INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
“Nsigaye nkunda umurimo wo kubwiriza”
NAKURIYE mu mugi wa Balclutha, ku kirwa giherereye mu magepfo ya Nouvelle-Zélande. Nkiri umwana, nakundaga Yehova cyane kandi nkumva kuba Umuhamya binshimishije. Kujya mu materaniro byaranshimishaga kandi iyo nabaga ndi kumwe n’abagize itorero numvaga mfite umutekano kandi nishimye. Nubwo nagiraga amasonisoni najyaga mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. Sinatinyaga kubwiriza abanyeshuri twiganaga ndetse n’abandi bantu. Kuba Umuhamya wa Yehova byanteraga ishema bituma mwiyegurira mfite imyaka 11.
UKO NATANGIYE GUCIKA INTEGE
Ikibabaje igihe nari mfite imyaka nka 13, sinakomeje kugirana ubucuti bukomeye na Yehova. Nabonaga abanyeshuri twiganaga bakora ibyo bishakiye nkumva hari icyo nahombye. Numvaga amategeko y’ababyeyi n’amahame agenga Abakristo ari nk’umutwaro kandi nkumva ko gukorera Yehova ari ibintu bigoye. Nubwo nari nzi ko Imana ibaho, sinakomeje kuba inshuti yayo.
Icyakora sinavuga ko nari narakonje kuko nacishagamo nkabwiriza. Ariko kubera ko najyaga kubwiriza ntateguye, gutangiza ibiganiro no kubikomeza byarangoraga. Ibyo byatumaga ntagira icyo ngeraho mu murimo wo kubwiriza, nkabura ibyishimo kandi nkumva umurimo wo kubwiriza utanshishikaje. Najyaga nibaza nti: “Bishoboka bite ko umuntu yabwiriza icyumweru kigashira, ukwezi kugashira?”
Maze kugira imyaka 17 numvaga nshaka kubaho niyobora. Nafashe ibintu byange, mva mu rugo njya kuba muri Ositaraliya. Ababyeyi bange ntibyabashimishije. Bari bahangayitse ariko bagatekereza ko nzakomeza gukorera Yehova.
Maze kugera muri Ositaraliya ibintu byarushijeho kuba bibi. Najyaga mu materaniro rimwe na rimwe. Nahise ngirana ubucuti n’abandi bana, tukajya tujya mu materaniro umugoroba umwe, ikindi gihe tugasiba tukajya mu tubyiniro. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko nashakaga kuba Umuhamya, ngashaka no kuba mu isi. Ariko naje kubona ko nibeshyaga.
MFASHWA MU BURYO NTARI NITEZE
Nka nyuma y’imyaka ibiri, hari mushiki wacu twamaranye igihe gito, amfasha guhindura intego zange nubwo atari byo yari agamije. Nge n’abadada batanu twabanaga, twasabye ko umugenzuzi usura amatorero n’umugore we Tamara, baza bakamara icyumweru iwacu. Iyo umugabo we yabaga ari muri gahunda z’itorero, Tamara yarazaga akatuganiriza kandi tugatera urwenya. Narabikunze cyane. Wabonaga ari umuntu ushyira mu gaciro kandi wishyikirwaho. Natangajwe no kubona umuntu ufite inshingano ikomeye aza tugatera urwenya.
Tamara yahoranaga akanyamuneza. Iyo mwaganiraga yagukundishaga inyigisho zo muri Bibiliya n’umurimo wo kubwiriza. Guha Yehova ibyiza kurusha ibindi byaramushimishaga, mu gihe nge no kumukorera rimwe na rimwe bitanshimishaga. Kuba yararangwaga n’ikizere kandi akagira ibyishimo, byahinduye ibitekerezo byange. Yatumye ntekereza kuri uku kuri kuvugwa mu Byanditswe: Yehova yifuza ko tumukorera ‘twishimye’ kandi ‘tukarangurura ijwi ry’ibyishimo.’ —Zab 100:2.
NONGERA GUKUNDA UMURIMO WO KUBWIRIZA
Nifuzaga kugira ibyishimo nk’ibya Tamara, ariko kugira ngo mbigereho hari ibintu byinshi nagombaga guhindura. Nubwo byantwaye igihe, gahorogahoro hari ibyo nagiye mpindura. Natangiye kujya ntegura mbere yo kujya kubwiriza, kandi rimwe na rimwe nkaba umupayiniya w’umufasha. Ibyo byamfashije kwikuramo ubwoba ahubwo ndushaho kwigirira ikizere. Kubera ko nakoreshaga cyane Bibiliya mu murimo wo kubwiriza, narushijeho kuwukunda.
Mu gihe gito nabaye umupayiniya w’umufasha udahagarara.Nashatse inshuti mu bantu bafite imyaka itandukanye, bakora byinshi mu murimo wa Yehova kandi bishimira kumukorera. Bamfashije gutekereza ku byo ngomba gushyira mu mwanya wa mbere, bituma ntangira gusoma Bibiliya buri munsi. Narushijeho kuryoherwa n’umurimo wo kubwiriza, maze nza no kuba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’imyaka myinshi nongeye kumva mfite umutekano, ngira ibyishimo kandi numva merewe neza mu itorero.
NSHAKANA N’UMUPAYINIYA
Nyuma y’umwaka, namenyanye na Alex akaba yari umuvandimwe w’imico myiza wakundaga Yehova n’umurimo wo kubwiriza. Yari umukozi w’itorero kandi yari amaze imyaka 6 ari umupayiniya w’igihe cyose. Nanone hari igihe Alex yajyaga muri Malawi kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Iyo yabaga ari yo yamaranaga igihe n’abamisiyonari. Bamubereye urugero rwiza kandi bamutera inkunga yo gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere.
Nge na Alex twashyingiranywe mu mwaka wa 2003 maze dukomeza gukorera hamwe umurimo w’igihe cyose. Hari ibintu byiza cyane twigiye muri uwo murimo kandi Yehova yaduhaye imigisha myinshi.
TWAGURA UMURIMO
Mu mwaka wa 2009, twasabwe kuba abamisiyonari muri Timoru y’Iburasirazuba, kikaba ari igihugu gito kiri mu birwa bya Indoneziya. Byaradutunguye, biradushimisha cyane ariko nanone bidutera ubwoba. Nyuma y’amezi atanu, ni bwo twageze i Dili mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Ubuzima bwaho bwari butandukanye cyane n’ubwo aho twahoze. Twagombaga kwitoza umuco waho, tukiga ururimi rushya, tukamenyera ibyokurya byaho n’uko abantu baho *
babayeho. Iyo twabaga tubwiriza, twabonaga abantu bakennye, abatarize uko bikwiriye, n’abantu bababaye. Twanabonaga abantu bafite ibisigisigi by’intambara n’urugomo.Kuhabwiriza byari bishimishije. Reka mbabwire uko byagenze igihe nabwirizaga umwana w’umukobwa w’imyaka 13 witwa Maria. * Yari amaze imyaka mike apfushije nyina kandi na se ntibakundaga kubonana. Kimwe n’abandi bana bo mu kigero ke ntiyari azi icyo yakora mu buzima bwe. Ndibuka ko hari igihe yarize, arimo kumbwira uko yiyumva. Ariko sinumvaga neza ibyo yavugaga kuko nari ntaramenya neza ururimi rwe. Nasenze Yehova, ngo amfashe kumuhumuriza, maze ntangira kumusomera imirongo y’Ibyanditswe yamufasha. Nyuma y’imyaka mike niboneye ukuntu inyigisho za Bibiliya zahinduye imitekerereze ya Maria akagira ibyishimo n’ubuzima bwiza. Yarabatijwe none na we yigisha abandi Bibiliya. Ubu Maria ari mu muryango munini w’abasenga Yehova kandi yumva akunzwe.
Yehova akomeje guha umugisha umurimo wo kubwiriza ukorerwa muri Timoru y’Iburasirazuba. Nubwo abenshi mu babwiriza baho babatijwe mu myaka icumi ishize, abenshi muri bo ni abapayiniya, abakozi b’itorero cyangwa abasaza b’amatorero. Abandi bakora ku biro by’ubuhinduzi byitaruye, bakagira uruhare mu gutuma inyigisho z’ukuri ziboneka mu ndimi zaho. Nashimishwaga no kubabona mu materaniro baririmba, baseka kandi bakarushaho kuba inshuti za Yehova.
NAGIZE IBYISHIMO BYINSHI
Imibereho yo muri Timoru y’Iburasirazuba yari itandukanye cyane n’iyo muri Ositaraliya ariko kuhabwiriza byari bishimishije cyane. Hari igihe twagendaga mu modoka nto zuzuye abantu batwaye amafi n’imboga bavanye ku isoko. Hari n’ubwo twajyaga kubwiriza abantu baba mu tuzu duto, harimo ubushyuhe bwinshi, hadafite isuku ihagije n’inkoko zigenda hirya no hino. Nubwo ubuzima butari bworoshye numvaga nta cyo bitwaye.
Iyo nshubije amaso inyuma, nshimira ababyeyi bange ko bakoze uko bashoboye kugira ngo nkunde Yehova, bakamba hafi no muri cya gihe nari naracitse intege. Niboneye ko amagambo avugwa mu Migani 22:6 ari ukuri. Papa na mama baterwa ishema n’uko nge n’umugabo wange dukomeje gukorera Yehova. Kuva mu mwaka wa 2016 twahawe inshingano yo gusura amatorero yo mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bigenzura umurimo muri Ositaraliya na Aziya.
Uwo nabwira ko hari igihe ntakundaga kubwiriza, ntiyapfa kubyemera. Ubu nsigaye nkunda umurimo wo kubwiriza! Niboneye ko uko umuntu yaba abayeho kose, gukorera Yehova n’umutima wawe wose, ari byo byonyine bitanga ibyishimo nyakuri. Navuga ko imyaka 18 maze nkorera Yehova ndi kumwe na Alex, ari bwo nishimye kurusha ikindi gihe. Ubu noneho nsobanukiwe ko ibyo Dawidi yabwiye Yehova ari ukuri. Yaravuze ati: “Abaguhungiraho bose bazishima, bazarangurura ijwi ry’ibyishimo. . . . Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.”—Zab 5:11.