IGICE CYO KWIGWA CYA 19
INDIRIMBO YA 6 Ijuru ritangaza icyubahiro cy’Imana
Tujye twigana abamarayika b’indahemuka
“Nimusingize Yehova mwebwe mwese bamarayika be.”—ZAB. 103:20.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Tugiye kureba amasomo twavana ku bamarayika b’indahemuka.
1-2. (a) Ni iki dutandukaniyeho n’abamarayika? (b) Ni iki duhuriyeho n’abamarayika?
IGIHE Yehova yagufashaga ukamenya ukuri, yari agutumiye mu muryango munini ugizwe n’abamusenga, barangwa n’urukundo, harimo n’abamarayika babarirwa muri za miriyoni b’indahemuka (Dan. 7:9, 10). Mu gihe dutekereje ku bamarayika, tujye tuzirikana ko batandukanye natwe. Urugero, abamarayika baremwe kera cyane mbere y’uko abantu babaho (Yobu 38:4, 7). Nanone bafite imbaraga nyinshi kuturusha. Ikindi kandi, ubagereranyije n’abantu badatunganye, barera kandi barakiranuka.—Luka 9:26.
2 Icyakora nubwo dutandukanye n’abamarayika, hari ibintu byinshi duhuriyeho. Urugero, abamarayika na bo bagaragaza imico myiza ya Yehova nkatwe. Nanone bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo bashaka. Ikindi kandi, bagira amazina abatandukanya, imico itandukanye, bakanasohoza inshingano zitandukanye kimwe natwe. Nk’uko dukenera gusenga Umuremyi wacu, abamarayika na bo barasenga.—1 Pet. 1:12.
3. Ni irihe somo twavana ku bamarayika b’indahemuka?
3 Kubera ko hari ibintu byinshi duhuriyeho n’abamarayika, ibyiza bakora dushobora kubivanamo isomo kandi bikadutera inkunga. Muri iki gice, turi burebe uko twakwigana abamarayika b’indahemuka bagaragaje ko bicisha bugufi, bakagaragaza ko bakunda abantu, bakihangana kandi bagakora ibishoboka byose ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku.
ABAMARAYIKA BICISHA BUGUFI
4. (a) Ni iki kigaragaza ko abamarayika bicisha bugufi? (b) Kuki abamarayika bicisha bugufi? (Zaburi 89:7)
4 Abamarayika b’indahemuka bicisha bugufi. Nubwo bamaze imyaka myinshi babayeho, bakaba ari abanyambaraga, kandi ari abanyabwenge, bumvira amabwiriza Yehova abaha (Zab. 103:). Iyo bari gukora ibyo Yehova yabashinze, ntibirata ibyo bagezeho cyangwa ngo bashake kwerekana ko bafite imbaraga zirenze izisanzwe. Nubwo amazina yabo atazwi, bishimira gukora ibyo Yehova abasaba 20 a (Intang. 32:24, 29; 2 Abami 19:35). Ntibemera ko hagira ubaha icyubahiro, kuko bazi ko icyubahiro ari icya Yehova. None se kuki abamarayika bicisha bugufi? Impamvu ni uko bakunda Yehova kandi bakaba bamwubaha cyane.—Soma muri Zaburi ya 89:7.
5. Ni mu buhe buryo umumarayika yagaragaje ko yicisha bugufi, igihe yakosoraga intumwa Yohana? (Reba n’ifoto.)
5 Reka turebe inkuru itwereka ukuntu abamarayika bicisha bugufi. Ahagana mu mwaka wa 96, umumarayika utaravuzwe izina yabonekeye intumwa Yohana (Ibyah. 1:1). Ni iki Yohana yakoze amaze kubona ibyo bintu bitangaje? Yashatse gusenga uwo mumarayika. Icyakora uwo mumarayika w’indahemuka yahise amubuza aramubwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo! Mu by’ukuri ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu w’abavandimwe bawe . . . ahubwo ujye usenga Imana yonyine” (Ibyah. 19:10). Ayo magambo agaragaza ko uwo mumarayika yicishaga bugufi rwose. Uwo mumarayika ntiyashakaga guhabwa icyubahiro. Ahubwo yahise asaba Yohana guha icyo cyubahiro Yehova. Ariko nanone uwo mumarayika ntiyasuzuguye Yohana. Nubwo uwo mumarayika yari amaze igihe kirekire akorera Yehova kandi akaba yari umunyambaraga kurusha Yohana, yicishije bugufi abwira intumwa Yohana ko na we ari umugaragu mugenzi we. Nubwo uwo mumarayika yagombaga gukosora Yohana, ntiyabwiye nabi iyo ntumwa yari igeze mu zabukuru, ahubwo yamukosoye mu bugwaneza. Yari asobanukiwe ko icyatumye Yohana amwunamira, ari uko yari yatangajwe cyane n’ibyo yabonye.
Igihe umumarayika yaganiraga na Yohana yagaragaje ko yicisha bugufi (Reba paragarafu ya 5)
6. Twakwigana abamarayika dute?
6 Ni gute twakwicisha bugufi nk’abamarayika? Kimwe n’abamarayika, natwe twifuza gusohoza neza inshingano Yehova yaduhaye tutirata ibyo twagezeho, cyangwa ngo duse n’abagaragaza ko dufite ubuhanga kurusha abandi (1 Kor. 4:7). Nanone ntitugomba kumva ko turuta abandi, bitewe n’uko tumaze igihe kirekire dukorera Yehova cyangwa tukaba dufite inshingano runaka. Ahubwo kuba dufite inshingano nyinshi, byagombye gutuma twumva ko abandi baturuta (Luka 9:48). Natwe twifuza gukorera abandi nk’uko abamarayika babigenza. Ntitugomba gutuma abandi batekereza ko turi abantu b’ibitangaza.
7. Twagaragaza dute umuco wo kwiyoroshya mu gihe tugira abandi inama?
7 Nanone dushobora kwigana abamarayika tukiyoroshya, mu gihe tugira inama Abakristo bagenzi bacu cyangwa abana bacu. Birumvikana ko mu gihe tubagira inama, tugomba gusiga bazi neza icyo bagomba gukora. Ariko kimwe n’umumarayika wakosoye intumwa Yohana, natwe dushobora kugira umuntu inama mu bugwaneza, tutamukomerekeje cyangwa ngo tumuce intege. Nitwirinda gutekereza ko turuta abandi, tuzabagira inama zishingiye kuri Bibiliya, tugaragaze ko tububaha kandi ko tubakunda.—Kolo. 4:6.
ABAMARAYIKA BAKUNDA ABANTU
8. (a) Dushingiye ku bivugwa muri Luka 15:10, ni mu buhe buryo abamarayika bagaragaza ko bakunda abantu? (b) Abamarayika badufasha bate mu murimo wo kubwiriza? (Reba n’ifoto .)
8 Abamarayika ntibabona ko ibyo abantu bakora nta gaciro bifite, ahubwo babitaho kandi barabakunda. Iyo hagize umunyabyaha wihana, birabashimisha. Ibyo bishobora kuba ku muntu ugereranywa n’intama ugarukiye Yehova, cyangwa umuntu wemeye inyigisho z’ukuri agahindura imyifatire ye. (Soma muri Luka 15:10.) Nanone abamarayika bagira uruhare rukomeye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Ibyah. 14:6). Nubwo atari bo babwiriza abantu, bashobora kuyobora umubwiriza ku muntu wifuza kumenya Yehova. Icyakora birumvikana ko tudashobora kwemeza ko abamarayika ari bo batuyoboye ku muntu twabwirije. Ariko icyo tuzi ni uko Yehova afite uburyo bwinshi akoresha kugira ngo afashe abantu cyangwa ayobore abagaragu be. Urugero, ashobora gukoresha umwuka wera (Ibyak. 16:6, 7). Ntidushidikanya ko Yehova akoresha abamarayika kugira ngo badushyigikire mu murimo wo kubwiriza. Ubwo rero igihe turi kubwiriza, dushobora kwizera ko turi kumwe n’abamarayika badushyigikiye.—Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Amasengesho yabo yarashubijwe.” b
Umugabo n’umugore barangije kubwiriza ku kagare. Igihe bari mu nzira bataha, mushiki wacu abonye umugore usa n’uhangayitse cyane. Uwo mushiki wacu atekereje ko abamarayika bashobora kutuyobora ku muntu wifuza kwiga Bibiliya. Arumva yamwegera kugira ngo amuhumurize akoresheje Bibiliya (Reba paragarafu ya 8)
9. Ni gute twagaragaza ko dukunda abantu nk’abamarayika?
9 Twagaragaza dute urukundo nk’abamarayika? Mu gihe badutangarije ko hari umuntu wagaruwe mu itorero, tugomba kugaragaza ibyishimo nk’uko abamarayika na bo bishima. Dushobora kumusuhuza, tukamuha ikaze, tukamwereka ko tumukunda (Luka 15:4-7; 2 Kor. 2:6-8). Nanone, twigana abamarayika mu gihe dukorana umwete umurimo wo kubwiriza (Umubw. 11:6). Ikindi kandi, tugomba gufasha abavandimwe na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza, nk’uko abamarayika na bo badufasha gutangaza ubutumwa bwiza. Urugero, ese dushobora kugira icyo duhindura kuri gahunda zacu, tukajyana kubwiriza n’umuntu umaze igihe gito atangiye kubwiriza? Ese dushobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru cyangwa barwaye, na bo bakifatanya mu murimo wo kubwiriza?
10. Ibyabaye kuri Sara bitwigishije iki?
10 None se twakora iki niba tudashobora gukora byinshi mu murimo wa Yehova? No muri icyo gihe, abamarayika bashobora kudufasha mu murimo wo kubwiriza. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Sara c wo mu Buhinde. Igihe yari amaze imyaka 20 ari umupayiniya, yararwaye cyane ku buryo atashoboraga no kubyuka. Birumvikana ko ibyo byamuciye intege cyane. Ariko gusoma Bibiliya buri gihe, no kuba abavandimwe na bashiki bacu baramufashaga, byatumye yongera kugarura icyizere. Birumvikana ko yagombaga kugira icyo akora kugira ngo akomeze kubwiriza akurikije imimerere arimo. Kubera ko atashoboraga no kwicara ngo yandike amabaruwa, yabwirizaga gusa akoresheje telefone. Ubwo rero yaterefonaga abantu yari yarabwirije, na bo bakamurangira abandi bifuza kwiga Bibiliya. Ibyo byagize akahe kamaro? Mu mezi make gusa, Sara yari afite abantu 70 yigisha Bibiliya, ku buryo bari barenze ubushobozi bwe! Bamwe yabahaga abandi bagize itorero bakamufasha. Ubu abenshi muri bo baza mu materaniro. Nta gushidikanya ko abamarayika bishimira gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu bameze nka Sara, bakora uko bashoboye kose mu murimo wo kubwiriza.
ABAMARAYIKA BARIHANGANA
11. Ni mu buhe buryo abamarayika b’indahemuka bihangana mu buryo budasanzwe?
11 Abamarayika b’indahemuka, batubereye urugero rwiza rwo kwihangana. Bamaze imyaka myinshi cyane bihanganira akarengane n’ibindi bintu bibi bibera ku isi. Babonye uko Satani n’abandi bamarayika bahoze bakorana, bigometse kuri Yehova (Intang. 3:1; 6:1, 2; Yuda 6). Bibiliya itubwira umumarayika w’indahemuka wamaze iminsi myinshi ahanganye n’umudayimoni wari ufite imbaraga (Dan. 10:13). Kuva Adamu na Eva bakora icyaha, abamarayika babonye ukuntu abantu bahitamo gukorera Yehova baba ari bake cyane. Icyakora nubwo abamarayika b’indahemuka babona ibyo byose, bakomeje gukorera Yehova bishimye kandi babishishikariye. Bazi ko mu gihe gikwiriye Yehova azakuraho akarengane kose.
12. Ni iki cyadufasha kwihangana?
12 Twagaragaza dute ko twihangana nk’abamarayika? Kimwe n’abamarayika, dushobora kubona ukuntu ku isi hari akarengane no kurwanywa, cyangwa natwe bikatubaho. Ariko kimwe na bo, twizeye ko mu gihe gikwiriye, Imana izakuraho ibintu bibi byose. Ubwo rero kimwe n’abamarayika b’indahemuka, ‘ntitureka gukora ibyiza’ (Gal. 6:9). Imana idusezeranya ko izadufasha kwihangana (1 Kor. 10:13). Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba umwuka wera, kuko ari wo utuma twihangana kandi tukagira ibyishimo (Gal. 5:22; Kolo. 1:11). None se twakora iki mu gihe turwanywa? Dukwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, kandi tukirinda kugira ubwoba. Buri gihe azajya adufasha kandi aduhe imbaraga.—Heb. 13:6.
ABAMARAYIKA BATUMA MU ITORERO HAKOMEZA KURANGWA N’ISUKU
13. Muri iyi minsi y’imperuka, ni iyihe nshingano abamarayika bafite? (Matayo 13:47-49)
13 Mu gihe cy’iminsi y’imperuka Yehova yahaye abamarayika inshingano yihariye. (Soma muri Matayo 13:47-49.) Abantu babarirwa muri za miliyoni bishimira gutega amatwi ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Bamwe muri bo bagira ibyo bahindura mu mibereho yabo bakaba Abakristo, ariko abandi bo si uko babigenza. Abamarayika bahawe inshingano yo ‘gutandukanya abantu babi n’abakiranutsi.’ Ibyo bisobanura ko bahawe inshingano yo kurinda itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku. Icyakora ntibisobanura ko abantu baretse kwifatanya n’itorero bitewe n’impamvu zitandukanye, badashobora kurigarukamo cyangwa ko mu itorero hatazigera haba ibibazo. Gusa dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko abamarayika bakora ibishoboka byose, kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku.
14-15. Kimwe n’abamarayika, ni iki twakora kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku? (Reba n’amafoto.)
14 Kimwe n’abamarayika, twagaragaza dute ko dushishikazwa no kuba mu itorero harangwa n’isuku? Dukora ibishoboka byose ngo dukomeze kugira imyifatire myiza kandi dukomeze kuba incuti za Yehova. Kugira ngo tubigereho, turinda umutima wacu w’ikigereranyo, tukirinda incuti mbi n’ibitekerezo by’isi (Zab. 101:3). Nanone dushobora gufasha Abakristo bagenzi bacu gukomeza kubera Yehova indahemuka. Urugero, twakora iki mu gihe tumenye ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yakoze icyaha gikomeye? Urukundo tumukunda, ruzatuma tumusaba kujya kubibwira abasaza. Iyo atabikoze, twe turabibabwira. Tuba dushaka ko umuntu nk’uwo yongera kuba incuti ya Yehova.—Yak. 5:14, 15.
15 Ikibabaje ni uko hari abakora ibyaha bikomeye, maze bakavanwa mu itorero. Iyo bigenze bityo, ‘tureka kwifatanya na bo’ d (1 Kor. 5:9-13). Ibyo bituma itorero rikomeza kurangwa n’isuku. Ikindi kandi, iyo turetse kwifatanya n’abo bantu bavanwe mu itorero, tuba tubagiriye neza. Impamvu ni uko bishobora gutuma bifuza kugarukira Yehova. Iyo bagarukiye Yehova, biradushimisha kandi bigashimisha Yehova n’abamarayika.—Luka 15:7.
Twakora iki mu gihe tumenye ko Umukristo mugenzi wacu yakoze icyaha gikomeye? (Reba paragarafu ya 14) e
16. Wakora iki kugira ngo wigane abamarayika?
16 Dushimishwa no kuba Yehova yemera ko tumenya ibirebana n’abamarayika kandi tugakorana na bo. Ubwo rero, nimureke tujye twigana imico yabo myiza, harimo kwicisha bugufi, gukunda abantu, kwihangana no guharanira ko itorero rikomeza kurangwa n’isuku. Nitwigana abamarayika b’indahemuka, tuzaba mu muryango wa Yehova ugizwe n’abamusenga kugeza iteka ryose.
INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana
a Mu bamarayika babarirwa muri za miliyoni, babiri gusa ni bo Bibiliya ivuga amazina. Abo ni Mikayeli na Gaburiyeli.—Dan. 12:1; Luka 1:19.
b Niba ushaka izindi nkuru nk’izo, reba videwo ya Raporo ya 1 y’Inteko Nyobozi 2021.
c Amazina amwe yarahinduwe.
d Nk’uko byasobanuwe muri Raporo ya 2 y’Inteko Nyobozi 2024, iyo umuntu wakuwe mu itorero aje mu materaniro, umubwiriza ashobora gukoresha umutimanama we watojwe na Bibiliya, akaba yafata umwanzuro wo kumusuhuza asa n’uwihitira no kumuha ikaze mu materaniro cyangwa se akaba yafata umwanzuro wo kutabikora.
e IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu asabye incuti ye kubwira abasaza ibyo yakoze. Nyuma y’igihe, iyo ncuti ye ntiyigeze ibibwira abasaza, none uwo mushiki wacu ahisemo kubyibwirira abasaza.