Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twafasha abafite indwara z’agahinda gakabije

Uko twafasha abafite indwara z’agahinda gakabije

BIBILIYA IGIRA ITI: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—IMIGANI 17:17.

Icyo bisobanura

Iyo umuntu w’incuti yacu arwaye indwara yo mu mutwe cyangwa iy’agahinda gakabije, dushobora kwiheba tukumva tubuze icyo dukora. Ariko dushobora kugaragaza ko tumwitaho tumufasha guhangana n’ubwo burwayi. Twamufasha dute?

Uko twamufasha

“Jya wihutira kumva.”—YAKOBO 1:19.

Kimwe mu byo wakora, ni ukumutega amatwi mu gihe yifuza kugira icyo avuga. Ntukumve ko ibyo avuze byose ugomba kugira icyo ubivugaho. Jya umwereka ko umuteze amatwi kandi ko umwitaho. Jya ugerageza kwiyumvisha uko amerewe kandi ntukihutire kumubwira umwanzuro w’icyakorwa cyangwa ngo umunenge. Jya wibuka ko ashobora kuvuga ibintu atatekerejeho, ndetse akaba yazabyicuza nyuma yaho.—Yobu 6:2, 3.

“Mubahumurize.” —1 ABATESALONIKE 5:14.

Umuntu wawe ashobora guhangayika cyangwa akumva ko nta cyo amaze. Numwereka ko umwitayeho, bishobora kuzamuhumuriza kandi bikamukomeza, nubwo waba utazi neza icyo wamubwira.

“Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.”—IMIGANI 17:17.

Jya ufasha incuti yawe uko ushoboye. Aho kwibwira ko uzi uko wamufasha, jya umubaza icyo wamukorera. Niba kukubwira icyo wamufasha bimugora, jya umubwira ibyo wowe wumva mwakorana, urugero nko kugenda n’amaguru. Nanone ushobora kumusaba ko wamufasha guhaha, gukora isuku n’ibindi.—Abagalatiya 6:2.

‘Jya wihangana.’ —1 ABATESALONIKE 5:14.

Hari igihe Umuntu w’incuti yawe aba atiteguye kugira icyo avuga. Jya umwizeza ko igihe cyose azaba yifuza kugira icyo avuga, uzaba witeguye kumutega amatwi. Nanone ashobora kukubwira ikintu cyangwa agakora ikintu kikakubabaza bitewe n’ubwo burwayi. Ashobora kwica gahunda mwari mufitanye cyangwa akakurakarira. Mu gihe umufasha jya umwihanganira kandi umwumve.—Imigani 18:24.

Iyo ufashije incuti yawe bigira akamaro

“Nkora uko nshoboye nkamwereka ko ndi incuti yakwitabaza igihe cyose. Buri gihe ngerageza kumutega amatwi, ndetse no mu gihe mba ntanshobora kumukemurira ibibazo. Hari igihe aba akeneye gusa uwamutega amatwi, yamubona agahita amererwa neza.”—Farrah, a ufite incuti irwaye indwara z’agahinda zitandukanye.

“Umwe mu ncuti zanjye ni umugwaneza kandi aramfasha cyane. Yigeze kuntumira dusangira amafunguro. Igihe twarimo dusangira twishimye, yanyeretse ko ankunda maze mubwira ibyari bindi ku mutima nisanzuye. Ibyo byaramfashije kandi birankomeza.”—Ha-eun, urwaye indwara y’agahinda gakabije.

“Kwihangana ni iby’ingenzi cyane. Iyo umugore wanjye akoze ikintu kikandakaza, nibuka ko ari uburwayi bubimutera aho kumva ko ari ubugome. Ibyo bituma ndushaho kumwitaho kandi simurakarire.”—Jacob, ufite umugore urwaye indwara y’agahinda gakabije.

“Umugore wanjye aramfasha cyane kandi akampumuriza. Iyo numva imihangayiko yandenze, ntampatira gukora icyo ntashaka. Ibyo byumvikanisha ko hari gihe adakora ibyo yifuzaga gukora. Rwose, mbona nta wamusimbura, kubera ko ubuntu agira n’umuco we wo kwigomwa nta handi wabisanga.”—Enrico, urwaye indwara yo guhangayika bikabije.

a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.