UBUBIKO BWACU
“Imbuto nsarura zituma Yehova asingizwa”
IGAZETI y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nzeri 1915 yaravuze iti “intambara zose zabaye kera nta cyo zivuze uzigereranyije n’iyi ntambara irimo ica ibintu mu Burayi.” Iyo gazeti yavugaga ibirebana n’intambara ya mbere y’isi yose, amaherezo yaje kugera mu bihugu 30. Iyo gazeti yavuze ko iyo ntambara yari yaratumye “gukora umurimo [w’Ubwami] bigorana, cyane cyane mu Budage no mu Bufaransa.”
Muri iyo ntambara yacaga ibintu hirya no hino ku isi, Abigishwa ba Bibiliya ntibari basobanukiwe neza ko Abakristo batagomba kugira aho babogamira. Icyakora bari bariyemeje gutangaza ubutumwa bwiza. Umuvandimwe Wilhelm Hildebrandt wifuzaga kubwiriza, yatumije inkuru z’Ubwami z’igifaransa zasohokaga buri kwezi (L’Étudiant de la Bible). Ntiyari yaragiye Bufaransa agiye kubwiriza, ahubwo yari umusirikare mu ngabo z’Abadage. Uwo musirikare wabaga anambaye imyenda ya gisirikare, yamenyeshaga Abafaransa bamunyuragaho ubutumwa bw’amahoro, bikabatangaza cyane kuko yari mu ngabo z’umwanzi.
Amabaruwa yasohotse mu Munara w’Umurinzi agaragaza ko hari n’abandi Bigishwa ba Bibiliya bo mu Budage bifuzaga kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, mu gihe babaga bari mu gisirikare. Umuvandimwe Lemke wari mu ngabo zirwanira mu mazi, yavuze ko hari abasirikare batanu babanaga, bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Yaranditse ati “no muri ubu bwato ndimo, imbuto nsarura zituma Yehova asingizwa.”
Georg Kayser yagiye ku rugamba ari umusirikare, ataha ari umugaragu w’Imana y’ukuri. Byagenze bite? Yabonye igitabo cy’Abigishwa ba Bibiliya, ahita yemera ubutumwa bw’Ubwami abigiranye umutima we wose, maze afasha intwaro hasi. Yatangiye gukora akazi katamusaba kujya ku rugamba. Nyuma y’intambara, yamaze imyaka myinshi ari umupayiniya urangwa n’ishyaka.
Nubwo Abigishwa ba Bibiliya batari basobanukiwe neza ibyo kutabogama, imitekerereze yabo n’imyitwarire yabo byari bitandukanye cyane n’iby’abantu bashyigikiraga intambara. Mu gihe abanyapolitiki Yes 9:6). Nubwo bamwe babogamye mu rugero runaka, babonaga ibintu kimwe n’Umwigishwa wa Bibiliya witwaga Konrad Mörtter wavuze ati “nzi neza ko Ijambo ry’Imana rivuga ko Umukristo atagombye kwica.”—Kuva 20:13. *
n’abayobozi b’amadini bashyigikiraga intambara, Abigishwa ba Bibiliya bo bari bashyigikiye “Umwami w’amahoro” (Mu Budage nta tegeko ryemereraga abantu kutajya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama wabo utabibemerera. Nyamara Abigishwa ba Bibiliya basaga 20 banze kujya mu gisirikare. Bamwe muri bo bafashwe nk’abarwayi bo mu mutwe, urugero nka Gustav Kujath, washyizwe mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe kandi bagatangira kumuha imiti. Hans Hölterhoff na we yanze kujya mu gisirikare baramufunga, ariko yanze gukora akazi kose gafitanye isano n’igisirikare. Abarinzi ba gereza baramuboshye, kugeza igihe amaboko n’amaguru ye abereye ibinya. Abarinzi babonye ko ibyo bidatumye anamuka, bamukangishije kumwica. Nyamara Hans yakomeje gushikama kugeza intambara irangiye.
Abandi bavandimwe bari barajyanywe mu gisirikare, banze gufata intwaro, basaba imirimo itabasaba kujya ku rugamba. * Johannes Rauthe na we ni ko yabigenje, maze bamwohereza gukora ku mihanda ya gari ya moshi. Konrad Mörtter yagiye gukora kwa muganga, Reinhold Weber aba umuforomo. August Krafzig yishimiye ko imirimo yahawe itatumaga ajya ku rugamba. Abo Bigishwa ba Bibiliya hamwe n’abandi bari bariyemeje gukorera Yehova babitewe n’urukundo bamukundaga, no kuba barashakaga kumubera indahemuka.
Abategetsi bagenzuraga cyane Abigishwa ba Bibiliya bitewe n’imyifatire bagaragaje mu gihe cy’intambara. Mu myaka yakurikiyeho, Abigishwa ba Bibiliya bo mu Budage bajyanywe mu nkiko incuro zibarirwa mu bihumbi, bazira umurimo wo kubwiriza. Kugira ngo ibiro by’ishami byo mu Budage bibafashe, byashyizeho urwego rushinzwe iby’amategeko rwakoreraga kuri Beteli i Magdeburg.
Abahamya ba Yehova bagiye barushaho gusobanukirwa ko Abakristo batagomba kugira aho babogamira. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose bakomeje kutabogama, birinda ibikorwa byose bifitanye isano n’igisirikare. Ibyo byatumye Leta y’u Budage ibafata nk’abanzi kandi irabatoteza cyane. Icyakora ibyo tuzabisuzuma mu zindi ngingo zizasohoka ubutaha.—Byavuye mu bubiko bwacu mu Burayi bwo Hagati.
^ par. 7 Reba inkuru ivuga ibyabaye ku Bigishwa ba Bibiliya bo mu Bwongereza mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ububiko bwacu—Bakomeje gushikama mu gihe cy’‘isaha yo kugeragezwa,’” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2013.
^ par. 9 Ibyo bakoze byari bihuje n’ibyavugwaga mu Mubumbe wa VI w’igitabo cyasobanuraga iby’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi cyasohotse mu wa 1904 (L’Aurore du Millénium) no mu Munara w’Umurinzi w’i Siyoni wo mu kidage wo muri Kanama 1906. Umunara w’Umurinzi wo muri Nzeri 1915 watumye turushaho gusobanukirwa, uvuga ko Abigishwa ba Bibiliya birinda kujya mu gisirikare. Icyakora, iyo ngingo ntiyasohotse mu igazeti yo mu kidage.