Ese Imana irakumva?
ICYO IBYAREMWE BITWIGISHA
Abantu bavutse ari impanga zisa, bagirana imishyikirano ikomeye kurusha abandi bose. Baba bafitanye ubucuti bwihariye. Hari umuyobozi w’ikigo kiga iby’impanga, kandi na we ubwe akaba afite impanga, witwa Nancy Segal wavuze ko “iyo impanga ziganira zumvikana neza cyane, ku buryo buri wese yumva icyo undi ashatse kuvuga atiriwe amusobanurira byinshi.” Nanone hari umugore ufite impanga basa wavuze ati: “Tuba tuziranye ku bintu byose.”
Ni iki gituma bumvikana muri ubwo buryo bwihariye? Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo aho impanga zikurira n’uko zarezwe bibigiramo uruhare, ko ahanini ikibigiramo uruhare, ari uko izo mpanga zisa, ziba zihuje amakuru agena uko umuntu aba ateye.
BITEKEREZEHO: Niba Yehova yarakoze ibyo byose, ubwo ntatuzi neza kurusha undi muntu uwo ari we wese? Cyane rwose. Ni yo mpamvu Dawidi umwanditsi wa zaburi yavuze ati: “Wampishe mu nda ya mama. Ntiwahishwe amagufwa yanjye igihe naremerwaga mu bwihisho. . . . Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho” (Zaburi 139:13, 15, 16). Imana ni yo yonyine ishobora kumenya neza ayo makuru agena uko tuba duteye, kandi ikamenya neza ibyatubayeho mu buzima byatumye tugira imico dufite ubu. Kuba Yehova ari we wenyine ufite ubwo bushobozi, bitwizeza ko atwumva mu buryo bwuzuye.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Dawidi yarasenze ati: “Yehova, warangenzuye kandi uranzi. Wamenye imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye. Wamenyeye kure ibitekerezo byanjye. Niyo ururimi rwanjye rutaravuga ijambo, Yehova, uba warimenye ryose uko ryakabaye” (Zaburi 139:1, 2, 4). Nanone Yehova azi ibiri mu mutima wacu kandi ‘amenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza’ (1 Ibyo ku Ngoma 28:9; 1 Samweli 16:6, 7). None se, iyi mirongo itwigisha iki ku Mana?
Nubwo hari igihe byatugora kubwira Imana ibyo dutekereza byose n’uko twiyumva, Umuremyi wacu abona ibyo dukora kandi akaniyumvisha impamvu tubikora. Nanone amenya ikiza twifuza gukora, kabone n’iyo twananirwa kukigeraho bitewe n’inzitizi duhanganye na zo. Kubera ko Imana ari yo yaduhaye ubushobozi bwo kugaragaza urukundo, iyo ibitekerezo byacu n’intego zacu bishingiye ku rukundo, birayishimisha cyane.—1 Yohana 4:7-10.
Imana ibona ibintu byose. Ibona ibibazo tuba duhanganye na byo kabone n’iyo abandi baba batabibona cyangwa ngo babyiyumvishe
Icyo Ibyanditswe bitwizeza
-
“Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga.”—1 PETERO 3:12.
-
Imana iravuga iti: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.”—ZABURI 32:8.
IMANA IGIRA IMPUHWE NYINSHI
Ese kumenya ko Imana yiyumvisha imimerere turimo n’ibyiyumvo byacu byadufasha guhangana n’ingorane? Reka turebe ibyabaye kuri Anna wo muri Nijeriya. Yaravuze ati: “Numvaga kubaho nta cyo bimaze bitewe n’imimerere ibabaje nari ndimo. Nari umupfakazi, ndera umukobwa wange. Uwo mukobwa wange yaje kurwara indwara ituma umuntu agira amazi mu bwonko, maze ajya mu bitaro. Icyo gihe nange abaganga basanze ndwaye kanseri y’ibere, nuko barambaga kandi bantera n’imiti ikomeye yo kuyirwanya. Ibaze nawe kugira mu bitaro rimwe n’umwana wawe! Numvaga bindenze.”
Ni iki cyafashije Anna kwihangana? Yaravuze ati: “Natekereje ku mirongo y’Ibyanditswe itandukanye, urugero nk’uwo mu Bafilipi 4:6, 7, uvuga ngo: ‘Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.’ Buri gihe iyo natekerezaga kuri uwo murongo, numvaga mfitanye na Yehova ubucuti bwihariye, kuko nabaga nzi ko anyumva kurusha uko niyumva. Nanone, abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero banyitayeho cyane.
“Nubwo nkirwaye, nge n’umwana wange twarorohewe. Twitoje kudaheranwa n’ibyo bibazo ngo twibande ku biduca intege, kuko Yehova aba ari hafi yacu. Muri Yakobo 5:11 hagira hati: ‘Tuvuga ko abihanganye ari bo bahiriwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye hanyuma, mwibonera ko Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.’” Yehova yiyumvishaga neza imimerere Yobu yari arimo. Ubwo rero, nta gushidikanya ko natwe yiyumvisha neza ibibazo duhanganye na byo.