Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 25

Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe uhangayitse

Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe uhangayitse

“Sinigeze mbaho ntafite ibibazo, kandi sinigeze mbaho ntafite imihangayiko.”​—YOBU 3:26.

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

INSHAMAKE  *

1. Kuki tugomba kumvira umuburo wa Yesu?

MU BUHANUZI bwa Yesu buvuga iby’iminsi y’imperuka, yaravuze ati: ‘Mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa n’imihangayiko y’ubuzima’ (Luka 21:34). Kuki tugomba kumvira uwo muburo? Ni ukubera ko natwe duhura n’ibibazo nk’ibyo abandi bose bahura na byo.

2. Ni ibihe bibazo abavandimwe na bashiki bacu bahanganye na byo?

2 Hari igihe duhura n’ibibazo byinshi icyarimwe. Reka dufate ingero. Umuvandimwe witwa John, * arwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko igatuma ibice by’umubiri bigenda bigagara. Igihe umugore we bari bamaranye imyaka 19 yamutaga, yarushijeho kugira agahinda. Nyuma yaho, abakobwa be babiri baretse gukorera Yehova. Bob n’umugore we Linda na bo bahuye n’ibibazo byinshi. Bombi basezerewe ku kazi, bituma birukanwa mu nzu. Uretse n’ibyo, Linda yaje kurwara indwara y’umutima yari kuzamuhitana, kandi yari arwaye n’indi ituma umubiri utakaza ubushobozi bwo kurwanya indwara.

3. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, ni iki twiringira tudashidikanya?

3 Twiringira tudashidikanya ko Umuremyi wacu, Data udukunda ari we Yehova, yiyumvisha imihangayiko yacu, kandi yifuza kudufasha guhangana n’ibibazo dufite. (Soma mu Bafilipi 4:6, 7.) Ijambo ry’Imana ririmo inkuru nyinshi zigaragaza ibibazo abagaragu bayo bagiye bahura na byo. Nanone rigaragaza uko Yehova yabafashije muri iyo mihangayiko. Reka dusuzume ingero nke.

ELIYA YARI “UMUNTU UMEZE NKATWE”

4. Ni ibihe bibazo Eliya yahuye na byo, kandi se yabonaga Yehova ate?

4 Eliya yakoreye Yehova mu bihe bigoye kandi yahuye n’ibibazo bikomeye. Umwami Ahabu, umwe mu bami ba Isirayeli babaye abahemu, yashakanye na Yezebeli wari umugome, kandi wasengaga Bayali. Bombi bateje imbere gahunda yo gusenga Bayali mu gihugu cyose, kandi bica abahanuzi ba Yehova benshi. Eliya we yararusimbutse. Nanone Eliya yiringiye Yehova bituma atagira icyo aba igihe amapfa yayogozaga igihugu (1 Abami 17:2-4, 14-16). Byongeye kandi, yiringiye Yehova igihe yari ahanganye n’abahanuzi ba Bayali n’abayoboke be, akomeza gushishikariza Abisirayeli gukorera Yehova (1 Abami 18:21-24, 36-38). Muri ibyo bihe bigoye, Eliya yari afite ibintu byinshi byamwemezaga ko Yehova yari amushyigikiye.

Yehova yohereje umumarayika kugira ngo akomeze Eliya (Reba paragarafu ya 5-6) *

5-6. Mu 1 Abami 19:1-4 hagaragaza ko Eliya yiyumvaga ate? Yehova yamweretse ate ko amukunda?

5 Soma mu 1 Abami 19:1-4. Igihe Umwamikazi Yezebeli yabwiraga Eliya ko yari kuzamwica, yagize ubwoba ahungira i Beri-Sheba. Yacitse intege cyane, ku buryo ‘yasabye Imana ko yakwipfira.’ Kuki yumvaga ashaka gupfa? Eliya yari “umuntu umeze nkatwe”; ntiyari atunganye (Yak 5:17). Birashoboka ko yumvaga ahangayitse cyane kandi yaguye agacuho. Ashobora kuba yaratekerezaga ko ibyo yakoze byose ashyigikira ugusenga k’ukuri byabaye imfabusa. Nanone yabonaga muri Isirayeli ibintu bikomeje kuba bibi, kandi akibwira ko ari we mugaragu wa Yehova wenyine wari usigaye (1 Abami 18:3, 4, 13; 19:10, 14). Dushobora gutangazwa no kuba uwo muhanuzi w’indahemuka yariyumvaga atyo. Ariko Yehova we yaramwumvaga.

6 Igihe Eliya yabwiraga Yehova uko yiyumvaga, ntiyamutonganyije. Ahubwo yaramufashije, yongera kugira imbaraga (1 Abami 19:5-7). Nyuma yaho, Yehova yeretse Eliya imbaraga ze zihambaye kugira ngo amufashe guhindura uko yabonaga ibintu. Nanone Yehova yamubwiye ko muri Isirayeli hari hakiri abagaragu be bagera ku 7.000 banze gusenga Bayali (1 Abami 19:11-18). Ibyo byose byeretse Eliya ko Yehova yamukundaga.

UKO YEHOVA ADUFASHA

7. Uko Yehova yafashije Eliya bitwizeza iki?

7 Ese nawe ufite ibibazo biguhangayikishije? Kumenya ko Yehova yiyumvishaga agahinda Eliya yari afite, biraduhumuriza. Bitwizeza ko yiyumvisha ibibazo duhanganye na byo. Azi aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi azi ibyo dutekereza n’uko twiyumva (Zab 103:14; 139:3, 4). Nitwigana Eliya tukishingikiriza kuri Yehova, azadufasha guhangana n’ibibazo biduhangayikisha.—Zab 55:22.

8. Yehova azagufasha ate guhangana n’imihangayiko?

8 Imihangayiko ishobora gutuma wiheba, ugacika intege. Ibyo nibiramuka bikubayeho, uzibuke ko Yehova yiteguye kugufasha guhangana n’imihangayiko. Azagufasha ate? Agusaba ko umubwira ibibazo ufite n’uko wiyumva, kandi rwose numutakira azagufasha (Zab 5:3; 1 Pet 5:7). Bityo rero, jya usenga Yehova kenshi umubwira ibibazo byawe. Birumvikana ko atazakuvugisha nk’uko yavugishije Eliya, ariko azakuvugisha binyuze ku Ijambo rye ari ryo Bibiliya no ku muryango we. Inkuru zo muri Bibiliya zizaguhumuriza kandi zitume ugira ibyiringiro. Nanone abavandimwe na bashiki bacu bazagutera inkunga.—Rom 15:4; Heb 10:24, 25.

9. Inshuti twizera yadufasha ite?

9 Igihe Yehova yasabaga Eliya guha Elisa zimwe mu nshingano ze, yari amuhaye inshuti nziza yari akeneye cyane, yari kumuhumuriza. Iyo natwe tubwiye inshuti twizera ibituri ku mutima, ishobora kuduhumuriza (2 Abami 2:2; Imig 17:17). Niba wumva nta nshuti nk’iyo ufite, jya usenga Yehova agufashe kubona Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka waguhumuriza.

10. Ibyabaye kuri Eliya bitwizeza iki, kandi se isezerano ryo muri Yesaya 40:28, 29 ridufasha rite?

10 Yehova yafashije Eliya guhangana n’ibibazo yari afite, bituma amukorera mu budahemuka imyaka myinshi. Ibyabaye kuri Eliya biduha ikizere. Hari igihe duhura n’ibibazo bikomeye, bikatunegekaza. Ariko iyo twishingikirije kuri Yehova, aduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kumukorera.—Soma muri Yesaya 40:28, 29.

HANA, DAWIDI N’UMWANDITSI WA ZABURI BISHINGIKIRIJE KURI YEHOVA

11-13. Ni ibihe bibazo abagaragu b’Imana batatu ba kera bahuye na byo?

11 Hari abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bahanganye n’ibibazo bikomeye. Urugero, Hana yamaze igihe kinini ababazwa cyane n’uko yari ingumba, kandi mukeba we yahoraga amukwena (1 Sam 1:2, 6). Hana yagiraga agahinda kenshi cyane, ku buryo yariraga ntashobore kurya.—1 Sam 1:7, 10.

12 Hari igihe Umwami Dawidi yahangayikaga bikabije. Ibuka ibibazo yahuye na byo. Yiciraga urubanza cyane bitewe n’amakosa menshi yakoze (Zab 40:12). Umuhungu we Abusalomu yamwigometseho, birangira uwo muhungu ahasize ubuzima (2 Sam 15:13, 14; 18:33). Nanone imwe mu nshuti ze magara yaramugambaniye (2 Sam 16:23–17:2; Zab 55:12-14). Zaburi nyinshi zanditswe na Dawidi zigaragaza ukuntu yajyaga acika intege, ariko zikanagaragaza ukuntu yiringiraga Yehova cyane.—Zab 38:5-10; 94:17-19.

Ni iki cyafashije umwanditsi wa zaburi kongera gukorera Yehova yishimye? (Reba paragarafu ya 13-15) *

13 Nyuma yaho, hari umwanditsi wa zaburi wagiriye ishyari abantu babi. Ashobora kuba yarakomokaga mu muryango w’Umulewi witwaga Asafu kandi ashobora kuba yarakoraga mu “rusengero rukomeye rw’Imana.” Uwo mwanditsi wa zaburi yarahangayitse cyane, bituma abura ibyishimo. Yageze n’aho atekereza ko gukorera Yehova nta cyo bimaze.—Zab 73:2-5, 7, 12-14, 16, 17, 21.

14-15. Abantu batatu tumaze gusuzuma, batwigisha iki ku birebana no gushakira ubufasha kuri Yehova?

14 Abo bagaragu ba Yehova uko ari batatu bamwishingikirijeho. Bamusengaga buri gihe bakamubwira ibibahangayikishije. Bamubwiraga badaciye ku ruhande impamvu babaga bahangayitse cyane. Ikindi kandi bakomezaga kujya mu nzu ya Yehova.—1 Sam 1:9, 10; Zab 55:22; 73:17; 122:1.

15 Yehova yashubije amasengesho yabo. Urugero, Hana yagize amahoro yo mu mutima (1 Sam 1:18). Dawidi we yaravuze ati: “Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose” (Zab 34:19). Wa mwanditsi wa zaburi na we yaje kubona ko Yehova yari ‘yaramufashe ukuboko kwe kw’iburyo,’ akamuyobora binyuze ku nama ze zuje urukundo. Yaranditse ati: “Jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye. Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye” (Zab 73:23, 24, 28). Izo ngero zitwigisha iki? Hari igihe duhura n’ibibazo bikomeye tugahangayika. Ariko gutekereza ukuntu Yehova yafashije abandi, tukamwishingikirizaho mu isengesho, kandi tukamwumvira dukora ibyo adusaba, bizadufasha kubyihanganira.—Zab 143:1, 4-8.

KWISHINGIKIRIZA KURI YEHOVA BIZAGUFASHA KWIHANGANA

Mushiki wacu yabanje kwitarura abandi, ariko igihe yatangiraga kujya afasha abandi babaga bahanganye n’ibibazo, byaramufashije (Reba paragarafu ya 16-17)

16-17. (a) Kuki tutagomba kwitarura Yehova n’abagaragu be? (b) Ni iki cyadufasha kongera kugira imbaraga?

16 Abo bantu batatu batwigisha irindi somo ry’ingenzi: Ntitugomba kwitarura Yehova n’abagaragu be (Imig 18:1). Nancy wahangayitse cyane igihe umugabo we yamutaga, yaravuze ati: “Hari igihe nabaga numva nta muntu nifuza kubona cyangwa kuvugisha. Ariko uko nitaruraga abantu ni ko narushagaho kwicwa n’agahinda.” Nancy yafashijwe n’uko yatangiye kujya afasha abandi babaga bahanganye n’ibibazo. Yaravuze ati: “Iyo abandi bambwiraga ibibahangayikishije, nabategaga amatwi. Naje kubona ko kubagirira impuhwe, byatumaga ntakabya kwihangayikira.”

17 Kujya mu materaniro bishobora gutuma twongera kugira imbaraga. Bituma Yehova ‘adufasha kandi akaduhumuriza’ (Zab 86:17). Mu materaniro ni ho adufashiriza akoresheje umwuka wera, Ijambo rye n’abagaragu be. Amateraniro atuma ‘duterana inkunga’ na bagenzi bacu (Rom 1:11, 12). Mushiki wacu witwa Sophia yaravuze ati: “Yehova n’abavandimwe bamfashije kwihangana. Nanone nafashijwe cyane n’amateraniro. Ikindi kandi, nabonye ko kumara igihe mu murimo wo kubwiriza no mu bindi bikorwa bya gikristo, byamfashaga kwihanganira agahinda n’imihangayiko.”

18. Mu gihe twacitse intege, Yehova adufasha ate?

18 Mu gihe twacitse intege, tuge twibuka ko Yehova adusezeranya kuzakuraho burundu ibintu byose biduhangayikisha, kandi ko no muri iki gihe adufasha guhangana n’imihangayiko. Aduha imbaraga zidufasha kurwanya ibyiyumvo byo gucika intege no kwiheba.—Fili 2:13.

19. Mu Baroma 8:37-39 hatwizeza iki?

19 Soma mu Baroma 8:37-39. Intumwa Pawulo atwizeza ko nta kintu cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana. Twafasha dute abavandimwe na bashiki bacu bahangayitse? Igice gikurikira kigaragaza uko twakwigana Yehova, tukagirira impuhwe abavandimwe na bashiki bacu bahangayitse kandi tukabafasha.

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

^ par. 5 Kumara igihe duhangayitse bishobora gutuma duhungabana cyangwa bikadutera uburwayi. Yehova adufasha ate? Iki gice kigaragaza uko Yehova yafashije Eliya guhangana n’imihangayiko. Nanone kigaragaza ingero z’abandi bantu bavugwa muri Bibiliya, zitwereka uko twakwishingikiriza kuri Yehova mu gihe duhangayitse.

^ par. 2 Amazina yo muri iki gice yarahinduwe.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umumarayika wa Yehova akangura Eliya maze akamuha umugati n’amazi.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwanditsi wa zaburi ushobora kuba ari uwo mu muryango wa Asafu ari kumwe n’abandi Balewi, barimo bandika za zaburi bakanaziririmba.