Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kwiringira Yehova byatumye ntahangayika

Kwiringira Yehova byatumye ntahangayika

IYO abantu bambajije ibyo nakoze mu murimo wa Yehova, nkunda kubabwira ko “nemeye ko Yehova ankoresha aho ashatse hose.” Kimwe n’uko iyo umuntu agiye mu rugendo atwara ivarisi aho agiye hose, nanjye nifuzaga ko Yehova n’umuryango we banyobora, bakambwira aho ngomba kujya n’igihe ngomba kugirayo. Nagiye nemera inshingano zinsaba kugira ibyo nigomwa, kandi rimwe na rimwe ziteje akaga. Ariko nabonye ko kwiringira Yehova, byatumaga ntahangayika.

UKO NAMENYE YEHOVA KANDI NKAMWIRINGIRA

Navutse mu mwaka wa 1948, mvukira mu mudugudu muto wo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nijeriya. Muri icyo gihe, murumuna wa papa witwaga Moustapha, na mukuru wanjye witwaga Wahabi, barabatijwe baba Abahamya ba Yehova. Igihe nari mfite imyaka icyenda, papa yarapfuye. Numvise mbabaye cyane. Wahabi yambwiye ko tuzongera kubona papa igihe azaba yazutse. Ayo magambo ahumuriza yambwiye, ni yo yatumye niga Bibiliya. Nabatijwe mu mwaka wa 1963. Abandi bahungu batatu tuvukana na bo barabatijwe.

Mu mwaka wa 1965, nagiye kubana na mukuru wanjye witwaga Wilson wabaga i Lagos, akaba yari umupayiniya w’igihe cyose kandi nashimishijwe cyane no gukorana umurimo n’abandi bapayiniya b’igihe cyose bo mu itorero rya Igbobi. Ibyishimo n’umwete bagiraga, byatumye nanjye mba umupayiniya w’igihe cyose muri Mutarama 1968.

Umuvandimwe wakoraga kuri Beteli witwaga Albert Olugbebi yateguye inama yihariye, ayitumiramo abakiri bato, maze ababwira ko hari hakenewe abapayiniya ba bwite bo kubwiriza mu majyaruguru ya Nijeriya. Iyo nama nanjye nayigiyemo. Ndakibuka ukuntu uwo muvandimwe Albert yatubwiraga yishimye ati: “Muracyari bato, mushobora gukoresha imbaraga zanyu n’igihe cyanyu mukorera Yehova. Hari byinshi byo gukora mu murimo.” Nanjye nahise niyemeza kwigana umuhanuzi Yesaya, nkajya aho ari ho hose Yehova yari kunyohereza. Nahise nuzuza fomu nsaba kuba umupayiniya wa bwite.—Yes. 6:8.

Muri Gicurasi 1968, nabaye umupayiniya wa bwite, maze njya kubwiriza mu mujyi wa Kano, uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya. Icyo gihe hari mu ntambara yabereye mu karere ka Biafran, yabaye ahagana mu mwaka wa 1967 kugeza mu wa 1970. Iyo ntambara yateje ibibazo byinshi, ituma hapfa abantu benshi kandi nyuma yaho yageze no mu burasirazuba bwa Nijeriya. Hari umuvandimwe wagerageje kumbuza kujyayo, kubera ko yatekerezaga ko nahura n’akaga. Ariko naramubwiye nti: “Urakoze cyane kumpangayikira. Icyakora niba Yehova ashaka ko njya gusohoza iyo nshingano, nta gushidikanya ko yiteguye kumfasha.”

NIRINGIYE YEHOVA IGIHE NARI MU GACE KARIMO INTAMBARA

Ibintu byaberaga mu mujyi wa Kano byari bibabaje cyane. Iyo ntambara yari yarasenye cyane uwo mujyi wari munini. Iyo twabaga turi mu murimo wo kubwiriza, twagendaga tunyura ku mirambo y’abantu biciwe muri iyo ntambara. Nubwo muri uwo mujyi hari harahoze amatorero menshi, abavandimwe na bashiki bacu benshi bari barahunze. Hari hasigaye ababwiriza batageze kuri 15 gusa, na bo bari baracitse intege kandi bafite ubwoba. Igihe rero abo bavandimwe bamenyaga ko batwoherejeyo turi abapayiniya ba bwite batandatu, barishimye cyane. Abo bavandimwe twarabahumurije, bituma bumva bamerewe neza. Twabafashije gusubizaho gahunda z’amateraniro n’umurimo wo kubwiriza, maze bongera kohereza raporo ku biro by’ishami kandi bakajya batumiza ibitabo.

Twese abapayiniya ba bwite twatangiye kwiga ururimi rw’Igihawusa. Iyo abantu bo muri uwo mujyi bumvaga ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo, badutegaga amatwi. Icyakora, abantu bari mu idini ryari rifite abayoboke benshi mu mujyi wa Kano, ntabwo bakundaga umurimo wacu wo kubwiriza. Ubwo rero, twagombaga kugira amakenga. Hari igihe njye na mugenzi wanjye twari turi kubwiriza, maze umuntu atwirukankaho afite icyuma. Igishimishije ni uko twirukanse tukamusiga, maze tukaba turamukize! Nubwo twari twugarijwe n’akaga, Yehova yatumye ‘tugira umutekano’ kandi n’ababwiriza batangiye kwiyongera (Zab. 4:8). Ubu mu mujyi wa Kano, hari amatorero 11 arimo ababwiriza barenga 500 bose.

DUTOTEZWA MURI NIJERI

Igihe nari umupayiniya wa bwite muri Niamey, muri Nijeri

Nyuma yaho muri Kanama 1968, ubwo nari maze amezi make mu mujyi wa Kano, noherejwe muri Niamey, uwo akaba ari umurwa mukuru wa Nijeri. Icyo gihe, nari ndi kumwe n’abandi bapayiniya ba bwite babiri. Bidatinze, twahise tubona ko icyo gihugu cya Nijeri kiri mu Burengerazuba bwa Afurika, ari kimwe mu bihugu bishyuha cyane ku isi. Ubwo rero, twagombaga kwihanganira ubwo bushyuhe, ari na ko twiga ururimi rw’Igifaransa rukoreshwa cyane muri ako gace. Nubwo twari duhanganye n’ibyo bibazo byose, twiringiye Yehova kandi dutangira kubwiriza mu murwa mukuru, dufatanyije n’abandi babwiriza bake bari bahatuye. Mu gihe gito, hafi buri muntu wese wari utuye mu mujyi wa Niamey washoboraga gusoma, yahawe igitabo twigishirizagamo abantu Bibiliya gifite umutwe uvuga ngo: “Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka.” Hari n’igihe abantu bazaga kutwirebera ngo tukibahe.

Hashize igihe gito, twamenye ko abayobozi bo muri uwo mujyi batakundaga Abahamya ba Yehova. Muri Nyakanga 1969, muri icyo gihugu habaye ikoraniro rya mbere ry’akarere, kandi hateranye abantu bagera kuri 20. Icyo gihe hari bubatizwe ababwiriza babiri. Icyakora ku munsi wa mbere w’ikoraniro, abapolisi baraje maze bahagarika iryo koraniro. Bafashe abapayiniya ba bwite hamwe n’umugenzuzi maze babajyana ku biro bya polisi. Bamaze kutubaza ibibazo byinshi, badutegetse kuzagaruka bukeye bwaho. Twatekereje ko ibintu bizarushaho kuba bibi, maze dutegura disikuru y’umubatizo, itangirwa mu rugo rw’umuvandimwe. Nyuma yaho ba babwiriza babatirijwe mu mugezi, kandi byose byakozwe mu ibanga.

Nyuma y’ibyumweru bike, njye n’abandi bapayiniya ba bwite batanu, abayobozi badutegetse kuva muri icyo gihugu. Batubwiye ko mu minsi itarenze ibiri, tugomba kuba twavuye mu gihugu kandi ko ari twe tugomba kwiyishyurira amafaranga y’urugendo. Twarumviye maze duhita tujya ku biro by’ishami bya Nijeriya, kugira ngo duhabwe izindi nshingano.

Noherejwe mu mujyi muto wo muri Nijeriya witwa Orisunbare. Nishimiye kuhakorera umurimo ndi kumwe n’abandi babwiriza bake bari bahatuye, kandi abantu baho bishimiraga ubutumwa bwiza. Ariko hashize amezi atandatu, ibiro by’ishami byansabye gusubira muri Nijeri ndi njyenyine. Byabanje kuntungura kandi numva mfite ubwoba. Ariko nifuzaga cyane kongera guhura n’abavandimwe bo muri Nijeri.

Ubwo nahise nsubira mu mujyi wa Niamey. Hashize umunsi mpageze, hari umucuruzi wo muri Nijeriya wamenye ko ndi Umuhamya wa Yehova, maze atangira kumbaza ibibazo byinshi ku bijyanye na Bibiliya. Namwigishije Bibiliya, maze areka itabi no kunywa inzoga nyinshi, amaherezo aza kubatizwa. Nyuma yaho nishimiye ukuntu umurimo wagendaga utera imbere gahoro gahoro, mu duce dutandukanye two muri Nijeri. Igihe nahageraga, mu gihugu hose hari Abahamya 31, ariko igihe nahavaga bari barabaye 69.

“NTITUZI UKO ABAVANDIMWE BACU BO MURI GINEYA BAMEREWE”

Mu kwezi k’ukuboza 1977, nasubiye muri Nijeriya kugira ngo mpabwe amahugurwa. Hashize ibyumweru bitatu mpabwa amahugurwa, umuvandimwe wari umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami witwaga Malcolm Vigo, yampaye ibaruwa yari iturutse ku biro by’ishami bya Siyera Lewone, maze ansaba kuyisoma. Iyo baruwa, yagaragazaga ko hakenewe umuvandimwe w’umupayiniya, ufite ubuzima bwiza, w’umuseribateri kandi uzi kuvuga Icyongereza n’Igifaransa, ku buryo yaba umugenzuzi w’akarere muri Gineya. Umuvandimwe Vigo yambwiye ko bari kuntoza kugira ngo nzasohoze iyo nshingano. Yansobanuriye neza ko iyo nshingano itari yoroshye. Yarambwiye ati: “Ubitekerezeho neza mbere yo kubyemera.” Nahise musubiza nti: “Kubera ko ari Yehova unyohereje, nzajyayo.”

Ubwo nahise njya muri Siyera Lewone, maze mpura n’abavandimwe bo ku biro by’ishami. Umwe muri abo bavandimwe, yarambwiye ati: “Ntituzi uko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Gineya bamerewe.” Nubwo ibyo biro by’ishami ari byo byagenzuraga umurimo wo kubwiriza wakorerwaga muri Gineya, ntibashoboraga kumenya amakuru y’ababwiriza baho, kubera ko hari hari umutekano muke. Bari baragerageje kenshi kohereza umuvandimwe muri icyo gihugu ngo asure abavandimwe baho, ariko byari byaranze. Ubwo rero, nasabwe kujya mu murwa mukuru wa Gineya witwa Conakry, kugira ngo nsabe uburenganzira bwo kuguma muri icyo gihugu.

“Kubera ko ari Yehova unyohereje, nzajyayo”

Ngeze muri Conakry, nagiye kuri ambasade ya Nijeriya, maze mvugana na ambasaderi waho. Namubwiye ko nifuza kubwiriza muri Gineya. Yambujije kuguma muri icyo gihugu, ambwira ko nimpaguma bazamfata bakamfuga, cyangwa bakangirira nabi. Yarambwiye ati: “Subira muri Nijeriya abe ari ho ujya kubwiriza.” Maze nanjye ndamusubiza nti: “Ndashaka kuguma hano.” Hanyuma yandikiye Minisitiri wo muri Gineya amusaba kumfasha, kandi ngezeyo yanyakiriye neza.

Bidatinze nasubiye ku biro by’ishami byo muri Siyera Lewone, maze mbabwira uko Minisitiri yanyakiriye. Igihe abavandimwe bumvaga ukuntu Yehova yamfashije, barishimye cyane. Nari nahawe uburenganzira bwo gutura muri Gineya.

Ndi umugenzuzi usura amatorero muri Siyera Lewone

Kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu wa 1989, nabaye umugenzuzi usura amatorero muri Gineya, muri Siyera Lewone, mba n’umugenzuzi usimbura muri Liberiya. Ngitangira izo nshingano, nakundaga kurwara. Hari n’igihe narwaraga ndi ahantu hadatuwe cyane. Ariko abavandimwe na bashiki bacu bakoraga ibishoboka byose, bakanjyana kwa muganga.

Igihe kimwe, narwaye malariya ndaremba cyane kandi nari ndwaye n’inzoka. Maze koroherwa, namenye ko abavandimwe bajyaga baganira bibaza aho bazanshyingura, kuko batekerezaga ko nari ngiye gupfa. Nubwo nagiye mpura n’ibibazo byashyiraga ubuzima bwanjye mu kaga, sinigeze na rimwe ntekereza guhagarika umurimo. Nari niringiye ntashidikanya ko Yehova wenyine, ari we ushobora kundinda kandi ko niyo napfa yari kuzanzura.

NJYE N’UMUGORE WANJYE TWIRINGIRA YEHOVA

Dukora ubukwe mu mwaka wa 1988

Mu mwaka wa 1988, nahuye na mushiki wacu witwa Dorcas. Yari umupayiniya wicisha bugufi kandi ukunda Yehova cyane. Tumaze gukora ubukwe, twakomeje kuba abagenzuzi basura amatorero. Dorcas yaramfashaga cyane mu nshingano twari dufite, kandi yigomwaga byinshi kugira ngo dukorere Yehova. Twajyaga dukora urugendo rw’ibirometero 25 n’amaguru, tuva mu itorero rimwe tujya mu rindi kandi twikoreye ibikapu byacu. Iyo twasuraga amatorero ya kure, twakoreshaga uburyo bwose bwo kugenda twashoboraga kubona, tukagenda tunyura mu mihanda yuzuyemo ibyondo n’ibinogo.

Dorcas arangwa n’ubutwari. Urugero, hari nk’igihe twambukaga mu migezi irimo ingona. Igihe kimwe, twakoze urugendo rw’iminsi itanu. Icyo gihe twambutse umugezi dukoresheje ubwato, kubera ko ikiraro cy’ibiti cyari gihari cyari cyaracitse. Igihe Dorcas yari ari kuva mu bwato, yahise agwa mu mazi kandi yari maremare. Twese ntitwari tuzi koga, kandi muri uwo mugezi hari harimo ingona. Igishimishije, ni uko hari abasore bahise binaga mu mazi maze bakamukuramo. Nyuma yaho, hari igihe twajyaga turota inzozi ziteye ubwoba z’ibyo bintu byatubayeho. Icyakora twakomeje gukora uwo murimo.

Abana bacu, ari bo Jahgift na Eric, batubereye impano zivuye kuri Yehova

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1992, twatunguwe no kumenya ko Dorcas atwite. Twibazaga niba twakomeza umurimo, wenda turi abapayiniya ba bwite. Twaravuze tuti: “Iyi ni impano Yehova aduhaye.” Ubwo rero, umukobwa wacu twahisemo kumwita Jahgift, bisobanura “impano y’Imana.” Hashize imyaka ine Jahgift avutse, twabyaye undi mwana w’umuhungu tumwita Eric. Tubona rwose ko abana bacu ari impano nziza Yehova yaduhaye. Jahgift yamaze igihe akora ku biro by’ubuhinduzi byitaruye byo muri Conakry, kandi Eric na we ni umukozi w’itorero.

Nubwo Dorcas yaje guhagarika umurimo w’ubupayiniya bwa bwite, yakomeje kuba umupayiniya w’igihe cyose ndetse n’igihe yareraga abana bacu. Yehova yaradufashije maze nkomeza gukora umurimo w’igihe cyose wihariye. Abana bamaze gukura, Dorcas yongeye kuba umupayiniya wa bwite. Ubu twembi turi abamisiyonari muri Conakry.

YEHOVA YARATURINZE

Niyemeje ko nzajya njya ahantu aho ari ho hose Yehova azajya anyohereza. Inshuro nyinshi, njye n’umugore wanjye twagiye twibonera ukuntu Yehova yaturinze, kandi akaduha imigisha. Kwiringira Yehova byaturinze ibibazo byinshi bigera ku bantu biringira ubutunzi. Ibyatubayeho njye na Dorcas, byatweretse ko Yehova ari we wenyine ushobora kuturinda by’ukuri, kuko ari we “Mana y’agakiza kacu” (1 Ngoma 16:35). Nizera ntashidikanya ko abantu bose biringira Yehova abarinda, “nk’uko umuntu arinda ikintu cy’agaciro akakizingira mu ruhago.”—1 Sam. 25:29.