Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 45

Uko umwuka wera udufasha

Uko umwuka wera udufasha

“Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—FILI 4:13.

INDIRIMBO YA 104 Duhe umwuka wera

INSHAMAKE *

1-2. (a) Ni iki kidufasha kwihanganira ibibazo duhura na byo buri munsi? Sobanura. (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

ESE wigeze usubiza amaso inyuma ukibuka ikigeragezo wahuye na cyo, maze ukavuga uti: “Iyo Imana itamfasha sinari gushobora kwihangana”? Benshi muri twe byatubayeho. Birashoboka ko wari utekereje ukuntu washoboye kwihangana, igihe wari urwaye indwara ikomeye cyangwa igihe wapfushaga umuntu. Iyo ushubije amaso inyuma, ubona ko icyatumaga ushobora kwihangana umunsi ku wundi, ari uko Yehova yaguhaga umwuka wera, ugatuma ugira “imbaraga zirenze izisanzwe.”—2 Kor 4:7-9.

2 Nanone dukeneye umwuka wera kugira ngo tudatwarwa n’iyi si mbi (1 Yoh 5:19). Uretse n’ibyo, dukeneye imbaraga zo kurwana n’“ingabo z’imyuka mibi” (Efe 6:12). Ni yo mpamvu tugiye gusuzuma uburyo bubiri umwuka wera udufasha, tukabasha guhangana n’ibyo bibazo byose. Hanyuma turi busuzume icyo twakora kugira ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye.

UMWUKA WERA UTUMA TUGIRA IMBARAGA

3. Yehova adufasha ate kwihanganira ibigeragezo?

3 Umwuka wera Yehova aduha utuma tubona imbaraga zo gusohoza inshingano zacu nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo. Intumwa Pawulo yabonaga ko icyatumaga ashobora gukomeza gukorera Imana nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo, ari uko yishingikirizaga ku ‘mbaraga za Kristo’ (2 Kor 12:9). Mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, yamaze igihe kinini abwiriza, ariko yanagombaga gukora akazi gasanzwe, kugira ngo abone ibimutunga. Yabaga i Korinto kwa Akwila na Purisikila bakoraga akazi ko kuboha amahema. Kubera ko Pawulo na we yari abizi, yagenaga iminsi runaka agakorana na bo (Ibyak 18:1-4). Umwuka wera wahaye Pawulo imbaraga zo gukora akazi gasanzwe, agakora n’umurimo wo kubwiriza.

4. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 12:7b-9, ni ikihe kibazo Pawulo yari afite?

4 Soma mu 2 Abakorinto 12:7b-9. “Ihwa ryo mu mubiri” Pawulo yavuze muri iyi mirongo ryerekeza ku ki? Iyo ihwa rikujombye rikaguma mu mubiri, urababara cyane. Ubwo rero, Pawulo yavugaga ko na we yari afite ikigeragezo cyamubabazaga cyane. Icyo kigeragezo yakise ‘umumarayika wa Satani’ wakomezaga ‘kumukubita.’ Birashoboka ko Satani cyangwa abadayimoni atari bo batezaga Pawulo ibigeragezo, mbese nk’aho bamujombaga ihwa mu mubiri. Ariko igihe iyo myuka mibi yabonaga ikibazo Pawulo yagereranyije n’“ihwa,” ishobora kuba yaragerageje kumusonga, ikamera nk’irushaho gucengeza iryo hwa mu mubiri we. Pawulo yakoze iki?

5. Yehova yashubije ate amasengesho ya Pawulo?

5 Mu mizo ya mbere Pawulo yifuzaga ko iryo ‘hwa’ rimuvamo. Yaravuze ati: “Ninginze Umwami [Yehova] incuro eshatu zose nsaba ko rimvamo.” Nubwo Pawulo yasenze atitiriza, iryo hwa ryamugumyemo. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Yehova atashubije amasengesho ye? Oya rwose. Yarayashubije. Yehova ntiyamukuriyeho icyo kibazo, ariko yamuhaye imbaraga zo kukihanganira. Yehova yaramubwiye ati: ‘Imbaraga zanjye zirimo ziruzurira mu ntege nke’ (2 Kor 12:8, 9). Koko rero, Imana yafashije Pawulo akomeza kwishima no gutuza.—Fili 4:4-7.

6. (a) Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu ate? (b) Amasezerano avugwa mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, agukomeza ate?

6 Ese kimwe na Pawulo, nawe wigeze kwinginga Yehova umusaba kugukuriraho ikigeragezo? Ese niba warasenze kenshi winginga ariko ikibazo wari ufite ntigikemuke cyangwa kikarushaho gukomera, byatumye uhangayika, utekereza wenda ko Yehova atakikwemera? Niba byarakubayeho, ibuka urugero rwa Pawulo. Nk’uko Yehova yashubije amasengesho ye, ni na ko azasubiza amasengesho yawe. Yehova ashobora kudakuraho ikibazo uhanganye na cyo. Ariko azaguha umwuka wera, ubone imbaraga zo kukihanganira (Zab 61:3, 4). Ushobora ‘gukubitwa hasi,’ ariko Yehova ntazagutererana.—2 Kor 4:8, 9; Fili 4:13.

UMWUKA WERA UDUFASHA GUKOMEZA GUKORERA YEHOVA

7-8. (a) Ni mu buhe buryo umwuka wera wagereranywa n’umuyaga? (b) Petero asobanura ate imikorere y’umwuka wera?

7 Ni mu buhe buryo bundi umwuka wera udufasha? Umwuka wera twawugereranya n’umuyaga. Ubwato bushobora kuyoborwa n’umuyaga uhuha ugana mu kerekezo bwerekejemo, bukagera aho bujya amahoro, nubwo mu nyanja haba harimo imiraba ikaze. Mu buryo nk’ubwo, umwuka wera udufasha gukomeza gukorera Yehova nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo, kandi tugakomeza kwihangana kugeza mu isi nshya yadusezeranyije.

8 Kubera ko intumwa Petero yari umurobyi, yari amenyereye iby’amato. Ni yo mpamvu yasobanuye imikorere y’umwuka wera, akoresheje imvugo ifitanye isano no gutwara ubwato. Yaranditse ati: “Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kuyoborwa’ risobanura “gutwarwa na.”—2 Pet 1:21.

9. Igihe Petero yavugaga ngo “bayobowe” n’umwuka wera, yashakaga ko abantu batekereza iki?

9 Igihe Petero yakoreshaga iryo jambo, yashakaga ko abantu batekereza iki? Luka, umwanditsi w’igitabo k’Ibyakozwe, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano n’iryo, igihe yasobanuraga iby’ubwato ‘bwajyanywe’ n’umuyaga (Ibyak 27:15). Hari intiti mu bya Bibiliya yavuze ko igihe Petero yandikaga ko abanditsi ba Bibiliya babaga “bayobowe n’umwuka wera,” yakoresheje ijambo ryari gutuma abantu batekereza iby’ubwato. Mu by’ukuri Petero yashakaga kuvuga ko umwuka wera ari wo wayoboraga abahanuzi n’abanditsi ba Bibiliya bagakora umurimo wabo, nk’uko umuyaga utwara ubwato bukagera iyo bujya. Iyo ntiti yakomeje ivuga ko abanditsi ba Bibiliya bari biteguye gukora icyo umwuka wera wabasabaga gukora cyose. Yehova yakoze icyo yagombaga gukora, atanga umwuka wera. Abanditsi ba Bibiliya na bo bakoze icyo bagombaga gukora, bemera kuyoborwa n’uwo mwuka.

ICYA 1: Jya ukora ibikorwa bya gikristo buri gihe

ICYA 2: Jya ubikora ushyizeho umwete (Reba paragarafu ya 11) *

10-11. Ni ibihe bintu bibiri tugomba gukora kugira ngo umwuka wera utuyobore? Tanga urugero.

10 Birumvikana ko muri iki gihe Yehova atagikoresha umwuka wera kugira ngo abantu bandike Bibiliya. Ariko aracyawukoresha kugira ngo ayobore abagaragu be. Yehova aracyakora icyo agomba gukora, agatanga umwuka wera. Twakora iki ngo uwo mwuka utuyobore? Tugomba gukomeza gukora ibyo dusabwa. Twabikora dute?

11 Tekereza kuri uru rugero. Kugira ngo umuyaga ufashe umusare, hari ibintu bibiri agomba gukora. Icya mbere, agomba kuyobora ubwato mu kerekezo cy’umuyaga. N’ubundi kandi, aramutse arekeye ubwato ku cyambu kure y’aho umuyaga uri, ntibwagenda. Icya kabiri, agomba kuzamura imyenda ituma ubwato bugenda kandi akayirambura neza. Umuyaga uramutse uje, n’iyo waba ari mwinshi ute, ugasanga ya myenda itarambuye neza, ubwato ntibwagenda. Natwe tuzashobora kwihangana, dukomeze gukorera Yehova ari uko gusa dufite umwuka wera. Kugira ngo uwo mwuka wera udufashe tugomba gukora ibintu bibiri. Icya mbere, tugomba gukora ibikorwa bya gikristo umwuka wera udusaba. Icya kabiri, tugomba kubikora dushyizeho umwete (Zab 119:32). Nitubikora umwuka wera uzatuma twihanganira ibigeragezo no kurwanywa, kandi uduhe imbaraga zo gukomeza gukorera Yehova kugeza mu isi nshya.

12. Ni iki tugiye gusuzuma?

12 Tumaze gusuzuma uburyo bubiri umwuka wera udufashamo. Umwuka wera uduha imbaraga kandi ukadufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Nanone umwuka wera uratuyobora kandi ukadufasha gukora ibyo Yehova ashaka, bityo tukazabona ubuzima bw’iteka. Reka noneho dusuzume ibintu bine tugomba gukora kugira ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye.

ICYO TWAKORA NGO UMWUKA WERA UDUFASHE MU BURYO BWUZUYE

13. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16, 17, Ibyanditswe byadufasha bite, kandi se ni iki tugomba gukora?

13 Icya mbere ni ukwiga Ijambo ry’Imana. (Soma muri 2 Timoteyo 3:16, 17.) Imana yakoresheje umwuka wayo ushyira ibitekerezo byayo mu bwenge bw’abanditsi ba Bibiliya. Iyo dusoma Bibiliya kandi tugatekereza ku byo twasomye, ibyo Imana idusaba bijya mu bwenge bwacu no mu mitima yacu. Ibyo bitekerezo byahumetswe bituma dukora ibyo Imana ishaka (Heb 4:12). Ariko kugira ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye, tugomba gushaka umwanya wo kwiyigisha Bibiliya buri gihe, kandi tugatekereza twitonze ku byo dusoma. Ibyo bizatuma Ijambo ry’Imana rituyobora mu byo tuvuga no mu byo dukora.

14. (a) Kuki mu materaniro ya gikristo haba hari umwuka wera? (b) Ni iki twakora ngo tubone umwuka wera mu gihe turi mu materaniro?

14 Icya kabiri ni uguteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu (Zab 22:22). Mu materaniro ya gikristo haba hari umwuka wera (Ibyah 2:29). Kubera iki? Ni ukubera ko iyo turi mu materaniro dusenga dusaba umwuka wera, kandi tukaririmba indirimbo z’Ubwami zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Nanone twigishwa inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, tubifashijwemo n’abavandimwe bashyizweho n’umwuka wera. Byongeye kandi, uwo mwuka wera ni wo ufasha bashiki bacu gutegura ibiganiro baba bahawe no kubitanga. Icyakora kugira ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye, tugomba kujya mu materaniro twateguye kugira ngo dutange ibitekerezo. Kujya mu materaniro twateguye bizatuma tubona umwuka wera, nk’uko ubwato bufite imyenda irambuye neza bugerwaho n’umuyaga mwinshi.

15. Umwuka wera udufasha ute mu murimo wo kubwiriza?

15 Icya gatatu ni ugukora umurimo wo kubwiriza. Iyo dukoresha Bibiliya mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, tuba twemeye ko umwuka wera udufasha gukora uwo murimo (Rom 15:18, 19). Icyakora kugira ngo umwuka wera ugufashe mu buryo bwuzuye, ugomba kubwiriza buri gihe, kandi ugakoresha Bibiliya igihe cyose bishoboka. Kimwe mu bintu byagufasha kugera ku mutima abo ubwiriza ni ugukoresha uburyo bw’ikitegererezo bwo mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.

16. Ni iki twakora ngo duhite tubona umwuka wera?

16 Icya kane ni ugusenga Yehova (Mat 7:7-11; Luka 11:13). Ikintu k’ingenzi cyadufasha guhita tubona umwuka wera ni ugusenga Yehova tuwumusaba. Nta kintu na kimwe cyabuza amasengesho yacu kugera kuri Yehova cyangwa ngo kibuze umwuka wera kutugeraho. Dushobora kuwubona nubwo twaba turi muri gereza, kandi nta cyo Satani yakora ngo awubuze kutugeraho (Yak 1:17). Twasenga dute ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye? Kugira ngo tubone igisubizo, reka dusesengure ibirebana n’isengesho twifashishije urugero dusanga mu Ivanjiri ya Luka yonyine. *

TUGE DUSENGA DUTITIRIZA

17. Urugero rwa Yesu ruri muri Luka 11:5-9, 13 rutwigisha iki ku birebana n’isengesho?

17 Soma muri Luka 11:5-9, 13. Urwo rugero Yesu yatanze rugaragaza uko twagombye gusenga dusaba umwuka wera. Umugabo uvugwamo yahawe ibyo yari akeneye ‘bitewe n’uko yakomeje gutitiriza.’ Nubwo hari mu gicuku, ntiyatinye gusaba inshuti ye ngo imufashe. (Reba Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ko muri Nyakanga 2018.) Ni iki Yesu yashakaga kwigisha ku birebana n’isengesho? Yaravuze ati: “Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.” Ibyo bitwigisha iki? Kugira ngo tubone umwuka wera, tugomba kuwusaba dutitiriza.

18. Dukurikije urugero rwa Yesu, kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova azaduha umwuka wera?

18 Nanone urwo rugero rwa Yesu rutwereka impamvu zituma Yehova aduha umwuka wera. Umugabo uvugwa muri urwo rugero yifuzaga kwakira neza umushyitsi we. Yumvaga agomba kuzimanira uwo mushyitsi wari umugezeho mu gicuku, ariko nta kintu yari afite yamuha. Yesu yavuze ko umuturanyi w’uwo mugabo yamuhaye umugati kubera ko yawumusabye atitiriza. Ni iki Yesu yashakaga kwigisha? Niba umuntu udatunganye yemera gufasha umuturanyi we wamutitirije, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Data wo mu ijuru ugwa neza na we azaha umwuka wera abawumusaba batitiriza. Bityo rero, twiringira ko nidusenga Yehova tumusaba umwuka wera, azahita asubiza amasengesho yacu.—Zab 10:17; 66:19.

19. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzakomeza kwihangana?

19 Nubwo Satani atazigera areka kutugabaho ibitero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzakomeza kwihangana. Kubera iki? Ni ukubera ko umwuka wera udufasha mu buryo bubiri. Uduha imbaraga dukeneye kugira ngo twihanganire ibibazo duhura na byo. Nanone, utuma tugira imbaraga zidufasha gukomeza gukorera Yehova kugeza mu isi nshya. Nimucyo twiyemeze gukora ibisabwa byose kugira ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye.

INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye

^ par. 5 Iki gice gisobanura uko umwuka wera Imana iduha udufasha kwihanganira ibibazo. Nanone kigaragaza icyo twakora kugira ngo umwuka wera udufashe mu buryo bwuzuye.

^ par. 16 Luka ni we mwanditsi w’Ivanjiri wadufashije kubona ko Yesu yahaga agaciro isengesho, kurusha abandi banditsi b’Amavanjiri.—Luka 3:21; 5:16; 6:12; 9:18, 28, 29; 18:1; 22:41, 44.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: ICYA 1: Umuvandimwe na mushiki wacu bageze ku Nzu y’Ubwami. Kubera ko bagiye guteranira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera, bari bube bari ahantu hari umwuka wera wa Yehova. ICYA 2: Baje bateguye amateraniro kugira ngo batange ibitekerezo. Ibyo bintu uko ari bibiri ni na byo dusabwa mu gihe dukora ibindi bintu twasuzumye, ari byo kwiga Ijambo ry’Imana, gukora umurimo wo kubwiriza no gusenga Yehova.