Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mugire umutima ushima maze mwishime

Mugire umutima ushima maze mwishime

Mugire umutima ushima maze mwishime

Ikinyamakuru cyo muri Kanada cyitwa Calgary Herald, cyagize kiti “kugira umutima ushima ni ikintu cy’ingenzi mu biba ku bantu.” Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo yavuzwe n’abanyeshuri b’imyaka icyenda biga mu mashuri abanza, umwarimu wabo akaba yari yabasabye kugira icyo bandika ku bintu byose byabateraga gushimira. Umwana umwe yavuze ko yashimiraga umuryango we ‘kubera ko wamwitayeho.’ Mu buryo nk’ubwo, umukobwa umwe yashimiye umuryango we agira ati “barandinda, bagatuma ngira ubuzima bwiza, bakanyitaho, bakankunda, bakangaburira, kandi iyo ababyeyi banjye batabaho, nta bwo mba ndi hano kuri iyi si.”

Kudashimira bituma umuntu yokamwa no kutanyurwa. Dukurikije uko umunyatewolojiya akaba n’umuhanga mu bya filozofiya witwa J. I. Packer abivuga, “twaremwe tugomba kwishingikiriza ku Mana, kandi twese tukaba magirirane.” Ibyo bitwibutsa inama ya Bibiliya irangwa n’ubwenge, hakaba hashize ibinyejana byinshi itanzwe, igira iti “mugire imitima ishima” (Abakolosayi 3:15). Kubwira abandi amagambo yo gushimira kandi avuye ku mutima bigira uruhare mu gutuma habaho imishyikirano irangwa no kwitanaho.

Byongeye kandi, binyuriye mu gushimira abandi no kubaha agaciro, tuba tunagaragaza ko dushimira Yehova, kandi ibyo arabibona. Bibiliya igira iti “amaso [ya Yehova] ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Imana itwizeza ko yibuka urukundo abantu bagaragaza ko bakunze izina ryayo kandi ko irwishimira (Abaheburayo 6:10). Ni koko, dufite impamvu yumvikana yo kugaragaza ko turi abantu bashimira bitewe n’uko ibyo ari umuco urangwa no kubaha Imana, iyo tuwugaragaje buri munsi ukaba ushimisha Yehova kandi ugatuma turushaho kugira ibyishimo. Ni nk’uko bivugwa mu Migani 15:13 muri aya magambo ngo “umutima unezerewe ukesha mu maso.”