IGICE CYO KWIGWA CYA 24
Uko twakwikuramo imitekerereze idahuje n’inyigisho ziva ku Mana
“Dusenya imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana.”—2 KOR 10:5.
INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka
INSHAMAKE *
1. Ni uwuhe muburo intumwa Pawulo yahaye Abakristo basutsweho umwuka?
INTUMWA PAWULO yatanze umuburo ugira uti: “Mureke kwishushanya n’iyi si” (Rom 12:2). Ayo magambo Pawulo yayabwiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Kuki yahaye uwo muburo ukomeye Abakristo bari bariyeguriye Imana kandi barasutsweho umwuka?—Rom 1:7.
2-3. Satani agerageza kudushuka ate ngo dutere Yehova umugongo? Twakora iki ngo twikuremo imitekerereze mibi ishobora kuba ‘yarashinze imizi’ mu bwenge bwacu?
2 Pawulo yari ahangayikishijwe n’uko hari Abakristo bari baratangiye kuyoba, kubera imitekerereze mibi yo mu isi ya Satani (Efe 4:17-19). Ibyo natwe bishobora kutubaho. Satani, we mana y’iyi si, akoresha amayeri atandukanye kugira ngo atume dutera Yehova umugongo. Urugero, iyo twifuza kuba abantu bakomeye cyangwa ibyamamare, Satani ashobora kubyuririraho akadutandukanya na Yehova. Ashobora no gukoresha umuco, uburere twahawe n’amashuri twize agatuma tugira imitekerereze nk’iye.
3 Ese dushobora kwikuramo ibintu “byashinze imizi” mu bwenge bwacu (2 Kor 10:4)? Pawulo yashubije icyo kibazo agira ati: “Dusenya imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana, kandi dufata mpiri ibitekerezo byose tugatuma byumvira Kristo” (2 Kor 10:5). Koko rero, Yehova ashobora kudufasha tukikuramo imitekerereze idakwiriye. Nk’uko imiti ishobora gukiza umuntu indwara, Ijambo ry’Imana na ryo rishobora kudufasha kwikuramo imitekerereze ikocamye y’isi ya Satani.
“MUHINDURE IMITEKEREREZE RWOSE”
4. Ni iki abenshi muri twe bahinduye igihe bamenyaga ukuri?
4 Ongera utekereze ibintu byose wahinduye, igihe wamenyaga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ugafata umwanzuro wo gukorera Yehova. Benshi muri twe byabasabye kureka ibikorwa bibi bakoraga (1 Kor 6:9-11). Twishimira cyane ko Yehova yadufashije kubireka.
5. Ni ibihe bintu bibiri bivugwa mu Baroma 12:2 tugomba gukora?
5 Icyakora ntitwagombye kumva ko nta bindi dukeneye guhindura. Nubwo twaba tutagikora ibyaha bikomeye twakoraga mbere y’uko tubatizwa, tuba tugomba gukomeza kuba maso kugira ngo twirinde ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma twongera kubikora. Ibyo twabigeraho dute? Pawulo yatugiriye inama igira iti: “Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose” (Rom 12:2). Ubwo rero hari ibintu bibiri tugomba gukora. Icya mbere, tugomba ‘kureka kwishushanya’ n’isi cyangwa kuyoborwa na yo. Icya kabiri, tugomba ‘guhinduka,’ tugahindura imitekerereze yacu.
6. Ibyo Yesu yavuze muri Matayo 12:43-45 bitwigisha iki?
6 Icyo Pawulo yashakaga kuvuga, si uguhindura uko tugaragara inyuma gusa. Ahubwo tunasabwa guhindura kamere yacu yose. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ese narahindutse cyangwa ”) Tugomba guhindura imitekerereze yacu, ni ukuvuga uko tubona ibintu, ibyiyumvo byacu n’ibyifuzo byacu. Bityo rero, buri wese muri twe akwiriye kwibaza ati: “Ese ndi Umukristo ku izina gusa cyangwa ndi Umukristo nyawe?” Yesu yatubwiye icyo tugomba gukora muri ndiyoberanya?Matayo 12:43-45. (Hasome.) Iyo mirongo itwigisha isomo ry’ingenzi: Kwikuramo ibitekerezo bibi ntibihagije, ahubwo tugomba no kubisimbuza ibitekerezo bishimisha Imana.
‘MUHINDURWE BASHYA MU MBARAGA ZIKORESHA UBWENGE BWANYU’
7. Twakora iki ngo duhindure abo turi bo imbere?
7 Ese koko dushobora guhindura kamere yacu cyangwa abo turi bo imbere? Ijambo ry’Imana risubiza rigira riti: “Mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mukambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri” (Efe 4:23, 24). Ubwo rero, guhindura abo turi bo imbere ntibyoroshye, ariko birashoboka. Kwikuramo ibyifuzo bibi no kureka ibikorwa bibi ntibihagije. Tugomba no guhindura kamere yacu, ni ukuvuga ‘imbaraga zikoresha ubwenge bwacu.’ Ibyo bisobanura ko duhindura ibyifuzo byacu, imyitwarire yacu n’impamvu zidutera gukora ibintu runaka. Ibyo bidusaba guhozaho.
8-9. Ibyabaye ku muvandimwe bigaragaza bite ko tugomba guhindura kamere yacu?
8 Reka dusuzume urugero rw’umuvandimwe wahoze ari umunyarugomo. Amaze kureka ubusinzi no kurwana, yarabatijwe, kandi n’abaturanyi be babonaga rwose ko yahindutse. Icyakora hashize igihe gito abatijwe, yahuye n’ikigeragezo atari yiteze. Umugabo wari wasinze yaje iwe ku mugoroba, aramushotora agira ngo barwane. Uwo muvandimwe yabanje kwifata. Ariko igihe uwo musinzi yatukaga izina rya Yehova, yananiwe kubyihanganira. Yahise asohoka, akubita uwo mugabo. Ni iki cyatumye amukubita? Nubwo kwiga Bibiliya byari byaramufashije kureka urugomo, ntiyari yarahinduye kamere ye. Mu yandi magambo ntiyari yarahinduye uwo ari we imbere.
9 Icyakora uwo muvandimwe ntiyatereye iyo (Imig 24:16). Abasaza baramufashije akomeza guhindura kamere ye. Yageze aho aba n’umusaza w’itorero. Ariko umunsi umwe avuye ku Nzu y’Ubwami, yongeye guhura n’ikigeragezo nk’icya mbere. Hari umusinzi waje ashaka gukubita umusaza w’itorero bari kumwe. Icyo gihe yakoze iki? Yaganiriye n’uwo musinzi atuje kandi yicishije bugufi, maze uwo musinzi aracururuka. Uwo muvandimwe yaherekeje uwo musinzi wagendaga yandika umunani amugeza iwe. Kuki noneho uwo muvandimwe yitwaye atyo? Yari yarahinduye kamere ye. Yari yarahindutse aba umuntu w’umunyamahoro kandi wicisha bugufi. Ibyo byatumye ahesha Yehova ikuzo.
10. Kugira ngo duhinduke bisaba iki?
10 Umuntu ntahinduka mu ijoro rimwe, kandi guhinduka ntibipfa kwizana. Dushobora kumara imyaka myinshi ‘dushyiraho umwete’ kugira ngo tubigereho (2 Pet 1:5). Kuba tumaze imyaka myinshi turi mu kuri ntibisobanura ko twahinduye kamere yacu. Ahubwo tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo duhinduke. Hari ibintu by’ingenzi dusabwa gukora kugira ngo tubigereho. Reka dusuzume bimwe muri byo.
UKO TWAHINDURA KAMERE YACU
11. Isengesho ridufasha rite guhindura kamere yacu?
11 Ikintu cya mbere tugomba gukora ni ugusenga. Tugomba gusenga nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Mana, undememo umutima uboneye, kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama” (Zab 51:10). Tugomba kwemera ko dukeneye guhindura kamere yacu kandi tugasaba Yehova ko abidufashamo. Ni iki cyatwizeza ko azadufasha guhinduka by’ukuri? Duhumurizwa n’isezerano yahaye Abisirayeli bo mu gihe cya Ezekiyeli bari barinangiye umutima. Yaravuze ati: “Nzabaha umutima umwe kandi mbashyiremo umwuka mushya . . . mbahe umutima woroshye [ni ukuvuga, umutima wumvira Imana]” (Ezek 11:19). Yehova yari yiteguye gufasha abo Bisirayeli guhinduka, kandi natwe yiteguye kudufasha.
12-13. (a) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 119:59, ni iki tugomba gutekerezaho? (b) Ni ibihe bibazo ukwiriye kwibaza?
12 Ikintu cya kabiri tugomba gukora ni ugutekereza ku byo twiga. Mu gihe dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, tugomba gufata umwanya wo gutekereza twitonze ku byo dusoma, tugasuzuma niba hari ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo dukeneye kwikuramo. (Soma muri Zaburi ya 119:59; Heb 4:12; Yak 1:25.) Tugomba kwisuzuma tukareba niba nta kintu kigaragaza ko twatangiye gukururwa n’imitekerereze y’isi. Tugomba kwemera aho dufite intege nke, kandi tugakora ibishoboka byose ngo twikosore.
13 Urugero, ushobora kwibaza ibi bibazo: Ese njya nibonaho akageso ko kwifuza cyangwa kugira ishyari (1 Pet 2:1)? Ese naba ngira akantu k’ubwibone, bitewe n’aho nkomoka, amashuri nize cyangwa ubutunzi mfite (Imig 16:5)? Ese nsuzugura abantu tutari mu rwego rumwe cyangwa abo tudahuje ubwoko (Yak 2:2-4)? Ese hari igihe numva nkuruwe n’ibintu byo muri iyi si ya Satani (1 Yoh 2:15-17)? Ese njya numva nkunze imyidagaduro irimo ubusambanyi n’urugomo (Zab 97:10; 101:3; Amosi 5:15)? Uko usubiza ibyo bibazo, bishobora kukwereka aho ukeneye kwikosora. Nitwikuramo ibitekerezo bibi bishobora kuba ‘byarashinze imizi’ mu mutima wacu, tuzashimisha Data wo mu ijuru.—Zab 19:14.
14. Kuki tugomba guhitamo inshuti nziza?
14 Ikintu cya gatatu tugomba gukora, ni uguhitamo inshuti nziza. Twabyemera cyangwa tutabyemera, inshuti zacu zitugiraho ingaruka (Imig 13:20). Iyo turi ku ishuri cyangwa ku kazi, tuba turi kumwe n’abantu badashobora kudufasha kugira imitekerereze nk’iy’Imana. Icyakora mu materaniro tuhabonera inshuti nziza. Iyo turi mu materaniro dushishikarizwa “gukundana no gukora imirimo myiza.”—Heb 10:24, 25.
‘MUSHIKAME MU KWIZERA’
15-16. Ni mu buhe buryo Satani agerageza guhindura imitekerereze yacu?
15 Jya uzirikana ko Satani yiyemeje guhindura imitekerereze yacu. Azi ko Ijambo ry’Imana ridufasha kugira imitekerereze ikwiriye. Ni yo mpamvu adutegeza ibitekerezo bibi byinshi, kugira ngo ahindure imitekerereze yacu, bityo dutangire gushidikanya.
16 Satani aracyakomeza kubaza ikibazo nk’icyo yabajije Eva mu busitani bwa Edeni. Yaramubajije ati: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko . . . ?” (Intang 3:1). Muri iyi si iyobowe na Satani, dukunze kumva ibibazo bishobora kudutera gushidikanya, urugero nk’ibi ngo: “Ese koko Imana ntiyemera ubutinganyi? Ese koko Imana ibabuza kwizihiza Noheli n’isabukuru y’amavuko? Ese koko Imana yanyu ibabuza guterwa amaraso? Ese koko Imana irangwa n’urukundo, yakwanga ko mukomeza gushyikirana na bene wanyu baciwe mu itorero?”
17. Twakora iki mu gihe dutangiye kwibaza ibibazo byatuma dushidikanya ku byo twizera? Mu Bakolosayi 2:6, 7 hagaragaza ko ibyo bizatumarira iki?
17 Tugomba kwemera tudashidikanya ko ibyo twizera ari ukuri. Iyo tudashatse ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi twibaza, bishobora gutuma dushidikanya ku byo twizera. Gushidikanya bishobora kugoreka imitekerereze yacu cyangwa bigasenya ukwizera kwacu. None se twakora iki? Ijambo ry’Imana ritubwira ko tugomba guhindura imitekerereze yacu, kugira ngo tugenzure tumenye neza “ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Rom 12:2). Iyo twiyigisha buri gihe, twe ubwacu twibonera ko inyigisho twiga muri Bibiliya ari ukuri. Kwiyigisha bidufasha kwemera tudashidikanya ko amahame ya Yehova ari yo akwiriye. Ibyo bituma tumera nk’igiti cyashinze imizi kure mu butaka, maze ‘tugashikama mu kwizera.’—Soma mu Bakolosayi 2:6, 7.
18. Ni iki kizagufasha kwirinda imitekerereze y’isi ya Satani?
18 Wowe ubwawe, ni wowe ugomba kugira icyo ukora kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Bityo rero, jya ukomeza guhindura imitekerereze yawe. Jya usenga buri gihe, usabe Yehova umwuka wera. Jya utekereza witonze ku byo wiga kandi ukomeze gusuzuma imitekerereze yawe n’impamvu zituma ukora ibintu runaka. Jya ushaka inshuti nziza zizagufasha guhindura imitekerereze yawe. Nubigenza utyo, uzirinda imitekerereze y’isi ya Satani kandi usenye “imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana.”—2 Kor 10:5.
INDIRIMBO YA 50 Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana
^ par. 5 Twabyemera cyangwa tutabyemera, uburere twahawe, umuco twakuriyemo n’amashuri twize bigira ingaruka ku mitekerereze yacu. Hari igihe dusanga hari ingeso zashinze imizi muri kamere yacu. Iki gice kigaragaza uko twakwikuramo imitekerereze mibi yose twaba dufite.