Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hulda yageze ku cyo yifuzaga

Hulda yageze ku cyo yifuzaga

IYO uza kuba warasuye ikirwa cya Sangir Besar cyo muri Indoneziya mu myaka mike ishize, wari kuba warabonye bashiki bacu batatu ku nkombe y’inyanja. Abo bashiki bacu barazwi cyane kuri icyo kirwa, kubera umurimo wo kubwiriza bakora, bagafasha abantu gusobanukirwa Bibiliya. Ariko umunsi umwe, hari ikindi kintu bari bari gukora.

Ikirwa cya Sangir Besar kiri mu majyaruguru ya Indoneziya

Bajyaga mu mazi bagafata amabuye manini, maze bakayazana ku nkombe. Amwe muri ayo mabuye yari manini, angana n’umupira w’amaguru. Iyo bageraga ku nkombe bicaraga ku dutebe duto tw’ibiti, hanyuma bagafata inyundo bakamenagura ya mabuye, akavamo uduce duto cyane kurusha igi ry’inkoko. Nyuma yaho bafataga ya mabuye mato bakayashyira mu ndobo, hanyuma bakayazamukana kuri esikariye bakayageza aho bari batuye. Iyo bageragayo bayapakiraga mu mifuka minini, maze bakayapakira mu bikamyo kugira ngo azakoreshwe bubaka imihanda.

Hulda atoragura amabuye ku nkombe

Umwe muri abo bashiki bacu yitwaga Hulda. Yari afite umwanya uhagije ku buryo ugereranyije n’abandi, ari we wamaraga igihe kinini akora ako kazi. Amafaranga yakuraga muri ako kazi yamufashaga kubona uko atunga umuryango we. Icyakora, hari ikindi kintu yashakaga. Yashakaga kugura tabuleti kugira ngo azajye akoresha porogaramu ya JW Library®. Hulda yari azi ko videwo ziri muri iyo porogaramu hamwe n’ibindi bintu birimo, byari kumufasha kurushaho gukora neza umurimo wo ubwiriza, kandi akarushaho gusobanukirwa Bibiliya.

Hulda yamaraga amasaha abiri buri gitondo amenagura amabuye, kandi yabikoze mu gihe cy’ukwezi n’igice ku buryo yari amaze kubona amabuye yakuzura agakamyo gato. Amaherezo, yabonye amafaranga yari akeneye kugira ngo agure tabuleti.

Hulda afite tabuleti

Hulda yaravuze ati: “Nabaga naniwe cyane, kandi ibice bimwe na bimwe by’umubiri wanjye byarababaraga bitewe no kumenagura ayo mabuye. Ariko nahise nibagirwa ubwo bubabare bwose, igihe nakoreshaga tabuleti yanjye. Yamfashije kurushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza, kandi yatumye gutegura amateraniro binyorohera.” Nanone Hulda yavuze ko iyo tabuleti yamufashije cyane igihe icyorezo cyatangiraga, kubera ko amateraniro yose yakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga. Twishimiye ko Hulda yageze ku cyo yifuzaga.