Uko wagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana
Uko wagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana
Muri Yakobo 4:8 hagira hati “[m]wegere Imana, na yo izabegera.” Kugira ngo Yehova Imana agaragaze ukuntu yifuza cyane ko abantu bagirana na we imishyikirano ya bugufi, yatanze Umwana we ku bwacu.
MU KWITABIRA icyo gikorwa cyuje urukundo, intumwa Yohana yaranditse iti “[Imana] turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:19). Ariko kandi, kugira ngo tugirane imishyikirano ya bugufi n’Imana mu buryo bwa bwite, tugomba gutera intambwe runaka. Izo ntambwe ni kimwe na bwa buryo bune butuma tugirana na bagenzi bacu imishyikirano ya bugufi, nk’uko bwagaragajwe mu gice kibanziriza iki. Nimucyo noneho tubusuzume.
Iyumvishe imico ihebuje y’Imana
Imana ifite imico myinshi ihebuje, iy’ingenzi kurusha iyindi muri yo ikaba ari urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga. Ubwenge bwayo n’imbaraga zayo bigaragarira mu buryo buhambaye mu isanzure ry’ikirere kinini hamwe n’isi idukikije, uhereye ku njeje za rutura ukagera kuri twa atome duto cyane. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.”—Zaburi 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; Abaroma 1:20.
Nanone kandi, ibyaremwe bigaragaza urukundo rw’Imana. Urugero, ukuntu turemwe bigaragaza ko Imana yifuza ko twishimira ubuzima. Yaduhaye ubushobozi bwo kubona amabara, kuryoherwa no guhumurirwa, kwishimira umuzika, guseka, kwishimira ubwiza, kandi iduha n’ubundi bushobozi n’imico myinshi itari ngombwa cyane kugira ngo ubuzima bubeho. Ni koko, mu by’ukuri Imana igira ubuntu, igira ineza kandi yuje urukundo—nta gushidikanya ko iyo ari yo mico ituma iba “Imana igira ibyishimo.”—1 Timoteyo 1:11, NW; Ibyakozwe 20:35.
Yehova ashimishwa kandi agaterwa ishema n’uko ubutegetsi bwe bw’ikirenga hamwe no kuba ibiremwa bye bifite ubwenge bibushyigikira, byose bishingiye mbere na mbere ku rukundo (1 Yohana 4:8). Ni iby’ukuri ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ariko kandi afata abantu cyane cyane abagaragu be b’indahemuka, nk’uko umubyeyi wuje urukundo afata abana be (Matayo 5:45). Nta kintu na kimwe cyabazanira ibyiza ashobora kubima (Abaroma 8:38, 39). Nk’uko byavuzwe, ndetse yanatanze ubuzima bw’Umwana we w’ikinege ku bwacu. Ni koko, turiho ku bw’urukundo rw’Imana kandi ni rwo dukesha ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.
Yesu yaduhaye ubumenyi bwimbitse ku birebana na kamere y’Imana bitewe n’uko yiganye Se mu buryo butunganye (Yohana 14:9-11). Yari umuntu utarangwa n’ubwikunde na busa, wita ku bandi kandi agatekereza ku byo bakeneye. Igihe kimwe bazaniye Yesu umuntu wari igipfamatwi kandi utaravugaga neza. Ushobora kwiyumvisha ukuntu uwo mugabo yumvaga atamerewe neza ari mu bantu benshi. Mu buryo bushishikaje, Yesu yafashe uwo mugabo amujyana ahiherereye, amukirizayo (Mariko 7:32-35). Mbese, wishimira abantu bazirikana ibyiyumvo byawe kandi bakaguha icyubahiro kigukwiriye? Niba ari uko biri rero, nta gushidikanya rwose ko uzagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova hamwe na Yesu uko uzagenda urushaho kubamenya.
Tekereza ku mico y’Imana
Umuntu ashobora kuba afite imico ihebuje, ariko tugomba gutekereza kuri uwo muntu kugira ngo tugirane na we imishyikirano ya bugufi. Ni na ko bimeze kuri Yehova. Gutekereza ku mico ye, ni intambwe ya kabiri y’ingenzi mu kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Umwami Dawidi, umuntu wakundaga Yehova by’ukuri kandi wari “umeze nk’uko umutima [wa Yehova] ushaka,” yagize ati “nibutse iminsi ya kera; nibwira ibyo wakoze byose: Ibyakozwe 13:22; Zaburi 143:5.
ntekereza umurimo w’intoki zawe.”—Iyo witegereje ibintu bihebuje byo mu byaremwe cyangwa ugasoma Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, mbese, kimwe na Dawidi utekereza ku byo ubonye cyangwa usomye? Tekereza umwana umaze kubona ibaruwa yohererejwe na se akunda cyane. Ni gute yabona iyo baruwa? Rwose ntiyayiraranganyamo amaso yihitira maze ngo ahite ayiterera mu kabati. Ahubwo yayiga, akayisesengura, akavanamo buri kantu kose. Mu buryo nk’ubwo, Ijambo ry’Imana ryagombye kuba ikintu cy’agaciro kuri twe, nk’uko ryari rimeze ku mwanditsi wa Zaburi waririmbye agira ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukīra.”—Zaburi 119:97.
Komeza gushyikirana mu buryo bwiza
Gushyikirana mu buryo bwiza ni ho imishyikirano iyo ari yo yose ishingiye. Bikubiyemo kuvuga no gutega amatwi—kandi tutabikoresha ubwenge gusa, ahubwo bivuye no ku mutima. Tuvugisha Umuremyi binyuriye mu isengesho, rikaba ari ukuganira n’Imana mu buryo bwo kuyisenga. Yehova yishimira amasengesho y’abantu bamukunda kandi bamukorera, ndetse bakemera ko Yesu Kristo ari we umuhagarariye w’ibanze.—Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Yohana 14:6, 14.
Mu gihe cyahise, Imana yavuganaga n’abantu mu buryo bunyuranye, hakubiyemo kubamenyesha ibintu binyuriye mu iyerekwa, inzozi no ku bamarayika. Ariko kandi, muri iki gihe ibikora binyuriye ku Ijambo ryayo ryanditswe, ari ryo Bibiliya Yera (2 Timoteyo 3:16). Ijambo ryanditswe rifite inyungu nyinshi. Ushobora kurirebamo igihe icyo ari cyo cyose. Kimwe n’ibaruwa, ushobora guhora wishimira ibirikubiyemo. Kandi ntirigorekwa nk’uko bikunze kugenda ku nkuru zihererekanywa ku munwa. Bityo, jya utekereza ko Bibiliya ari umubumbe munini ugizwe n’amabaruwa yakusanyirijwe hamwe yaturutse kuri So wuje urukundo wo mu ijuru, kandi binyuriye muri ayo mabaruwa ujye ureka akuganirize buri munsi.—Matayo 4:4.
Urugero, Bibiliya igaragaza uko Yehova abona ibintu byiza n’ibibi. Isobanura umugambi afitiye abantu n’isi. Kandi ihishura ibyo yagiye agirira abantu b’ingeri nyinshi n’amahanga anyuranye cyane, guhera ku bamusenga mu budahemuka kugeza ku banzi be bakomeye. Binyuriye mu kwandikisha inkuru y’ibyo yagiye agirira abantu muri ubwo buryo, Yehova yatanze ibisobanuro birambuye mu buryo budasanzwe ku bihereranye na kamere ye. Yaduhishuriye urukundo rwe, ibimushimisha, ibimubabaza, ukuntu yatengushywe, ibimurakaza, imbabazi ze n’ibimuhangayikisha—ni koko, ibitekerezo n’ibyiyumvo bye byose hamwe n’impamvu ituma abigira—ibyo byose abiduhishurira mu buryo abantu bashobora gusobanukirwa bitabagoye.—Zaburi 78:3-7.
Mu gihe umaze gusoma ahantu runaka mu Ijambo ry’Imana, ni gute wakungukirwa n’ibyo wasomye? Kandi se mu buryo bwihariye, ni gute warushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana? Mbere na mbere, tekereza ku byo wasomye n’ibyo wamenye ku bihereranye na kamere y’Imana, kandi ureke izo ngingo zigere ku mutima wawe. Hanyuma, bwira Yehova binyuriye mu isengesho ibitekerezo byawe n’ibyiyumvo byimbitse ufite ku birebana n’ibintu wasuzumye, n’ukuntu uzagerageza kubivanamo inyungu. Ibyo ni byo byitwa gushyikirana. Birumvikana ariko ko niba hari ibindi bintu utekereza, ibyo na byo ushobora rwose kubivuga mu isengesho ryawe.
Korera ibintu hamwe n’Imana
Bibiliya yerekeza ku bantu bamwe na bamwe ba kera bari abizerwa, ivuga ko bagendanaga n’Imana y’ukuri cyangwa bagenderaga imbere yayo (Itangiriro 6:9; 1 Abami 8:25). Ibyo bisobanura iki? Mu buryo bw’ibanze, bisobanura ko buri munsi babagaho bumva ko ari nk’aho Imana yari iri aho ngaho iri kumwe na bo. Ni iby’ukuri ko na bo bakoraga ibyaha. Ariko kandi bakundaga amategeko y’Imana n’amahame yayo, kandi babagaho mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana. Yehova akunda abantu nk’abo kandi abitaho, nk’uko bigaragazwa muri Zaburi 32:8, hagira hati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.”
Nawe ushobora kugira Yehova incuti yawe magara—igendana nawe, ikakwitaho kandi ikakugira inama ya kibyeyi. Umuhanuzi Yesaya yerekeje kuri Yehova avuga ko ari we ‘ukwigisha ibikugirira umumaro, akakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo’ (Yesaya 48:17). Uko tugenda twibonera izo nyungu, ni na ko tugenda twumva bimeze nk’aho Yehova ‘ari iburyo bwacu,’ nk’uko byari bimeze kuri Dawidi.—Zaburi 16:8.
Izina ry’Imana—Ryibanda ku mico yayo
Amadini menshi hamwe n’ubuhinduzi bwa Bibiliya bwinshi, byananiwe gukoresha izina bwite ry’Imana no kurimenyekanisha (Zaburi 83:18, NW ). Nyamara mu mwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo, iryo zina—Yehova—riboneka incuro zigera ku 7.000! (Mu buryo budahwitse, mu gihe abahinduzi ba Bibiliya hafi ya bose bavanamo izina ry’Imana, bagumishamo amazina y’imana nyinshi z’ibinyoma avugwa mu mwandiko w’umwimerere, urugero nka Baali, Beli, Merodaki, ndetse na Satani!)
Hari abantu bamwe na bamwe batekereza ko kuvana izina ry’Imana muri Bibiliya ari akabazo kadafashije. Ariko tekereza neza: mbese, kugirana imishyikirano ya bugufi ishingiye ku bumenyi bwuzuye n’umuntu utagira izina, birakomeye cyane cyangwa biroroshye? Amazina y’ibyubahiro, urugero nk’Imana na Nyagasani (akoreshwa no ku mana z’ibinyoma) ashobora kwerekeza ibitekerezo ku mbaraga za Yehova, ubutware bwe cyangwa umwanya we, ariko izina rye bwite ni ryo ryonyine rigaragaza uwo ari we nta kumwitiranya (Kuva 3:15, NW; 1 Abakorinto 8:5, 6). Izina bwite ry’Imana y’ukuri ritsindagiriza imico yayo n’ibiyiranga. Umuhanga mu bya tewolojiya witwa Walter Lowrie yabivuze neza ati “umuntu utazi izina ry’Imana mu by’ukuri ntazi ko ifite kamere.”
Reka dufate urugero rw’uwitwa Maria, wari Umugatolika utarangwa n’uburyarya utuye muri Ositaraliya. Igihe Abahamya ba Yehova bahuraga na Maria ku ncuro ya mbere, yemereye abo Bahamya kumwereka izina ry’Imana muri Bibiliya. Yabyifashemo ate? “Igihe nabonaga izina ry’Imana bwa mbere muri Bibiliya, nararize. Ubwo bumenyi bwangeze ku mutima cyane, ku buryo mu by’ukuri namenye izina bwite ry’Imana kandi nkarikoresha.” Maria yakomeje kwiga Bibiliya, maze ku ncuro ya mbere mu buzima bwe amenya ko Yehova afite kamere, kandi ashobora kugirana na we imishyikirano irambye.
Ni koko, dushobora ‘kwegera Imana,’ n’ubwo tudashobora kuyibona n’amaso yacu. Dushobora ‘kubona’ kamere yayo nziza bihebuje mu bwenge bwacu no mu mitima yacu, maze ku bw’ibyo, urukundo tuyikunda rukiyongera. Bene urwo rukundo ni “rwo murunga wo gutungana rwose.”—Abakolosayi 3:14.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Yehova yitabira urukundo umukunda
IMISHYIKIRANO ni mpa nguhe. Mu gihe twegereye Imana, ibyitabira irushaho kutwegera. Zirikana ibyiyumvo yagiriraga Simeyoni na Ana bari bageze mu za bukuru, bombi bakaba baravuzwe mu buryo bwihariye muri Bibiliya. Luka, umwanditsi w’Ivanjiri, atubwira ko Simeyoni yari umuntu w’ “umukiranutsi witonda,” wari utegereje Mesiya. Yehova yabonye ko Simeyoni yari afite iyo mico myiza, kandi agaragaza urukundo yari afitiye uwo musaza ukundwa binyuriye mu kumuhishurira ko “atazapfa atarabona Kristo.” Yehova yasohoje isezerano rye maze ayobora Simeyoni aho uruhinja Yesu rwari ruri, ababyeyi Be baruzanye mu rusengero i Yerusalemu. Simeyoni yarishimye cyane kandi ashimira Imana mu buryo bwimbitse, aterura urwo ruhinja maze asenga agira ati “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro, nk’uko wabivuze: kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe.”—Luka 2:25-35.
Nanone kandi, “muri uwo mwanya” Yehova yagaragaje urukundo yari afitiye umukecuru w’imyaka 84 witwaga Ana binyuriye mu kumuyobora na we aho Yesu yari ari. Bibiliya itubwira ko uwo mupfakazi wari uw’agaciro kenshi, buri gihe yahoraga mu rusengero “aramya” Yehova. Na we yagaragaje ugushimira cyane kimwe na Simeyoni, ashimira Yehova ku bw’iyo neza ihebuje yamugiriye, hanyuma avuga iby’uwo mwana “abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu.”—Luka 2:36-38.
Koko rero, Yehova yabonye ukuntu Simeyoni na Ana bamukundaga kandi bakamutinya mu buryo bwimbitse, n’ukuntu bari bahangayikishijwe n’isohozwa ry’umugambi we. Mbese, inkuru nk’izo zo muri Bibiliya ntizituma urushaho gukunda Yehova?
Kimwe na Se, Yesu na we yamenyaga ibyabaga biri mu mitima y’abantu. Igihe yari arimo yigishiriza mu rusengero, yabonye “umupfakazi wari umukene” atanga “amasenga abiri” gusa. Ku bandi bantu babirebaga, impano ye yashoboraga gusa n’aho ari nta cyo ivuze, ariko kuri Yesu we si ko byari biri. Yashimagije uwo mugore kubera ko yatanze ibyo yari afite byose (Luka 21:1-4). Ku bw’ibyo, dushobora kwishyira mu mutuzo tuzi ko Yehova na Yesu batwishimira iyo tubahaye ibyiza biruta ibindi dufite, impano yacu yaba ari nini cyangwa nto.
N’ubwo Imana yishimira abantu bayikunda, irababara igihe abantu bayiteye umugongo maze bagakurikira inzira z’ibibi. Mu Itangiriro 6:6 hatubwira ko Yehova yagize “agahinda mu mutima” bitewe n’ubugome abantu bari bafite mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Muri Zaburi 78:41, havuga ko nyuma y’aho, Abisirayeli batumviye bakomeje kujya ‘bagerageza Imana, bakarakaza Iyera ya Isirayeli.’ Ni koko, Imana si “Ikintu cy’Inkomoko y’Ibibaho Byose” kiri kure cyane kitagira ibyiyumvo. Mu by’ukuri ni Imana ifite kamere, ibyiyumvo byayo ntibirangwa no kubogama cyangwa ngo bikomwe imbere n’ukudatungana, nk’uko ibyacu bimeze.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Gutekereza ku byo Yehova yaremye ni uburyo bumwe bwo kugirana na we imishyikirano ya bugufi