IGICE CYO KWIGWA CYA 43
INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga
Uko wakwikuramo ibitekerezo biguca intege
“Mujye mugenzura ibintu byose.”—1 TES. 5:21.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Turi burebe icyo wakora mu gihe gushidikanya bituma udakorera Yehova nk’uko ubyifuza.
1-2. (a) Ni ibihe bibazo abagaragu ba Yehova bashobora kwibaza? (b) Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
TWESE twaba turi bato cyangwa dukuze, hari igihe dushidikanya cyangwa tukagira ibitekerezo biduca intege. a Urugero, tekereza ku mubwiriza ukiri muto wibaza niba koko Yehova amwitaho. Ibyo bishobora gutuma yibaza niba akwiriye kubatizwa. Dufate urundi rugero rw’umuvandimwe wahisemo gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere akiri muto, aho kugira ngo akore akazi kamuhesha amafaranga menshi. Ubu yarakuze, kandi aba afite gusa amafaranga amufasha kubona ibyo umuryango we ukeneye. Ashobora kwibaza niba umwanzuro yafashe akiri muto wari ukwiriye. Reka nanone dutekereze kuri mushiki wacu ugeze mu zabukuru, utagifite imbaraga nk’izo yari afite mbere. Ashobora kumva acitse intege, bitewe n’uko atakibasha gukora nk’ibyo yakoraga mbere. Ese waba warigeze kwibaza uti: “Ese koko Yehova arambona? Ese byari bikwiriye ko ngira ibyo nigomwa kugira ngo nkorere Yehova? Ese Yehova aracyabona ko mfite akamaro?”
2 Tudashakishije ibisubizo by’ibyo bibazo, bishobora gutuma tudakomeza kwizera Yehova, tukaba twareka no kumukorera. Muri iki gice, turaza kureba ukuntu amahame yo muri Bibiliya ashobora kudufasha (1) mu gihe twibaza niba Yehova atwitaho, (2) niba imyanzuro twafashe mu gihe cyashize yari ikwiriye, cyangwa (3) niba Yehova akibona ko dufite agaciro.
ICYADUFASHA MU GIHE HARI IBIBAZO TWIBAZA
3. Ni iki twakora ngo twikuremo gushidikanya?
3 Ikintu twakora ngo twikuremo gushidikanya cyangwa ibibazo bishobora kuduca intege, ni ugushakira ibisubizo mu Ijambo ry’Imana. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho kwiringira Yehova, turusheho kuba incuti ze kandi tuzaba dufite ibisabwa byose kugira ngo ‘tugire ukwizera gukomeye.’—1 Kor. 16:13.
4. ‘Twagenzura ibintu byose’ dute? (1 Abatesalonike 5:21)
4 Soma mu 1 Abatesalonike 5:21. Bibiliya itugira inama yo ‘kugenzura ibintu byose.’ Twabikora dute? Niba hari ibintu dushidikanyaho, twagombye gusoma Bibiliya tukareba icyo ibivugaho. Reka tuvuge ko hari umubwiriza ukiri muto wibaza niba Yehova amwitaho. Ese akwiriye kumva ko kuba yiyumva atyo, bisobanura ko Yehova atamwitaho? Oya. Yagombye ‘kugenzura ibintu byose,’ agashakisha muri Bibiliya uko Yehova amubona.
5. Vuga ukuntu dutega amatwi Yehova mu gihe asubiza ibibazo byacu.
5 Iyo dusoma Bibiliya ni nkaho tuba duteze amatwi Yehova. Ariko niba twifuza kumenya uko Yehova abona ikibazo dufite, tuba tugomba gukora ibirenze ibyo. Tuba tugomba kwiyigisha imirongo isubiza ikibazo dufite kandi tukayikoraho ubushakashatsi. Dushobora gukora ubushakashatsi ku kibazo dufite, twifashishije ibikoresho duhabwa n’umuryango wacu (Imig. 2:3-6). Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba kugira ngo adufashe kubona igisubizo cy’ikibazo twibaza. Hanyuma tuzashaka amahame yo muri Bibiliya n’inama zadufasha zihuje n’ikibazo dufite. Ikindi kandi, byaba byiza dusomye inkuru zo muri Bibiliya z’abagaragu ba Yehova bahuye n’ibibazo nk’ibyo dufite.
6. Amateraniro adufasha ate kubona ibisubizo by’ibibazo twibaza?
6 Nanone iyo turi mu materaniro tuba duteze amatwi Yehova. Iyo tujya mu materaniro buri gihe, dushobora kumva disikuru cyangwa ibitekerezo bitangwa n’abateranye bihuje neza neza n’ibibazo twibaza (Imig. 27:17). Reka turebe bimwe mu byo twakora kugira ngo twikuremo gushidikanya cyangwa ibibazo bishobora kuduca intege.
MU GIHE USHIDIKANYA NIBA YEHOVA AKWITAHO
7. Ni ikihe kibazo bamwe bashobora kwibaza?
7 Ese wigeze kwibaza uti: “Ese koko Yehova arambona?” Niba utekereza ko nta gaciro ufite, kumva ko ushobora kuba incuti y’Umuremyi w’ijuru n’isi bishobora kukugora. Umwami Dawidi, ashobora kuba yarigeze kwiyumva atyo. Yatangajwe no kumenya ko Yehova yita ku bantu maze arabaza ati: “Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya? Kandi se umwana w’umuntu ni iki, ku buryo wamwitaho” (Zab. 144:3)? None se ni he wakura igisubizo cy’icyo kibazo?
8. Dukurikije ibivugwa muri 1 Samweli 16:6, 7, 10-12, ni iki Yehova abona iyo yitegereje abantu?
8 Bibiliya itwigisha ko Yehova abona na ba bantu, abandi babona ko nta gaciro bafite. Urugero, Yehova yatumye Samweli kwa Yesayi kugira ngo asuke amavuta kuri umwe mu bahungu be, wari kuzaba umwami wa Isirayeli. Yesayi yari afite abahungu umunani. Ariko yahamagaye barindwi muri bo ngo baze babonane na Samweli, ntiyahamagara Dawidi wari muto muri bo. b Nyamara Dawidi ni we Yehova yari yatoranyije. (Soma muri 1 Samweli 16:6, 7, 10-12.) Yehova yari azi Dawidi neza. Yabonaga ko uwo musore amukunda cyane.
9. Ni iki cyakwemeza ko Yehova akwitaho? (Reba n’ifoto.)
9 Jya utekereza ku bintu Yehova yagukoreye bikwemeza ko akubona. Akugira inama zihuje n’ibibazo ufite (Zab. 32:8). Ubwo se urumva yabikora atakuzi neza (Zab. 139:1)? Iyo ukurikije inama Yehova akugira, maze ukibonera ukuntu zikugirira akamaro, uhita wemera udashidikanya ko akwitaho (1 Ngoma 28:9; Ibyak. 17:26, 27). Yehova abona ibintu byose ukora, kugira ngo umwumvire kandi umukorere. Abona imico myiza ufite kandi yifuza kuba incuti yawe (Yer. 17:10). Nawe niwifuza kuba incuti ye, bizamushimisha cyane.—1 Yoh. 4:19.
MU GIHE USHIDIKANYA NIBA IMYANZURO WAFASHE IKWIRIYE
10. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza iyo dutekereje ku myanzuro twafashe kera?
10 Hari igihe kigera mu buzima, umuntu akibaza niba umwanzuro yafashe kera, ari wo yagombaga gufata. Birashoboka ko yaba yararetse akazi keza cyangwa akareka ubucuruzi bwunguka cyane kugira ngo arusheho gukorera Yehova. Tuvuge noneho ko hashize imyaka myinshi cyane afashe uwo mwanzuro. Ashobora kubona abantu bari baziranye, bafashe imyanzuro itandukanye n’uwo yafashe, ubu bakaba bagaragara nk’abafite amafaranga menshi kandi basa n’ababayeho neza. Ibyo bishobora gutuma yibaza ati: “Ese umwanzuro nafashe wo gukorera Yehova ni wo mwiza? Cyangwa nanjye nari kwikorera akazi, nkaba mfite amafaranga menshi muri iki gihe?”
11. Ni iki cyahangayikishaga umwanditsi wa Zaburi ya 73?
11 Niba nawe ujya wibaza ibibazo nk’ibyo, gutekereza uko umwanditsi wa Zaburi ya 73 yumvaga ameze byagufasha. Yabonaga abantu badasenga Yehova babayeho neza, bafite ubuzima bwiza, ari abakire kandi basa n’aho nta bibazo bafite (Zab. 73:3-5, 12). Iyo yabitegerezaga akabona ukuntu basa n’ababayeho neza, yibazaga niba gukorera Yehova hari icyo bimaze. Yavuze ko ibyo bitekerezo byamucaga intege, ‘bikamuhangayikisha umunsi wose’ (Zab. 73:13, 14). None se yakoze iki kugira ngo arwanye ibyo bitekerezo byamucaga intege?
12. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 73:16-18, ni iki cyafashije umwanditsi wayo kwikuramo ibitekerezo byamucaga intege?
12 Soma muri Zaburi ya 73:16-18. Uwo mwanditsi wa zaburi yagiye ahantu hatuje, mu rusengero rwa Yehova. Aho ni ho yashoboraga gutekereza neza, ari kumwe n’abagaragu ba Yehova. Yasobanukiwe ko nubwo bamwe muri abo bantu bari babayeho neza, batari bazi neza uko byari kubagendekera nyuma y’igihe kirekire. Gusobanukirwa ibyo, byatumye agira amahoro yo mu mutima amenya ko gukorera Yehova ari wo mwanzuro mwiza yagombaga gufata. Ni yo mpamvu yiyemeje gukomeza gukorera Yehova.—Zab. 73:23-28.
13. Niba ujya wibaza niba imyanzuro wafashe kera ikwiriye, wakora iki ngo ubone amahoro yo mu mutima? (Reba n’ifoto.)
13 Nk’uko byagendekeye umwanditsi w’iyo zaburi, nawe Ijambo ry’Imana rishobora kugufasha kubona amahoro yo mu mutima. Wakora iki? Jya utekereza ku bintu byiza ufite, harimo imigisha ya Yehova, maze iyo migisha uyigereranye n’ibiba ku bantu baba biringiye gusa iby’isi ishobora kubaha muri iki gihe. Usanga ubuzima bwabo bwose bushingiye ku bintu bagezeho, ariko nta byiringiro by’igihe kizaza baba bafite. Icyakora wowe Yehova agusezeranya imigisha irenze kure cyane iyo ushobora gutekereza (Zab. 145:16). Dore ikindi kintu ukwiriye gutekerezaho: Ntushobora kumenya neza uko byari kukugendekera, iyo uba warafashe umwanzuro utandukanye n’uwo wafashe. Icyo twemera tudashidikanya ni uko abantu bafata imyanzuro babitewe n’urukundo bakunda Yehova n’urwo bakunda bagenzi babo, nta kintu na kimwe cyiza bajya babura mu buzima.
MU GIHE WIBAZA NIBA YEHOVA ABONA KO UFITE AGACIRO
14. Ni iyihe mimerere bamwe mu bagaragu ba Yehova barimo, kandi se ishobora gutuma bibaza ikihe kibazo?
14 Hari abagaragu ba Yehova badashobora gukora byinshi nk’uko babyifuza, bitewe n’izabukuru cyangwa ibibazo by’uburwayi. Ibyo bishobora gutuma bumva nta gaciro bafite mu maso ya Yehova. Bashobora kwibaza bati: “Ese Yehova aracyabona ko mfite agaciro?”
15. Ni iki umwanditsi wa Zaburi ya 71 yari yizeye adashidikanya?
15 Umwanditsi wa Zaburi ya 71 na we yavuze ko yumvaga ameze atyo. Yasenze Yehova amubwira ati: ‘Ntuzantererane imbaraga zanjye niziba nke’ (Zab. 71:9, 18). Nubwo uwo mwanditsi yumvaga yacitse intege, yari yizeye adashidikanya ko nakorera Yehova mu budahemuka, yari kumushyigikira. Uwo mwanditsi yasobanukiwe ko Yehova yishimira abantu bakora uko bashoboye kose ngo bamukorere, nubwo haba hari ibyo badashoboye gukora.—Zab. 37:23-25.
16. Vuga ukuntu Yehova abona ko abageze mu zabukuru bafite agaciro. (Zaburi ya 92:12-15)
16 Niba ugeze mu zabukuru, ujye utekereza uko Yehova akubona. Nubwo muri iki gihe waba ufite imbaraga nke, ashobora kugufasha ugakomeza kumukorera mu budahemuka. (Soma muri Zaburi ya 92:12-15.) Aho kwibanda cyane ku byo udashoboye gukora, byaba byiza ugiye wibanda ku byo ushoboye gukora. Urugero, ushobora gutera inkunga abandi, ukababera urugero rwiza kandi ukabereka ko ubitayeho by’ukuri. Nanone ushobora kubabwira ukuntu Yehova yagufashije mu myaka myinshi umaze umukorera, kandi ukababwira ukuntu wiringiye udashidikanya amasezerano ye yo mu gihe kizaza. Ujye uzirikana ko amasengesho uvuga usabira abandi abagirira akamaro (1 Pet. 3:12). Uko ibibazo dufite byaba biri kose, twese tujye twibuka ko dushobora kugira icyo duha Yehova n’abandi.
17. Kuki udakwiriye kwigereranya n’abandi?
17 Niba ujya wumva ubabaye bitewe n’uko udashobora gukora byinshi mu murimo wa Yehova, jya uzirikana ko Yehova yishimira ibyo ushoboye kumukorera. Hari igihe ushobora kugereranya ibyo ukora n’ibyo abandi bakora. Jya wirinda gukora ibintu nk’ibyo! Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova atajya atugereranya n’abandi (Gal. 6:4). Urugero, Mariya yahaye Yesu impano y’amavuta ahumura neza kandi ahenze cyane (Yoh. 12:3-5). Icyakora wa mupfakazi w’umukene yagiye mu rusengero, atanga impano y’uduceri tubiri tw’agaciro gake (Luka 21:1-4). Nyamara Yesu ntiyigeze agereranya abo bagore bombi. Ahubwo yabonye ko Mariya n’uwo mupfakazi w’umukene bagaragaje ko bafite ukwizera. Ubwo rero, Papa wawe Yehova abona ko ibintu byose ukora ubitewe n’uko wamwiyeguriye kandi umukunda, bifite agaciro nubwo wowe waba wumva ko nta gaciro bifite.
18. Ni iki kizagufasha kwikuramo ibitekerezo biguca intege? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ijambo ry’Imana rishobora kugufasha kwikuramo ibitekerezo biguca intege.”)
18 Twese tujya tugira ibitekerezo biduca intege. Ariko nk’uko twabibonye, Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, rishobora kudufasha tukabirwanya. Ubwo rero ujye ukora uko ushoboye kugira ngo ubone ibisubizo by’ibyo bibazo wibaza, kuko bizatuma wumva wifitiye icyizere, aho guhangayika. Nanone ujye wibuka ko Yehova akuzi neza. Yishimira ibintu byose wigomwe kugira ngo umukorere kandi azaguha imigisha. Izere udashidikanya ko Yehova akunda abagaragu be bose b’indahemuka kandi ko abitaho.
INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo
a AMAGAMBO YASOBANUWE: Ijambo gushidikanya cyangwa ibitekerezo biduca intege byakoreshejwe muri iki gice, byerekeza ku gihe umuntu aba yibaza niba afite agaciro mu maso ya Yehova cyangwa akibaza niba imyanzuro yafashe kera kugira ngo akorere Yehova, ikwiriye. Ayo magambo nta ho ahuriye no gushidikanya kuvugwa muri Bibiliya, kugaragaza ko umuntu atizera Yehova cyangwa ngo yizere amasezerano ye.
b Nubwo Bibiliya itavuga neza neza imyaka Dawidi yari afite igihe Yehova yamutoranyaga, birashoboka cyane ko yari akiri ingimbi.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2011, ku ipaji ya 29, paragarafu ya 2.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu ukiri muto, ari gusoma Bibiliya kugira ngo amenye uko Yehova abona ibintu.
d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe uri gukora akazi ko koza amadirishya kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango we, arimo gutekereza uko bizagenda igihe azaba yageze muri paradizo.