Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wubaha cyane Igitabo cyaturutse kuri Yehova?

Ese wubaha cyane Igitabo cyaturutse kuri Yehova?

‘Igihe mwakiraga ijambo ry’Imana, mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko.’—1 TES 2:13.

INDIRIMBO: 114, 113

1-3. Ibibazo byabaye hagati ya Ewodiya na Sintike, bishobora kuba byaratangiye bite? Twakwirinda dute ibibazo nk’ibyo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ABAGARAGU ba Yehova bubaha cyane igitabo cyaturutse ku Mana, ari cyo Bibiliya. Twese hari igihe Ibyanditswe bitugira inama kubera ko tudatunganye. Ariko se tuzitabira dute? Reka dusuzume ibyabaye ku Bakristokazi bo mu kinyejana cya mbere, ari bo Ewodiya na Sintike. Abo bagore bari barasutsweho umwuka bagiranye ibibazo bikomeye. Ibyo bibazo ni ibihe? Bibiliya ntivuga ibyo ari byo. Ariko tugiye kugerageza kwiyumvisha uko byaba byaragenze.

2 Reka tuvuge ko Ewodiya yatumiye abavandimwe na bashiki bacu bagasangira kandi bagasabana bishimye. Ntiyatumiye Sintike. Ariko Sintike yaje kumenya ukuntu bishimye cyane. Ashobora kuba yaribwiye ati “ubonye ngo Ewodiya yange kuntumira kandi nari nzi ko turi incuti!” Yumvise ko Ewodiya yamuryaryaga atangira kumwishisha no kumukeka amababa. Hanyuma na we yateguye ikirori atumira ba bavandimwe na bashiki bacu, ariko ntiyatumira Ewodiya. Icyo kibazo abo bashiki bacu bombi bagiranye cyashoboraga guhungabanya amahoro y’itorero. Bibiliya ntitubwira uko byagenze, ariko birashoboka ko abo bashiki bacu bakiriye neza inama Pawulo yabagiriye abigiranye urukundo.—Fili 4:2, 3.

3 Ibibazo nk’ibyo bishobora kuvuka mu matorero y’abagaragu ba Yehova muri iki gihe. Icyakora iyo dushyize mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ibibazo nk’ibyo birakemuka cyangwa se ntibinabeho. Niba twubaha cyane Igitabo cyaturutse kuri Yehova, tuzayoborwa n’amabwiriza gitanga. —Zab 27:11.

BIBILIYA ITWIGISHA GUTEGEKA IBYIYUMVO BYACU

4, 5. Ni iyihe nama Ijambo ry’Imana ritugira ku birebana no gutegeka ibyiyumvo?

4 Iyo twumva ko twaharabitswe cyangwa twarenganyijwe, gutegeka ibyiyumvo byacu biratugora. Iyo turenganyijwe tuzira ubwoko dukomokamo, ibara ry’uruhu, cyangwa uko dusa, biratubabaza cyane. Ariko birushaho kuba bibi iyo tubikorewe n’Umukristo mugenzi wacu. Ese Ijambo ry’Imana ritanga inama zishobora kudufasha?

5 Yehova azi uko bigenda iyo abantu badategetse ibyiyumvo byabo. Iyo tubabaye cyangwa turakaye, dushobora kuvuga cyangwa gukora ikintu maze nyuma yaho tukacyicuza. Ni iby’ubwenge gukurikiza inama yo muri Bibiliya yo kwifata kandi ntitwihutire kurakara. (Soma mu Migani 16:32; Umubwiriza 7:9.) Twese tugomba kwirinda kurakazwa n’ubusa kandi tukagira akamenyero ko kubabarira. Yehova na Yesu babona ko kubabarira ari iby’ingenzi cyane (Mat 6:14, 15). Ese ubona ukeneye kwitoza kurushaho kubabarira cyangwa gutegeka ibyiyumvo?

6. Kuki twagombye kwirinda kuba abarakare?

6 Iyo abantu badategetse ibyiyumvo byabo bahinduka abarakare. Ibyo bishobora gutuma abantu babihunza. Umuntu w’umurakare ashobora guteza umwuka mubi mu itorero. Ashobora kugerageza guhisha ubwo burakari cyangwa urwango, ariko amaherezo ubugome bwihishe mu mutima we “buzahishurirwa mu iteraniro” (Imig 26:24- 26). Abasaza bashobora gufasha abantu nk’abo kubona ko uburakari, inzangano no kubika inzika, nta mwanya bifite mu muryango w’Imana. Igitabo cy’agaciro kenshi cyaturutse kuri Yehova, kibisobanura neza (Lewi 19:17, 18; Rom 3:11-18). Ese wemera ubuyobozi icyo gitabo gitanga?

YEHOVA NI WE UTUYOBORA

7, 8. (a) Yehova ayobora ate abagize umuryango we bo ku isi? (b) Ni izihe nama tubona mu Ijambo ry’Imana? Kuki twagombye kuzumvira?

7 Yehova akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ uyoborwa na Kristo “umutware w’itorero,” kugira ngo agaburire abagize umuryango we bo ku isi kandi abayobore (Mat 24:45-47; Efe 5:23). Uwo mugaragu yemera Ijambo ry’Imana ryahumetswe cyangwa ubutumwa bwayo, kandi araryubaha cyane nk’uko inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yabigenzaga. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.) Ni izihe nama dusanga muri Bibiliya zatugirira akamaro?

8 Bibiliya idusaba kujya mu materaniro buri gihe (Heb 10:24, 25). Itugira inama yo kunga ubumwe (1 Kor 1:10). Ijambo ry’Imana ritugira inama yo gushaka mbere na mbere Ubwami (Mat 6:33). Nanone Ibyanditswe bigaragaza ko dufite inshingano yo kubwiriza ku nzu n’inzu, mu ruhame no mu buryo bufatiweho (Mat 28:19, 20; Ibyak 5:42; 17:17; 20:20). Igitabo cyaturutse ku Mana gishishikariza abasaza b’Abakristo guharanira ko umuryango wayo ukomeza kurangwa n’isuku (1 Kor 5:1-5, 13; 1 Tim 5:19-21). Nanone Yehova yategetse ko abantu bose bagize umuryango we bagomba kurangwa n’isuku mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.—2 Kor 7:1.

9. Ni nde Yesu yashyizeho kugira ngo adufashe gusobanukirwa Ijambo ry’Imana?

9 Hari abibwira ko bashobora gusobanukirwa Bibiliya nta wubafashije. Icyakora, Yesu yashyizeho ‘umugaragu wizerwa’ kugira ngo abe ari we wenyine udufasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Kuva mu mwaka wa 1919, Yesu Kristo wahawe ikuzo yagiye akoresha uwo mugaragu agafasha abigishwa be gusobanukirwa Igitabo cyaturutse ku Mana no kumvira inama gitanga. Iyo twumviye inama dusanga muri Bibiliya, itorero rirangwa n’isuku, amahoro n’ubumwe. Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ese nkurikiza mu budahemuka ubuyobozi Yesu atanga abunyujije ku mugaragu wizerwa?”

IGARE RYA YEHOVA RIRIHUTA CYANE

10. Igitabo cya Ezekiyeli kidusobanurira gite igice cyo mu ijuru cy’umuryango wa Yehova?

10 Ijambo rya Yehova ridufasha kumenya igice cyo mu ijuru cy’umuryango we. Urugero, umuhanuzi Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa igare ryo mu ijuru, rigereranya igice cyo mu ijuru cy’umuryango wa Yehova (Ezek 1:4-28). Yehova ni we utwara iryo gare, kandi rijya aho umwuka we uryerekeje. Nanone igice cyo mu ijuru cy’umuryango wa Yehova, kiyobora igice cyo ku isi. Iryo gare ririhuta cyane! Tekereza ibintu byose byahindutse mu myaka icumi ishize, kandi wibuke ko Yehova ari we watumye bihinduka. Vuba aha Kristo n’abamarayika bazarimbura iyi si mbi. Nta wuzongera gutuka Yehova n’izina rye cyangwa ngo anenge uko ayobora.

Dushimira cyane abavolonteri bakora mu mishinga y’ubwubatsi (Reba paragarafu ya 11)

11, 12. Ni ibihe bintu umuryango wa Yehova wagezeho?

11 Tekereza ibyo igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova cyagezeho muri iyi minsi ya nyuma. Ubwubatsi. Abakozi babarirwa mu magana bakoranye umwete bubaka icyicaro gishya cy’Abahamya ba Yehova i Warwick, muri leta ya New York muri Amerika. Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose, rwafashije abavolonteri bo ku isi hose babarirwa mu bihumbi, bakorana umwete bubaka Amazu y’Ubwami mashya kandi bagura ibiro by’amashami. Dushimira cyane abo bavolonteri bakora muri iyo mishinga y’ubwubatsi. Ibuka ko Yehova aha imigisha ababwiriza b’Ubwami bo ku isi hose bicisha bugufi, bagatanga mu budahemuka ibyo bashoboye kubona, kugira ngo bashyigikire iyo mishinga.—Luka 21:1-4.

12 Uburezi. Tekereza amashuri atandukanye yigisha inyigisho ziva ku Mana (Yes 2:2, 3). Dufite Ishuri ry’Abapayiniya, Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, Ishuri rya Gileyadi, Ishuri ry’Abakozi ba Beteli, Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo, Ishuri ry’Abasaza b’Itorero, Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami n’Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’Abagore Babo. Biragaragara ko Yehova akunda kwigisha abagize ubwoko bwe. Nanone ku rubuga rwacu rwa jw.org higishirizwa Ijambo ry’Imana, kuko haboneka imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zibarirwa mu magana. Urwo rubuga rubonekaho ingingo zigenewe abana, imiryango n’andi makuru atandukanye. Ese ukoresha urwo rubuga mu murimo wo kubwiriza no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango?

BERA YEHOVA INDAHEMUKA KANDI USHYIGIKIRE UMURYANGO WE

13. Twe abasenga Yehova mu budahemuka, tugomba gukora iki?

13 Kuba mu muryango wa Yehova nta ko bisa. Tugomba gukora ibyiza kandi tugashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kubera ko tuzi ibyo adusaba, tukamenya n’amahame ye. Uko isi irushaho gusaya mu bibi, twe tugomba ‘kwanga ibibi’ nk’uko Yehova abyanga (Zab 97:10). Ntitwigana abatubaha Imana bavuga ko “icyiza ari kibi, n’ikibi bakavuga ko ari cyiza” (Yes 5:20). Kubera ko twifuza gushimisha Imana, duhatanira gukomeza kurangwa n’isuku ku mubiri, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka (1 Kor 6:9-11). Dukunda Yehova kandi turamwiringira. Ku bw’ibyo, twemera kumubera indahemuka, tukabaho mu buryo buhuje n’amahame ari mu Gitabo cye cy’agaciro. Nanone twihatira kuyakurikiza mu rugo, mu itorero, ku kazi, ku ishuri n’ahandi hose (Imig 15:3). Reka dusuzume ahandi hantu dushobora kubera Imana indahemuka.

14. Ababyeyi b’Abakristo bagaragaza bate ko babera Imana indahemuka?

14 Kurera abana. Ababyeyi b’Abakristo bagaragariza Yehova ubudahemuka iyo barera abana babo bakurikije ubuyobozi bwo mu Ijambo rye. Ababyeyi bubaha Imana baba maso ntibashukwe n’imitekerereze yogeye muri iyi si. Ntibagomba kwemerera umwuka w’isi kwinjira mu muryango wabo (Efe 2:2). Urugero, umugabo wabatijwe ntazavuga ati “mu muco wacu abagore ni bo bigisha abana.” Bibiliya igaragaza neza urebwa n’iyo nshingano igira iti ‘namwe ba se, mukomeze kurera [abana banyu] mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Ababyeyi batinya Imana bifuza ko yabana n’abana babo nk’uko yabanye na Samweli igihe yakuraga.—1 Sam 3:19.

15. Twagaragaza dute ko tubera Yehova indahemuka mu gihe dufata imyanzuro ikomeye?

15 Gufata imyanzuro. Uburyo bumwe bwo kugaragaza ko tubera Imana indahemuka mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, ni ukubanza gushakira ubuyobozi mu Ijambo ryayo no ku muryango wayo. Urugero, muri iki gihe hari ababyeyi bohereza abana babo bato kwa bene wabo, kugira ngo babiteho. Ibyo bituma ababyeyi babona igihe gihagije cyo gukorera amafaranga. Mu by’ukuri uwo ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye, ariko twagombye kwibaza tuti “uyu mwanzuro Yehova awubona ate?” (Soma mu Baroma 14:12.) Ese birakwiriye ko umuntu afata imyanzuro ikomeye ireba umuryango cyangwa imibereho ye atabanje gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho? Oya rwose! Dukeneye ko Data wo mu ijuru atuyobora kubera ko twe tudashoboye kwiyoborera intambwe zacu.—Yer 10:23.

16. Ni uwuhe mwanzuro umugore umwe yagombaga gufata? Ni iki cyamufashije gufata umwanzuro ukwiriye?

16 Hari umugore wabyariye mu gihugu cy’amahanga wifuzaga kohereza umwana iwabo kugira ngo ababyeyi be bamumurerere. Igihe yabyaraga, hari Umuhamya wa Yehova watangiye kumwigisha Bibiliya. Yagize amajyambere yihuse kandi amenya ko Imana yamuhaye inshingano yo kurera umwana we akamutoza gusenga Yehova (Zab 127:3; Imig 22:6). Uwo mugore yasutse imbere ya Yehova ibyari bimuri ku mutima nk’uko Ibyanditswe bibidusaba (Zab 62:7, 8). Nanone yabibwiye uwamwigishaga Bibiliya kandi abiganiraho n’abandi bagize itorero. Nubwo bene wabo n’incuti ze bamuhatiraga kohereza umwana kwa nyirakuru, yabonye ko bidakwiriye. Umugabo we yakozwe ku mutima n’ukuntu itorero ryafashije umugore we n’umwana wabo, maze yemera kwiga Bibiliya kandi atangira kujyana na bo mu materaniro. Tekereza ukuntu uwo mugore yishimye cyane igihe yiboneraga ko Yehova yashubije isengesho rye!

17. Ni ubuhe buyobozi twahawe ku birebana n’abantu twigisha Bibiliya?

17 Kumvira ubuyobozi duhabwa. Niba tubera Imana indahemuka, tuzumvira ubuyobozi duhabwa n’umuryango wayo. Urugero, ibuka inama twagiriwe ku birebana n’abantu twigisha Bibiliya. Twabwiwe ko iyo twigana Bibiliya n’umuntu mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? twajya dufata iminota mike tumaze kwiga, tukamusobanurira imikorere y’umuryango wa Yehova. Dushobora kwifashisha videwo ivuga ngo Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki? n’agatabo Ni ba nde bakora ibyo Imana ishaka muri iki gihe? Iyo umwigishwa arangije igitabo Icyo Bibiliya yigisha, dutangira kwiga igitabo Mugume mu rukundo rw’Imana,” nubwo yaba yaramaze kubatizwa. Umuryango wacu watanze ayo mabwiriza kugira ngo abigishwa bashya ‘bashikame mu kwizera’ (Kolo 2:7). Ese ukurikiza izo nama zitangwa n’umuryango wa Yehova?

18, 19. Ni izihe mpamvu dufite zagombye gutuma dushimira Yehova?

18 Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma dushimira Yehova. Ni we dukesha ubuzima, kuko ari we utuma tugenda kandi tukaba turiho (Ibyak 17:27, 28). Yaduhaye igitabo cy’agaciro kenshi ari cyo Bibiliya. Turacyishimira cyane tukemera ko ari ubutumwa bwaturutse ku Mana, nk’uko Abakristo b’i Tesalonike bakiriye Ijambo ry’Imana kandi bakaryemera.—1 Tes 2:13.

19 Ijambo ry’Imana ryatumye twegera Yehova na we aratwegera (Yak 4:8). Data wo mu ijuru yaradutonesheje adushyira mu muryango we. Ibyo turabyishimira cyane. Umwanditsi wa zaburi yabivuze neza cyane, igihe yaririmbaga ati “nimushimire Yehova kuko ari mwiza, kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose” (Zab 136:1). Muri buri murongo wa Zaburi ya 136, harimo inyikirizo igira iti “kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.” Nidukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we, tuzibonera ukuri kw’ayo magambo akora ku mutima kuko tuzabaho iteka.