IGICE CYO KWIGWA CYA 27
INDIRIMBO YA 73 Duhe gushira amanga
Jya uba intwari nka Sadoki
“Sadoki [yari] umusore w’umunyambaraga kandi w’intwari.”—1 NGOMA 12:28.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri budufashe kureba uko ibyabaye kuri Sadoki byadufasha kuba intwari.
1-2. Sadoki yari muntu ki? (1 Ibyo ku Ngoma 12:22, 26-28)
SA N’UREBA abantu barenga 340.000, bateraniye hamwe kugira ngo bashyireho Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose. Abo bantu bamaze iminsi itatu mu misozi irimo ibitare iri hafi ya Heburoni. Bari guseka, bakaganira kandi bakaririmba indirimbo zo gusingiza Yehova bishimye (1 Ngoma 12:39). Muri abo bantu benshi, harimo n’umusore witwa Sadoki. Icyakora abantu benshi ntibazi ko ahari. Ariko Yehova we yamubonye kandi ashaka ko natwe tumenya ko ahari. (Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 12:22, 26-28.) None se Sadoki yari muntu ki?
2 Sadoki yari umutambyi, akaba yari amaze igihe kirekire akorana n’Umutambyi Mukuru Abiyatari. Nanone Imana yari yarahaye Sadoki ubwenge bwinshi n’ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyo ishaka (2 Sam. 15:27). Abantu bajyaga kumureba iyo babaga bakeneye ko abagira inama. Ikindi kandi, Sadoki yari intwari. Uwo muco wamuranze, ni wo tugiye kwibandaho muri iki gice.
3. (a) Kuki abagaragu ba Yehova bakwiriye kugira ubutwari? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Muri iyi minsi y’imperuka, Satani ari gukora uko ashoboye kose kugira ngo atume abagaragu ba Yehova badakomeza kugira ukwizera gukomeye (1 Pet. 5:8). Ubwo rero, tugomba kugira ubutwari mu gihe dutegereje ko Yehova arimbura Satani n’isi ye (Zab. 31:24). Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu twakora kugira ngo twigane Sadoki, tugaragaze ko dufite ubutwari.
SHYIGIKIRA UBWAMI BW’IMANA
4. Kuki tugomba kugira ubutwari kugira ngo dushyigikire Ubwami bw’Imana? (Reba n’ifoto.)
4 Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, tuba twifuza gushyigikira Ubwami bw’Imana n’umutima wacu wose. Ariko akenshi tuba dukeneye kugira ubutwari kugira ngo tubigereho (Mat. 6:33). Urugero, tuba tugomba kugira ubutwari kugira ngo dukurikize amahame ya Yehova, kandi tubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iyi si mbi ya Satani (1 Tes. 2:2). Nanone tuba tugomba kugira ubutwari kugira ngo dukomeze kutivanga muri politike muri iyi si yiciyemo ibice (Yoh. 18:36). Abenshi mu bagaragu ba Yehova banga kwivanga muri politike cyangwa kujya mu gisirikare, bigatuma bagira ibibazo by’amafaranga, abandi bagakubitwa cyangwa bagafungwa.
5. Kuki Sadoki yagombaga kugira ubutwari kugira ngo ashyigikire Dawidi?
5 Sadoki ntiyari yagiye i Heburoni mu birori byo kwimika umwami gusa, ahubwo yagiyeyo yitwaje intwaro kandi yiteguye kurwana (1 Ngoma 12:38). Yari yiteguye kujyana na Dawidi ku rugamba no kurwanya abanzi ba Isirayeli. Nubwo Sadoki ashobora kuba atari umusirikare umenyereye urugamba, yari afite ubutwari.
6. Ni gute Dawidi yabereye urugero rwiza Sadoki? (Zaburi 138:3)
6 Ni iki cyafashije umutambyi Sadoki kuba intwari? Yari azi abagabo benshi bari bakomeye kandi b’intwari. Nta gushidikanya ko bamubereye urugero rwiza. Urugero, kuba Dawidi ‘yarayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba’ abigiranye ubutwari, byatumye Abisirayeli bose bamushyigikira n’umutima wabo wose (1 Ngoma 11:1, 2). Buri gihe Dawidi yishingikirizaga kuri Yehova ngo amufashe, igihe yabaga arwana n’abanzi be (Zab. 28:7; soma muri Zaburi ya 138:3). Sadoki yari afite abandi bantu akuraho urugero rwiza, urugero nka Yehoyada n’umuhungu we Benaya wari umusirikare, hamwe n’abandi batware 22 bo mu miryango ya Isirayeli bashyigikiye Dawidi (1 Ngoma 11:22-25; 12:26-28). Abo bagabo bose bari bariyemeje gushyigikira ubwami bwa Dawidi.
7. (a) Ni abahe bantu bo muri iki gihe twakuraho urugero rwiza rwo kugira ubutwari? (b) Ni iki twakwigira ku muvandimwe wavuzwe muri videwo?
7 Iyo dutekereje ku bandi bagaragu ba Yehova bagaragaje ubutwari kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka n’Ubwami bwe, bituma natwe tugira ubutwari. Igihe Umwami wacu Yesu Kristo yari hano ku isi, ntiyigeze yemera kwivanga muri politike y’iyi si mbi (Mat. 4:8-11; Yoh. 6:14, 15). Buri gihe yasabaga Yehova ubutwari. Nanone dufite ingero z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakiri bato banga kujya mu gisirikare cyangwa abanze kwifatanya mu bikorwa bya politike. Ushobora gusoma inkuru zabo ku rubuga rwa jw.org. a
JYA UFASHA ABAVANDIMWE BAWE
8. Kuki abasaza b’itorero bakwiriye kugira ubutwari mu gihe bafasha abavandimwe na bashiki bacu?
8 Abagaragu ba Yehova bakunda gufashanya (2 Kor. 8:4). Icyakora hari igihe biba bisaba kugira ubutwari. Urugero, iyo intambara iteye, abasaza b’itorero bo muri ako gace bafasha abavandimwe na bashiki bacu, bakabatera inkunga, bakabahumuriza bakoresheje Bibiliya kandi bakabaha ibyo bakeneye. Urukundo abasaza bakunda abagize itorero, ni rwo rutuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babafashe kubona ibyo bakeneye (Yoh. 15:12, 13). Iyo babigenje batyo baba biganye urugero rwa Sadoki wagaragaje ubutwari.
9. Nk’uko bivugwa muri 2 Samweli 15:27-29, ni iki Dawidi yasabye Sadoki gukora? (Reba n’ifoto.)
9 Hari igihe ubuzima bwa Dawidi bwari mu kaga. Umuhungu we Abusalomu yari yiyemeje kumwica kugira ngo abe ari we uba umwami (2 Sam. 15:12, 13). Dawidi yagombaga guhita ahunga akava i Yerusalemu. Yabwiye abagaragu be ati: “Nimuze duhunge kuko nitudahunga nta wuzacika Abusalomu” (2 Sam. 15:14). Icyakora igihe bahungaga, Dawidi yabonye ko byaba byiza hagize usigara i Yerusalemu kugira ngo ajye amumenyesha ibyo Abusalomu ateganya gukora. Ubwo rero yoherejeyo Sadoki n’abandi batambyi, kugira ngo bajye bamushakira amakuru. (Soma muri 2 Samweli 15:27-29.) Bagombaga kwitwararika cyane kugira ngo badafatwa. Iyo nshingano Dawidi yahaye abo batambyi yari iteje akaga ndetse yashoboraga gutuma bicwa. Abusalomu yari umugome, yikunda kandi ari indyarya. Ngaho tekereza ibyo yari gukorera Sadoki n’abandi batambyi, iyo amenya ko baje kumuneka kugira ngo amakuru bayahe Dawidi!
10. Ni iki Sadoki na bagenzi be bakoze kugira ngo barinde Dawidi?
10 Dawidi yasabye Sadoki n’indi ncuti ye y’indahemuka yitwaga Hushayi kugira ngo bamufashe (2 Sam. 15:32-37). Hushayi yigize nk’aho ashyigikiye Abusalomu, maze amugira inama y’uko batera Dawidi, ibyo bikaba byari gutuma Dawidi abona igihe gihagije cyo kwitegura icyo gitero. Nyuma yaho, Hushayi yamenyesheje Sadoki na Abiyatari uwo mugambi (2 Sam. 17:8-16). Abo bagabo na bo uko ari babiri, bahise bamenyesha Dawidi ibyo Abusalomu yateganyaga gukora (2 Sam. 17:17). Yehova yafashije Sadoki na bagenzi be b’abatambyi maze bagira uruhare rukomeye mu kurinda Dawidi ngo atagira icyo aba.—2 Sam. 17:21, 22.
11. Twakwigana dute Sadoki mu gihe dufasha Abakristo bagenzi bacu?
11 None se twakora iki ngo twigane Sadoki, mu gihe hari abavandimwe bari mu bihe bigoye tugomba gufasha? (1) Tujye dukurikiza amabwiriza. Mu bihe nk’ibyo, tuba tugomba gukomeza kunga ubumwe. Ubwo rero, tujye dukurikiza amabwiriza duhabwa n’ibiro by’ishami by’aho dutuye (Heb. 13:17). Abasaza b’itorero bakwiye kujya basuzuma buri gihe amabwiriza bahabwa arebana no kwitegura ibiza, n’amabwiriza y’umuryango wacu atumenyesha icyo twakora mu gihe habaye ibiza (1 Kor. 14:33, 40). (2) Tujye tugira ubutwari ariko tugire amakenga (Imig. 22:3). Jya ubanza utekereze mbere yo kugira icyo ukora. Ntugashyire ubuzima bwawe mu kaga bitari ngombwa. (3) Tujye twishingikiriza kuri Yehova. Jya wibuka ko Yehova yifuza ko wowe n’abavandimwe bawe mukomeza kugira ubuzima bwiza. Ashobora kugufasha ugatabara abavandimwe bawe, bitabaye ngombwa ko uhatakariza ubuzima.
12-13. Ibyabaye kuri Viktor na Vitalii bitwigisha iki? (Reba n’ifoto.)
12 Reka dufate urugero bw’ibyabaye kuri Viktor na Vitalii, Abahamya ba Yehova babiri bakoze uko bashoboye kugira ngo bageze ibyokurya n’amazi kuri bagenzi babo bo muri Ukraine mu gihe cy’intambara. Viktor yaravuze ati: “Twashakishaga ibyokurya ahantu hose. Akenshi twabaga twumva urusaku rw’amasasu impande zose. Hari umuvandimwe watanze ibyokurya yari afite mu iduka rye. Izo mfashanyo, zatumye ababwiriza benshi babona ibyo bari bakeneye kugira ngo bakomeze kubaho. Igihe twarimo dupakira izo mfashanyo mu ikamyo, igisasu cyaguye nko muri metero 20 uturutse aho twari turi. Uwo munsi wose nakomeje gusenga Yehova musaba ubutwari kugira ngo nkomeze gufasha abo babwiriza.”
13 Vitalii yaravuze ati: “Twari dukeneye cyane kugira ubutwari. Urugendo rwa mbere nakoze rwamaze amasaha 12. Muri urwo rugendo, nakomeje gusenga Yehova.” Vitalii yagaragaje ubutwari, ariko nanone yakomeje kugira amakenga. Yongeyeho ati: “Nakomezaga gusenga Yehova musaba ubwenge no kwiyoroshya. Nanyuraga gusa mu mihanda abayobozi batwemereye gucamo. Iyo nabonaga ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakorera hamwe, numvaga ndushijeho kugira ukwizera gukomeye. Urugero, bavanaga mu muhanda ibintu byashoboraga gutuma imodoka idatambuka, bagakusanya ibyokurya, imyenda n’ibindi bintu bya ngombwa maze bakabipakira mu ikamyo. Nanone njye na Viktor baduhaga aho kuruhukira muri urwo rugendo.”
KOMEZA KUBERA YEHOVA INDAHEMUKA
14. Bigenda bite iyo umuntu dukunda aretse gukorera Yehova?
14 Kimwe mu bigeragezo bikomeye dushobora guhura na byo, ni ukubona umwe mu bagize umuryango cyangwa incuti yacu magara ireka gukorera Yehova (Zab. 78:40; Imig. 24:10). Iyo dukunda cyane uwo muntu, kwakira ibimubayeho biratugora. Niba ibintu bibabaje nk’ibyo byarigeze kukubaho, humura. Ibyabaye kuri Dawidi na Sadoki nawe bishobora kugufasha.
15. Kuki Sadoki yagombaga kugira ubutwari kugira ngo akomeze kubera Yehova indahemuka? (1 Abami 1:5-8)
15 Sadoki yakomeje kubera Yehova indahemuka igihe incuti ye magara yitwaga Abiyatari yahitagamo kuba umugambanyi. Ibyo byabaye ahagana ku iherezo ry’ubutegetsi bwa Dawidi. Igihe Dawidi yari ashaje ari hafi gupfa, umuhungu we Adoniya yagerageje kwigarurira ubwami Yehova yari yarasezeranyije Salomo (1 Ngoma 22:9, 10). Abiyatari yiyemeje gushyigikira Adoniya. (Soma mu 1 Abami 1:5-8.) Icyo gihe Abiyatari ntiyahemukiye Dawidi gusa, ahubwo yahemukiye na Yehova. Gerageza kwiyumvisha ukuntu ibyo bintu byababaje Sadoki. We na Abiyatari bari bamaze imyaka igera kuri mirongo ine bakorana ari abatambyi (2 Sam. 8:17). Bombi bafatanyaga kwita ku “isanduku y’Imana y’ukuri” (2 Sam. 15:29). Bari barashyigikiye Umwami Dawidi kandi hari n’ibindi bintu byinshi bari barakoze mu murimo wa Yehova.—2 Sam. 19:11-14.
16. Ni iki gishobora kuba cyarafashije Sadoki gukomeza kuba indahemuka?
16 Nubwo Abiyatari yahemukiye Yehova agahitamo kugambanira Dawidi, Sadoki we yakomeje kubera Yehova indahemuka. Nta gushidikanya ko Dawidi yakomeje kwiringira Sadoki. Igihe umugambi wa Adoniya wamenyekanaga, Dawidi yahaye Sadoki, Natani na Benaya inshingano yo kujya gusuka amavuta kuri Salomo ngo abe umwami (1 Abami 1:32-34). Sadoki ashobora kuba yaratewe inkunga n’abandi bagaragu ba Yehova, babereye Yehova indahemuka kandi bagashyigikira Umwami Dawidi, urugero nka Natani (1 Abami 1:38, 39). Igihe Salomo yabaga umwami, yagize Sadoki ‘umutambyi asimbura Abiyatari.’—1 Abami 2:35.
17. Wakwigana ute Sadoki mu gihe incuti yawe magara iretse gukorera Yehova?
17 None se wakora iki ngo wigane Sadoki? Niba umuntu w’incuti yawe magara aretse gukorera Yehova, wowe komeza ubere Yehova indahemuka (Yos. 24:15). Yehova azaguha imbaraga n’ubutwari ukeneye. Jya umwishingikirizaho mu isengesho kandi ukomeze kugirana ubucuti n’abagaragu be b’indahemuka. Yehova aha agaciro ubudahemuka bwawe kandi azabiguhera umugisha.—2 Sam. 22:26.
18. Ibyabaye kuri Marco n’umugore we bikwigisha iki?
18 Reka turebe ibyabaye kuri Marco n’umugore we, igihe abakobwa babo babiri barekaga gukorera Yehova. Marco yaravuze ati: “Umubyeyi akunda abana be kuva bakivuka. Aba yumva yakora ibishoboka byose ngo abarinde. Ubwo rero iyo baretse gukorera Yehova, biramubabaza cyane.” Yakomeje agira ati: “Ariko Yehova yakomeje kutuba hafi. Yadufashije guterana inkunga. Iyo nacitse intege, umugore wanjye arankomeza, na we yaba afite agahinda nanjye nkamuhumuriza.” Umugore we yaravuze ati: “Iyo Yehova ataduha imbaraga, ntitwari gushobora kwihanganira ibyabaye. Numvaga ko kuba abana bacu bararetse gukorera Yehova, ari ikosa ryanjye. Ubwo rero nahisemo kubwira Yehova uko niyumva. Hashize igihe gito, hari mushiki wacu waje kundeba kandi hari hashize imyaka myinshi tutabonana. Yamfashe ku rutugu maze andeba mu maso, arambwira ati: ‘humura si ikosa ryawe.’ Yehova yaramfashije nkomeza kumukorera nishimye.”
19. Wiyemeje gukora iki?
19 Yehova yifuza ko abagaragu be bose bagira ubutwari nka Sadoki (2 Tim. 1:7). Icyakora, ashaka ko tumwishingikirizaho kugira ngo aduhe imbaraga. Ubwo rero nuhura n’ikibazo kigusaba kugira ubutwari, ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe. Izere udashidikanya ko azagufasha kugira ubutwari nka Sadoki.—1 Pet. 5:10.
INDIRIMBO YA 126 Tube maso kandi dushikame
a Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Abakristo b’ukuri bakwiriye kugira ubutwari—Bativanga muri poritiki.”