Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 4

Yehova aduha umugisha iyo dukoze uko dushoboye ngo twizihize Urwibutso

Yehova aduha umugisha iyo dukoze uko dushoboye ngo twizihize Urwibutso

“Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”​—LUKA 22:19.

INDIRIMBO YA 19 Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba

INCAMAKE a

1-2. Kuki tujya mu Rwibutso buri mwaka?

 HASHIZE imyaka igera hafi ku 2.000 Yesu atanze ubuzima bwe, kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yategetse abigishwa be kujya bakora umuhango woroheje, bifashishije umugati na divayi, kugira ngo bibuke urupfu rwe.—1 Kor 11:23-26.

2 Twumvira iryo tegeko rya Yesu, kubera ko tumukunda cyane (Yoh 14:15). Buri mwaka, mbere gato y’Urwibutso na nyuma yaho, dufata umwanya tugasenga kandi tugatekereza ku kamaro urupfu rwa Yesu rudufitiye. Ibyo bigaragaza ko dushimira Yesu ibyo yadukoreye. Nanone twongera igihe tumara mu murimo, kugira ngo dutumire abantu benshi uko bishoboka kose, baze kwifatanya natwe kuri uwo munsi udasanzwe. Ikindi kandi, ntitwemera ko hari ikintu na kimwe cyatubuza kwizihiza Urwibutso.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Muri iki gice, tugiye kureba ibintu bitatu Abahamya ba Yehova bakora, bigaragaza ko bakora uko bashoboye ngo bibuke urupfu rwa Yesu. (1) Bizihiza Urwibutso nk’uko Yesu yarwizihije. (2) Batumira abandi ngo baze mu Rwibutso. (3) Bizihiza Urwibutso nubwo byaba bitaboroheye.

TWIZIHIZA URWIBUTSO NK’UKO YESU YARWIZIHIJE

4. Ni izihe nyigisho z’ukuri twiga iyo twagiye mu Rwibutso buri mwaka, kandi se kuki zikwiriye kudushimisha? (Luka 22:19, 20)

4 Buri mwaka iyo turi mu Rwibutso, twumva disikuru ishingiye kuri Bibiliya, isubiza ibibazo bitandukanye abantu bibaza. Urugero, tumenya impamvu abantu bakeneye incungu n’ukuntu urupfu rw’umuntu umwe, rushobora gutuma abantu benshi bababarirwa ibyaha. Nanone tumenya icyo umugati na divayi bigereranya, kandi tukamenya abagomba gufata kuri ibyo bigereranyo. (Soma muri Luka 22:19, 20.) Ikindi kandi, muri iyo disikuru havugwamo imigisha abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazabona (Yes 35:5, 6; 65:17, 21-23). Dukwiriye rwose kwishimira izo nyigisho z’ukuri twigishwa kuri uwo munsi. Kubera iki? Kubera ko hari abantu benshi cyane batazizi, kandi batazi ko igitambo cy’incungu cya Yesu kibafitiye akamaro. Nta nubwo bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe nk’uko yarwizihije. Kubera iki?

5. Intumwa zimaze gupfa, abantu batangiye kujya bibuka urupfu rwa Yesu bate?

5 Intumwa za Yesu zimaze gupfa, Abakristo b’ikinyoma binjiye mu itorero (Mat 13:24-27, 37-39). Batangiye ‘kugoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa’ (Ibyak 20:29, 30). Urugero, abo Bakristo b’ikinyoma ‘bagoretse ukuri’ ko muri Bibiliya, bavuga ko igitambo cya Yesu kitatanzwe “rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi.” Ahubwo bavuze ko icyo gitambo kigomba gutangwa kenshi (Heb 9:27, 28). Ikibabaje ni uko muri iki gihe, hari abantu benshi bemera iyo nyigisho y’ikinyoma. Bajya mu nsengero zabo buri gihe, rimwe na rimwe buri munsi, kugira ngo bizihize icyo bise “Igitambo cya Misa.” b Hari n’andi madini yibuka urupfu rwa Yesu inshuro nke, ariko ugasanga abenshi mu bayoboke bayo batazi neza akamaro k’incungu. Usanga hari abibaza bati: “Ese koko urupfu rwa Yesu rushobora gutuma mbabarirwa ibyaha?” Kuki bibaza icyo kibazo? Ni ukubera ko bashobora kuba barigishijwe ko urupfu rwa Yesu rudashobora gutuma bababarirwa ibyaha. None se, Abakristo b’ukuri bafasha bate abantu gusobanukirwa akamaro k’incungu n’uko bakwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu mu buryo bukwiriye?

6. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bamenye mu mwaka wa 1872?

6 Mu mpera z’ikinyejana cya 19, itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya bari bayobowe na Charles Taze Russell, batangiye kwiga Bibiliya bashyizeho umwete. Bifuzaga kumenya akamaro k’igitambo cy’incungu cya Yesu n’uko bakwiriye kwibuka urupfu rwe. Mu mwaka wa 1872, basobanukiwe ko Bibiliya ivuga ko Yesu yapfiriye abantu bose. Ibyo bamenye ntibabyihereranye, ahubwo batangiye kubimenyesha abandi bakoresheje ibitabo, ibinyamakuru n’amagazeti. Bidatinze batangiye kujya bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagahurira hamwe inshuro imwe mu mwaka, kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu.

7. Ibyo Abigishwa ba Bibiliya ba mbere bize, bidufitiye akahe kamaro muri iki gihe?

7 Ibyo abo Bigishwa ba Bibiliya bize mu gihe cy’imyaka myinshi, bidufitiye akamaro muri iki gihe. Mu buhe buryo? Yehova yaradufashije tumenya ukuri ku birebana n’igitambo cya Yesu n’akamaro kidufitiye (1 Yoh 2:1, 2). Nanone twamenye ko Bibiliya ivuga ko mu bantu bashimisha Imana, harimo abazabona ubuzima budapfa mu ijuru, abandi benshi bakabona ubuzima bw’iteka hano ku isi. Iyo dutekereje ukuntu Yehova adukunda cyane n’ukuntu igitambo cy’incungu cya Yesu kidufitiye akamaro, bituma turushaho gukunda Yehova (1 Pet 3:18; 1 Yoh 4:9). Ubwo rero, twigana Abakristo b’indahemuka ba kera tugatumira abandi, kugira ngo baze kwifatanya natwe kwibuka urupfu rwa Yesu, nk’uko yabidusabye.

DUTUMIRA ABANDI MU RWIBUTSO

Wakora iki ngo urusheho kwifatanya muri gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso? (Reba paragarafu ya 8-10) e

8. Ni iki Abahamya ba Yehova bagiye bakora kugira ngo batumire abantu mu Rwibutso? (Reba ifoto.)

8 Abahamya ba Yehova bamaze imyaka myinshi batumira abantu mu Rwibutso. Mu mwaka wa 1881, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batumiriwe guhurira mu rugo rw’umuvandimwe wo mu mugi wa Allegheny, muri leta ya Penisilivaniya, kugira ngo bizihize Urwibutso. Nyuma yaho, buri torero ryatangiye kujya ryizihiza Urwibutso ukwaryo. Muri Werurwe 1940, ababwiriza bashishikarijwe gutumira abantu bose bashimishijwe bari mu ifasi yabo, ngo baze kwifatanya na bo mu Rwibutso. Mu mwaka wa 1960, Beteli yatangiye guha amatorero impapuro zitumirira abantu kuza mu Rwibutso. Kuva icyo gihe, tumaze gutanga izo mpapuro zibarirwa muri za miriyari. None se, kuki dukora uko dushoboye ngo dutumire abantu mu Rwibutso?

9-10. Ni ba nde dutumira mu Rwibutso? (Yohana 3:16)

9 Imwe mu mpamvu zituma dutumira abantu mu Rwibutso, ni uko tuba twifuza ko abaje ku nshuro ya mbere bamenya ibyo Yehova na Yesu badukoreye. (Soma muri Yohana 3:16.) Tuba twifuza ko ibyo bumva n’ibyo babona kuri uwo munsi, bibashishikariza kumenya byinshi kuri Yehova, maze bakazaba abagaragu be. Icyakora hari n’abandi kuza mu Rwibutso bigirira akamaro.

10 Nanone kuri uwo munsi, dutumira abantu baretse gukorera Yehova. Tuba twifuza ko bibuka ko Yehova akibakunda. Iyo tubatumiye, abenshi muri bo baraza kandi twishimira kubabona. Icyo gihe bibuka ukuntu gukorera Yehova byabashimishaga cyane. Reka turebe ibyabaye kuri Monica. c Yari yarakonje, ariko yongera kuba umubwiriza mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Amaze kujya mu Rwibutso rwo mu mwaka wa 2021, yaravuze ati: “Uru Rwibutso sinzarwibagirwa. Hari hashize imyaka 20 yose ntabwiriza. Ariko nongeye kubwiriza kandi ntumira abantu mu Rwibutso. Nakoze uko nshoboye ngo ntumire abantu benshi, kugira ngo ngaragaze ko nshimira Yehova na Yesu ibyo bankoreye” (Zab 103:1-4). Abantu bakwemera ubutumire bwacu cyangwa ntibabwemere, dukomeza kubatumira, kuko tuzi ko bishimisha Yehova.

11. Ni mu buhe buryo Yehova aduha umugisha iyo dukora uko dushoboye ngo dutumire abantu mu Rwibutso? (Hagayi 2:7)

11 Iyo dukora uko dushoboye ngo dutumire abantu mu Rwibutso, Yehova aduha umugisha. Urugero, nubwo mu mwaka wa 2021 hari amabwiriza menshi yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abantu bagera kuri 21.367.603 bifatanyije natwe kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Abo bantu bakubye hafi inshuro ebyiri n’igice Abahamya ba Yehova bo ku isi hose. Nubwo Yehova yishimira ko abantu benshi baza mu Rwibutso, icyo yitaho cyane ni umutima wa buri wese muri bo (Luka 15:7; 1 Tim 2:3, 4). Twibonera ko iyo dutumira abantu mu Rwibutso Yehova aduha umugisha, bigatuma tubona abafite imitima itaryarya.—Soma muri Hagayi 2:7.

TWIZIHIZA URWIBUTSO NIYO BYABA BITATWOROHEYE

Yehova aduha umugisha iyo dukora uko dushoboye ngo twizihize Urwibutso (Reba paragarafu ya 12) f

12. Ni iki gishobora gutuma kwizihiza Urwibutso bitugora? (Reba ifoto.)

12 Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka, twari guhura n’ibibazo bitandukanye. Urugero nko kurwanywa n’abagize umuryango, gutotezwa, intambara, ibyorezo by’indwara n’ibindi byinshi (Mat 10:36; Mar 13:9; Luka 21:10, 11). Hari igihe ibyo bibazo bituma kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu bitugora. None se, ni iki abavandimwe na bashiki bacu bakoze ngo barwizihize nubwo bari mu mimerere itoroshye? Yehova yabafashije ate?

13. Ni mu buhe buryo Yehova yafashije Artem igihe yiyemezaga kwizihiza Urwibutso, nubwo yari afunzwe?

13 Gufungwa. Abavandimwe bacu bafunzwe bazira ko ari Abahamya, bakora uko bashoboye kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Reka turebe ibyabaye kuri Artem. Mu Rwibutso rwo mu mwaka wa 2020, yari afungiwe mu kumba gato, afunganywe n’abandi bantu batanu. Nubwo yari afunzwe, yabonye ibintu yakoresha nk’ibigereranyo. Nanone yiyemeje gutanga disikuru y’Urwibutso, nubwo nta muntu wari kuba amuteze amatwi. Icyakora abo bari bafunganywe, banywaga itabi kandi bakavuga ibigambo bibi. None se Artem yakoze iki? Yabasabye kwihangana, bakamara nibura isaha imwe batavuga amagambo mabi cyangwa ngo banywe itabi. Artem yatangajwe n’uko babyemeye. Yaravuze ati: “Nabasabye ko nagira icyo mbabwira ku birebana n’Urwibutso.” Nubwo babyanze, bamaze kureba no kumva ukuntu Artem yizihije Urwibutso, bamubajije ibibazo byinshi.

14. Abahamya ba Yehova bizihije bate Urwibutso mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19?

14 Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Icyo gihe, ntitwashoboraga guhurira hamwe ngo twizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Ariko ibyo ntibyatubujije kurwizihiza. d Amatorero yashoboraga kubona interinete, yakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. None se abatari bafite interinete babigenje bate, dore ko ari na bo bari benshi? Mu bihugu bimwe na bimwe, disikuru y’Urwibutso yanyuze kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo. Nanone ibiro by’amashami byafashe amajwi na videwo bya disikuru y’Urwibutso mu ndimi zirenga 500, kugira ngo n’abantu bo mu duce twa kure, babashe kwizihiza Urwibutso. Hanyuma abavandimwe bakoraga uko bashoboye, kugira ngo bageze iyo disikuru ku bari bayikeneye.

15. Ibyabaye ku mwigishwa wa Bibiliya witwa Sue bitwigisha iki?

15 Kurwanywa n’abagize umuryango. Hari abantu barwanywa n’abagize imiryango yabo, ku buryo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu bibagora. Reka turebe ibyabaye ku mwigishwa wa Bibiliya witwa Sue. Umunsi umwe mbere y’uko Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021 ruba, Sue yabwiye uwamwigishaga Bibiliya ko kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo byari kumugora, bitewe n’uko abagize umuryango we bamurwanyaga. Uwamwigishaga Bibiliya yamusomeye muri Luka 22:44. Hanyuma yamusobanuriye ko mu gihe dufite ibibazo, tuba tugomba kwigana urugero rwa Yesu, tugasenga Yehova kandi tukamwiringira mu buryo bwuzuye. Bukeye bwaho, yashatse ibigereranyo kandi akurikira ku rubuga rwacu isomo ry’umunsi ritangwa ku munsi w’Urwibutso. Bigeze nimugoroba, yicaye mu cyumba cye, hanyuma yifatanya n’abandi kwizihiza Urwibutso akoresheje telefone. Nyuma yaho, Sue yandikiye uwamwigishaga Bibiliya ati: “Ejo wanteye inkunga cyane. Nakoze uko nshoboye kose ngo nizihize Urwibutso kandi Yehova yaramfashije. Ubu ndishimye cyane kandi nshimira na Yehova.” Ese nawe Yehova ashobora kugufasha mu gihe uri mu mimerere nk’iyo?

16. Kuki twizera ko Yehova azaduha umugisha, nidukora uko dushoboye ngo twizihize Urwibutso? (Abaroma 8:31, 32)

16 Yehova arishima cyane, iyo abonye dukora ibishoboka byose ngo twibuke urupfu rwa Yesu. Nanone dushobora kwiringira tudashidikanya ko azaduha umugisha, nitumushimira ibyo yadukoreye. (Soma mu Baroma 8:31, 32.) Ubwo rero, nimucyo twiyemeze kuzajya mu Rwibutso rwo muri uyu mwaka, kandi muri icyo gihe cy’Urwibutso tuzakore byinshi mu murimo wa Yehova.

INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu

a Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2023, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bazibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Abenshi muri bo, bazaba barwizihije ku nshuro ya mbere. Abandi ni abaretse gukorera Yehova, bazaba bamaze imyaka myinshi bataza mu Rwibutso. Hari n’abandi bazaba bari mu mimerere igoye, ariko bagakora uko bashoboye kugira ngo barwizihize. Uko imimerere uzaba urimo izaba imeze kose, Yehova azishima nukora uko ushoboye ngo wizihize Urwibutso.

b Abo bantu bizera ko icyo gihe umugati uba wahindutse umubiri wa Kristo na divayi igahinduka amaraso ye. Iyo bariye uwo mugati bakanywa no kuri divayi, baba bumva ko igitambo cya Yesu cyongeye gutangwa.

c Amazina amwe yarahinduwe.

d Reba nanone ingingo ziri ku rubuga rwa jw.org/rw zifite umutwe uvuga ngo: “Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021.”

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Kuva mu mwaka wa 1960 impapuro zitumira abantu mu Rwibutso zagiye zinonosorwa, none ubu ziboneka zicapye cyangwa mu buryo bwa elegitoronike.

f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Amafoto agaragaza abavandimwe na bashiki bacu bizihiza Urwibutso mu gace karimo umutekano muke, bitewe n’imyigaragambyo.