Ese uzemera ko umutima wawe uyoborwa n’Ibyanditswe?
‘Ibyo byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.’—1 KOR 10:11.
INDIRIMBO: 11, 61
1, 2. Kuki tugiye gusuzuma ingero z’abami bane b’u Buyuda?
UMUNTU aramutse anyuze ahantu akanyerera akagwa, wowe ugiye kuhanyura ntiwakwitonda? Bityo rero dushobora kuvana amasomo ku makosa abandi bakoze, bikaturinda kuyakora. Urugero, dushobora kuvana amasomo ku makosa yakozwe n’abantu bavugwa muri Bibiliya.
2 Mu gice kibanza twasuzumye abami bane b’u Buyuda bakoreye Yehova n’umutima wuzuye. Icyakora, bakoze amakosa akomeye cyane. Ibyababayeho bitwigisha iki? Twakwirinda dute gukora amakosa nk’ayo bakoze? Gutekereza kuri izo ngero bishobora kutwigisha amasomo y’ingirakamaro.—Soma mu Baroma 15:4.
KWISHINGIKIRIZA KU BWENGE BW’ABANTU BITEZA AKAGA
3-5. (a) Nubwo umutima wa Asa wari utunganiye Yehova, ni irihe kosa yakoze? (b) Igihe Basha yateraga u Buyuda, ni iki cyaba cyaratumye Asa yiringira abantu?
3 Reka tubanze dusuzume ibyabaye kuri Asa, maze turebe uko Ijambo ry’Imana rishobora kutuyobora. Igihe u Buyuda bwaterwaga n’ingabo z’Abanyetiyopiya zigera kuri miriyoni, 2 Ngoma 16:1-3). Ahubwo yishingikirije ku bwenge bwe, maze aha ruswa Beni-Hadadi umwami wa Siriya kugira ngo ajye kurwanya Basha. Ese ibyo Asa yakoze hari icyo byagezeho? Bibiliya igira iti “Basha akimara kubyumva areka kubaka Rama, imirimo yakoraga irahagarara” (2 Ngoma 16:5). Bityo rero, ibyo Asa yakoze wagira ngo byari byiza.
Asa yiringiye Yehova. Ariko igihe Basha umwami wa Isirayeli yatangiraga kubaka umugi wa Rama wari uri ku rubibi rw’u Buyuda, Asa ntiyiringiye Yehova (4 Ariko se Yehova yabibonaga ate? Yehova yohereje umuhanuzi Hanani ngo ajye kumucyaha kuko atiringiye Yehova. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 16:7-9.) Hanani yaramubwiye ati “guhera ubu uzibasirwa n’intambara.” Nubwo Basha yaretse kubaka Rama, Asa n’abaturage be bahoraga mu ntambara.
5 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Imana yagenzuye umutima wa Asa isanga uyitunganiye (1 Abami 15:14). Imana yabonaga ko Asa yayiyeguriye mu buryo bwuzuye. Icyakora, yagombaga kugerwaho n’ingaruka z’ibikorwa bye. Ariko se igihe Basha yateraga u Buyuda, ni iki cyatumye Asa yiyiringira kandi akishingikiriza kuri Beni-Hadadi, aho kwiringira Yehova? Ese yaba yaribwiraga ko ingufu mu bya gisirikare n’ububanyi n’amahanga byari kumuhira kurusha uko yari kwishingikiriza ku Mana? Ese haba hari abamushutse?
6. Ni irihe somo twavana ku ikosa Asa yakoze? Tanga urugero.
6 Ni irihe somo twavana ku ikosa Asa yakoze? Iyo duhanganye n’ibibazo bidukomereye cyane, duhita tubona ko dukeneye kwiringira Yehova. Ariko se twitwara dute mu bibazo byoroheje duhura na byo buri munsi? Ese turiyiringira tukagerageza kubyikemurira? Cyangwa dushaka amahame yo muri Bibiliya yadufasha, tukagerageza kuyakurikiza, bityo tukaba tugaragaje ko twiringira Yehova? Urugero, abagize umuryango wawe bakubuza kujya mu materaniro cyangwa mu makoraniro. Ese usaba Yehova ko agufasha kumenya uko wakwitwara neza muri icyo kibazo? Tuvuge wenda ko umaze igihe uri umushomeri, none ubonye umuntu ushobora kuguha akazi. Ese mu gihe uvugana na we, uzamubwira ko uzajya ujya mu materaniro buri cyumweru? Uko ikibazo dufite cyaba kiri kose, byaba byiza tuzirikanye amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “iragize Yehova mu nzira yawe; umwishingikirizeho na we azagira icyo akora.”—Zab 37:5.
BYAGENDA BITE DUHISEMO INCUTI MBI?
7, 8. Ni ayahe makosa Yehoshafati yakoze? Byagize izihe ngaruka? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
7 Byagendekeye bite umuhungu wa Asa witwaga Yehoshafati? Yari afite imico myiza cyane. Yiringiye Imana, maze akora ibintu byinshi byiza. Icyakora, yigeze gufata imyanzuro mibi. Urugero, yemeye ko umuhungu we ashakana n’umukobwa w’umwami mubi Ahabu wategekaga ubwami bw’amajyaruguru. Nanone Yehoshafati yajyanye na Ahabu kurwanya Abasiriya, nubwo umuhanuzi Mikaya yari yamubujije. Habuzeho gato ngo Yehoshafati agwe kuri urwo rugamba. Hanyuma yagarutse i Yerusalemu (2 Ngoma 18:1-32). Icyo gihe umuhanuzi Yehu yaramubajije ati “ese umugome ni we ukwiriye gufashwa, kandi se abanga Yehova ni bo wagombye gukunda?” —Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 19:1-3.
8 Ese Yehoshafati yaba yaravanye isomo ku byamubayeho? Nubwo yakomeje kurangwa n’ishyaka mu bikorwa bishimisha Imana, bisa n’aho ibyamubayeho igihe yatabaranaga na Ahabu nta cyo byamwigishije, kandi ntiyumviye inama yagiriwe na Yehu. Yehoshafati yagiranye amasezerano na Ahaziya mwene Ahabu, wari umwami mubi wangaga Imana. Yehoshafati na Ahaziya bafatanyije kubaka amato, ariko umushinga wabo nta cyo wagezeho.—2 Ngoma 20:35-37.
9. Byagenda bite duhisemo incuti mbi?
9 Inkuru ya Yehoshafati yagombye gutuma twisuzuma. Muri rusange Yehoshafati yari umwami mwiza. Yakoze ibikwiriye kandi ‘ashaka Yehova n’umutima we wose’ (2 Ngoma 22:9). Icyakora yacuditse n’abantu batasengaga Yehova, yikururira ibibazo bikomeye. Byabaye aka wa mugani wo muri Bibiliya ugira uti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imig 13:20). Natwe twifuza gufasha abantu bashaka kumenya ukuri. Icyakora twagombye kuzirikana ko habuze gato ngo Yehoshafati apfe azize kwifatanya na Ahabu. Ubwo rero kugirana imishyikirano itari ngombwa n’abantu badakorera Yehova bishobora kuduteza akaga.
10. (a) Niba twifuza gushaka, ibyabaye kuri Yehoshafati twabikuramo irihe somo? (b) Ni iki twagombye kwibuka?
10 Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Yehoshafati? Umukristo ashobora kurambagizanya n’umuntu udasenga Yehova wenda bitewe n’uko atekereza ko atazabona uwo bakwiranye mu Bakristo b’ukuri. Nanone bene wabo batizera bashobora kumuhatira gushaka atarasaza. N’ubundi kandi, Yehova yaturemanye icyifuzo cyo gukunda no gukundwa. None se Umukristo yakora iki niba adashoboye kubona umuntu ukwiriye bazashakana? Gutekereza ku byabaye kuri Yehoshafati bishobora kumufasha. Ubusanzwe yagishaga 2 Ngoma 18:4-6). Ariko se byagenze bite atangiye gucudika na Ahabu utarakundaga Yehova? Yehoshafati yagombaga kwibuka ko “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Natwe twagombye kwibuka ko Yehova yifuza kudufasha. Asobanukiwe neza ikibazo duhanganye na cyo kandi aradukunda. Ese wiringiye ko Imana izaguha ibyo wifuza mu birebana no gukunda no gukundwa? Iringire rwose ko izabikora mu gihe gikwiriye!
Yehova inama (NTUKEMERE KO UMUTIMA WAWE WISHYIRA HEJURU
11, 12. (a) Ni iki Hezekiya yakoze kikagaragaza ibyari mu mutima we? (b) Ni iki cyatumye Yehova adasuka uburakari bwe kuri Hezekiya?
11 Ni irihe somo twavana kuri Hezekiya? Yehova yafashije Hezekiya kwigenzura, amenya neza ibyari mu mutima we. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 32:31.) Igihe Hezekiya yarwaraga akaremba, Imana yamuhaye ikimenyetso kigaragaza ko yari kuzakira. Yatumye igicucu cyari cyamanutse ku madarajya gisubira inyuma ho amadarajya icumi. Uko bigaragara, nyuma yaho ibikomangoma by’i Babuloni byifuje kumenya iby’icyo kimenyetso (2 Abami 20:8-13; 2 Ngoma 32:24). Yehova ntiyabwiye Hezekiya icyo yari kubasubiza. Bibiliya ivuga ko “yamuretse” kugira ngo arebe icyo yari gukora. Hezekiya yeretse Abanyababuloni ‘inzu yabikwagamo ubutunzi bwe bwose.’ Ibyo byagaragaje ‘ibyari mu mutima we.’
12 Bibiliya ntitubwira icyatumye umutima wa Hezekiya wishyira hejuru. Ese byaba byaratewe n’uko yari yaratsinze Abashuri, cyangwa byatewe n’uko Imana yari yaramukijije mu buryo bw’igitangaza? Ese byatewe n’uko yagize “ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi cyane”? Icyaba cyarabiteye cyose, Hezekiya ‘ntiyituye Yehova ineza yamugiriye’ kuko umutima we wishyize hejuru. Ibyo birababaje rwose! Nubwo Hezekiya yari yarakoreye Imana n’umutima we wose, hari igihe yakoze ibintu bitayishimishije. Icyakora nyuma yaho “Hezekiya yicishije bugufi,” bituma we n’abaturage yayoboraga Imana itabasukaho uburakari bwayo.—2 Ngoma 32:25-27; Zab 138:6.
13, 14. (a) Ni iki gishobora kugaragaza ibiri mu mutima wacu? (b) Twagombye kwitwara dute mu gihe abandi badushimiye?
13 Gusoma inkuru ya Hezekiya no kuyitekerezaho byatwigisha iki? Ibuka ko ubwibone bwa Hezekiya bwagaragaye Yehova amaze kumufasha agatsinda Senakeribu kandi akamukiza indwara mu buryo bw’igitangaza. Ese iyo dukoze ikintu cyiza cyangwa abandi bakadushima, aho si Yehova uba ‘aturetse kugira ngo atugerageze,’ maze ibiri mu mutima wacu bijye ahagaragara? Urugero, umuvandimwe ashobora gutegura disikuru ye akayitanga neza, abantu benshi bakamushimira. Azitwara ate?
14 Mu gihe abantu badushimiye, byaba byiza dushyize mu bikorwa amagambo ya Yesu agira ati “namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro. Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora’” (Luka 17:10). Aha na ho tugomba kuvana isomo ku byabaye kuri Hezekiya. Icyagaragaje ko yishyize hejuru ni uko ‘atituye Yehova ineza yamugiriye.’ Nidutekereza ku byo Imana yadukoreye bizadufasha kwirinda imyifatire yanga. Dushobora kuyishimira kubera ko yatanze Bibiliya n’umwuka wera kugira ngo bifashe abagaragu bayo.
JYA WITONDA MU GIHE UFATA IMYANZURO
15, 16. Ni iki Yosiya yakoze cyamukururiye urupfu?
15 Ni irihe somo tuvana ku byabaye ku mwami mwiza Yosiya? Reka dusuzume ikosa yakoze rikamuviramo urupfu. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 35:20-22.) Yosiya ‘yagiye kurwanya’ Umwami Neko wa Egiputa, kandi uwo mwami yari yamubwiye ko nta cyo bapfa. Bibiliya ivuga ko amagambo ya Neko “yari avuye mu kanwa k’Imana.” None se ubwo kuki Yosiya yagiye kumurwanya? Bibiliya nta cyo ibivugaho.
16 Ariko se ubundi Yosiya yari kubwirwa n’iki ko amagambo ya Neko yari avuye kuri Yehova? Yashoboraga kubaza Yeremiya wari umwe mu bahanuzi b’indahemuka (2 Ngoma 35:23, 25). Ariko nta hantu na hamwe hagaragaza ko yabikoze. Nanone Neko yari agiye i Karikemishi. Yari agiye “kurwanya irindi shyanga,” ntiyari ateye Yerusalemu. Byongeye kandi, Neko ntiyigeze atuka Yehova cyangwa ubwoko bwe. Ku bw’ibyo rero, biragaragara ko Yosiya yafashe umwanzuro ahubutse. Ese hari isomo twavana muri iyo nkuru? Mu gihe dufite ikibazo, twagombye kubanza kureba icyo Yehova ashaka.
17. Mu gihe duhuye n’ikibazo twakora iki ngo twirinde ikosa nk’iryo Yosiya yakoze?
17 Mu gihe dufite ikibazo, twagombye gusuzuma amahame yo muri Bibiliya yadufasha kandi tugasuzuma uko twayakurikiza. Hari igihe biba ngombwa ko dukora ubushakashatsi bwimbitse mu bitabo byacu cyangwa tugasaba abasaza inama. Bashobora kudufasha gutekereza ku yandi mahame yo muri Bibiliya yatugirira akamaro. Urugero, mushiki wacu ufite umugabo utizera yari yateganyije kujya kubwiriza (Ibyak 4:20). Ariko kuri uwo munsi, umugabo we aramubujije amubwira ko birirwa mu rugo bakaganira. Ashobora gutekereza ku mirongo yo muri Bibiliya, ishobora kumufasha gufata umwanzuro mwiza. Azi ko agomba kumvira Imana kandi ko Yesu yadutegetse kubwiriza (Mat 28:19, 20; Ibyak 5:29). Ariko nanone azi ko umugore agomba kuganduka kandi akaba umuntu ushyira mu gaciro (Efe 5:22-24; Fili 4:5). Ariko se ubundi umugabo we amubuza kujya kubwiriza cyangwa ni uko gusa uwo munsi ashaka ko biriranwa? Mu gihe dukora ibyo Imana ishaka ari na ko twihatira kugira umutimanama ukeye, tugomba gushyira mu gaciro.
KOMEZA KUGIRA UMUTIMA UTUNGANYE N’IBYISHIMO
18. Gutekereza ku nkuru z’abami bane twasuzumye muri iki gice byatumarira iki?
18 Hari igihe dushobora kugwa mu makosa nk’ayo abo bami bane bakoze kuko tudatunganye. Dushobora (1) kwishingikiriza ku bwenge bw’abantu, (2) guhitamo incuti mbi, (3) kwibona, cyangwa (4) tugafata imyanzuro tutabanje gusuzuma icyo Imana ishaka. Yehova ni umugwaneza kandi atubonamo ibyiza nk’uko yabibonye muri abo bami bane. Nanone Yehova abona urukundo tumukunda n’uko twifuza cyane kumukorera. Ni yo mpamvu yandikishije inkuru z’abantu bakoze amakosa akomeye kugira ngo zitubere umuburo. Nimucyo tujye dutekereza kuri izo nkuru zo muri Bibiliya kandi dushimire Yehova!