Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu yasuye nyirabukwe wa Petero aramukiza.—Matayo 8:14, 15; Mariko 1:29-31

Ese abihayimana bagomba kuba abaseribateri?

Ese abihayimana bagomba kuba abaseribateri?

AMADINI menshi, urugero nka Kiliziya Gatolika, Aborutodogisi, Ababuda n’abandi, bategeka abayobozi b’amadini yabo n’abandi bihayimana kuba abaseribateri. Icyakora hari n’abatekereza ko kudashaka, ari yo ntandaro y’ibikorwa by’ubusambanyi bw’agahomamunwa bimaze iminsi bivugwa mu bihayimana.

Ibyo bituma twibaza tuti “ese Ibyanditswe bisaba abihayimana kuba abaseribateri?” Mbere yo gusubiza icyo kibazo, tubanze dusuzume aho uwo mugenzo wakomotse, uko wakwirakwijwe n’uko Imana iwubona.

AMATEKA Y’UBUSERIBATERI MU MADINI

Hari inkoranyamagambo yavuze ko umuntu uba umuseribateri bitewe n’idini “yirinda gushaka, akirinda imibonano mpuzabitsina, abitewe ahanini no kuba yarihaye Imana” (Encyclopædia Britannica). Mu mwaka wa 2006, Papa Benedigito wa XVI yabwiye abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika ko “ubuseribateri ari umugenzo watangiye ahagana mu gihe cy’intumwa.”

Icyakora, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibasabwaga kuba abaseribateri. Ahubwo intumwa Pawulo wabayeho mu kinyejana cya mbere, yabwiye Abakristo bagenzi be ko bagombaga kwirinda abantu bavugaga ‘amagambo ayobya yahumetswe n’abadayimoni, babuzanya gushyingiranwa.’—1 Timoteyo 4:1-3.

Mu kinyejana cya kabiri ni bwo uwo mugenzo wadutse mu madini yiyita aya Gikristo yo mu burengerazuba bw’isi. Hari igitabo cyavuze ko uwo mugenzo “wari uhuje n’imyumvire yari yadutse mu Bwami bw’Abaroma, yasabaga abantu kwifata ntibakore imibonano mpuzabitsina.”

Mu binyejana byakurikiyeho, abagize konsili za Kiliziya Gatolika n’abiyitaga abakurambere ba Kiliziya, batangiye gusaba abihayimana kuba abaseribateri. Batekerezaga ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cyanduye, kidakwiriye gukorwa n’umuntu wihaye Imana. Ariko kandi hari igitabo cyavuze ko “kugera nibura mu kinyejana cya 10, abapadiri benshi na bamwe mu basenyeri bari bafite abagore.”

Muri konsili zabereye i Roma kwa papa mu mwaka wa 1123 no mu wa 1139, Kiliziya Gatolika yemeje ko abapadiri batagomba gushaka kandi ni ko bikimeze na n’ubu. Izo ngamba zari gutuma Kiliziya ikomeza kugira ijambo kandi ikagira umutungo uhagije, kuko nta bapadiri bari kuyitwara umutungo wayo, ngo bawurage abana babo.

UKO IMANA IBONA UBUSERIBATERI

Ijambo ry’Imana Bibiliya rigaragaza neza uko Imana ibona ubuseribateri. Ririmo amagambo Yesu yavuze ku birebana n’abantu bakomeje kuba abaseribateri kimwe na we, ‘babitewe n’Ubwami bwo mu ijuru’ (Matayo 19:12). Nanone intumwa Pawulo yavuze ko hari Abakristo bahisemo gukomeza kuba abaseribateri kimwe na we “ku bw’ubutumwa bwiza.”—1 Abakorinto 7:37, 38; 9:23.

Ariko kandi, yaba Yesu cyangwa Pawulo nta n’umwe wategetse abihayimana kuba abaseribateri. Yesu yavuze ko ubuseribateri ari “impano” idafitwe na buri wese mu bigishwa be. Pawulo yaravuze ati ‘abatarashaka, nta tegeko mbaha rivuye ku Mwami, ahubwo ndatanga igitekerezo cyanjye.’—Matayo 19:11; 1 Abakorinto 7:25.

Nanone, Bibiliya igaragaza ko Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere, harimo n’intumwa Petero, bari barashatse (Matayo 8:14; Mariko 1:29-31; 1 Abakorinto 9:5). Kubera ibikorwa by’ubusambanyi byari byogeye mu bwami bw’Abaroma, Pawulo yavuze ko niba umugenzuzi w’Umukristo yarashatse, yagombaga kuba ari “umugabo w’umugore umwe,” kandi akaba afite “abana baganduka.”—1 Timoteyo 3:2, 4.

Ibyo ntibivuga ko bagombaga gushaka ngo bareke gukora imibonano mpuzabitsina, kuko Bibiliya ivuga ko ‘umugabo agomba guha umugore we ibyo amugomba, ariko umugore na we akabigenzereza atyo umugabo we.’ Nanone, ikomeza ivuga ko abashakanye batagomba ‘kwimana’ imibonano mpuzabitsina (1 Abakorinto 7:3-5). Ibyo bigaragaza neza ko Imana idasaba abayikorera kuba abaseribateri, cyangwa ngo itegeke abihayimana kubaho batyo.

KUBA UMUSERIBATERI KU BW’UBUTUMWA BWIZA

None se niba kuba umuseribateri atari itegeko, kuki Yesu na Pawulo bavuze ko ubuseribateri ari bwiza? Ni ukubera ko umuseribateri aba ashobora kubona igihe gihagije cyo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Abaseribateri bashobora gukora byinshi, kuko batagira imihangayiko nk’iy’abashatse.—1 Abakorinto 7:32-35.

Reka dufate urugero rw’uwitwa David waretse akazi kamuhembaga neza yakoreraga mu mugi wa Mexico, akimukira mu giturage cyo muri Kosita Rika, ajyanywe no kwigisha abantu Bibiliya. Kuba ari umuseribateri byaramufashije cyane, kuko yagize ati “kumenyera umuco w’aho hantu n’imibereho yaho ntibyari byoroshye. Ariko kubera ko nta wundi muntu nagombaga kwitaho, ntibyangoye.”

Umukristokazi w’umuseribateri witwa Claudia wimukiye mu gace kari gakeneye ababwiriza benshi, yaravuze ati “iyo mbona ukuntu Imana inyitaho, bituma umurimo nyikorera unshimisha, binyongerera ukwizera kandi ubucuti mfitanye na yo bugakomera.”

“Kuba uri umuseribateri cyangwa warashatse si byo bitera ibyishimo. Ahubwo guha Yehova ibyiza kurusha ibindi ni byo bihesha ibyishimo.”—Claudia

Ubuseribateri ntibugomba kubera umuntu umutwaro. Claudia yakomeje agira ati “kuba uri umuseribateri cyangwa warashatse si byo bitera ibyishimo. Ahubwo guha Yehova ibyiza kurusha ibindi ni byo bihesha ibyishimo.”—Zaburi 119:1, 2.