INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Nkomeje kwiga
NISHIMIRA kuba Yehova ari we ‘Mwigisha wanjye Mukuru’ (Yes. 30:20). Yigisha abagaragu be akoresheje Ijambo rye Bibiliya, ibintu bitangaje yaremye n’umuryango we. Nanone akoresha abavandimwe na bashiki bacu. Nubwo ndi hafi kugira imyaka ijana, nkomeje kubona inyigisho Yehova atanga muri ubwo buryo butandukanye. Reka mbibasobanurire neza.
Navutse mu mwaka wa 1927, mvukira mu mujyi muto wo hafi ya Chicago muri leta ya Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twavutse turi abana batanu ari bo Jetha, Don, njye, Karl na Joy. Twese twari dufite intego yo gukorera Yehova tubigiranye umutima wacu wose. Jetha yize ishuri rya kabiri rya Gileyadi mu 1943. Don yagiye gukora kuri Beteli i Brooklyn mu mujyi wa New York mu mwaka wa 1944, Karl ajyayo mu 1947, na ho Joy ajyayo mu 1951. Urugero bampaye ndetse n’urwo nahawe n’ababyeyi banjye, byaramfashije cyane.
UKO ABAGIZE UMURYANGO WANJYE BAMENYE YEHOVA
Papa na mama bakundaga Imana kandi natwe bari barabidutoje. Icyakora igihe papa yari amaze kuva mu gisirikare cy’u Burayi mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, ntiyasubiye mu rusengero. Kubera ko mama yashimishijwe no kuba papa yari avuye ku rugamba amahoro, yaramubwiye ati: “Tugomba kujya gusenga nk’uko twahoze tubigenza.” Papa yaramushubije ati: “Ndaguherekeza ariko njye sininjira mu rusengero.” Mama yamubajije impamvu maze aramusubiza ati: “Igihe twari ku rugamba, abayobozi b’amadini bo mu idini rimwe, ariko bashyigikiye impande zitandukanye, basengeraga abasirikare kandi bagasabira umugisha intwaro zabo. Ubwo se Imana yabaga ishyigikiye abahe muri abo bombi?”
Hashize igihe, Abahamya babiri baje iwacu, kandi icyo gihe mama yari yagiye ku rusengero. Abo Bahamya bahaye papa imibumbe ibiri y’igitabo cyasobanuraga ibivugwa mu Byahishuwe (Icyo gitabo cyitwaga Light). Papa yishimiye cyane icyo gitabo. Mama akibona imibumbe y’icyo gitabo, na we yatangiye kugisoma. Nyuma yaho yasomye ikinyamakuru abonamo itangazo risaba abantu bashimishijwe kujya kwiga Bibiliya bifashishije icyo gitabo. Ubwo rero, na we yagiyeyo maze ahageze, haza umugore ugeze mu zabukuru aba ari we umukingurira. Icyo gihe mama yari afite kimwe muri bya bitabo, maze abaza uwo mugore ati: “Ese aha ni ho bigira iki gitabo?” Nuko uwo mugore aramusubiza ati: “Ni hano, karibu rwose!” Mu cyumweru cyakurikiyeho, mama yanjyanyeyo ndi kumwe n’abandi bana tuvukana, kandi twakomeje kujyayo buri gihe.
Igihe kimwe ubwo twari mu materaniro, uwari uyayoboye yansabye gusoma muri Zaburi ya 144:15, havuga ko abagaragu ba Yehova bakwiriye kugira ibyishimo. Uwo murongo hamwe n’indi ibiri, urugero nko muri 1 Timoteyo 1:11, havuga ko Yehova ari “Imana igira ibyishimo” n’undi wo mu Befeso 5:1, hadusaba ‘kwigana Imana,’ yaranshimishije cyane. Nabonye ko nkwiriye gushimishwa no kuba nkorera Umuremyi wanjye, kandi nkamushimira ko yanyemereye ko mukorera. Ibyo bintu uko ari bibiri, ni byo nagerageje gukora mu buzima bwanjye bwose.
Itorero navuga ko twari twegeranye ryari mu birometero 32, uturutse i Chicago. Nubwo hari kure, twakomeje kujyayo kandi nagendaga ndushaho gusobanukirwa Bibiliya. Ndibuka ko igihe kimwe uwari uyoboye amateraniro yasabye Jetha gutanga igitekerezo. Nateze amatwi igitekerezo cye, maze mu mutima ndavuga nti: “Ibyo nanjye ndabizi. Ubu se kuki ntazamuye akaboko ngo mbivuge?” Ibyo byatumye ntangira kwitoza gutanga ibitekerezo mu magambo yanjye. Igishimishije kurushaho ariko, ni uko njye n’abo tuvukana twakomeje kurushaho kuba incuti za Yehova. Nabatijwe mu mwaka wa 1941.
NIGA IBYEREKEYE YEHOVA MU MAKORANIRO
Sinzibagirwa ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1942 ryabereye i Cleveland muri Ohiyo. Mu tundi duce turenga 50 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bakurikiye iryo koraniro bakoresheje telefone. Umuryango wacu wari mu mahema, turi kumwe n’indi miryango myinshi, hafi y’aho ikoraniro ryari ryabereye. Icyo gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yose yacaga ibintu, kandi Abahamya ba Yehova bararwanywaga cyane. Iyo habaga ari nijoro, imodoka z’abavandimwe zabaga zihagaze hamwe, zicanye amatara kugira ngo barebe icyaturuka hakurya y’amahema. Bose babaga bumvikanye ko muri buri modoka hagira umuvandimwe uraramo akora izamu ry’ijoro. Iyo babonaga ikintu giteje akaga, bacanaga amatara maremare kugira ngo bahume amaso abanzi, maze bakavuza amahoni. Ubwo abandi na bo bahitaga baza biruka kugira ngo babafashe. Naratekerezaga nti: “Abagaragu ba Yehova baba biteguye gukora ibishoboka byose.” Ibyo byatumaga ndyama ngasinzira, mfite umutekano.
Nyuma y’imyaka myinshi natekereje ibyabereye muri iryo koraniro, nibuka ukuntu wabonaga mama nta bwoba afite kandi adahangayitse. Yizeraga Yehova cyane n’umuryango akoresha. Yambereye urugero rwiza rwose.
Mbere gato y’iryo koraniro, ni bwo mama yabaye umupayiniya w’igihe cyose. Biragaragara ko yitaga cyane kuri disikuru zavugaga ku murimo w’igihe cyose. Igihe twari dutashye tuvuye muri iryo koraniro, yaravuze ati: “Ndumva nifuza gukomeza kuba umupayiniya, ariko sinzi niba nzakomeza gukora ubupayiniya kandi ngo nkomeze kwita ku nshingano zo mu rugo.” Ubwo rero yatubajije niba hari icyo twamufasha maze turabyemera. Buri wese yamugeneye ibyumba bibiri yagombaga kujya akoramo isuku, mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo. Iyo twabaga tuvuye ku ishuri, twabanzaga kureba niba mu nzu ibintu byose biri ku murongo, tukabona kujya kubwiriza. Nubwo yahoraga ahuze, ntibyamubuzaga kutwitaho. Iyo twabaga tuvuye ku ishuri saa sita cyangwa dutashye nimugoroba, twasangaga buri gihe ahari. Rimwe na rimwe iyo twabaga dutashye tuvuye ku ishuri, twajyanaga na we kubwiriza kandi byadufashije gusobanukirwa umurimo w’ubupayiniya.
NTANGIRA UMURIMO W’IGIHE CYOSE
Nabaye umupayiniya mfite imyaka 16. Nubwo papa yari ataraba Umuhamya wa Yehova, yashimishwaga n’uko nakoraga umurimo wo kubwiriza. Umunsi umwe ari nimugoroba, namubwiye ko nari nakoze uko nshoboye kose mu murimo wo kubwiriza, ariko simbone uwo nigisha Bibiliya. Nyuma y’akanya gato,
naramubajije nti: “Ese papa, ntiwareka nkakwigisha Bibiliya?” Yamaze umwanya abitekerezaho, maze aransubiza ati: “Sinabyanga rwose.” Ubwo rero papa ni we muntu wa mbere nigishije Bibiliya. Numvise bindenze!Namwigishaga nkoresheje igitabo twigishirizagamo abantu Bibiliya icyo gihe (The Truth Shall Make You Free). Hashize igihe, niboneye ko papa yamfashije kumenya uko narushaho kwiyigisha Bibiliya no kumenya uko nayigisha abandi. Urugero, umunsi umwe ari nimugoroba tumaze gusoma paragarafu, yarambwiye ati: “Ibyo igitabo kivuga ndabyumva, ariko se nakwemezwa n’iki ko ibyo kivuga ari ukuri?” Sinari niteze ko yambaza icyo kibazo. Ubwo rero naramubwiye nti: “Ubu siniteguye kugusubiza. Ariko ubutaha nitwongera kwiga nzagusubiza.” Kandi koko narabikoze. Nabonye imirongo yasobanuraga neza ingingo twaganiragaho. Nyuma yaho nabonye uko najya nkora ubushakashatsi, kugira ngo ntegure neza aho turi bwige. Ibyo byamfashije kurushaho gusobanukirwa Bibiliya, kandi bituma papa agira amajyambere. Yakurikizaga ibyo yiga, ku buryo yabatijwe mu mwaka wa 1952.
NGEZE KURI BETELI NAKOMEJE KWIGA
Igihe nari mfite imyaka 17 navuye iwacu njya kwibana. Icyo gihe Jetha a yari yarabaye umumisiyonari na ho Don asigaye akora kuri Beteli. Bombi bashimishwaga cyane n’inshingano bari bafite kandi nanjye numvaga binteye inkunga. Ubwo rero nasabye gukora kuri Beteli no kwiga ishuri rya Gileyadi, nuko ntegereza icyo Yehova yari kumpitiramo. Muzi uko byagenze? Natumiriwe gukora kuri Beteli mu mwaka wa 1946.
Mu gihe cy’imyaka myinshi, nagiye mpabwa inshingano zitandukanye kuri Beteli, ku buryo navuga ko nize ibintu byinshi. Mu myaka 75 maze nkora kuri Beteli, nize ukuntu ibitabo bikorwa ndetse n’icungamutungo. Nanone namenye uko ibikoresho bikenewe kuri Beteli bigurwa n’uko byoherezwa ahandi hantu. Ikiruta byose ariko, nshimishwa cyane na gahunda zo kwigisha ziba kuri Beteli, urugero nk’isomo ry’umunsi na disikuru zishingiye kuri Bibiliya zihatangirwa.
Nanone hari byinshi nigiye kuri murumuna wanjye Karl, waje gukora kuri Beteli mu mwaka wa 1947. Yakundaga kwiga Bibiliya, kandi azi no kuyigisha abandi. Igihe kimwe ubwo nari mfite disikuru ngomba gutanga, namusabye ko yagira icyo amfasha. Nasobanuriye Karl ko nari nateguye ibintu byinshi, ariko ko ntazi uko ndi bubikoreshe. Yambajije ikibazo cyamfashije gutekereza. Yarambajije ati: “None se umutwe wa disikuru yawe ni uwuhe?” Nahise numva icyo ashaka kuvuga. Nari nkeneye gusa ingingo zari kumfasha gusobanura umutwe wa disikuru, ngakuramo ibitekerezo bitari ngombwa. Iryo somo sinzigera ndyibagirwa.
Niboneye ko kugira ngo umuntu ashimishwe n’umurimo akora kuri Beteli, aba agomba kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye. Ndibuka
ibyabaye umunsi umwe ari nimugoroba, igihe twabwirizaga ahitwa Bronx mu mujyi wa New York. Njye n’undi muvandimwe twari twajyanye kubwiriza, twasubiye gusura umugore wari uherutse gufata igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Twaramwibwiye, nuko turamubwira tuti: “Uyu mugoroba turi kuganira n’abantu ku ngingo zishishikaje zo muri Bibiliya.” Yaradusubije ati: “Niba muvuga ibya Bibiliya ni karibu.” Twamusomeye imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku Bwami bw’Imana n’isi nshya kandi turayimusobanurira. Byaramushishikaje cyane, ku buryo mu cyumweru gikurikiyeho yatumiye incuti ze ngo na zo zizabe zihari. Nyuma yaho we n’umugabo we baje kuba abagaragu ba Yehova b’indahemuka.AMASOMO NIGIYE KU MUGORE WANJYE
Nifuzaga gushaka, ariko namaze imyaka icumi yose ntarabona uwo dushakana. Ni iki cyamfashije kubona umugore ukwiriye? Nasenze Yehova kandi ntekereza ku cyo njye n’uwo twari gushakana tuzakora nyuma y’ubukwe.
Nyuma y’ikoraniro ryabereye muri sitade ya Yankee mu mwaka wa 1953, namenyanye na mushiki wacu witwa Mary Aniol. Yari yariganye na Jetha mu ishuri rya kabiri rya Gileyadi kandi bakoranye umurimo w’ubumisiyonari. Mary yakundaga kumbwira yishimye ibirebana n’umurimo yakoreye muri Karayibe n’abantu bigishije Bibiliya mu myaka itandukanye. Uko twagendaga turushaho kumenyana, twasanze twembi dufite intego yo gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Urukundo rwacu rwarushijeho gukomera, maze dukora ubukwe mu kwezi kwa kane 1955. Navuga ko Mary ari impano Yehova yampaye kandi hari byinshi namwigiyeho. Yishimiraga inshingano yose yahabwaga. Yakoranaga umwete, akita ku bandi kandi igihe cyose yashyiraga Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Twamaze imyaka itatu dusura amatorero, nuko mu mwaka wa 1958, dutumirwa gukora kuri Beteli.
Hari ibintu byinshi nigiye ku mugore wanjye Mary. Urugero tukibana, twiyemeje kujya dusomera hamwe Bibiliya, tugasoma nibura imirongo 15. Iyo umwe yamaraga gusoma, twaganiraga ku mirongo amaze gusoma, tukarebera hamwe uko twakurikiza ibivugwamo mu mibereho yacu. Mary yakundaga kumbwira ibyo bize mu ishuri rya Gileyadi n’ibyo yabonye mu murimo w’ubumisiyonari. Ibyo namwigiyeho, byamfashije kurushaho gutegura disikuru zanjye neza, kandi menya uko natera inkunga bashiki bacu.—Imig. 25:11.
Ikibabaje ni uko umugore wanjye nkunda Mary yapfuye mu 2013. Si njye uzarota nongeye kumubona muri paradizo. Hagati aho nkomeje kwiga no kwiringira Yehova n’umutima wanjye wose (Imig. 3:5, 6). Nshimishwa no gutekereza ku migisha tuzabona muri paradizo, kandi ibyo birampumuriza. Icyo gihe Umwigisha wacu Mukuru azatwigisha ibintu byinshi kandi turusheho kumumenya. Sinabona amagambo nkoresha mushimira ibyo yanyigishije byose kugeza ubu n’ineza ihebuje yangaragarije.
a Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Jetha Sunal iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 2003, ku ipaji ya 23-29.