“Umukiranutsi azanezererwa Yehova”
DIANA afite imyaka isaga 80. Umugabo we yari yararwaye indwara ituma umuntu yibagirwa cyane kandi yamaze imyaka runaka mu kigo kita ku bageze mu za bukuru, hanyuma aza gupfa. Nanone yapfushije abahungu be babiri kandi arwaye kanseri y’ibere. Ariko iyo abagize itorero bamubona ku Nzu y’Ubwami cyangwa arimo abwiriza, babona ahora yishimye.
John yamaze imyaka isaga 43 ari umugenzuzi usura amatorero. Yakundaga cyane uwo murimo kandi yumvaga ari bwo buzima bwe. Icyakora yaje kuwuhagarika kugira ngo yite ku muntu bafitanye isano wari urwaye, none ubu abwirizanya n’itorero ry’iwabo. Iyo abantu bari basanzwe bamuzi bamubonye mu ikoraniro, babona ko atahindutse. Ahora yishimye.
Ni iki gituma Diana na John bahorana ibyishimo? None se umuntu ufite intimba ku mutima kandi akaba afite uburwayi bumubabaza, yakwishima ate? Ese umuntu utagikora umurimo yakundaga yakwishima? Bibiliya ibisobanura igira iti: “Umukiranutsi azanezererwa Yehova” (Zab 64:10). Kugira ngo tubyumve neza, tugomba kubanza kumenya igituma umuntu agira ibyishimo nyakuri n’icyatuma abibura.
IBYISHIMO BY’AKANYA GATO
Hari ibintu bituma abantu bishima. Urugero nk’iyo umusore n’inkumi bashyingiranywe, iyo umubyeyi yabyaye, cyangwa umuntu yahawe inshingano nshya. Ibyo bintu birashimisha kandi ni mu gihe, kuko byose ari impano zituruka kuri Yehova. Ni we watangije umuryango, atanga ubushobozi bwo kubyara kandi ni we utanga inshingano mu itorero rya gikristo.—Intang 2:18, 22; Zab 127:3; 1 Tim 3:1.
Icyakora hari igihe ibyo byishimo bitaramba. Urugero, umwe mu bashakanye ashobora guhemukira mugenzi we cyangwa agapfa (Ezek 24:18; Hos 3:1). Hari abana banga kumvira ababyeyi n’Imana, bakaba banacibwa mu itorero. Urugero, abahungu ba Samweli ntibakoreye Yehova mu buryo yemera. Nanone ibyo Dawidi yakoze byamukururiye imibabaro we n’umuryango we (1 Sam 8:1-3; 2 Sam 12:11). Ibintu nk’ibyo bidutera agahinda, tukabura ibyishimo.
Nanone inshingano umuntu afite mu murimo zishobora guhagarara bitewe n’uburwayi, ibibazo by’umuryango cyangwa ibintu byahindutse mu muryango wa Yehova. Abenshi mu bari bafite inshingano zigahagarara, bavuga ko byabababaje.
Biragaragara rero ko nubwo ibyo bintu tumaze kuvuga biduhesha ibyishimo, biba ari iby’igihe gito. Ku bw’ibyo rero, twakwibaza tuti: “Ese dushobora gukomeza kugira ibyishimo no mu gihe ibintu byaba bihindutse?” Birashoboka, kubera ko Samweli, Dawidi n’abandi, bakomeje kugira ibyishimo mu gihe bari bahanganye n’ibibazo.
IBYISHIMO BIRAMBA
Yesu yari azi icyo ibyishimo nyakuri ari cyo. Igihe yari mu ijuru, aho ibintu byari bimeze neza, ‘yahoraga yishimye imbere ya [Yehova]’ (Imig 8:30). Icyakora igihe yari ku isi, hari ubwo yahanganaga n’ibibazo bikomeye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yashimishwaga no gukora ibyo Se ashaka (Yoh 4:34). Ese yakomeje kugira ibyishimo no mu gihe yari hafi gupfa? Bibiliya igira iti: “Kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye igiti cy’umubabaro” (Heb 12:2). Ni yo mpamvu byaba byiza dusuzumye ibintu bibiri Yesu yavuze ku birebana n’ibyishimo nyakuri.
Umunsi umwe, abigishwa be 70 baje kumureba bavuye kubwiriza. Bari bishimye bitewe n’uko bari bakoze ibitangaza, harimo no kwirukana abadayimoni. Hanyuma Yesu yarababwiye ati: “Ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” (Luka 10:1-9, 17, 20). Yesu yabonaga ko ik’ingenzi ari ukwemerwa na Yehova, kuruta inshingano iyo ari yo yose umuntu yasohoza. Ikintu cyari gutuma abo bigishwa barushaho kwishima, ni uko yari kuzabibuka bitewe n’uko bamubereye indahemuka.
Ikindi gihe, Yesu yarimo yigisha abantu, maze umugore w’Umuyahudi avuga ko umubyeyi wabyaye uwo mwigisha ukomeye yahiriwe. Ariko Yesu yaramukosoye, aramubwira ati: “Oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza” (Luka 11:27, 28). Iyo umubyeyi abyaye umwana akamuhesha ishema arishima. Ariko kugirana ubucuti na Yehova bitewe no kumwumvira, ni byo bituma umuntu yishima cyane kurushaho.
Mu by’ukuri, kwemerwa na Yehova ni ryo banga ryo kugira ibyishimo nyakuri. Nubwo ibigeragezo bishobora kutubuza ibyishimo, uko kuri ntiguhinduka. Ahubwo iyo twihanganiye ibigeragezo, tugakomeza kuba indahemuka, bituma tugira amahoro yo mu mutima (Rom 5:3-5). Byongeye kandi, Yehova aha umwuka wera abamwiringira, kandi ibyishimo ni imwe mu mbuto zawo (Gal 5:22). Ibyo bidufasha kumenya impamvu Zaburi ya 64:10 yavuze iti: “Umukiranutsi azanezererwa Yehova.”
Iyo ni yo mpamvu Diana na John twavuze tugitangira, bakomeje kugira ibyishimo nubwo bari bafite ibibazo. Diana agira ati: “Nahungiye kuri Yehova nk’uko umwana ahungira ku mubyeyi we.” Ni iki kemeza Diana ko Imana imwemera? Agira ati: “Nemera ko ari yo ituma nshobora gukomeza kubwiriza nishimye.” John wakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo nyuma y’uko ahagaritse inshingano yakundaga cyane yo gusura amatorero, asobanura icyamufashije agira ati: “Kuva mu mwaka wa 1998, igihe nahabwaga inshingano yo kwigisha mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, nariyigishije cyane kurusha uko nabikoraga mbere.” Yongeyeho ati: ‘Mu myaka yose twamaze dukorera Yehova, nge n’umugore wange twabaga twiteguye kumukorera ahantu hose yatwohereza. Ibyo ni byo byadufashije kwakira ihinduka. Twakomeje gukora umurimo twishimye.’
Hari abandi benshi biboneye ko amagambo yo muri Zaburi ya 64:10 ari ukuri. Reka dufate urugero rw’umugabo n’umugore we bakoze imyaka isaga 30 kuri Beteli yo muri Amerika. Bahinduriwe inshingano, baba abapayiniya ba bwite. Baravuze bati: “Ni ibisanzwe ko iyo umuntu abuze ikintu yakundaga cyane agira agahinda, ariko ntiwahora ubabaye.” Bahise batangira kubwirizanya n’itorero ryabo. Nanone baravuze bati: “Twasenze Yehova tumubwira ibintu twifuzaga tudaciye ku ruhande. Iyo twiboneraga ukuntu yasubizaga amasengesho yacu, byaradukomezaga kandi bigatuma twishima. Tumaze kugera muri iryo torero, nyuma y’igihe gito hari abandi babwiriza batangiye umurimo w’ubupayiniya, kandi twabonye abantu babiri twigisha Bibiliya, bagira amajyambere.”
‘MUJYE MUHORA MWISHIMYE’
Tuvugishije ukuri, guhorana ibyishimo ntibyoroshye kuko iby’ubuzima ari gatebe gatoki. Icyakora, Yehova yandikishije amagambo ahumuriza ari muri Zaburi ya 64:10. Niyo twaba twacitse intege, dushobora kwiringira ko abakomeza kuba ‘abakiranutsi’ bakabera Yehova indahemuka, nubwo ibintu byahinduka, bazakomeza ‘kunezererwa Yehova.’ Byongeye kandi, dutegereje isohozwa ry’isezerano rya Yehova rivuga ko hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya.” Icyo gihe abantu bazaba batunganye. Abagaragu b’Imana bose ‘bazanezerwa kandi bahore bishimira’ ibyo irema n’ibyo itanga.—Yes 65:17, 18.
Tekereza uko ibintu bizaba bimeze! Uzaba ufite amagara mazima, kandi buri munsi uzajya ubyukana imbaraga nyinshi. Ntituzibuka ibyadushenguye umutima. Yehova atwizeza ko ‘ibya kera tutazabyibuka ukundi kandi ntitubitekereze.’ Abapfuye bazazuka bongere babonane n’ababo. Abantu babarirwa muri za miriyoni bazumva bameze nk’ababyeyi b’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 Yesu yazuye. Bibiliya igira iti: ‘Baratangaye cyane, basabwa n’ibyishimo byinshi’ (Mar 5:42). Amaherezo, abantu bose bazaba batuye ku isi bazaba ‘abakiranutsi’ mu buryo bwuzuye, kandi ‘banezererwe Yehova’ iteka ryose.