Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reka ibyo Yehova aduha bikugirire akamaro

Reka ibyo Yehova aduha bikugirire akamaro

“Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.”—YES 48:17.

INDIRIMBO: 117, 114

1, 2. (a) Abahamya ba Yehova babona bate Bibiliya? (b) Ni ibihe bitabo bya Bibiliya ukunda?

ABAHAMYA BA YEHOVA bakunda Bibiliya. Irimo amabwiriza yiringirwa, kandi ituma tubona ihumure n’ibyiringiro (Rom 15:4). Ntitubona ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’abantu, ahubwo ‘twemera ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko.’—1 Tes 2:13.

2 Nta gushidikanya ko buri wese muri twe afite ibitabo byo muri Bibiliya akunda. Hari abakunda inkuru z’Amavanjiri, zerekana ukuntu Yesu yagaragaje neza imico ya Se Yehova (Yoh 14:9). Abandi bakunda ibitabo bya Bibiliya birimo ubuhanuzi, urugero nk’Ibyahishuwe biduha umusogongero w’“ibintu bigomba kubaho bidatinze” (Ibyah 1:1). Kandi se ni nde muri twe udahumurizwa na za Zaburi cyangwa ngo abone amasomo y’ingirakamaro mu gitabo cy’Imigani? Rwose Bibiliya ni igitabo gifitiye akamaro buri wese.

3, 4. (a) Wumva umeze ute iyo utekereje ibitabo dufite? (b) Ni izihe nyandiko duhabwa ziba zigenewe abantu runaka?

3 Kubera ko dukunda Bibiliya, dukunda n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Urugero, twishimira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka tubona binyuze ku bitabo, udutabo, amagazeti n’izindi nyandiko. Tuzi ko ibyo bintu byose Yehova adutegurira bidufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, tukagira ibikenewe byose kandi tukaba “bazima mu byo kwizera.”—Tito 2:2.

4 Uretse ibitabo bigenewe Abahamya ba Yehova muri rusange, hari n’ibindi bitabo biba bigenewe abantu runaka. Inyandiko zimwe ziba zigenewe gufasha abakiri bato, izindi zigamije gufasha ababyeyi babo. Inyinshi mu nyandiko zicapye n’iziboneka ku rubuga rwacu ziba zigenewe abantu batari Abahamya. Kuba dufite ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bene ako kageni, bitwibutsa ko Yehova yashohoje isezerano rye rivuga ko yari ‘kuzakoreshereza abantu bo mu mahanga yose ibirori birimo ibyokurya by’akataraboneka.’—Yes 25:6.

5. Dushobora kwiringira ko Yehova yishimira iki?

5 Birashoboka cyane ko abenshi muri twe twumva twifuza kubona igihe gihagije cyo gusoma Bibiliya n’ibyo bitabo by’imfashanyigisho zayo. Dushobora kwiringira ko Yehova yishimira imihati dushyiraho kugira ngo dukoreshe neza igihe cyacu, dusoma Bibiliya buri gihe kandi tukiyigisha (Efe 5:15, 16). Ariko tuvugishije ukuri, amafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka duhabwa ntituyaha agaciro kimwe. Icyakora, hari akaga ibyo bishobora kuduteza. Ako kaga ni akahe?

6. Ni iki gishobora gutuma ducikanwa na bimwe mu byo Yehova aduha?

6 Dushobora kugwa mu mutego wo kudafata amafunguro amwe n’amwe yo mu buryo bw’umwuka, bitewe no kwibwira ko atari twe yateguriwe. Urugero, byagenda bite niba hari ibice bya Bibiliya bisa n’aho bitavuga ibintu bidushishikaje? Cyangwa byagenda bite niba igitabo atari twe mbere na mbere cyandikiwe? Ese dusoma ibikubiyemo twihitira gusa cyangwa wenda ntitunabisome? Biramutse ari uko biri, twaba twivutsa inyigisho zari kutugirira akamaro cyane. Twakwirinda dute kugwa muri uwo mutego? Buri wese muri twe yagombye kuzirikana ko inyigisho zose duhabwa zituruka ku Mana. Yehova abinyujije ku muhanuzi Yesaya, yaravuze ati “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro” (Yes 48:17). Reka dusuzume ibintu bitatu byadufasha gushishikazwa n’ibitabo byose bya Bibiliya ndetse n’amafunguro anyuranye yo mu buryo bw’umwuka duhabwa.

ICYO WAKORA KUGIRA NGO GUSOMA BIBILIYA BIKUGIRIRE AKAMARO

7. Kuki tugomba gusoma Bibiliya twateguye umutima?

7 Yisome wateguye umutima. Bibiliya ivuga yeruye iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Tim 3:16). Ni iby’ukuri ko ibitabo bimwe bya Bibiliya byandikiwe umuntu runaka cyangwa itsinda ry’abantu. Iyo ni yo mpamvu tugomba gusoma Bibiliya twateguye umutima. Hari umuvandimwe wavuze ati “iyo nsoma Bibiliya, ngerageza kwibuka ko harimo amasomo menshi nshobora gukuramo.” Yunzemo ati “kubyibuka binshishikariza gutekereza cyane ku byo nsoma.” Mbere yo gusoma Ijambo ry’Imana, byaba byiza tubanje gusenga dusaba kugira umutima witeguye kandi tugasaba ubwenge kugira ngo dutahure amasomo Yehova ashaka ko twiga.—Ezira 7:10; soma muri Yakobo 1:5.

Ese gahunda yawe yo gusoma Bibiliya ikugirira akamaro mu buryo bwuzuye? (Reba paragarafu ya 7)

8, 9. (a) Mu gihe dusoma Bibiliya, ni ibihe bibazo dushobora kwibaza? (b) Ibyo abasaza b’itorero bagomba kuba bujuje bitwigisha iki kuri Yehova?

8 Ibaze ibibazo. Mu gihe usoma Bibiliya, jya ufata akanya wibaze ibibazo nk’ibi ngo “ibi nsomye binyigisha iki kuri Yehova? Nabishyira mu bikorwa nte? Nabikoresha nte mfasha abandi?” Nidutekereza ku bibazo nk’ibyo, gusoma Bibiliya bizatugirira akamaro rwose. Urugero, tekereza ibyo abasaza b’itorero bagomba kuba bujuje. (Soma muri 1 Timoteyo 3:2-7.) Kubera ko abenshi muri twe tutari abasaza, dushobora kwibwira ko iyo mirongo nta cyo iturebaho. Ariko nimucyo dusuzume ibyo bibazo bitatu, turebe ukuntu ibyo abasaza basabwa bitugirira akamaro twese.

9 Ibi nsomye binyigisha iki kuri Yehova? Igihe Yehova yatangaga urutonde rw’ibyo abasaza bagomba kuba bujuje, yagaragaje ko aba yiteze ko abasohoza iyo nshingano bagendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru. Aba abitezeho ko batanga urugero rwiza kandi azababaza uko bafashe itorero ‘yaguze amaraso y’Umwana we bwite’ (Ibyak 20:28). Yehova yifuza ko twumva dufite umutekano mu gihe abasaza batwitaho (Yes 32:1, 2). Ubwo rero gusoma ibyo umusaza w’itorero agomba kuba yujuje, bitwibutsa ukuntu Yehova atwitaho cyane.

10, 11. (a) Mu gihe dusoma ibyo abasaza bagomba kuba bujuje, byagombye kutwigisha iki? (b) Twabikoresha dute dufasha abandi?

10 Nabishyira mu bikorwa nte? Umusaza yagombye guhora yigenzura akurikije ibyo bintu asabwa, akareba aho agomba kunonosora. Umuvandimwe ‘wifuza inshingano yo kuba umugenzuzi’ na we agomba gusuzuma yitonze ibyo bintu asabwa, kubera ko agomba guhatanira kubyuzuza uko ashoboye kose (1 Tim 3:1). Mu by’ukuri, buri Mukristo ashobora gukura amasomo kuri ibyo bintu bivugwa muri iyo mirongo, dore ko ibyinshi mu bikubiyemo ari byo Yehova asaba Abakristo bose. Urugero, buri wese muri twe agomba gushyira mu gaciro kandi akagira ubwenge (Fili 4:5; 1 Pet 4:7). Iyo abasaza babaye “ibyitegererezo by’umukumbi,” tuba dushobora kubigiraho, kandi ‘tukigana ukwizera kwabo.’—1 Pet 5:3; Heb 13:7.

11 Nabikoresha nte mfasha abandi? Dushobora gukoresha ibyo bintu abagenzuzi b’Abakristo basabwa kuzuza, tugafasha abashimishijwe n’Abigishwa ba Bibiliya kubona ukuntu abasaza b’Abahamya ba Yehova batandukanye n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Nanone mu gihe tubisoma, dushobora kwibuka imihati abasaza bo mu itorero ryacu bashyiraho kugira ngo batwiteho. Gutekereza ukuntu bitanga, bituma turushaho ‘kubaha abakorana umwete’ muri twe (1 Tes 5:12). Kandi uko turushaho kubaha abo bagenzuzi bakorana umwete tubivanye ku mutima, ni ko na bo bazasohoza inshingano zabo bishimye.—Heb 13:17.

12, 13. (a) Ni ubuhe bushakashatsi dushobora gukora twifashishije ibikoresho dufite? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu gukora ubushakashatsi bishobora gutuma twiga amasomo utapfa guhita utahura.

12 Kora ubushakashatsi. Twifashishije ibikoresho dufite, dushobora gushaka ibisubizo by’ibibazo nk’ibi:

  • Ni nde wanditse iki gitabo?

  • Yacyandikiye he, kandi se yacyanditse ryari?

  • Ibintu byari byifashe bite mu gihe iki gitabo cyandikwaga?

Kumenya ibyo bintu bishobora gutuma tuvanamo amasomo tutari gupfa kubona.

13 Urugero, muri Ezekiyeli 14:13, 14, hagira hati “igihugu nigikora icyaha kikampemukira, nzakibangurira ukuboko kwanjye mvune inkoni bamanikaho imigati ifite ishusho y’urugori, kandi nzagiteza inzara ngitsembemo abantu n’amatungo. ‘Niyo cyaba kirimo ba bagabo uko ari batatu, ari bo Nowa, Daniyeli na Yobu, barokora ubugingo bwabo gusa bitewe no gukiranuka kwabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” Iyo ukoze ubushakashatsi ubona ko igitabo cya Ezekiyeli cyanditswe ahagana mu mwaka wa 612 Mbere ya Yesu. Icyo gihe, hari hashize ibinyejana byinshi Nowa na Yobu bapfuye, kandi Imana yari icyibuka ko babaye indahemuka. Ariko Daniyeli we yari akiriho. Birashoboka cyane ko igihe Yehova yavugaga ko yari umukiranutsi nka Nowa na Yobu, Daniyeli yari hafi kugira imyaka 20 cyangwa akaba yari ayirengejeho gato. Ni irihe somo tubikuramo? Yehova abona ubudahemuka bw’abamusenga bose, hakubiyemo n’abakiri bato, kandi akabuha agaciro.—Zab 148:12-14.

UNGUKIRWA N’IBITABO BITANDUKANYE TUBONA

14. Inyandiko zigenewe abakiri bato zibafasha zite, kandi se zafasha zite abandi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

14 Nk’uko kwiga ibice byose bigize Ijambo ry’Imana ari ingirakamaro, ni na ko amafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka duhabwa atugirira akamaro. Reka dusuzume ingero nke. Inyandiko zigenewe abakiri bato. Mu myaka ishize, ibyinshi mu bitabo byacu byasohotse byari bigenewe abakiri bato. [1] Bimwe muri byo bigamije kubafasha guhangana n’amoshya bahura na yo ku ishuri, cyangwa guhangana n’ibibazo ingimbi n’abangavu bahura na byo. Ni mu buhe buryo gusoma izo nyandiko byatugirira akamaro twese? Iyo tuzisomye, twibuka ibibazo abakiri bato b’indahemuka bahangana na byo, kandi ibyo bituma tumenya uko twabafasha, tukanabatera inkunga.

15. Kuki Abakristo bakuze bagomba gushishikazwa n’inyigisho zigenewe abakiri bato?

15 Ibyinshi mu bibazo bivugwa muri izo nyandiko zigenewe abakiri bato, si bo bonyine bahura na byo. Twese tugomba kuvuganira ukwizera kwacu, gutegeka ibyiyumvo, kurwanya amoshya y’urungano kandi tukirinda incuti mbi n’imyidagaduro mibi. Ibyo byose hamwe n’ibindi, byagiye bivugwa mu nyandiko zigenewe abakiri bato. Ese Abakristo bakuze bagombye kumva ko gusoma izo nyandiko zigenewe abakiri bato bisuzuguritse? Oya rwose! Nubwo izo nyandiko ziba ziteguwe mu buryo bushishikaza abakiri bato, inyigisho zirimo ziba zishingiye ku mahame yo muri Bibiliya atajya ata agaciro, kandi ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka ashobora kutugirira akamaro twese.

16. Ni mu buhe buryo bundi ibitabo byacu bifasha abakiri bato?

16 Uretse kuba ibitabo byacu bifasha abakiri bato guhangana n’ibibazo, binabafasha gukura mu buryo bw’umwuka no kwegera Yehova. (Soma mu Mubwiriza 12:1, 13.) Ibyo na byo bishobora kugirira akamaro Abakristo bakuze. Urugero, igazeti ya Nimukanguke! yo muri Mata 2009 (mu gifaransa), irimo ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . Nakora iki kugira ngo gusoma Bibiliya birusheho kunshimisha?” Iyo ngingo irimo ibitekerezo byagufasha gukura mu buryo bw’umwuka n’agasanduku ushobora gukata ukakabika muri Bibiliya yawe. Ese iyo ngingo yagirira akamaro n’abantu bakuru? Hari umubyeyi wanditse avuga ko gusoma Bibiliya byamugoraga. Yazirikanye ibitekerezo byatanzwe muri iyo ngingo, kandi akoresha neza agasanduku karimo. Ubu asigaye yishimira gusoma Bibiliya. Yibonera ukuntu ibitabo byo muri Bibiliya bihuza kandi bikuzuzanya neza. Yaravuze ati “sinari narigeze nshishikazwa no gusoma Bibiliya nk’uko bimeze ubu.”

17, 18. Inyandiko zigenewe abatari Abahamya zadufasha zite? Tanga urugero.

17 Inyandiko zigenewe abatari Abahamya. Kuva mu mwaka wa 2008 twishimiye cyane Umunara w’Umurinzi wo kwigwa ugenewe mbere na mbere Abahamya ba Yehova. Ariko se bite ku bihereranye n’amagazeti agenewe mbere na mbere abatari Abahamya? Ese na yo yatugirira akamaro? Reka dufate urugero. Tekereza uri mu materaniro, umuvandimwe arimo atanga disikuru. Noneho ugiye kubona ubona umuntu watumiye yaje mu materaniro. Urumva wishimye cyane. Uko umuvandimwe atanga disikuru, uratekereza kuri wa muntu watumiye waje mu materaniro. Uratekereza ukuntu ibivugirwa muri iyo disikuru biri bumufashe. Ibyo bitumye iyo disikuru irushaho kugukora ku mutima.

18 Uko ni na ko bishobora kugenda mu gihe dusoma inyandiko zigenewe abatari Abahamya. Urugero, igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose isobanura ingingo zo muri Bibiliya ikoresheje imvugo abatari Abahamya bashobora kumva. Ni na ko bimeze ku ngingo zisohoka ku rubuga rwa jw.org, urugero nk’iziboneka ku mapaji afite umutwe uvuga ngo “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya ” n’“Ibibazo abantu bakunze kwibaza.”Iyo dusomye izo nyandiko, turushaho guha agaciro ukuri dusanzwe tuzi. Nanone zituma tumenya uburyo bushya bwo gusobanurira imyizerere yacu abo tubwiriza. Igazeti ya Nimukanguke! na yo ituma turushaho kwemera ko Imana ibaho, kandi idufasha kumenya uko twasobanura imyizerere yacu.—Soma muri 1 Petero 3:15.

19. Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’ibyo Yehova aduha?

19 Mu by’ukuri, Yehova nta cyo atakoze ngo tubone ‘ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka’ (Mat 5:3). Nimucyo dukomeze kwigaburira amafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka duhabwa. Bityo, tuzaba tugaragaza ko dushimira Yehova we utwigisha ibitugirira umumaro.—Yes 48:17.

^ [1] (paragarafu ya 14) Muri ibyo bitabo harimo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2, n’ingingo zivuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” ubu ziboneka gusa ku rubuga rwacu.