IGICE CYO KWIGWA CYA 52
Uko twafasha abandi kwihangana mu gihe bafite ibibazo
“Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.”—IMIG 3:27.
INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri
INCAMAKE a
1. Incuro nyinshi Yehova asubiza ate amasengesho y’abagaragu be?
ESE wari uzi ko Yehova ashobora kugukoresha, kugira ngo asubize isengesho ry’umugaragu we? Ashobora kugukoresha waba uri umusaza w’itorero, umukozi w’itorero, umupayiniya cyangwa umubwiriza usanzwe. Nanone ushobora gufasha abandi, waba ukiri muto cyangwa ukuze, waba uri umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Iyo hari umugaragu wa Yehova umusenze amusaba ko yamufasha, incuro nyinshi Yehova akoresha abasaza cyangwa abandi bagaragu be b’indahemuka, kugira ngo babere uwo muntu ‘ubufasha bumukomeza’ (Kolo 4:11). Iyo twemeye ko Yehova adukoresha kugira ngo dufashe abavandimwe bacu, biradushimisha cyane. Ibyo dushobora kubikora mu gihe hadutse ibyorezo by’indwara, habayeho ibiza cyangwa ibitotezo.
JYA UFASHA ABANDI MU GIHE HADUTSE ICYOREZO CY’INDWARA
2. Kuki gufasha abandi bishobora kutugora mu gihe hadutse icyorezo cy’indwara?
2 Iyo hadutse icyorezo, gufasha bagenzi bacu bishobora kutugora. Urugero, hari igihe tuba twifuza gusura incuti zacu, ariko kujyayo bikaba bishobora kuduteza akaga. Nanone hari igihe tuba twifuza gutumira umuryango ufite ikibazo cy’ubukene ngo dusangire, ariko na byo tugasanga bidashoboka. Hari n’igihe tuba twifuza gufasha abandi, ariko bikatugora kubera ko dushobora kuba turwaje abagize umuryango wacu cyangwa dukennye. Nubwo twaba dufite ibyo bibazo byose, tuba twifuza gufasha abandi kandi iyo tubikoze Yehova arishima (Imig 3:27; 19:17). None se twabafasha dute?
3. Ni irihe somo twavana ku basaza bo mu itorero rya Desi? (Yeremiya 23:4)
3 Icyo abasaza bakora. Niba uri umusaza, ujye umenya abagize itorero. (Soma muri Yeremiya 23:4.) Mushiki wacu witwa Desi wavuzwe mu gice kibanziriza iki, yaravuze ati: “Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 gitangira, najyanaga kubwiriza n’abasaza bo mu itsinda ryacu ry’umurimo wo kubwiriza, kandi tukagira igihe cyo kwidagadura turi kumwe.” b Kuba abasaza bari basanzwe bamwitaho, kumufasha byaraboroheye igihe icyo cyorezo cyatangiraga, maze kigahitana bamwe mu bagize umuryango we.
4. Kuki abasaza bashoboye gufasha Desi, kandi se ni irihe somo abandi basaza babigiraho?
4 Desi yaravuze ati: “Kubera ko abasaza bari incuti zanjye, kubabwira uko niyumvaga n’ibimpangayikishije byaranyoroheye.” Ni irihe somo abasaza bakuramo? Basaza, mujye mwita ku bagize itorero mbere y’uko havuka ibibazo. Nanone mujye muba incuti zabo. Niba mudashobora kubasura imbonankubone kubera icyorezo, mujye mushaka ukundi mwabavugisha. Desi yaravuze ati: “Hari igihe abasaza batandukanye banterefonaga cyangwa bakanyoherereza mesaje ku munsi umwe. Nubwo imirongo y’Ibyanditswe bambwiraga nabaga nsanzwe nyizi, yankoraga ku mutima cyane.”
5. Ni iki abasaza b’itorero bakora ngo bamenye ibyo abavandimwe na bashiki bacu bakeneye kugira ngo babafashe?
5 Jya ubaza abavandimwe na bashiki bacu ibibazo bituma umenya uko bamerewe, ariko ubikorane amakenga (Imig 20:5). Ese baba bafite ibyokurya bihagije, imiti n’ibindi bintu bakeneye? Ese akazi bakoraga kaba kagiye guhagarara cyangwa badafite amafaranga yo gukodesha inzu? Ese baba bakeneye umuntu ubafasha kubona imfashanyo ya leta niba itangwa? Abavandimwe na bashiki bacu bafashije Desi. Ariko urukundo abasaza b’itorero bamugaragarije n’inkunga bamuteye zishingiye kuri Bibiliya, ni byo byamufashije cyane. Yaravuze ati: “Abasaza banteraga inkunga kandi tugasengera hamwe. Nubwo ntibuka neza amagambo yose bavugaga mu isengesho, ndibuka ko byamfashaga cyane. Ni nk’aho Yehova yambwiraga ati: ‘Nturi wenyine.’”—Yes 41:10, 13.
6. Ni iki abagize itorero bakora kugira ngo bafashe bagenzi babo? (Reba ifoto.)
6 Icyo abandi bakora. Tuba twiteze ko abasaza bafata iya mbere bagafasha abagize itorero. Ariko twese Yehova adusaba gufasha bagenzi bacu (Gal 6:10). Niyo twakora akantu gato kagaragaza ko twita ku muvandimwe cyangwa mushiki wacu urwaye, bishobora kumutera inkunga cyane. Urugero, umwana ashobora guherekeza papa we cyangwa mama we gusura umuvandimwe. Nanone Umukristo ukiri muto ashobora guhahira mushiki wacu. Ikindi kandi, abandi bagize itorero bashobora gutekera ibyokurya umuvandimwe cyangwa mushiki wacu urwaye, bakabimushyira. Birumvikana ko iyo habayeho icyorezo, buri wese mu bagize itorero aba akeneye guterwa inkunga. Nanone nyuma y’amateraniro dushobora kumara akanya tuganira n’abandi, byaba ari imbonankubone cyangwa kuri videwo. Abasaza na bo baba bakeneye guterwa inkunga. Hari Abakristo bagiye bandikira abasaza amabaruwa yo kubashimira, kubera ko bitaye cyane ku bandi mu gihe cy’icyorezo. Iyo dukomeje “guhumurizanya no kubakana” cyangwa guterana inkunga, biradushimisha cyane.—1 Tes 5:11.
JYA UFASHA ABANDI MU GIHE HABAYEHO IBIZA
7. Ni ibihe bibazo bishobora guterwa n’ibiza?
7 Ibiza bishobora gutuma ubuzima bw’umuntu buhinduka, mu kanya nk’ako guhumbya. Abantu bashobora gutakaza ibyo bari batunze, amazu cyangwa bagapfusha ababo. Ibyo bintu bibabaje, bigera no ku bavandimwe na bashiki bacu. None se twakora iki kugira ngo tubafashe?
8. Ni iki abasaza n’abatware b’imiryango bakora mbere y’uko habaho ibiza?
8 Icyo abasaza bakora. Basaza, mujye mufasha abagize itorero bose kwitegura mbere y’uko habaho ibiza. Mujye mubafasha kumenya icyo bakora, kugira ngo bakomeze kugira umutekano kandi mubahe nomero zanyu za telefone, kugira ngo nibiba ngombwa babahamagare. Margaret twavuze mu gice kibanziriza iki, yaravuze ati: “Abasaza b’itorero bateguye ikiganiro cy’ibikenewe iwacu, batwibutsa ko agace k’iwacu gashobora kwibasirwa n’inkongi y’umuriro. Batubwiye ko nihaba inkongi y’umuriro, maze abayobozi bakadusaba kuva mu byacu, cyangwa tukabona ubuzima bwacu buri mu kaga, dukwiriye guhita duhunga.” Icyo kiganiro cyari kiziye igihe, kuko nyuma y’ibyumweru bitanu gusa, hahise haba inkongi y’umuriro ikaze. Muri gahunda y’iby’umwuka, umutware w’umuryango agomba gufasha buri wese mu bawugize kumenya icyo yakora, mu gihe habayeho ibiza. Iyo abagize umuryango bose biteguye hakiri kare, bituma bakomeza gutuza mu bihe nk’ibyo.
9. Ni iki abasaza bakora mbere y’uko haba ibiza na nyuma yaho?
9 Niba uri umugenzuzi w’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza, ugomba kuba ufite nomero za telefone z’abagize itsinda bose, kandi ukabikora mbere y’uko ibiza biba. Ujye ukora urutonde rwazo kandi ukomeze kuzihuza n’igihe. Ibyo bizatuma ubona uko uhamagara buri mubwiriza, kugira ngo umenye ibyo akeneye mu gihe habaye ibiza. Numara kumenya uko bamerewe, ujye uhita ubimenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza, kugira ngo na we abimenyeshe umugenzuzi w’akarere. Iyo abo bavandimwe bakoranye neza, bigira akamaro. Igihe inkongi y’umuriro yabaga, umugenzuzi w’akarere mushiki wacu Margaret yari arimo, yamaze amasaha 36 yicaye. Yakoranaga n’abasaza kugira ngo bavugane n’abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 450 bari bavuye mu byabo, kandi babafashe kubona ibyo bakeneye (2 Kor 11:27). Ibyo byatumye bashakira amacumbi abavandimwe bari bayakeneye.
10. Kuki abasaza bakwiriye kubona ko inshingano bafite yo kwita ku bahuye n’ibibazo ari iy’ingenzi? (Yohana 21:15)
10 Abasaza bafite inshingano yo kwita ku bavandimwe mu buryo bw’umwuka no kubahumuriza (1 Pet 5:2). Mu gihe habaye ibiza, bagomba kumenya niba buri muvandimwe cyangwa mushiki wacu ari ahantu hari umutekano, afite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ariko nubwo ibyo byakorwa, abo bavandimwe bakomeza gukenera kwitabwaho mu buryo bw’umwuka no guhumurizwa. (Soma muri Yohana 21:15.) Umuvandimwe witwa Harold uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami, kandi wagiye uhura n’abavandimwe benshi bibasiwe n’ibiza, yaravuze ati: “Gukira ibikomere batewe n’ibiza bifata igihe. Hari igihe baba batangiye gutuza, ariko bakibuka umuntu wabo wapfuye, ikintu bakundaga batakaje cyangwa ibihe bikomeye banyuzemo. Ibyo byose bishobora gutuma bongera kugira agahinda. Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko nta kwizera baba bafite, ahubwo ni ibintu bisanzwe mu buzima.”
11. Ni ibihe bintu bindi abagize umuryango bakenera mu gihe habayeho ibiza?
11 Abasaza bakurikiza inama igira iti: “Murirane n’abarira” (Rom 12:15). Nanone baba bakwiriye kwizeza abibasiwe n’ibiza ko Yehova n’abandi Bakristo bagenzi babo babakunda. Bashobora no gufasha abagize imiryango, bakabatera inkunga yo gukomeza gusenga, kwiyigisha, kujya mu materaniro no gukora umurimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, bashobora gutera ababyeyi inkunga yo gufasha abana babo kwibanda ku bintu ibiza bidashobora gusenya. Urugero, ababyeyi bashobora kwibutsa abana babo ko Yehova azakomeza kubabera incuti kandi ko atazigera abatererana. Nanone bashobora kubasobanurira ko bari mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose, biteguye kubafasha.—1 Pet 2:17.
12. Ni iki abandi bakora kugira ngo bafashe abibasiwe n’ibiza? (Reba ifoto.)
12 Icyo abandi bakora. Niba hari ibiza bibaye mu gace katari kure y’aho utuye, ushobora kubaza abasaza icyo wakora ngo ufashe abahuye n’ibibazo. Urugero, ushobora gucumbikira abavuye mu byabo cyangwa abubatsi baje kubafasha. Nanone ushobora gufasha abahuye n’ibibazo, ukabashyira ibyokurya cyangwa ibindi bintu bakeneye. Niba ibiza byabaye mu gace kari kure y’aho utuye, na bwo ushobora gufasha. Wabigenza ute? Ushobora gusenga usabira abahuye n’ibyo bibazo (2 Kor 1:8-11). Nanone ushobora gutanga impano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, kugira ngo zizakoreshwe mu bikorwa by’ubutabazi (2 Kor 8:2-5). Niba ushobora kujya muri ako gace kibasiwe n’ibiza, uzabaze abasaza icyo wakora kugira ngo ufashe abavandimwe baho. Niwemererwa kujyayo, uzahabwa amahugurwa kugira ngo umenye uko wafasha abo bavandimwe.
JYA UFASHA ABANDI MU GIHE CY’IBITOTEZO
13. Ni ibihe bibazo abavandimwe bari mu bihugu umurimo wacu wabuzanyijwe bahura na byo?
13 Mu bihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, ibitotezo bituma ubuzima burushaho kugora abavandimwe bacu. Kubera iki? Kubera ko n’ubundi baba basanzwe bahura n’ibibazo by’ubukene, uburwayi kandi bagapfusha ababo. Icyakora kubera ko umurimo uba warabuzanyijwe, hari igihe gusura abo bavandimwe bahuye n’ibibazo no kubavugisha, bigora abasaza. Ibyo ni byo byabaye ku muvandimwe witwa Andrei, twavuze mu gice kibanziriza iki. Hari mushiki wacu wo mu itsinda rye wari ufite ibibazo by’ubukene. Nyuma yaho, uwo mushiki wacu yakoze n’impanuka y’imodoka. Nanone yagombaga kubagwa incuro zirenze imwe, kandi ntiyashoboraga gukora. Nubwo umurimo wari warabuzanyijwe kandi hari n’icyorezo, Yehova yabonaga imimerere uwo mushiki wacu yari arimo, kandi yakoresheje abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bamufashe.
14. Abasaza bagaragaza bate ko bishingikiriza kuri Yehova?
14 Icyo abasaza bakora. Andrei yarasenze kandi akora ibyo yari ashoboye. Yehova yashubije ate isengesho rye? Yakoresheje abavandimwe na bashiki bacu bashoboraga gufasha wa mushiki wacu. Bamwe bamujyanaga kwa muganga abandi bakamuha amafaranga. Yehova yakoresheje abo bavandimwe, kugira ngo bafashe uwo mushiki wacu kubona ibyo yari akeneye byose (Heb 13:16). Basaza, niba umurimo warabuzanyijwe mu gace mutuyemo, mujye musaba abandi babafashe (Yer 36:5, 6). Ariko mbere na mbere, mujye mwishingikiriza kuri Yehova. Azatuma mushobora kwita ku bagize itorero.
15. Twakora iki kugira ngo dukomeze kunga ubumwe mu gihe dutotezwa?
15 Icyo abandi bakora. Iyo umurimo wacu wabuzanyijwe, biba byiza abavandimwe na bashiki bacu bagiye bahurira mu matsinda mato. Icyo gihe rero baba bakwiriye kubana amahoro, kurusha mbere hose. Mujye murwanya Satani aho guhangana hagati yanyu. Nanone mujye mwirengagiza amakosa y’abavandimwe banyu, kandi muhite mukemura ikibazo cyose mugiranye (Imig 19:11; Efe 4:26). Ikindi kandi, mujye muhora mwiteguye gufashanya (Tito 3:14). Kuba abavandimwe barafashije wa mushiki wacu wari ufite ibibazo, byagiriye akamaro abagize itsinda bose. Byatumye barushaho kunga ubumwe, bamera nk’abagize umuryango.—Zab 133:1.
16. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 4:3, 18, twakora iki kugira ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu batotezwa?
16 Abavandimwe na bashiki bacu benshi cyane bakomeza gukorera Yehova, nubwo baba batotezwa. Bamwe muri bo bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Dushobora gusenga tubasabira, tugasabira abagize imiryango yabo n’abavandimwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo babafashe mu buryo bw’umwuka, babahe ibyo bakeneye kandi babavuganire mu gihe bari mu nkiko. c (Soma mu Bakolosayi 4:3, 18.) Ujye wibuka ko amasengesho yawe ashobora gufasha abo bavandimwe bacu bose!—2 Tes 3:1, 2; 1 Tim 2:1, 2.
17. Mwakwitegura mute muhereye ubu kuzahangana n’ibitotezo?
17 Wowe n’abagize umuryango wawe, mwitegure muhereye ubu uko muzahangana n’ibitotezo (Ibyak 14:22). Icyakora uburyo bwiza bwo kwitegura, si ugutekereza ibintu bibi byose bishobora kubabaho. Ahubwo ujye ukora uko ushoboye ukomeze kuba incuti ya Yehova, kandi ufashe n’abana bawe kubigenza batyo. Niba ujya wumva uhangayitse, ujye ubibwira Yehova mu isengesho (Zab 62:7, 8). Ujye usuzumira hamwe n’abagize umuryango wawe impamvu zagombye gutuma mwiringira Yehova. d Nk’uko iyo witeguye hakiri kare guhangana n’ibiza bifasha abana bawe, ni na ko kwitegura uko uzahangana n’ibigeragezo bizabafasha. Bizatuma bagira ubutwari mu gihe muzaba muhanganye n’ibitotezo, kandi bakomeze gutuza kuko uzaba warabatoje kwiringira Yehova.
18. Ni iki Yehova atwifuriza?
18 Amahoro y’Imana arinda imitima yacu (Fili 4:6, 7). Ayo mahoro Yehova aduha, atuma dukomeza gutuza mu gihe habaye ibyorezo by’indwara, ibiza n’ibitotezo. Nanone Yehova akoresha abasaza bakorana umwete, bakatwitaho mu bihe nk’ibyo. Ikindi kandi, adushishikariza gufashanya mu gihe duhanganye n’ibibazo. Niba dufite amahoro muri iki gihe, byaba byiza twiteguye duhereye ubu kuzahangana n’ibigeragezo bikomeye tuzahura na byo mu gihe kiri imbere, harimo n’“umubabaro ukomeye” (Mat 24:21). Icyo gihe, tuzaba dukeneye gukomeza kugira amahoro aturuka kuri Yehova, no gufasha bagenzi bacu kubigenza batyo. Icyakora umubabaro ukomeye nurangira, ntituzongera guhura n’ibibazo biduhangayikisha. Tuzagira amahoro iteka ryose, kuko ari byo Yehova atwifuriza.—Yes 26:3, 4.
INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima
a Incuro nyinshi Yehova akoresha abagaragu be b’indahemuka, kugira ngo bafashe bagenzi babo bafite ibibazo. Ubwo rero ashobora kugukoresha, ugatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu. Reka turebe uko twafasha abandi mu gihe bafite ibibazo.
b Amazina amwe yarahinduwe.
c Amabaruwa yandikirwa abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe, ntanyuzwa ku biro by’ishami cyangwa ku bavandimwe bakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova.
d Reba ingingo ivuga ngo: “Itegure ibitotezo uhereye ubu” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2019.
e IBISOBANURO BY’IFOTO: Umugabo n’umugore we bashyiriye ibyokurya abagize umuryango bavuye mu byabo bitewe n’ibiza.