IGICE CYO KWIGWA CYA 29
‘Iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga’
“Nishimira intege nke, gutukwa, kuba mu bihe by’ubukene, gutotezwa no guhura n’ingorane ku bwa Kristo.”—2 KOR 12:10.
INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza
INSHAMAKE *
1. Ni iki intumwa Pawulo yari azi neza?
INTUMWA Pawulo yari azi neza ko hari igihe yajyaga agira intege nke. Yavuze ko umubiri we ‘wagendaga uzahara,’ agahatana kugira ngo akore ibikwiriye, kandi ko atari ko buri gihe Yehova yasubizaga amasengesho ye nk’uko yabyifuzaga (2 Kor 4:16; 12:7-9; Rom 7:21-23). Nanone Pawulo yari azi ko abamurwanyaga bamufataga nk’umuntu usuzuguritse. * Icyakora ntiyemeraga ko ibibi abantu bamuvugagaho cyangwa intege nke ze, bituma yumva nta cyo amaze.—2 Kor 10:10-12, 17, 18.
2. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 12:9, 10, ni ikihe kintu k’ingenzi Pawulo yamenye?
2 Hari ikintu k’ingenzi Pawulo yamenye. Yamenye ko umuntu ashobora kugira imbaraga no mu gihe yaba yumva afite intege nke. (Soma mu 2 Abakorinto 12:9, 10.) Yehova yabwiye Pawulo ko imbaraga ze ‘zarimo zuzurira mu ntege nke.’ Ibyo bisobanura ko Yehova yari kongerera Pawulo imbaraga. Reka tubanze turebe impamvu tutagombye guhangayika mu gihe abaturwanya badutuka.
“NISHIMIRA . . . GUTUKWA”
3. Kuki dushobora kwishimira gutukwa?
3 Nta n’umwe muri twe wishimira gutukwa. Ariko iyo abanzi bacu badutuka, maze tugahangayikishwa cyane n’ibyo bavuga, dushobora gucika intege (Imig 24:10). None se twakwitwara dute, mu gihe abaturwanya badututse? Kimwe na Pawulo, dushobora ‘kwishimira gutukwa’ (2 Kor 12:10). Kubera iki? Ni ukubera ko gutukwa no kurwanywa biba bigaragaza ko turi abigishwa nyakuri ba Yesu (1 Pet 4:14). Yesu yavuze ko abigishwa be bari kuzatotezwa (Yoh 15:18-20). Ibyo ni ko byagenze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Icyo gihe abantu bari baratwawe n’umuco w’Abagiriki babonaga ko Abakristo ari injiji kandi ko basuzuguritse. Hari n’Abayahudi babonaga ko Abakristo, urugero nk’intumwa Petero na Yohana, ari abantu “batize bo muri rubanda rusanzwe” (Ibyak 4:13). Abakristo barasuzugurwaga kandi ntibagire kirengera kubera ko bativangaga muri poritiki cyangwa ngo bage mu gisirikare.
4. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitwaraga bate iyo abantu babavugaga nabi?
4 Ese abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere baba baraciwe intege n’ababarwanyaga? Oya. Urugero, intumwa Petero na Yohana bumvaga batewe ishema no gutotezwa bazira ko ari abigishwa ba Yesu no kwigisha abandi inyigisho ze (Ibyak 4:18-21; 5:27-29, 40-42). Nta mpamvu yashoboraga gutuma abo bigishwa bumva bafite ikimwaro. Nubwo abo Bakristo ba mbere basuzugurwaga, bakoze ibikorwa byafashije abandi cyane kurusha ababarwanyaga. Urugero, ibitabo byahumetswe bamwe muri bo banditse, bikomeje gufasha abantu bagera kuri za miriyoni kandi bigatuma bagira ibyiringiro. Nanone Ubwami batangazaga, bwatangiye gutegeka mu ijuru kandi vuba aha buzategeka no ku isi (Mat 24:14). Icyakora ubutegetsi bukomeye bwabatotezaga bwarimbutse kera, mu gihe abo bigishwa b’indahemuka ubu ari abami mu ijuru. Ariko ababarwanyaga bo barapfuye kandi nibaramuka bazutse, bazayoborwa n’Ubwami bwamamajwe n’Abakristo bangaga.—Ibyah 5:10.
5. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 15:19, kuki abagaragu ba Yehova basuzugurwa?
5 Muri iki gihe, twe Abahamya ba Yehova hari abantu badusuzugura kandi bakatunnyega kubera ko badufata nk’injiji, kandi bakumva ko nta cyo tumaze. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko imitekerereze yacu itandukanye n’iyo abantu bo muri iyi si. Tugerageza kwicisha bugufi, kugwa neza no kumvira. Icyakora abantu bo muri iyi si bo, bakunda abantu bibona, bishyira hejuru kandi bigomeka. Nanone ntitwivanga muri poritiki cyangwa ngo tuge mu gisirikare. Ntitwishushanya n’isi. Ni yo mpamvu abandi badusuzugura.—Soma muri Yohana 15:19; Rom 12:2.
6. Ni uwuhe murimo w’ingenzi Yehova arimo akora binyuze ku bagaragu be?
6 Nubwo abantu bo muri iyi si badusuzugura, Yehova adukoresha mu murimo w’ingenzi. Umurimo wo kubwiriza urimo urakorwa kurusha ikindi gihe cyose. Muri iki gihe abagaragu ba Yehova basohora amagazeti ahindurwa mu ndimi nyinshi kurusha ibindi bitangazamakuru, kandi agakwirakwizwa ku isi hose. Nanone bakoresha Bibiliya bagafasha abantu babarirwa muri za miriyoni kurushaho kugira imibereho myiza. Yehova ni we utuma ibyo byose bishoboka. Akoresha abantu isi isuzugura, bagakora uwo murimo ukomeye cyane. Icyakora Yehova ashobora no guha imbaraga ze buri wese ku giti ke, agakora ibintu bikomeye. None se twakora iki ngo Yehova adukoreshe? Reka dusuzume amasomo twavana ku ntumwa Pawulo.
NTUKISHINGIKIRIZE KU MBARAGA ZAWE
7. Ni irihe somo twavana ku ntumwa Pawulo?
7 Hari isomo twavana ku ntumwa Pawulo. Mu gihe ukorera Yehova ntukishingikirize ku mbaraga zawe cyangwa ku bushobozi bwawe. Mu by’ukuri, Pawulo yari Ibyak 5:34; 22:3). Nanone Abayahudi babonaga ko Pawulo yari umuntu ukomeye. Pawulo yaravuze ati: “Narushaga abenshi b’urungano rwanjye bo mu bwoko bwanjye kugira amajyambere mu idini rya kiyahudi” (Gal 1:13, 14; Ibyak 26:4). Ariko Pawulo ntiyigeze yiyiringira.
afite impamvu zo kuba yaba umwibone, no kumva ko adakeneye ko abandi bamufasha. Yakuriye i Taruso mu mugi wo mu ntara ya Kilikiya yayoborwaga n’Abaroma. Taruso wari umugi ukize kandi urimo amashuri akomeye. Pawulo yari yarize cyane. Yigishijwe n’umwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi wubahwaga cyane, witwaga Gamaliyeli (8. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 3:8, Pawulo yabonaga ate ibyo yigomwe kandi se kuki ‘yishimiraga intege nke’ ze?
8 Pawulo yigomwe ibintu byatumaga abandi babona ko ari umuntu ukomeye. Mu by’ukuri, yaje kubona ko ibyo bintu byari nk’“ibishingwe.” (Soma mu Bafilipi 3:8.) Pawulo yihanganiye ingorane nyinshi kugira ngo abe umwigishwa wa Kristo. Bene wabo b’Abayahudi baramwanze (Ibyak 23:12-14). Bagenzi be b’Abaroma na bo baramukubise kandi baramufunga (Ibyak 16:19-24, 37). Byongeye kandi, Pawulo yababazwaga n’uko hari ibyo atashoboraga gukora (Rom 7:21-25). Ariko ntiyigeze yemera ko abamurwanyaga cyangwa ibyo atashoboraga gukora bituma areka gukurikira Kristo, ahubwo ‘yishimiraga intege nke.’ Kubera iki? Ni ukubera ko iyo yabaga afite intege nke, ari bwo yiboneraga ko Imana imwongerera imbaraga.—2 Kor 4:7; 12:10.
9. Twagombye kubona dute ibintu bishobora gutuma twumva ducitse intege?
9 Niba twifuza ko Yehova aduha imbaraga ze, ntitwagombye kumva ko imbaraga zacu, amashuri twize, umuco wacu cyangwa ubutunzi dufite ari byo bituma tugira agaciro. Ibyo si byo bituma Yehova adukoresha. Koko rero, abenshi mu bagaragu b’Imana, si abanyabwenge, ‘ntibakomeye, cyangwa ngo babe baravukiye mu miryango y’ibikomerezwa.’ Ahubwo Yehova yahisemo gukoresha “ibintu byo mu isi bigaragara ko bifite intege 1 Kor 1:26, 27). Ubwo rero, ntukumve ko ibintu bisa n’aho biciye intege ari inzitizi zakubuza gukorera Yehova. Ahubwo, jya wumva ko ibyo ari byo bituma ubona imbaraga za Yehova. Urugero, niba abantu batemera imyizerere yawe bagutera ubwoba, jya usenga Yehova kugira ngo atume ushira amanga mu gihe uvuganira ukwizera kwawe (Efe 6:19, 20). Nanone niba urwaye indwara ikomeye, jya usaba Yehova kugira ngo aguhe imbaraga zo gukomeza gukora umurimo we uko ushoboye. Uko ugenda wibonera ukuntu Yehova agufasha, ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera kandi urusheho kugira imbaraga.
nke” (JYA UVANA AMASOMO KU BANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA
10. Kuki tugomba gusuzuma ingero z’abantu b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, urugero nk’abavugwa mu Baheburayo 11:32-34?
10 Pawulo yigaga Ibyanditswe ashyizeho umwete. Ibyo byatumaga amenya ibintu byinshi, ariko nanone akavana amasomo ku bantu bavugwa mu Ijambo ry’Imana. Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo, yabasabye kujya batekereza ku ngero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka babayeho kera. (Soma mu Baheburayo 11:32-34.) Reka dusuzume urugero rw’Umwami Dawidi wabayeho kera. Abanzi be baramurwanyije ndetse hari n’igihe zimwe mu nshuti ze zigeze kumurwanya. Gusuzuma urugero rwa Dawidi biri budufashe kubona ko icyatumaga Pawulo agira imbaraga, ari uko ashobora kuba yaratekerezaga ku mibereho ya Dawidi. Nanone turi busuzume uko twakwigana Pawulo.
11. Kuki Dawidi yagaragaraga nk’umunyantege nke? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
11 Dawidi yari afite imbaraga nke umugereranyije na Goliyati wari umurwanyi w’igihangange. Igihe Goliyati yabonaga Dawidi, ‘yaramusuzuguye.’ Ibyo birumvikana, kuko Goliyati yari munini cyane, afite intwaro zihambaye kandi amenyereye urugamba. Dawidi we yari akiri muto, kandi uko bigaragara nta ntwaro zihagije yari afite. Ariko Dawidi ntiyemeye ko uko abandi bamubonaga bimuca intege. Yishingikirije ku mbaraga za Yehova bituma atsinda Goliyati.—1 Sam 17:41-45, 50.
12. Ni izihe ngorane zindi Dawidi yahanganye na zo?
12 Hari izindi ngorane Dawidi yahanganye na zo zashoboraga gutuma yumva acitse intege. Yakoreye mu budahemuka Sawuli, uwo Yehova yari yarimitse ngo abe umwami wa Isirayeli. Umwami Sawuli yabanje kujya yubaha Dawidi. Ariko nyuma yaho, ubwibone bwatumye Sawuli atangira kugirira ishyari Dawidi. Sawuli yanze Dawidi cyane, agerageza no kumwica.—1 Sam 18:6-9, 29; 19:9-11.
13. Dawidi yitwaye ate, igihe yabonaga ko Umwami Sawuli amwanga cyane?
13 Umwami Sawuli yangaga Dawidi cyane. Ariko Dawidi yakomeje kumwubaha kuko yari yarashyizweho na Yehova (1 Sam 24:6). Ntiyigeze yitirira Yehova ibibi Sawuli yakoraga. Ahubwo yishingikirije kuri Yehova kugira ngo amuhe imbaraga zo kwihanganira icyo kigeragezo.—Zab 18:1 n’amagambo ayibimburira.
14. Ni ikihe kigeragezo intumwa Pawulo yari ahanganye na cyo cyari kimeze nk’icya Dawidi?
14 Intumwa Pawulo yahanganye n’ikigeragezo cyari kimeze nk’icya Dawidi. Pawulo yari afite abanzi bamurushaga imbaraga. Abenshi mu bayobozi bari bakomeye muri icyo gihe, baramwangaga. Inshuro nyinshi bategekaga ko akubitwa kandi agafungwa. Kimwe na Dawidi, abantu bagombye kuba 2 Kor 12:11; Fili 3:18). Icyakora Pawulo yatsinze abamurwanyaga bose. Ibyo tubyemezwa n’iki? Yakomeje kubwiriza nubwo bamurwanyaga. Yakomezaga gukunda Abakristo bagenzi be n’igihe babaga bakoze ibintu bikamubabaza. Ik’ingenzi kurushaho, yabereye Imana indahemuka kugeza apfuye (2 Tim 4:8). Kuba yaratsinze ibyo bigeragezo, si uko yari afite imbaraga, ahubwo ni uko yishingikirizaga kuri Yehova.
barabaye inshuti za Pawulo, baramwanze cyane. Hari na bamwe mu bari bagize itorero rya gikristo bamurwanyaga (15. Ni iki tuba tugamije kandi se twakigeraho dute?
15 Ese abo mwigana, abo mukorana, cyangwa bene wanyu batari Abahamya, baragutuka cyangwa bakagutoteza? Ese haba hari umuntu wo mu itorero waguhemukiye? Niba ari uko bimeze, jya wibuka urugero rwa Dawidi na Pawulo. Ushobora gukomeza ‘kuneshesha ikibi ikiza’ (Rom 12:21). Mu gihe abantu baturwanyije, ntiturwana na bo nk’uko Dawidi yarwanye na Goliyati. Ahubwo tunesha ikibi, tugerageza kubafasha kumenya Yehova n’Ijambo rye. Twabifashwamo no gukoresha Bibiliya dusubiza ibibazo abantu batubaza, tukubaha abadufata uko tutari, tukabagaragariza ineza, kandi tugakorera abantu bose ibyiza, hakubiyemo n’abatwanga.—Mat 5:44; 1 Pet 3:15-17.
JYA WEMERA KO ABANDI BAGUFASHA
16-17. Ni iki Pawulo atigeze yibagirwa?
16 Mbere y’uko Pawulo aba umwigishwa wa Kristo, yari umunyagasuzuguro, watotezaga abigishwa ba Yesu (Ibyak 7:58; 1 Tim 1:13). Yesu ubwe ni we wabujije Pawulo witwaga Sawuli, gukomeza gutoteza itorero rya gikristo. Yesu ari mu ijuru yavugishije Pawulo kandi amuhindura impumyi. Pawulo yagombaga gushaka ba bantu yahoze atoteza kugira ngo bamufashe kongera kureba. Yemeye yicishije bugufi ko umwigishwa witwaga Ananiya amufasha kongera kureba.—Ibyak 9:3-9, 17, 18.
17 Nyuma yaho, Pawulo yaje kuba umwe mu bagize itorero rya gikristo wari uzwi cyane, kandi ntiyigeze yibagirwa isomo Kolo 4:10, 11.
Yesu yamwigishije igihe yari mu nzira ajya i Damasiko. Pawulo yakomeje kwicisha bugufi, kandi yabaga yiteguye kwemera ubufasha Abakristo bagenzi be bamuhaga. Yari azi neza ko bamuberaga ‘ubufasha bumukomeza.’—18. Kuki kwemera ko abandi badufasha hari igihe bitugora?
18 Ni irihe somo twavana kuri Pawulo? Tukimenya ukuri, birashoboka ko twishimiraga ko abandi badufasha kubera ko twari tuzi ko hari ibintu byinshi tutaramenya (1 Kor 3:1, 2). Ariko se bimeze bite muri iki gihe? Iyo tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova kandi tukaba turi inararibonye mu bintu byinshi, hari igihe kwemera ko abandi badufasha bitugora, cyanecyane niba ari abantu bamaze igihe gito bamenye ukuri, ugereranyije n’icyo tumaze. Icyakora akenshi Yehova akoresha abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badutere inkunga (Rom 1:11, 12). Niba dushaka ko Yehova atwongerera imbaraga, tugomba kwemera ko abandi badufasha.
19. Ni iki cyatumye Pawulo akora ibintu bihambaye?
19 Hari ibintu bihambaye Pawulo yakoze amaze kuba Umukristo. Byatewe n’iki? Ni uko yamenye ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, bidaterwa n’imbaraga afite, amashuri yize, ubutunzi afite, cyangwa umuco yakuriyemo, ahubwo ko biterwa no kwicisha bugufi no kwishingikiriza kuri Yehova. Nimucyo twese tuge twigana Pawulo (1) twishingikiriza kuri Yehova, (2) tuvana amasomo ku bantu bavugwa muri Bibiliya kandi (3) twemere ko Abakristo bagenzi bacu badufasha. Ibyo nitubikora, Yehova azatuma tugira imbaraga nubwo twaba twumva dufite intege nke.
INDIRIMBO YA 71 Turi ingabo za Yehova!
^ par. 5 Muri iki gice, turi busuzume urugero rw’intumwa Pawulo. Turi bubone ko iyo twicisha bugufi, Yehova aduha imbaraga zidufasha kwihangana mu gihe hari abadukoba kandi zikadufasha kunesha intege nke.
^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma twumva dusuzuguritse. Urugero nko kudatungana, ubukene, uburwayi cyangwa kuba twarize amashuri make. Byongeye kandi, abanzi bacu bagerageza kudutesha agaciro badusebya cyangwa bakatugirira nabi.