Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dutangaze ubutumwa bwiza tubishishikariye

Dutangaze ubutumwa bwiza tubishishikariye

Dutangaze ubutumwa bwiza tubishishikariye

“Muhirimbane mu mutima. Mukorere Umwami wacu.”​—ABAROMA 12:11.

1, 2. Ni iyihe myifatire Abakristo bahatanira gukomeza kugira ari ababwiriza b’ubutumwa bwiza?

HARI umusore ushishikajwe cyane n’akazi gashya yabonye. Ku munsi wa mbere agiye ku kazi, ategerezanyije amatsiko amabwiriza ari buhabwe n’umukoresha we. Ategereje umurimo wa mbere ari buhabwe kandi awufatanye uburemere cyane. Yiteguye gukoresha ubushobozi bwe bwose atizigamye.

2 Mu buryo nk’ubwo, twebwe Abakristo dushobora kubona ko turi abakozi bashya. Kubera ko dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, dushobora kuvuga ko ubu ari bwo tugitangira gukorera Yehova. Nta gushidikanya ko Umuremyi wacu afite imirimo myinshi ateganya kuzaduha, imirimo izatuma duhora dufite ibintu duhugiyeho mu gihe cy’iteka. Ariko kandi, umurimo wa mbere na mbere twahawe ni uwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe (1 Abatesalonike 2:4). Ni ibihe byiyumvo tugira ku bihereranye n’iyo nshingano twahawe n’Imana? Kimwe na wa musore, twifuza kuyisohoza dukoresheje ubushobozi bwacu bwose tutizigamye, tubigiranye umwete n’ibyishimo—ni koko, tubishishikariye!

3. Ni iki gisabwa kugira ngo umukozi w’ubutumwa bwiza agire icyo ageraho?

3 Icyakora, gukomeza kugira bene iyo myifatire irangwa n’icyizere bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Uretse umurimo wacu, dufite izindi nshingano nyinshi, zimwe muri zo zikaba zishobora kudutwara byinshi mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ahanini, tujya dushobora kwita kuri izo nshingano ari na ko twita ku murimo mu buryo buhagije. Icyakora, bishobora kudusaba guhatana ubudahwema (Mariko 8:34). Yesu yatsindagirije ko kugira ngo tugire icyo tugeraho twebwe Abakristo, byari kuzadusaba gushyiraho imihati ikomeye.—Luka 13:24.

4. Ni gute imihangayiko ya buri munsi ishobora kugira ingaruka ku kuntu tubona ibintu mu buryo bw’umwuka?

4 Mu gihe umuntu afite ibintu byinshi cyane agomba gukora, biroroshye kumva rimwe na rimwe aremerewe cyane cyangwa atsikamiwe n’imimerere arimo. “Amaganya y’iyi si” ashobora kutudindiza agatuma tutagira ishyaka mu bikorwa bya gitewokarasi kandi ntitubifatane uburemere (Luka 21:34, 35; Mariko 4:18, 19). Kubera ko dufite kamere ya kimuntu idatunganye, dushobora kureka ‘urukundo rwacu rwa mbere’ (Ibyahishuwe 2:1-4). Ibice bimwe na bimwe bigize umurimo dukorera Yehova, mu buryo runaka bishobora gusa n’aho ari ibintu bisanzwe gusa by’umuhango. Ni gute Bibiliya itanga inkunga dukeneye kugira ngo dukomeze gushishikarira kugira ishyaka mu murimo?

Nk’ “umuriro ugurumana” mu mitima yacu

5, 6. Ni gute intumwa Pawulo yabonaga igikundiro cyayo cyo kubwiriza?

5 Umurimo Yehova yadushinze ni uw’agaciro kenshi cyane ku buryo tutagombye kuwufata nk’ikintu gisanzwe. Intumwa Pawulo yabonaga ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ari igikundiro gikomeye cyane, kandi yabonaga ko yo itari ikwiriye gushingwa uwo murimo. Yagize iti “nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka; njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose.”—Abefeso 3:8, 9.

6 Imyifatire irangwa n’icyizere Pawulo yagaragaje mu murimo we ni urugero ruhebuje kuri twe. Mu rwandiko yandikiye Abaroma, yagize ati “ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza.” Ntiyagiraga ipfunwe ryo kubwiriza ubutumwa bwiza (Abaroma 1:15, 16). Yari afite imyifatire iboneye kandi yari ashishikajwe cyane no gusohoza umurimo we.

7. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, ni iki yatanzeho umuburo?

7 Intumwa Pawulo yari izi akamaro ko gukomeza kubona ko yagombaga kugira umwete, bityo yagiriye Abakristo b’i Roma inama igira iti “ku by’umwete, ntimube ibyangwe: muhirimbane mu mitima. Mukorere Umwami wacu” (Abaroma 12:11). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘icyangwe’ ryumvikanisha igitekerezo cyo kuba “umunyabute, umunebwe.” N’ubwo dushobora kutaba ibyangwe mu buryo nyabwo mu murimo wacu, twese tugomba kuba maso tugatahura ibimenyetso ibyo ari byo byose biba bitangiye kuboneka bigaragaza ubute bwo mu buryo bw’umwuka, maze tukagira ihinduka rikwiriye mu myifatire yacu niba twibonyeho bene ibyo bimenyetso.—Imigani 22:3.

8. (a) Ni iki cyabaye ‘nk’aho ari umuriro ugurumana’ mu mutima wa Yeremiya, kandi se kuki? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye kuri Yeremiya?

8 Umwuka w’Imana na wo ushobora kudufasha igihe twaba twumva ducitse intege. Urugero, igihe kimwe umuhanuzi Yeremiya yigeze kugera mu mimerere yo gucika intege, maze atekereza ibyo guhagarika umurimo we wo guhanura. Ndetse yerekeje kuri Yehova agira ati “sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye.” Mbese, icyo cyari ikimenyetso kigaragaza ko Yeremiya yari afite inenge ikomeye yo mu buryo bw’umwuka? Oya. Mu by’ukuri, kuba Yeremiya yari akomeye mu buryo bw’umwuka, urukundo yakundaga Yehova, hamwe n’ishyaka yari afitiye ukuri, byatumye abona imbaraga zo gukomeza guhanura. Yasobanuye agira ati ‘mu mutima wanjye [ijambo rya Yehova] ryabaye nk’aho ari umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye, simbashe kwiyumanganya, ngo nyabike’ (Yeremiya 20:9). Ni ibisanzwe ko rimwe na rimwe abagaragu b’Imana bizerwa bagerwaho n’imimerere yo gucika intege. Ariko kandi, igihe bazasenga Yehova bamusaba ubufasha, azasoma ibiri mu mitima yabo maze abahe umwuka we wera niba bafite ijambo rye mu mitima yabo kimwe na Yeremiya.—Luka 11:9-13; Ibyakozwe 15:8.

“Ntimukazimye umwuka w’Imana”

9. Ni iki gishobora kuzitira ibikorwa umwuka wera ukora ku bw’inyungu zacu?

9 Intumwa Pawulo yagiriye Abatesalonike inama igira iti “ntimukazimye umwuka w’Imana” (1 Abatesalonike 5:19). Ni koko, ibikorwa n’imyifatire binyuranye n’amahame y’Imana bishobora kuzitira ibikorwa umwuka wera ukora ku bw’inyungu zacu (Abefeso 4:30). Muri iki gihe, Abakristo bafite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Twubaha icyo gikundiro mu buryo bwimbitse. Kuba abatazi Imana basuzugura umurimo wacu wo kubwiriza ntibidutangaza. Icyakora, iyo Umukristo yirengagije umurimo we abigambiriye, bishobora kumuviramo kuzimya umuriro w’umwuka w’Imana udusunikira kugira icyo dukora.

10. (a) Ni gute imitekerereze ya bagenzi bacu ishobora kutugiraho ingaruka? (b) Ni ubuhe buryo buhanitse bwo kubona ibihereranye n’umurimo buvugwa mu 2 Abakorinto 2:17?

10 Abantu bamwe na bamwe batari abo mu itorero rya Gikristo bashobora kubona ko umurimo wacu ushingiye ku gutanga ibitabo gusa. Abandi bashobora gufata umwanzuro bibeshya ko tujya ku nzu n’inzu tugamije gusa kwakira impano. Turamutse twemereye bene ibyo bitekerezo bibi bikagira ingaruka ku myifatire yacu, bishobora gutuma tutagira ingaruka nziza cyane mu murimo. Aho kureka ngo iyo mitekerereze itugireho ingaruka, nimucyo dukomeze kubona ibihereranye n’umurimo wacu nk’uko Yehova na Yesu bawubona. Intumwa Pawulo yagaragaje iyo mitekerereze yo mu rwego rwo hejuru ubwo yagiraga iti ‘ntitumeze nka benshi, bagoreka Ijambo ry’Imana: ahubwo tumeze nk’abatariganya, batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.’—2 Abakorinto 2:17.

11. Ni iki cyafashije Abakristo ba mbere gukomeza kugira ishyaka ndetse no mu gihe bari barimo batotezwa, kandi se ni gute urugero rwabo rwagombye kutugiraho ingaruka?

11 Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu, abigishwa be bari i Yerusalemu bageze mu bihe byo gutotezwa. Bashyizweho iterabwoba kandi bahabwa itegeko ryo kureka kubwiriza. Nyamara kandi, Bibiliya ivuga ko ‘bujujwe umwuka wera, bakavuga ijambo ry’Imana bashize amanga’ (Ibyakozwe 4:17, 21, 31). Amagambo Pawulo yabwiye Timoteyo hashize imyaka runaka nyuma y’aho, agaragaza kamere irangwa n’icyizere Abakristo bagombye gukomeza kugira. Pawulo yagize ati “Imana [ntiyaduhaye] umwuka w’ubwoba: ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, cyangwa izanjye, imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana.”—2 Timoteyo 1:7, 8.

Ni uwuhe mwenda tubereyemo bagenzi bacu?

12. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma tubwiriza ubutumwa bwiza?

12 Kugira ngo tugire imyifatire iboneye ku bihereranye n’umurimo wacu, tugomba kugira intego nziza zidusunikira kuwukora. Kuki tubwiriza? Impamvu y’ingenzi ibidutera iboneka mu magambo y’umwanditsi wa Zaburi, amagambo agira ati “[Yehova,] abakunzi bawe bazaguhimbaza. Bazavuga icyubahiro cy’ubwami bwawe, bamamaze imbaraga zawe. Kugira ngo bamenyeshe abantu iby’imbaraga yakoze n’icyubahiro cy’ubwiza cy’ubwami bwe” (Zaburi 145:10-12). Ni koko, igituma tubwiriza ni ukugira ngo dusingize Yehova mu ruhame kandi dutume izina rye ryezwa imbere y’abantu bose. Ndetse n’iyo abadutega amatwi baba bake, gutangaza ubutumwa bw’agakiza turi abizerwa bituma Yehova asingizwa.

13. Ni iki kidusunikira kubwira abandi ibihereranye n’ibyiringiro by’agakiza?

13 Nanone kandi, tubwiriza tubitewe n’urukundo dukunda abantu, no kugira ngo twirinde kugibwaho umwenda w’amaraso (Ezekiyeli 33:8; Mariko 6:34). Ibyo bikaba bifitanye isano n’amagambo yavuzwe na Pawulo igihe yerekezaga ku bantu batari abo mu itorero rya Gikristo, agira ati “Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa, mbafiteho umwenda” (Abaroma 1:14). Pawulo yumvaga ko yari afitiye abantu umwenda wo kubatangariza ubutumwa bwiza, bitewe n’uko Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa” (1 Timoteyo 2:4). Muri iki gihe na bwo twumva dufitiye bagenzi bacu urwo rukundo n’uwo mwenda. Urukundo Yehova akunda abantu rwamusunikiye kohereza Umwana we ku isi kugira ngo abapfire (Yohana 3:16). Icyo cyari igitambo gikomeye. Twigana urukundo rwa Yehova iyo dukoresheje igihe n’imihati tubwira abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza bw’agakiza gashingiye ku gitambo cya Yesu.

14. Ni gute Bibiliya isobanura isi iri hanze y’itorero rya Gikristo?

14 Abahamya ba Yehova bafata abandi bantu bagenzi babo nk’aho ari abashobora kuzaba abagize umuryango wa Gikristo w’abavandimwe. Tugomba kubwiriza tubigiranye ubushizi bw’amanga, ariko kandi, ubushizi bw’amanga bwacu ntibugomba kubamo ibyo kurwana. Ni iby’ukuri ko Bibiliya ikoresha amagambo aremereye iyo yerekeza ku isi muri rusange. Ijambo “isi” ubwaryo Pawulo arikoresha yerekeza ku bintu bibi mu gihe avuga ibyerekeye “ubwenge bw’iyi si” n’ “irari ry’iby’isi” (1 Abakorinto 3:19; Tito 2:12). Nanone kandi, Pawulo yibukije Abakristo bo muri Efeso ko igihe bagendaga ‘bakurikiza imigenzo y’iyi si’ bari ‘barapfuye’ mu buryo bw’umwuka (Abefeso 2:1-3). Ayo magambo, kimwe n’andi ameze nka yo, ahuje n’amagambo yavuzwe n’intumwa Yohana igira ati “ab’isi bose bari mu Mubi.”—1 Yohana 5:19.

15. Ku birebana n’abantu, umuntu ku giti cye, batari mu itorero rya Gikristo, ni iki tudakora, kandi se kuki tutagikora?

15 Icyakora, wibuke ko ayo magambo yerekeza muri rusange ku isi yitandukanyije n’Imana, atari ku bantu umuntu ku giti cye. Abakristo ntibiha gukekeranya ngo batekereze uko umuntu uwo ari we wese azitabira umurimo wo kubwiriza. Nta rufatiro bafite bashingiraho kugira ngo bavuge ko abantu aba n’aba ari ihene. Si twe dushinzwe kuvuga uko bizagenda ubwo Yesu azaza kurobanura “intama” mu “ihene” (Matayo 25:31-46). Yesu ni we mucamanza washyizweho; twe ntituri abacamanza. Uretse n’ibyo kandi, ibintu byagiye bibaho bigaragaza ko hari abantu bamwe na bamwe bari bafite imyifatire mibi cyane kurusha iyindi yose bemeye ubutumwa bwo muri Bibiliya, bagahinduka, maze bakaba Abakristo bafite imyifatire itanduye mu bihereranye n’umuco. Ku bw’ibyo rero, n’ubwo tutakwifuza kwifatanya n’abantu runaka mu buryo bwa bugufi, ntitujijinganya kubabwira ibyerekeranye n’ibyiringiro by’Ubwami uko tubonye uburyo kose. Ibyanditswe bivuga iby’abantu runaka bari “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” n’ubwo bari batarizera. Amaherezo baje kwizera (Ibyakozwe 13:48, NW ). Nta na rimwe dushobora kumenya umuntu uri mu mimerere ikwiriye muri ubwo buryo tutaratanga ubuhamya—wenda incuro nyinshi. Mu kuzirikana ibyo, abataremera ubutumwa bw’agakiza tubagaragariza “ubugwaneza” kandi ‘tukabubaha’ mu buryo bwimbitse, twiringira ko bamwe muri bo bashobora kuzitabira ubutumwa buhesha ubuzima.—2 Timoteyo 2:25; 1 Petero 3:15.

16. Ni iyihe mpamvu imwe ituma twifuza kwihingamo “[ubuhanga bwo] kwigisha”?

16 Kugira ubuhanga bwo kwigisha bizatuma turushaho gushishikarira gutangaza ubutumwa bwiza. Reka dufate urugero: umukino cyangwa siporo ishimishije bishobora kudashishikaza umuntu utazi kubikina. Ariko kandi, ku muntu ubikina neza, birashimisha. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bagira “[ubuhanga bwo] kwigisha” barushaho kugira ibyishimo mu murimo (2 Timoteyo 4:2; Tito 1:9). Pawulo yagiriye Timoteyo inama agira ati “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Ni gute dushobora kongera ubuhanga bwacu bwo kwigisha?

17. Ni gute dushobora ‘kwifuza’ ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya, kandi se, ni gute ubwo bumenyi buzungura umurimo wacu?

17 Uburyo bumwe bwo kubwongera ni ukugira ubumenyi nyakuri bw’inyongera. Intumwa Petero idutera inkunga igira iti “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza” (1 Petero 2:2). Uruhinja rufite amagara mazima muri kamere yarwo rugirira ipfa amata. Icyakora, Umukristo ashobora gukenera kwihingamo ‘kwifuza’ ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya. Ibyo bishobora gukorwa binyuriye mu kwihingamo akamenyero keza ko kwiyigisha no gusoma (Imigani 2:1-6). Niba twifuza kuba abigisha b’abahanga b’Ijambo ry’Imana, dusabwa gushyiraho imihati kandi tukicyaha, ariko iyo mihati ihesha ingororano. Ibyishimo umuntu abonera mu gusuzuma Ijambo ry’Imana bizatuma umwuka w’Imana utugurumanamo, bityo dushishikarire kugeza ku bandi ibyo twiga.

18. Ni gute amateraniro ya Gikristo aduha ibidukwiriye byose kugira ngo dukoreshe neza ijambo ry’ukuri?

18 Amateraniro ya Gikristo na yo agira uruhare rw’ingenzi mu gutuma dukoresha Ijambo ry’Imana tubigiranye ubuhanga. Mu gihe imirongo ya Bibiliya isomwa igihe hatangwa za disikuru zo mu ruhame, biba byiza iyo dukurikiraniye muri za Bibiliya zacu. Ni iby’ubwenge ko dutega amatwi tubigiranye ubwitonzi cyane ibice bigize amateraniro, hakubiyemo n’ibirebana mu buryo bwihariye n’umurimo wacu wo kubwiriza. Nta na rimwe twagombye gupfobya akamaro k’ibyerekanwa, wenda ngo usange twarangaye. Aha nanone, kwicyaha no kwerekeza ibitekerezo hamwe birakenewe (1 Timoteyo 4:16). Amateraniro ya Gikristo yubaka ukwizera kwacu, adufasha kwihingamo kugirira ipfa Ijambo ry’Imana, kandi adutoza kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza bashishikaye.

Dushobora kwishingikiriza ku bufasha bwa Yehova

19. Kuki kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe ari iby’ingenzi?

19 Abakristo ‘bahirimbana mu mutima’ kandi bakaba bashishikarira gutangaza ubutumwa bwiza bihatira kwifatanya mu murimo buri gihe (Abefeso 5:15, 16). Ni iby’ukuri ko imimerere itandukanye, kandi si ko bose bashobora kumara igihe kingana muri uwo murimo wo kurokora ubuzima (Abagalatiya 6:4, 5). Ariko kandi, wenda icy’ingenzi cyane kuruta igiteranyo cy’amasaha tumara mu murimo wo kubwiriza, ni incuro tumara tubwira abandi ibihereranye n’ibyiringiro byacu (2 Timoteyo 4:1, 2). Uko turushaho kubwiriza, ni na ko turushaho gusobanukirwa akamaro k’uwo murimo (Abaroma 10:14, 15). Tuzarushaho kugira impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi mu gihe buri gihe tuzaba duhura n’abantu b’imitima itaryarya baniha, bataka, kandi bakaba badafite ibyiringiro.—Ezekiyeli 9:4; Abaroma 8:22.

20, 21. (a) Ni uwuhe murimo udutegereje? (b) Ni gute Yehova arimo ashyigikira imihati yacu?

20 Yehova yadushinze ubutumwa bwiza. Uwo ni wo murimo wa mbere twahawe na we twebwe “abakozi bakorana” na we (1 Abakorinto 3:6-9, NW ). Dushishikarira gusohoza iyo nshingano twahawe n’Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose, uko tubishoboye kose (Mariko 12:30; Abaroma 12:1). Mu isi haracyari abandi bantu benshi bari mu mimerere ikwiriye, bafite inzara yo kumenya ukuri. Hari akazi kenshi kagomba gukorwa, ariko dushobora kwishingikiriza ku bufasha bwa Yehova mu gihe dusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye.—2 Timoteyo 4:5.

21 Yehova aduha umwuka we kandi aduha ‘inkota y’umwuka,’ ni ukuvuga Ijambo ry’Imana. Tubifashijwemo na we, dushobora kubumbura iminwa yacu ‘dushize amanga kugira ngo tumenyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza’ (Abefeso 6:17-20). Turifuza ko twavugwaho amagambo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike, amagambo agira ati ‘ubutumwa twahawe ntibwabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’umwuka wera no kubemeza mudashidikanya’ (1 Abatesalonike 1:5). Ni koko, nimucyo tubwirize ubutumwa bwiza tubishishikariye!

Isubiramo rigufi

• Ni gute bishobora kutugendekera mu birebana n’umwete twagiraga mu murimo bitewe n’imihangayiko y’ubuzima?

• Ni mu buhe buryo icyifuzo tugira cyo kubwiriza ubutumwa bwiza cyagombye kumera “nk’umuriro ugurumana” mu mitima yacu?

• Ni iyihe myifatire itari myiza twagombye kwirinda ku bihereranye n’umurimo?

• Muri rusange, ni gute twagombye kubona abo tudahuje ukwizera?

• Ni gute Yehova adufasha gukomeza kugira umwete mu murimo wo kubwiriza?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Abakristo bigana ishyaka rya Pawulo na Yeremiya

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Dukora umurimo tubishishikariye dusunitswe n’urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu