IGICE CYO KWIGWA CYA 49
INDIRIMBO YA 147 Isezerano ry’ubuzima bw’iteka
Ni iki wakora kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka?
‘Umuntu wese ubonye Umwana w’[Imana] kandi akamwizera azabona ubuzima bw’iteka.’—YOH. 6:40.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Turi burebe ukuntu igitambo cya Yesu Kristo kigirira akamaro Abakristo basutsweho umwuka n’abagize izindi ntama.
1. Kuki hari abantu bibwira ko badashobora kubaho iteka?
ABANTU benshi bagerageza kurya neza kandi bagakora siporo, kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Ariko ntibakwitega ko bazabaho iteka ryose. Kwizera ko bazabaho iteka, biba bisa n’ibidashyize mu gaciro kandi bakumva batabyifuza bitewe n’imihangayiko izanwa n’izabukuru. Ariko Yesu yavuze ko kubaho “iteka” bishoboka, igihe yavugaga amagambo ari muri Yohana 3:16 n’igice cya 5:24.
2. Ni iki muri Yohana igice cya 6 havuga ku birebana n’ubuzima bw’iteka? (Yohana 6:39, 40)
2 Umunsi umwe, Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje umugati n’amafi byabonetse mu buryo bw’igitangaza. a Ibyo byari bitangaje. Ariko ibyabaye umunsi ukurikiyeho byo byari birushijeho. Abo bantu bari bamukurikiye i Kaperinawumu hafi y’inkombe y’i Galilaya, kandi aho ni ho yababwiriye ko abantu bashobora kuzuka bakabaho iteka. (Soma muri Yohana 6:39, 40.) Mu gihe ukizirikana ibyo, tekereza ku ncuti zawe n’abandi bantu bawe bapfuye. Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza ko abantu benshi bazazuka, maze wowe na bo mukazabaho iteka. Icyakora hari andi magambo Yesu yavuze muri Yohana igice cya 6, abantu benshi batahise basobanukirwa. Ayo magambo ni ayahe?
3. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 6:51, ni iki Yesu yivuzeho?
3 Igihe Yesu yahaga abantu imigati mu buryo bw’igitangaza, batekereje ibya manu, Yehova yahaye Abisirayeli igihe bari bari mu butayu. Nubundi kandi Bibiliya ivuga ko manu yari “ibyokurya bivuye mu ijuru” (Zab. 105:40; Yoh. 6:31). Yesu yavuze ikintu abo bantu bari bazi kuri manu kugira ngo abigishe isomo ry’ingenzi. Nubwo manu yari ibyokurya Imana yatanze mu buryo bw’igitangaza, abayiriyeho baje gupfa (Yoh. 6:49). Icyakora Yesu yavuze ko we ubwe ari “umugati w’ukuri uvuye mu ijuru,” “umugati Imana itanga” n’“umugati utanga ubuzima” (Yoh. 6:32, 33, 35). Yesu yagaragaje aho yari atandukaniye na manu. Yaravuze ati: “Ni njye mugati muzima wavuye mu ijuru. Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose.” (Soma muri Yohana 6:51.) Ayo magambo yababaje Abayahudi cyane. Ntibashoboraga kwiyumvisha ukuntu Yesu yavuye mu ijuru ari “umugati” uruta kure cyane manu Imana yari yarahaye ba sekuruza. Hanyuma Yesu yarababwiye ati: “Uwo mugati nzatanga ni umubiri wanjye.” Ese ibyo byashakaga kuvuga iki? Ni iby’ingenzi ko tumenya igisubizo Yesu yabahaye, kuko kigaragaza ko dushobora kubaho iteka, twe n’abacu dukunda. Reka turebe icyo ibyo Yesu yavuze bisobanura.
UMUGATI UTANGA UBUZIMA N’UMUBIRI WE
4. Kuki abantu batangajwe n’ibyo Yesu yavuze?
4 Abantu bari bateze amatwi Yesu, batunguwe no kumva avuze ko yari gutanga ‘umubiri we kugira ngo isi ibone ubuzima.’ Ese baba baratekereje ko Yesu yari kubaha inyama z’umubiri we ngo bazirye (Yoh. 6:52)? Yesu yahise avuga ikintu cyabatangaje agira ati: ‘Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe n’amaraso ye, ntimuzabona ubuzima.’—Yoh. 6:53.
5. Ni iki kigaragaza ko amagambo Yesu yavuze atasobanuraga ko abantu bagombaga kunywa amaraso ye?
5 Mu gihe cya Nowa Imana yabujije abantu kurya amaraso (Intang. 9:3, 4). Nyuma yaho Yehova yasubiriyemo Abisirayeli iryo tegeko. Yarababwiye ati: “Umuntu wese uzarya amaraso ‘azicwe’” (Lew. 7:27). Yesu na we yaje gusubiramo iryo tegeko (Mat. 5:17-19). Ubwo rero, Abayahudi ntibiyumvishaga ukuntu yabasaba kurya umubiri we no kunywa amaraso ye. Icyakora, igihe Yesu yavugaga ayo magambo adasanzwe, yashakaga kubigisha icyo bakora kugira ngo bazabone “ubuzima bw’iteka.”—Yoh. 6:54.
6. Dukwiriye kumva dute amagambo Yesu yavuze avuga ibirebana no kurya umubiri we no kunywa amaraso ye?
6 Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Uko bigaragara, Yesu yakoresheje imvugo y’ikigereranyo nk’uko yabigenje igihe yavuganaga na wa mugore w’Umusamariya. Yaramubwiye ati: “Umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota. Ahubwo amazi nzamuha azamubera nk’isoko y’amazi muri we, bityo azabone ubuzima bw’iteka” (Yoh. 4:7, 14). b Yesu ntiyabwiraga uwo mugore ko hari iriba yagombaga kuvomamo amazi, maze akabona ubuzima bw’iteka. Icyo gihe rero na bwo, ntiyabwiraga abantu bari i Kaperinawumu ko bagombaga kurya umubiri we no kunywa amaraso ye kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka.
IGIHE YAKORESHAGA IMVUGO IMEZE NK’IYO
7. Ni ki bamwe bavuga ku magambo Yesu yavuze aboneka muri Yohana 6:53?
7 Bamwe bavuga ko muri Yohana 6:53, Yesu yasobanuraga ibyo abantu bari gukora ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, kuko icyo gihe yakoresheje amagambo nk’ayo (Mat. 26:26-28). Bavuga ko abaje muri uwo muhango bose barya umugati kandi bakanywa divayi bitangwa kuri uwo munsi. Ese ibyo ni byo? Birakwiriye ko tureba igisubizo cy’icyo kibazo, kubera ko buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi baza kwifatanya natwe muri uwo muhango. Turaza kubona ko amagambo Yesu yavuze muri Yohana 6:53 adasobanura kimwe n’ayo yavuze igihe yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.
8. Amagambo Yesu yavuze atandukaniye he? (Reba n’amafoto.)
8 Reka turebe aho ayo magambo yavuze mu bihe bitandukanye atandukaniye. Icya mbere: Ese igihe Yesu yavugaga amagambo aboneka muri Yohana 6:53-56 hari ryari kandi yari he? Ayo magambo yayavuze abwira Abayahudi benshi bari i Galilaya mu mwaka wa 32. Icyo gihe haburaga nk’umwaka ngo atangize Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba i Yerusalemu. Icya kabiri: Ayo magambo yayabwiraga ba nde? Ayo magambo yayabwiraga abantu bari bamuteze amatwi bari i Galilaya. Bari bashishikajwe no kwibonera ibyokurya Yesu yabahaga, aho kuba ibyerekeye Yehova n’Ubwami bwe (Yoh. 6:26). Igihe Yesu yababwiraga ibintu, ariko kubyumva bikabagora, bahise bigendera bareka kumwizera. Ndetse na bamwe mu bigishwa be baretse kumukurikira (Yoh. 6:14, 36, 42, 60, 64, 66). Abo bantu rero bari batandukanye n’intumwa za Yesu z’indahemuka 11, zari ziri kumwe na we, hafi umwaka umwe nyuma yaho mu mwaka 33, igihe yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Icyo gihe intumwa ze zizerwa 11 zari kumwe na we, nubwo zitari zisobanukiwe neza ibintu byose yigishaga. Nubwo byari bimeze bityo ariko, zari zitandukanye cyane n’abantu benshi b’i Galilaya kuko zemeraga ko Yesu ari Umwana w’Imana waje aturutse mu ijuru (Mat. 16:16). Yesu yashimiye izo ntumwa, arazibwira ati: “Ni mwe mwagumanye nanjye mu bigeragezo nahuye na byo” (Luka 22:28). Ibyo tumaze kubona bigaragaza ko amagambo aboneka muri Yohana 6:53, adasobanura ko Yesu yarimo avuga ibyagombaga gukorwa ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Ariko hari n’ibindi bigaragaza ko ayo magambo adasobanura kimwe.
AMAGAMBO YESU YAVUZE ARAKUREBA
9. Amagambo Yesu yavuze ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba areba ba nde?
9 Mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, Yesu yahaye intumwa ze umugati utarimo umusemburo, azibwira ko ugereranya umubiri we. Hanyuma yazihaye igikombe cyarimo divayi ngo zinywe, azibwira ko igereranya “amaraso ye y’isezerano” (Mar. 14:22-25; Luka 22:20; 1 Kor. 11:24). Ibyo yavuze kuri iryo sezerano ni ingenzi cyane. Yaryise isezerano rishya, kandi iryo sezerano Yehova yarigiranye n’“Abisirayeli” cyangwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abazategekana na Yesu “mu Bwami bw’Imana” gusa (Heb. 8:6, 10; 9:15). Izo ntumwa ntizari zisobanukiwe ibintu byose bigize iryo sezerano; ariko zari kuzasukwaho umwuka wera maze zikaba bamwe mu bagize iryo sezerano rishya, bari kubana na Yesu mu ijuru.—Yoh. 14:2, 3.
10. Ibyo Yesu yavugiye i Galilaya bitandukaniye he n’ibyo yavuze ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba? (Reba n’ifoto.)
10 Tuzirikane ko ibyo Yesu yavuze ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bireba abagize ‘umukumbi muto.’ Ababaye aba mbere muri iryo tsinda rito, ni intumwa za Yesu z’indahemuka zari kumwe na we muri icyo cyumba (Luka 12:32). Bo n’abandi bantu bari kwiyongera muri iryo tsinda bari kurya ku mugati, bakanywa no kuri divayi bikoreshwa muri uwo muhango. Abo ni bo bari kubana na Yesu mu ijuru. Ibyo Yesu yabwiye abigishwa be icyo gihe bitandukanye n’ibyo yabwiye abantu igihe bari i Galilaya. Ibyo yavuze ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, byarebaga abantu bake gusa. Ariko ibyo yavugiye i Galilaya byarebaga abantu benshi.
11. Kuki ibyo Yesu yavugiye i Galilaya biterekezaga ku bantu bake?
11 Amagambo Yesu yavugiye i Galilaya mu mwaka wa 32 yarebaga ahanini Abayahudi bishakiraga ko abaha imigati. Icyakora yatumye batekereza ku kintu cyari kubagirira akamaro kurusha ibyokurya, kigatuma babona ubuzima bw’iteka. Nanone Yesu yavuze ko abantu bapfuye bashobora kuzuka ku munsi wa nyuma bakabona ubuzima bw’iteka. Icyo gihe ntiyavugaga abantu bake batoranyijwe, cyangwa umubare muto, nk’uko yabigenje ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Ahubwo igihe yari i Galilaya, yavugaga ku migisha yari kugera ku bantu bose. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yavuze agira ati: “Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose. . . . Umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi ibone ubuzima.”—Yoh. 6:51. c
12. Umuntu yakora iki ngo azabone ubuzima bw’iteka?
12 Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko umuntu wese wabayeho ku isi azabona ubuzima bw’iteka? Oya. Ahubwo ni abari “kurya kuri uwo mugati,” ni ukuvuga abari kumwizera. Muri iki gihe, abantu benshi bavuga ko bizera Yesu kandi ko ari umukiza wabo (Yoh. 6:29). Ariko ibyo ntibihagije, kuko hari abantu benshi b’i Galilaya bigeze kwizera Yesu, ariko bakagera aho bakabireka. Kubera iki?
13. Ni iki umuntu agomba gukora kugira ngo abe umwigishwa nyakuri wa Yesu?
13 Abenshi muri abo bantu, bakurikiraga Yesu bitewe gusa n’uko yabahaga ibyo babaga bifuza. Bashakaga ko abakiriza abarwayi mu buryo bw’igitangaza, akabaha ibyokurya by’ubuntu kandi akababwira ibyo bifuza kumva. Icyakora Yesu yagaragaje ko ibyo bidahagije, kugira ngo umuntu abe umwigishwa we nyakuri. Ntiyari yaraje mu isi azanywe no guha abantu ibyo bifuza gusa. Yababwiye ko bagomba ‘kuza aho ari,’ ni ukuvuga ko bagombaga gukurikiza ibyo yigishaga byose.—Yoh. 5:40; 6:44.
14. Twakora iki kugira ngo umubiri n’amaraso bya Yesu bitugirire akamaro?
14 Yesu yeretse abo bantu ko bagombaga kugira ukwizera. Bari kwizera iki? Bagombaga kwizera ko umubiri we n’amaraso ye byari gutuma babona ubuzima bw’iteka. Uko kwizera kwari kugirira akamaro kenshi Abayahudi kandi natwe kudufitiye akamaro kenshi muri iki gihe (Yoh. 6:40). Birumvikana ko kugira ngo umubiri n’amaraso bya Yesu bivugwa muri Yohana 6:53 bitugirire akamaro, tugomba kwizera igitambo cy’incungu. Abantu benshi bashobora kubona iyo migisha.—Efe. 1:7.
15-16. Ni ibihe bintu by’ingenzi twize biboneka muri Yohana igice cya 6?
15 Ibivugwa muri Yohana igice cya 6 bidufitiye akamaro, twe n’abo dukunda. Bigaragaza neza ukuntu Yesu yitaga ku bantu. Igihe yari i Galilaya yakijije abarwayi, yigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana, kandi aha ibyokurya abari bashonje (Luka 9:11; Yoh. 6:2, 11, 12). Ariko icy’ingenzi kurushaho, ni uko yabigishije ko ari we “mugati utanga ubuzima.”—Yoh. 6:35, 48.
16 Abo Bibiliya yita “izindi ntama” ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe divayi bikoreshwa mu muhango wo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ukorwa buri mwaka (Yoh. 10:16). Ariko barya kuri uwo mugati utanga ubuzima. Ibyo babikora bizera igitambo cy’incungu cya Yesu n’ibintu bitangaje bizabaho, bitewe n’icyo gitambo (Yoh. 6:53). Ariko abarya umugati bakanywa na divayi bikoreshwa muri uwo muhango, ni bamwe mu bagize isezerano rishya kandi bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru. Ubwo rero twaba twarasutsweho umwuka cyangwa turi mu bagize izindi ntama, ibivugwa muri Yohana igice cya 6, bidufitiye akamaro kenshi. Bigaragaza ko dukwiriye kugira ukwizera kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka.
INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe
a Ibivugwa muri Yohana 6:5-35 byavuzwe mu gice kibanziriza iki.
b Amazi Yesu yavuze, agereranya ibintu byose Yehova yakoze n’ibyo akora kugira ngo abantu bazabone ubuzima bw’iteka.
c Amagambo yakoreshejwe muri Yohana igice cya 6, avuga ngo: “umuntu wese” yerekeza ku bantu bazabona ubuzima bw’iteka.—Yoh. 6:35, 40, 47, 54, 56-58.