Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Igitabo kidufasha gukora ubushakashatsi kiboneka mu Isomero ryo kuri interineti rya Watchtower

Hari ibikoresho bidufasha gukora ubushakashatsi, bigatuma tumenya ibintu byinshi. Urugero, mu Isomero ryo kuri interineti rya Watchtower ushobora kuhabona Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi.

Iyo ugiye kuri iryo somero ukandika icyo wifuza kumenya ahanditse ngo: “Andika ibyo ushaka,” uhita ubona ibintu byose byavuze kuri icyo kintu wifuza kumenya. Iyo urimo kwandika aho bashakira, hahita haza agasanduku karimo ibintu bitandukanye bifitanye isano n’icyo ushaka. Iyo umaze kwandikamo ijambo wifuza, iruhande rwaryo ubusanzwe hahita hiyandikamo ngo: “Ingingo.”

Gerageza kubikora: Andika aho bashakira, ijambo “Yehova” (A). Mu bitekerezo bitandukanye baguhaye, ukande ku ijambo “Yehova” riri kumwe n’ijambo “ingingo” (B). Icyo gihe uzahita ubona ibitabo bitandukanye byavuze kuri iryo jambo washakishije.