n’uko bakuriye mu mimerere iteye agahinda. Ndetse hari n’abandi bashobora kubuzwa amahwemo n’amakosa bakoze kera, bashidikanya niba Yehova azigera abababarira. (Zaburi 51:5, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Ni iki cyakorwa mu gihe umuntu yaba afite bene ibyo byiyumvo?

13. Ni irihe humure rishingiye ku Byanditswe abantu bumva badafite ubushobozi buhagije bashobora kubona?

13 Amahoro ya Kristo atwizeza ko dukundwa na Yehova. Dushobora kongera kugira ayo mahoro mu mitima yacu binyuriye mu gutekereza ku kuntu Yesu atigeze avuga ko agaciro kacu gapimirwa ku kugereranya ibyo dukora n’ibyo abandi bakora (Matayo 25:14, 15; Mariko 12:41-44). Icyo yatsindagirije ni ubudahemuka. Yabwiye abigishwa be ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Yesu ubwe “yasuzugurwaga” n’abantu, nyamara ntiyigeze ashidikanya ko Se amukunda (Yesaya 53:3; Yohana 10:17). Kandi yabwiye abigishwa be ko na bo bakundwaga (Yohana 14:21). Mu gutsindagiriza ibyo, Yesu yaravuze ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Mbega ukuntu ibyo bitwizeza mu buryo bususurutsa ko Yehova adukunda!

14. Ni ikihe cyizere dufite cy’uko Yehova abona ko buri wese muri twe ari uw’agaciro?

14 Nanone kandi, Yesu yagize ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Kubera ko Yehova yaturehereje kugira ngo dukurikire Yesu, agomba kuba yifuza ko twazarokoka. Yesu yabwiye abigishwa be ati “nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka” (Matayo 18:14). Ku bw’ibyo, niba ukorana umutima wuzuye, ushobora kwishimira imirimo yawe myiza (Abagalatiya 6:4). Niba ubuzwa amahwemo n’amakosa wakoze mu gihe cyahise, izere ko Yehova azababarira abicuza by’ukuri ‘rwose pe’ (Yesaya 43:25; 55:7). Niba hari indi mpamvu iyo ari yo yose ituma wumva ucitse intege, wibuke ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.”​—Zaburi 34:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.

15. (a) Ni gute Satani agerageza kutuvutsa amahoro twifitiye? (b) Ni ikihe cyizere dushobora kugirira Yehova?

15 Satani nta kindi yifuza kitari ukukuvutsa amahoro wifitiye. Ni we nyirabayazana w’icyaha twarazwe twese duhanganye na cyo (Abaroma 7:21-24). Nta gushidikanya ko yifuza ko wakumva ko ukudatungana kwawe gutuma umurimo wawe utemerwa n’Imana. Ntuzigere na rimwe wemera ko Diyabule aguca intege! Menya neza imigambi ye, kandi ureke ubwo bumenyi butume wiyemeza kwihangana (2 Abakorinto 2:11; Abefeso 6:11-13). Wibuke ko “Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose” (1 Yohana 3:20). Yehova ntareba amakosa yacu gusa. Anareba impamvu zidusunikira gukora ibyo dukora n’intego tuba dufite. Bityo rero, bonera ihumure mu magambo y’umwanditsi wa Zaburi, agira ati ‘Uwiteka ntazata ubwoko bwe, kandi ntazareka umwandu we.’​—Zaburi 94:14.

Twunze Ubumwe mu Mahoro ya Kristo

16. Ni mu buryo ki tuba tutari twenyine mu gihe duhatanira kwihangana?

16 Pawulo yanditse ko twagombye kureka amahoro ya Kristo agatwarira mu mitima yacu bitewe n’uko ari ‘yo twahamagariwe kuba umubiri umwe.’ Abakristo basizwe Pawulo yandikiraga bahamagariwe kuba umubiri wa Kristo, nk’uko bimeze ku basigaye bo mu basizwe muri iki gihe. Bagenzi babo bagize “izindi ntama” biyunze na bo baba “umukumbi umwe” ufite “umwungeri umwe,” ari we Yesu Kristo (Yohana 10:16). Bose hamwe uko bagize “umukumbi” w’abantu babarirwa muri za miriyoni barimo barareka amahoro ya Kristo agatwarira mu mitima yabo. Kumenya ko tutari twenyine bidufasha kwihangana. Petero yaranditse ati “[murwanye Satani] mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.”​—1 Petero 5:9.

17. Ni iki kidusunikira kureka amahoro ya Kristo agatwarira mu mitima yacu?

17 Nimucyo rero twese dukomeze kwihingamo kugira amahoro, iyo mbuto y’ingenzi y’umwuka wera w’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). Abo Yehova azasanga mu mahoro batagira ikizinga kandi batariho umugayo, amaherezo bazahabwa umugisha wo kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo, aho gukiranuka kuzaba (2 Petero 3:13, 14). Dufite impamvu zose zituma tureka amahoro ya Kristo agatwarira mu mitima yacu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Mu mimerere imwe n’imwe, imihangayiko ishobora guterwa cyangwa kongerwa n’imimerere ihereranye n’ubuvuzi, urugero nko guhungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba.

Mbese, Uribuka?

• Amahoro ya Kristo ni iki?

• Ni gute amahoro ya Kristo yatwarira mu mitima yacu mu gihe twaba tugezweho n’akarengane?

• Ni mu buryo ki amahoro ya Kristo adufasha kumenya uko tubyifatamo mu gihe tugezweho n’imihangayiko?

• Ni gute amahoro ya Kristo aduhumuriza mu gihe twumva nta cyo tumaze?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yesu yishyize mu maboko ya Yehova igihe yari ari imbere y’abamuregaga

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Kimwe n’uko umubyeyi wuje urukundo ahobera umwana we mu buryo bususurutsa, ihumure rituruka kuri Yehova rishobora koroshya imihangayiko yacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ku Mana, kwihangana ni iby’ingenzi cyane